Igice cya 12
Ubutegetsi Bukiranuka Buzahindura Isi Paradiso
1. (a) Ni mimerere ki y’ibintu yerekana ko isi ikeneye ubutegetsi bukiranuka? (b) Mbese Imana izahindura isi paradiso?
MBEGA ukuntu abantu bakeneye ubutegetsi bukiranuka, bushobora gutwara isi yose! Ni ngombwa buli wese yemere yuko isi yacu y’igitaka itaragera kuba paradiso. Ubukene n’inzara nibyo bigera kuli miliyoni z’abantu buli munsi. Imijyi isa nabi ikura ku isi ubwiza bwayo bwa kamere, igashyira uburozi mu mazi no mu mwuka biyizengutse. Imijyi minini yuzuyemo ubwicamategeko n’urugomo, ku buryo abantu batinya kuva mu mazu yaho nijoro, Mbega ukuntu ibi bitandukanye n’umugambi wa mbere w’Imana werekeye abantu! Aliko, mbese si byiza kumenya yuko Imana itaretse umugambi wayo? Kuko ubwayo ibitwemeza muli aya magambo ngo:“Nikw’Ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruk’ubusa,“ (Yesaya 55:11; reba no mw’Itangiriro 2:8, 15; 1:28) Imana, n’ubu, izahindura isi ibe paradiso nini y’ikuzo.
2. Dushobora dute kurokoka no kuzinjira muli gahunda nshya y’Imana?
2 Vuba hano, Yehova azalimbura iyi gahunda mbi iliho ubu. Niwemerwa nawe uhereye ubu, wenda wazagira ibyilingiro byo kurokoka no kwinjira muli gahunda nshya y’Imana. Ibyo bizaba ali ukuvuga iki kuli wowe?
UBUHAGALIKIZI BUKIRANUKA
3. Ni ubuhe buryo Imana Izakoresha ngo igarure gukiranuka kw’isi?
3 Mu myaka hafi ibihumbi bitandatu yashize, icyo umuntu yali akeneye kurusha ibindi ni ukwiyunga n’Umuremyi we, Yehova Imana. (2 Abakorinto 5:20) Kugira ngo gukiranuka kugarurwe kuli iyi si yacu y’ubutaka, Yehova yateguye “ubuhagalikizi mw’iherezo ryuzuye ry’ibihe byashyizweho.”Ubwo, buhagalikizi cyangwa ubutegetsi buzakoreshwa n’Ubwami bwa Kristo. Nk’uko twamaze kubibona, Ubwami bwatangiye gutegeka mw’ijuru kandi vuba hano, buzafata ubuyobozi bw’ibintu byose byo mw’isi. Ibyo bizaba ali ugushaka kugera ku ki? “Guteraniriza ibintu byose bundi bushya muli Kristo, ibintu bili mw’ijuru n’ibintu bili kw’isi.” (Abefeso 1:9, 10, MN) Ubwo buhagalikizi nibwo buryo Imana izakoresha kugira ngo ishoboze abaturage bose bo mw’isi kongera kuba mu mushyikirano wazuye n’ubutegetsi bwayo bwo mw’ijuru. Icyo nicyo dusaba igihe tuvuga, ngo: “Ubwami bwawe buze; iby’ushaka bibeho mw’isi, nk’uko biba mw’ijuru.”—Matayo 6:10.
4. (a) Ni ukuhe guhinduka Ubwami buzazana mu mibanire y’abantu? (b) Kuki ali nta ntambara izongera kubaho, kandi ibyo bizagira mumaro ki ku bantu?
4 Ibyo bizagira iyihe ngaruka ku mibanire y’abantu? Kubera guhuzwa n’ugusenga kutanduye kwa se wo mw’ijuru, abantu b’amoko yose, n’abo mu mahanga yose bazaba hamwe nk’umuryango w’abavandimwe. (Ibyakozwe 10:34, 35; 17:26) Igihe isi yose izategekwa n’Ubwami bw’Imana binyuze mu “Mwami w’amahoro,” ntizongera kwicamo ibice mu bya politiki. Ntihazongera kubaho ikuzo ry’amahanga ry’ubwibone litera urwangano, indwano no kumena amaraso (Yesaya 9:6, 7) Nihabaho intwaro z’intambara zizaba zarasigaye nyuma ya Har-Magedoni zizalimburwa vuba kugeza iteka ryose. (Ezekieli 39:9, 10; Zaburi 46:8, 9) Icyo gihe rero, ntihazongera kubaho amagazeti yanditseho umubare w’abantu bapfiriye mu ntambara, abakomeretse n’ababuze. Nta bazongera kuba abapfakazi cyangwa impfubyi babitewe n’intambara, nta mazu n’imijyi byashenywe n’amabombe bizongera kubaho. Mbega ukuntu bizaba ali umugisha ku bantu!
