ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • tr igi. 2 pp. 11-16
  • Kuki Ali Ubwenge Kugenzura Idini Yawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Ali Ubwenge Kugenzura Idini Yawe
  • Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ibisa na byo
  • Idini Yawe Ifite Akamaro Rwose
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Kumenya Idini ry’Ukuli
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
tr igi. 2 pp. 11-16

Igice cya 2

Kuki Ali Ubwenge Kugenzura Idini Yawe

1. (a) Kubera ko Imana izalimbura vuba hano gahunda mbi y’ibintu iliho ubu, ni ikihe kibazo cyerekeye uburyo bwacu bwo gusenga dukwiliye kwibaza? (b) Niba dushaka gukulikira inzira yemerwa n’Imana, ni ikihe gitabo dukwiliye gusoma?

DUFITE impamvu nziza yo gutekereza cyane ku mwanya tulimo imbere y’Imana. Kubera iki? Kubera ko ibihamya byinshi byerekana ko vuba hano Imana izalimbura abagiranabi kandi ikazashyiraho gahunda yayo nshya yo gukiranuka. Ubwo ni ngombwa ko twibaza, dutya: “Mbese nsenga Imana mu buryo yemera?” Imana niyo yerekana uburyo bwo gusenga yemera, si umuntu uwo aliwe wese. Kandi kugira ngo tumenye ibitekerezo by’Imana, ni ngombwa gusoma Biblia. Muli icyo gitabo, niho itwereka inzira dukwiliye gukulikira niba dushaka kuzahabwa ubuzima bw’iteka. (Imigani 3:1, 2) Nitwita kw’Ijambo ryayo kandi tukalikulikiza mu mibereho yacu, tuzahabwa imigisha y’igitangaza, uhereye ubu ukageza iteka ryose.

2. Ni ayahe magambo ya Biblia yerekana ko Imana itemera amadini yose?

2 Iyo tugenzuye ibyo Biblia ivuga, tubona iki? Mbese yigisha ko miliyoni amagana menshi y’abantu bakulikiza amadini menshi cyane agenda anyuranya, bose bemerwa n’Imana? Mbese ivuga ko amadini yose ali meza? Kugira ngo itumenyeshe uko itekereza kuli iyo ngingo, Imana yandikishije mw’Ijambo ryayo iyi mvugo yeruye, ngo: “Inzir’ ijyan’ abantu kurimbuka [ni] nini, kand’ abayinyuramo ni benshi: arikw’ irembo rifunganye, n’inzir’ ijya mu [buzimaj Iraruhije, kand’ abayinyuramo ni bake! (Matayo 7:13, 14) Dore igisubizo gisobanutse cy’ ibibazo byacu! Ayo magambo yerekana ko abantu benshi basenga Imana mu buryo itemera. Bakeya gusa nibo bali mu nzira ijyana mu buzima.

3. Mbese hali ibintu bimwe bikorwa mw’izina ry’idini utemera?

3 Wenda ntibigutangaza kumva ko amadini menshi atemerwa n’Imana. Nta gushidikanya, haliho ibintu byinshi bikorwa mw’izina ry’idini utemera wowe ubwawe. Urugero, iyo urebye mu nsengero ukahabona abantu b’ingeso mbi, aliko bifata nk’abakiranutsi, umenya ko aho hali ikintu gifuditse. (2 Timoteo 3:4, 5) Kandi iyo usomye mu kinyamakuru ko abapadri bamwe bemera ku mugaragaro kuryamana kw’abatarashyingiranywe, n’uko abandi nabo bavuga ko abagabo kurongorana n’abandi bagabo, abagore n’abandi bagore, byemewe mu bihe bimwe, umenya neza ko atali ko Imana ivuga. |Wenda ulibuka ko Imana yalimbuye imidugudu ya kera y’i Sodomu n’i Gomora. Kubera iki? Kubera nyine ko abantu baho bakoraga ibintu nk’ibyo! Ubwo rero, umenye ko Imana idashobora kwemera idini ibwira abayilimo ko byemewe gukora ibintu nk’ibyo.​—Yuda 7.

4. (a) Uretse ingeso nziza no kugira neza, ni iki kindi idini yacu ikwiliye kugira, dukulikije amagambo ya Yesu yanditswe muli Yohana 4:23? (b) Ni kuki ali ngombwa kugenzura inyigisho z’idini twigishijwe?