5. Mu butegetsi bwa Kristo, kuki nta guca urwa kibera bizabamo?
5 Ali ku ntebe ye y’ubutware mw’ijuru, Yesu azahagalikira ibintu byo mw’isi mu buryo buzaniye abantu inyungu zirambye. Mbese ye, ntiyamaze kwerekana mu buryo butangaza imico ye ikwiliye, ndetse kugeza n’aho gutanga ubuzima bwe kubw’abazaba ingabo ze? Biblia kandi yerekana ko nta kintu na kimwe, — ali ibishuko, kurenganywa, gucyahwa, ndetse ali n’urupfu, — cyakuye Yesu mu nzira yo gukiranuka. Dushobora rero kudashidikanya ko no mu butegetsi bwe, ali nta kurenganywa, guca urwa kibera cyangwa guhongerwa bizabaho.—Yesaya 11:2-5.
6. Yesu ni umuntu umeze ate, kandi ni kuki dukwiliye kwishimira ko ali we Mutware wacu?
6 Mbese, wowe ntiwakwishimira kuyoborwa n’umutware uvuga ukuli igihe cyose? Yesu niwe muntu umeze atyo. (Yohana 1:14; 18:37) Ni nde kandi utareshywa n’umuntu ugirira neza kandi akita ku bandi afite umutima w’ubugwaneza? Biblia itubwira yuko, igihe Yesu yajyaga hirya no hino yamamaza ubutumwa bwiza, yakoreshaga mu buryo bwuzuye imbaraga Imana yali yaramuhaye akiza abarwayi, ali abarwaye mu by’ umubili, ali n’abarwaye mu by’umwuka. (Matayo 9:35, 36) Nubwo byali iby’igitangaza kubaho mu gihe Yesu yakoreraga umulimo we kw’isi, aliko bizaba ali iby’igitangaza kurushaho kubaho kw’isi igihe azakoresha ubwo bubasha kubw’abantu bose!
7. Ni abantu bameze bate bazatwarana na Yesu mu Bwami bwe bwo mw’ijuru?
7 Abazafatanya na Yesu mu Bwami bwe bwo mw’ijuru bazaba ali abami n’abatambyi 144.000 batoranijwe mu bantu kandi bagatunganywa n’Imana. (Ibyahishuwe 5:10) Nabo ni abantu bazaba baragaragaje ko bakunda gukiranuka kugeza ku gupfa kwabo.—Ibyahishuwe 14:1, 4, 5; 2:10.
8. (a)Mbese ye, Ubwami bwo mw’ijuru bwa Kristo buzagira ababuhagarariye baboneka? (b) Ni nde uzabatoranya?
8 AIiko se ye, ubwo butegetsi bwo mw’ijuru buzagira ababuhagarariye baboneka? Yego rwose! Ndetse n’ubu, ubuhagalikizi bwo mw’ijuru bushyiraho abagabo bizerwa ngo babe ababuhagarariye mw’itorero rya gikristo, binyuze mu mwuka wera w’Imana, (Yesaya 32:1, 2; Ibyakozwe 20:28) Dushobora rero kudashidikanya ko Kristo azita gushyiraho abagabo bizerwa kugira ngo bahagararire kw’isi Ubwami cyangwa ubutegetsi, kuko ali bwo azaba ayobora ibintu byo mw’isi rwose. Kubera ko abo bagabo bazaba ali abahagarariye Umwami mu buryo bwihaliye, Biblia ibita “abatware.” Bazaba bose baragaragaje ukwizerwa kwabo ku Mana n’urukundo rwabo ku bantu bagenzi babo. Umwuka w’Imana uyobora Umwami wabo wo mw’ijuru, uzabayobora nabo.—Zaburi 45:16.
9. Mbese, “abatware” bazita kw’ibara ry’uruhu cyangwa kw’ivukiro ry’abaturage bo kw’isi?
9 Uburyo abo “batware” bazakoresha amategeko akiranuka y’Imana ntibizakulikiza ubwoko, cyangwa ibara, cyangwa ivukiro by’abantu. (Gutegeka kwa kabiri 10:17; Abaroma 2:11) Bakulikije urugero rw’ Umwami wabo, bazakorera abantu bagenzi babo mu bwiyoroshye, babaha ubufasha kandi baborohereza. Aliko kandi, bazashikama mu gushyigikira ugukiranuka kw’Imana.—Matayo 11:29; 20:25-28.
10. Ibitandukanye no kutagira umudendezo n’ubwoba bigwiriye muli iki gihe, ni iyihe mimerere izabaho mu butegetsi bukiranuka bwa Kristo?
10 Isi imaze gukurwaho abagira nabi bose, ukwica amategeko ntikuzongera kuhashinga imizi ukundi iteka ryose. (Zaburi 37:9-11) Ntihazongera gukenerwa ukundi abapolisi, za gereza, utubangira two ku maboko, inzogera zo gukanga abajura, amasanduku y’ibyuma atamenwa cyangwa ingufuli n’imfunguzo. Mu buhagalikizi bukiranuka bw’Ubwami, uzaba uzi yuko ukomanze ku rugi rwawe ali inshuti. Buli wese azagira umudendezo wuzuye adatinya icyago icyo ali cyo cyose. Nta uzongera kugir’ubwoba bwo gutembera nijoro areba inyenyeri, umulimo w’intoke z’Umurenyi. Mbese nk’uko biliho n’ubu mw’itorero ry’Imana mu buryo bw’umwuka, niko, icyo gihe, mu buryo busanzwe, abatuye kw’isi baziber’amahoro, ari nta ubater’ubgoba.”—Ezekieli 34:28.
GUKIZWA ICYAHA BIZAZANA KUGIRA AMAGARA MAZIMA N’UBUZIMA
11. Uretse kuba abami, ni uwuhe mulimo wundi abagize ubutegetsi bwo mw’ijuru bwa Kristo bazakora? Kubera iki?
11 Igice cya mbere cya programu y’Ubwami kizamara imyaka igihumbi. Muli icyo gihe, Yesu Kristo n’abagize ubutegetsi bwe bwo mw’ijuru ntibazaba ali abami gusa, ahubwo bazaba n’abatambyi b’Imana, bakorera imilimo yabo kubw’ingabo zabo z’abantu. (Ibyahishuwe 20:6) Kuki? Kubera ko abatuye kw’isi bazaba bakeneye kubaturwa ku “bubata bgo kubora kugira ngo bagire [ubwigenge bw’] ubgiza bg’abana b’Imana.” (Abaroma 8:21) Kuko, na nyuma yo kulimburwa kw’abagira nabi, abazarokoka kw’isi bazaba bakili abadatunganye, kubera icyaha barazwe n’Adamu. Irali libi libyukijwe n’umubili udatunganye bizaba bikirwanya ibyifuzo byiza by’umutima n’ubwenge. (Abaroma 7:21-23) Niyo mpamvu, mbere yo kwemerwa byuzuye mu muryango w’abana b’Imana, abantu bazaba bagikeneye imilimo y’abatambyi bo mw’ijuru b’Imana. Iyo milimo izaba ali iyihe?
12. ((a) Ni ubuhe bubasha bwihaliye abagize Ubwami bwo mw’ijuru bwa Kristo bazagira? (b) Abantu bazagera ku yihe mimerere iteye ibyishimo?
12 Abo batambyi bazagira ububasha bwabuze mu butegetsi bwose bwa kimuntu kugeza ubu: ububasha bwo gukiza abantu icyaha no kudatungana. Ubutambyi bwo mw’ijuru bw’Imana buzakoresha ubwo bubasha binyuze mu gitambo cy’ubucunguzi cya Yesu Umwana w’Imana n’abatambyi bafatanije na we bazakoresha inyungu z’icyo gitambo mu buryo bubangutse ku bantu bose bumvira. (Yohana 1:29; 1 Yohana 2:2) Ibyo bigereranywa muli Biblia n’“uruzi rw’amazi y’ [ubuzima]” ruva ku “ntebe y’Imana n’Umwana w’intama” kandi n’“ibibabi [by’icyo giti] byar’ibyo gukiz’amahanga.” (Ibyahishuwe 22:1, 2) Mu gukura bajya mbere mu gukiranuka kandi bafashijwe n’abatambyi bo mw’ijuru, abantu bazahinduka buhoro buhoro abasore n’abanyambaraga, kugeza ubwo bazagera ku butungane bw’ubuzima, mu bwenge no mu mubili. Bazabaturwa rwose mu bubata bw’icyaha n’urupfu byarazwe n’Adamu.—Yohana 11:26
13. (a) Imigisha izazanwa n’Ubwami ivugwa ite mu Byahishuwe 21:4? (b) Yesu yakoze iki igihe yali kw’isi, cyerekana yuko ashobora gutanga iyo migisha?
13 Nguko uko Imana “izahanagur’amarira yose ku maso yabo, kand’urupfu ntiruzabah’ukundi, kand’umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ukundi; kukw’ibya mbere bishize.” (Ibyahishuwe 21:4) Mbese, ntibizaba ali igitangaza kugira ubuzima butunganye? Nk’uko Umwana w’Imana yakijije ababembe, ibirema n’impumyi igihe yali kw’isi, niko azakuraho indwara zose n’imibabaro yose. (Mariko 1:40-42; Yohana 5:5-9; Matayo 9:35) Icyo gihe, ntihazongera gukenerwa amavuliro cyangwa ubwiteganyilize kubw’indwara cyangwa urupfu! Indwara n’urupfu bikuweho, inkuruzi y’amarira yo mw’isi yose izaba ivuyeho. (1 Abakorinto 15:25, 26) Mbega ibyishimo byo gukizwa rwose icyaha, no gushobora kugera ku butungane bwuzuye bw’amategeko akiranuka y’Imana mu byerekeye imvugo, ibitekerezo n’imyifatire!
KWAKIKA ABAZUTSE
14. Ni ibihe byilingiro ku bapfuye Yesu yahishuye muli Yohana 5:28, 29?
14 Ufite na none ibyilingiro byo kuzongera kubona abo ukunda bapfuye, bazashobora, nabo, kwishimira imigisha ubutegetsi bukiranuka bw’Umwana w’Imana buzazanira isi. Yesu yahishuye ibyo byilingo bya za miliyoni zitabarika z’abapfu_ye, avuga, ngo: “Ntimutangazwe n’ibyo, kukw’igihe kizaza, ubg’abari mu bituro bazumv’ijwi rye, bakavamo.” (Yohana 5:28, 29) Mbega ukuntu bizaba ali igihe cy’umunezero ubwo inkuru izasakazwa mu mpande zose z’isi, ngo: “Abapfuye baliho barazuka!”
15. Ni kuki dushobora kudashidikanya ko Yesu azazura abapfuye?
15 Dushobora kudashidikanya rwose ko umuzuko uzabaho. Wibuke ko, igihe yali kw’isi, Yesu atakijije abarwayi n’ibimuga gusa, ahubwo yazuye abantu bapfuye nabo. (Matayo 11:2-6) Ibyo byagaragaje ububasha bw’igitangaza bw’Imana bwo kuzura abapfuye, ububasha yahaye Umwana we. Wenda ulibuka ko igihe kimwe Yesu yagiye mu nzu y’umuntu wali wapfushije umwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’ibili, akavuga, ati: “Gakobga, ndakubgira nti, Byuka.” Hanyuma bigenda bite? Biblia itubwira, ngo: “Uwo mwany’ako gakobga karabyuka, karagenda.” Ababyeyi b’ako gakobwa n’abandi babibonye babigenje bate, babonye icyo gitangaza? “Uwo mwanya barumirwa cyane.” Bali bafite ibyishimo byinshi ku buryo batitangiriye!—Mariko 5:35, 38-42; reba no muli Yohana 11:38-44; Luka 7:11-16.
16. Ni bande bazazurwa, kandi kugaruka kw’abapfuye kuzagira ingaruka yihe ku baliho?
16 Igihe paradiso izongera gusubizwa kw’isi, Yesu azongera gukoresha ububasha bwe bwo kuzura abapfuye, kuko Biblia itwemeza yuko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” (Ibyakozwe 24:15) Mbega ukuntu bizaba ali ibyishimo mw’isi yose, ubwo inteko n’inteko z’abapfuye zizazuka! Ngaho tekereza ibyishimo by’abo mu muryango bazaba bongeye guterana! Mu kigwi cy’urukulikirane rw’amazina y’abapfuye, birashoboka yuko hazabaho gutangaza abantu bamaze kuzuka, bikazashimisha cyane abigeze kubamenya n’abigeze kubakunda.
17. Kuki atali ikiruhije ku Mana kwibuka abakwiliye kuzazuka bose?
17 Ni koko, miliyoni nyinshi z’abantu barapfuye, aliko icyo si ikiruhije ku Mana. Ishobora kubibuka bose. Mbese, Biblia ntitubwira yuko Imana ibar’inyenyeri; izit’amazina zose?’ (Zaburi 147:4) Ngaho tekereza icyo ibyo bishaka kuvuga. Bavuga yuko haliho ibinyajana bya miliyoni by’inteko z’inyenyeri, buli nteko ikagira ibinyajana bya miliyoni by’inyenyeri imwe imwe, aliko kandi Imana ikaba ishobora kwita buli nyenyeri mw’izina ryayo! Ugereranije nazo, umubare w’abantu bose bashoboye kubaho hano kw’isi ni mutoya cyane. Biraboneka rero ko bitazarushya Imana kwibuka abapfuye bose bakwiliye igitambo cy’ubucunguzi cya Kristo. (Matayo 19:26) Bazazurirwa mu buzima hano hano kw’isi. Mbega ukuntu bizaba ali umunezero kuzahaba no kubakira bavuye mu bapfuye!
18. Igihe cy’umuzuko, mbese uzashobora kumenya uwo wali uzi atarapfa? Kuki?
18 Mbese, igihe uwapfuye azazuka, azaba ali wa wundi nk’uko yali mbere? Mbese ye, tuzashobora kumumenya? Yego! N’umuntu ubwe ashobora kubika igihe kirekire ijwi n’ishusho ku dushumi tuliho rukuruzi, nyuma bikaba byakoreshwa muli televiziyo. Imana yo ishobora gukora ibirenze ibyo! Igihe cy’umuzuko, izaha uwapfuye wese umubili ukwiliye, kimwe no mw’iremwa ry’umuntu wa mbere, hanyuma imushyire mu bwonko urwibutso rwuzuye rw’ibyo uwo muntu yize cyangwa yakoze mu kubaho kwe kwa kera. Ubwo rero, igihe cyo kuzuka, uwo muntu azagira kameremuntu bwite ihuje rwose n’iyo yali afite igihe cyo gupfa kwe, kimwe n’uko Yesu, igihe azuka, yasubiranye kameremuntu bwite ye. (Abaheburayo 13:8) Rero, uzamenya abo wali uzi batarapfa. Mbega ibyilingiro by’igitangaza!—Yobu 14:13-15.
19 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iki ku bapfuye? Ubwo rero, ni iki kizavaho?
19 Intumwa Yohana yahawe iyerekwa ry’ibinejeje bizabaho igihe cy’ubutegetsi bwa Kristo. iryo yerekwa, ryanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, litumenyesha yuko urupfu na Hades (imva isanzwe „ y’abantu bose) bigarur’abapfuye bo muri byo. Bizasigaramo, ubusa rwose. Nibwo urupfu ruterwa n’icyaha cy’umurage ruzavaho kugeza iteka ryose (Ibyahishuwe 20:13, 14; Yesaya 25:8) Amazu yabita ku byo guhamba abapfuye cyangwa akora amabuye ashyirwa ku mva ntazongera kubaho; n’amahambiro ahindanya ubwiza bw’isi yahindutse paradiso ntazaba akiliho!
20. ((a) Ni uwuhe mwanya abazutse bazahabwa, aliko bazagomba gukora iki? (b) Bazacirwa urubanza rukulikije iki? (c) Ni ukuhe guhinduka kuzaba ndetse no ku bali bateye ubwoba mbere?
20 Abazazurirwa kubaho kw’isi bazagira umwanya wo guherwa ubuzima bw’iteka muli paradiso. Kuli bo, kizaba ali igihe cyo kwigishwa kwabo. “Ibitabo” byanditswemo inyigisho z’Imana bizabumburwa, kandi abazutse bazagomba kuzikulikiza kugira ngo bahindure ubwenge bwabo babuhuze n’ubushake bw’Imana. Bazacirwa imanza “zikwiriy’ibyo bakoze,” ni ukuvuga ngo, ibikorwa bazagira nyuma yo kuzurwa kandi nyuma yo kwigishwa ibyanditswe muli ibyo “bitabo.” (Ibyahishuwe 20:11-13) Nibakulikiza inyigisho izatangwa, n’abantu mbere bali bateye ubwoba nk’inyamaswa z’inkazi, bazahindura imigirire yabo, nk’uko benshi bamaze kubigeraho igihe batangiye kwifatanya n’itorero rya gikristo.—Yesaya 11:9; 26:9; 35:8, 9.
ISI YONGERA KUBA PARADISO
21. Ni iyihe migisha y’ubutegetsi bw’Ubwami ivugwa muli Yesaya 25:6?
21 Abazajya mbere mu gukiranuka bazahabwa kandi n’imigisha y’iby’umubili. Aya magambo y’ubuhanuzi yo muli Yesaya 25:6 azasohozwa, ijambo kw’ijambo; ngo: “Kandi kur’uyu musozi [Yehova] nyir’ingab’ azaharemerer’amahanga yos’ibirori, ayabagir’ibibyibushye.” Nta uzongera kumva agugunwa n’inzara. Imana izakoresha ite ibyo birori by’ibyokurya?
22. (a) Nk’uko byerekanwa muli Biblia, Imana izakoresha ite ibyo birori by’ibyokurya? (b) Isi yose izahindurwa igire iyihe mimerere?
22 Igihe Abisirayeli bali abantu batoranijwe n’Imana, umugisha wayo wabateraga kugubwa neza. Imilima yabo yeraga imyaka myiza. Ibiti byera amatunda byagiraga imbuto nziza cyane. Yehova yabakinguriye “ijuru, ububiko bge bgiza, ngw’ajya [abavubir’imvura] mu bihe byayo.” (Gutegeka kwa kabiri 28:12; reba n’umurongo wa 8) Imigisha imeze nk’iyo izaba myinshi mu rugero rwuzuye mu buhagalikizi bw’Ubwami bwa Kristo. (Zaburi 67:6, 7) Ingabo zo kw’isi z’Ubwami zizasohoza itegeko Adamu na Eva batashoboye gusohoza. Bazategeka isi, bayihindure yose ibe paradiso. Ni kuli ibyo byilingiro no ku by’umuzuko Yesu yerekezagaho igihe abwira wa mugiranabi w’impuhwe wiciwe limwe na we, ngo: “Mu by’ukuli ndakubwira uyu munsi: Uzaba uli kumwe nanjye muli Paradiso.”—Luka 23:39-43, MN.
23. Ni mu yahe magambo za Zaburi zivuga iby’ibyishimo bizaba mw’isi?
23 Nibwo isi yose nzima izerekana ibyishimo. Bizamera nk’aho imilima y’ibyatsi, imisozi miremire, ibiti, indabyo, imigezi n’inyanja bizishimira hamwe ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova. (Zaburi 96:11-13; 98:7-9) Umwuka mwiza ntuzongera kwanduzwa. Buli mugezi na buli kagezi bizaba byuzuye amazi meza. Isi ntizongera kononwa.
24. Ubutegetsi bwa Kristo buzasohoza iki ku byerekeye imibanire y’abantu n’inyamaswa?
24 Isi yose nzima, — amashyamba yayo, imilima yayo, imisozi yayo miremire, — izaba ubustani bwiza bunini butuwemo n’amoko menshi y’inyamaswa n’inyoni, nazo kandi, zizategekwa n’ubuyobozi bw’ubwenge bw’ Umwana wa Yehova. Muli iyo“si izaza ituweho n’abantu, azabishyira byose mu butegetsi bw’umuntu, atazongera kubitinya ukundi. — Abaheburayo 2:5-8; Zaburi 8:4-8.
IKIGERAGEZO GIHERUKA KIZAGARAGAZA ABAKWILIYE KUBAHO ITEKA RYOSE
25. (a) Imyaka igihumbi ya mbere irangiye, Ubwami buzaba bumaze gusohoza iki? (b) Nibwo hazabaho ikihe kigeragezo, kandi kuki?
25 Ubwami bw’Imana na Kristo buzategeka mu gihe cy’iteka ryose. Aliko kandi, mw’iherezo ry’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bw’ubwo Bwami, buzaba bushohoje igice runaka cy’umugambi w’Imana werekeye isi. Izaba yarakuweho ikimenyetso cyose cy’akarengane. Abantu bose kw’isi bazahagarara ali ibiremwa bitunganye imbere y’intebe y’ubutware y’Umucamanza Mukuru uruta abandi bose, Yehova Imana. Bazaba bameze kimwe n’ibiremwa bitunganye bya mbere byo mw’Edeni muli byose. (1 Abakorinto 15:24) Mbese, bazerekana ko bakwiliye guhabwa n’Imana uburenganzira bw’ubuzima bw’iteka? Bizaba bikwiliye yuko izo ngabo z’Ubwami zigeragezwa, kugira ngo zerekane niba zikunda ubutegetsi bukiranuka bw’Imana. Yehova azaziha umwaya wo kwerekana ukwizerwa kwazo. Ate? Mu kubohora Satani n’abadaimoni be aho bali babohewe, mu “rwobo rurerure rudapimika.” (Ibyahishuwe 20:7, MN) Kubw’icyo kigeragezo, buli wese ukwe wo mu muryango w’Imana wo kw’isi azagira umwanya wo kunyomoza ikirego Satani yashinje se wo mw’ijuru.
26. Ingaruka Izaba iyihe: (a) ku bazakomeza kuba abizerwa ku Mana, (b) ku bazagomera Imana, (c) kuli Satani n’abadaimoni be?
26 Abazakomeza ukwizerwa kwabo ku Mana bazemererwa ko bakwiliye kubaho iteka. Azabaha ubwo burenganzira kandi azandika amazina yabo mu “gitabo cye cy’ [ubuzima].” Uwo ali we wese uzagomera Imana ayirwanya azalimbukira mu “rupfu rwa kabiri.” Hanyuma Satani n’abadaimoni be bazalimburwa by’iteka ryose. (Ibyahishuwe 20:7-10, 15) Ali isi, cyangwa undi mugabane w’Isi yose nini cyane, ntibizongera kubabazwa ukundi n’icyaha n’urugomo. Imaze guhindurwa paradiso ilimo gukiranuka, isi izakorera mu gihe cy’iteka ryose kuba umulimbo wo gusingiza izina rya Yehova.
27. Niba twifuza mu by’ukuli kubaho mw’isi yahinduwe paradiso, ni iki dukwiliye gukora uhereye ubu?
27 Ubwo umaze kumenya yuko umugambi w’Imana ali uwo guhindura isi paradiso ikoresheje ubutegetsi bukiranuka, mbese uzarushaho kubaha ugukiranuka kw’Imana? Mbese, urarushaho kwiyumvisha ubwenge bw’Imana? Ibyo kandi, mbese biragutera kwerekana urukundo rwawe kuli yo? Niba aliko bimeze, ukwiliye gukora uko ushoboye kose uhereye ubu kugira ngo uyikorere n’umutima wawe wose. Wifatanye mu mulimo wo kwamamariza mu ruhame izina n’imigambi bya Yehova. (Zaburi 89:14-16; 1 Yohana 4:19) Ubeho uhereye none mu buryo buhuza n’amategeko akiranuka y’Imana, witegurira utyo ubuzima bw’ iteka bwo mw’isi ya paradiso mu butegetsi bukiranuka bw’Umwami.
[Ifoto yo ku ipaji ya 108]
Ndetse n’abapfuye Yesu yarabazuye