4 Birashoboka ko waba warumvise abantu bavuga, ngo: “Ntacyo bitwaye ibyo wakwizera byose, icy’ingenzi ni ukubaho mu buryo butunganye no kugirira neza abandi.”Aliko se, ibyo birahagije kugira ngo ube usenga lmana mu buryo buyishimisha? Yego na none, ibyo bintu ni ngombwa: aliko kandi, Imana idusaba ibindi birenzeho. Hali inyigisho zimwe z’iby’idini tugomba kwizera. Biblia itumenyesha ko “abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri,” (Yohana 4:23) Kugira ngo gusenga kwacu Kwemerwe n’Imana, gukwiliye kuba gushingiye cyane kw’Ijambo ry’Imana ry’ukuli. Yesu yacyashye abantu bemezaga ko bakorera Imana, aliko bakulikiza imigenzo yahanzwe n’abantu kuyirutisha Ijambo ry’Imana. Yaberekejeho amagambo y’Umuremyi ubwe yanditswe muli Yesaya 29:13, avuga, ngo: “Bansenger’ubusa, kukw inyigisho bigish’ar’amategeko y’abantu.” (Matayo 15:9) Kuko tudashaka gusengera ubusa, ni ingenzi cyane kuli buli wese muli twe kugenzura idini ye.

5. Kuki dukwiliye gusesengura, atali ibyo twizera ubwacu byonyine, ahubwo kandi n’inyigisho z’Itorero wenda dufatanije naryo?

5 Icyo tugomba gusesengura, si ibyo twebwe ubwacu twizera byonyine, ahubwo kandi n’inyigisho z’Itorero twaba dufatanije naryo. Mbese inyigisho zaryo zihuza rwose n’Ijambo ry’Imana, cyangwa zishingiye ku migenzo yahanzwe n’abantu? Oya, tuli abakunda ukuli, ntidukwiliye gutinya kugenzura dutyo idini yacu. Icyifuzo cy’ukuli cya buli wese muli twe gikwiliye kuba ali ugushaka kumenya ibyo Imana idushakaho, nyuma tukabikora.​—Yohana 8:32.

6. (a) Mbese gusomera Biblia mu rusengero imbere y’ab’itorero byemeza ko inyigisho z’iryo Torero zishingiye kuli icyo gitabo? (b) Kuki idini yemerwa n’Imana igomba guhuza na Biblia muli byose?

6 Kuba abagize itorero runaka bafite Biblia, cyangwa kuba bayisomerwa imbere ibihe bimwe na bimwe, byonyine ntibyemeza yuko inyigisho zose z’iryo torero zishingiye kuli Biblia Na none, birakwiliye ko buli wese agira Biblia; aliko kandi agomba kumenya ibyo ivuga no kubyizera. Niba idini runaka yemera koko ko Biblia ali Ijambo ry’Imana, ntizafata ibice byayo yishakiye, hanyuma ngo ireke ibindi bice bisigaye. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigir’umumaro wo kwigish’umuntu, no kumwemez’ibyaha bye, no kumutunganya.” (2 Timoteo 3:16) Ubwo rero, idini Imana yemera igomba guhuza na Biblia muli byose.

7. Nk’uko intumwa Paulo yabyerekanye, mbese gutungana k’umutima kw’abasenga byonyine bituma idini yabo yemerwa n’Imana?

7 Umuntu ushaka kunezeza Imana agomba kugira ugutungana k’umutima. Aliko kandi, Imana ntiyemera idini kubera gutungana k’umutima kw’ abayikulikiza gusa. Umwuka w’Imana wayoboye Paulo kwandika ibikulikira ku Bayahudi bo mu gihe cye, ati: “Ndabahamya yuko bafit’ ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bgenge; kuk’ ubgo bari batazi gukiranuka kw’Imana ukw ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwab’ ubgabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana.” (Abaroma 10:2, 3) Gutungana k’umutima wabo kwayobwe nabi; Bashakiraga inyigisho mu ruhande rubi. Bakomeje kwihambirira kuli gahunda y’iby’idini ya Kiyahudi, yali yaranze Umwana w’Imana, ubwo rero, nayo ubwayo ihita yangwa n’Imana.​—Ibyakozwe 2:36, 40; Imigani 14:12.

8. Yesu yerekanye ate ko amadini yose yiyita aya gikristo atemerwa n’Imana?

8 Bimeze bite rero ku madini yitwaza izina rya Kristo kandi akavuga yemeza yuko ali Umwami wabo? Mbese, kuba yigisha mw’izina rye ni icyemezo cy’uko yemerwa n’Imana? Ukulikije ibyanditswe bya Biblia twamaze kubona, ahali wasubiza uhakana rwose. Bibaye bityo, waba uhuje na Yesu Kristo, uwo Imana yashyiriyeho kuba umucamanza wo mw’ijuru; kuko Kristo atuburira avuga ati: “Umuntu wes’umbgir’ ati, Mwami, Mwami, siw’uzinjira mu bgami bgo mw’ijuru, kerets’ ukor’ibyo Data wo mw’ijur’ashaka. Benshi bazambaza kur’uwo munsi bati, Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mw’izina ryawe (...)? Ni bgo nzaberurira nti, Sinigeze kubamenya, nimumv’imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.”​—Matayo 7:21-23.

9. Uretse kumenya Biblia, ni kintu ki cya ngombwa kw’idini y’umuntu kugira ngo ibe inezeza Imana?

9 Kumenya Biblia n’ubushake bw’Imana ni ngombwa kugira ngo umuntu abe yakwemerwa n’Imana. Aliko, nk’uko Yesu yabyerekanye, igifite akamaro ni ugukora ibyo Se ashaka. Ni ngombwa umuntu agire ibikorwa bihuje n’ibyo yize. (Yakobo 2:26) Ni ukuvuga yuko, kugira ngo umuntu anezeze Imana, agomba kuba akulikiza mu bikorwa byose by’ukubaho kwe idini ihuje rwose na Biblia.—Luka 6:46-49.

10. Idini y’ukuli ikwiliye kwera imbuto ki m’ukubaho kw’abayikulikiza?

10 Yesu yavuze ko dushobora kumenya niba umuntu akulikiza idini y’ukuli turebeye ku “mbuto” ze, ni ukuvuga ibyo akora. (Matayo 7:20) Nuko rero, dushobora kumenya agaciro k’idini dufatiye ku bantu ihindura. Idini y’ukuli igomba guhindura abantu beza cyane — abagabo n’abagore b’ababyeyi beza. Igomba guhindura abantu kuba ab’imitima itunganye, batandukanye n’abandi kubera imyifatire yabo myiza. Mbese ye, siko utekereza bikwiliye idini yegereza abantu ku Mana? N’Imana ubwayo niko ibona ko bikwiliye kumera, ibyo kandi nibyo byerekana yuko idini yemerwa cyangwa itemerwa n’Imana.

11. Ni imigirire ki y’abantu ba kera b’i Beroya dukwiliye kwigana?

11 Nta gushidikanya ko utifuza gushyirwa mu mubare w’abatazinjira mu Bwami bw’Imana kubera ko bazaba batarakoze iby’Imana ishaka. Ubwo rero, ni ibigufitiye akamaro kwimenyereza Biblia neza rwose gitabo usoma cyandikiwe kubigufashamo. Kulikiza urugero rw’abantu ba kera b’i Beroya, abo Ijambo ry’Imana livugaho neza, kubera ko “bakirany’ijambo ry’Imana umutim’ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yukw’ibyo bababwiye ar’iby’ukuri koko.”—Ibyakozwe 17:11.

12.(a) Urukundo rwacu ku Mana rushobora kugeragezwa rute, wenda biturutse ku nshuti zacu cyangwa abo mu muryango? (b) Ni nde dukwiliye gushaka iteka kwemerwa nawe?

12 Uko uzakomeza kwiga Ijambo ry’Imana uzamenya ko urukundo ukunda Imana ruzageragezwa. Abantu bamwe, ndetse abo mu muryango wawe cyangwa inshuti zawe z’amagara, ntibazemera ko wiga Ibyanditswe. (1 Petero 4:4; Matayo 10:36, 37) Birashoboka ko bagerageza kuguca intege, wenda babikorana umutima utunganye, kubera ko batazi ukuli kw’igitangaza kubonerwa muli Biblia. Muli icyo gihe, wenda washobora kubafasha. Ubundi kandi, wenda ikigeragezo kizaturuka ku bantu badakunda Imana. Nubwo ibyo byakugeraho, ntukibagirwe yuko kwemerwa n’Imana biruta kwemerwa n’abantu. Si umuntu, ahubwo Imana niyo izaguha ubuzima bw’iteka, niba uyikunda kuruta abandi bantu n’ibindi bintu.​—Matayo 22:37-39.

13. Niba dushaka gukora ibyo Imana ishaka, dukwiliye gusenga dute?

13 Igihe cyose, ujye ushakira ubufasha n’ubuyobozi ku Mana. Ujye uhora usenga nk’uko umwanditsi wa zaburi yagize, ngo: “[Yehova] umva gusenga kwanjye (...) Unyigishe gukor’iby’ushaka, kukw’ari wowe Mana yanjye.” (Zaburi 143:1, 10) Niba wifuza n’umutima utunganye kumenya no gukulikiza idini Imana yemera, izumvira isengesho ryawe. Kandi izakumenyesha abasengera by’ukuli “Data mu Mwuka no mu kuri.”​—Yohana 4:23; reba na none Matayo 7:7, 8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze