Igice cya 16
Imigenzo Ikundwa n’Abantu Benshi Idashimisha Imana
1. Mu gihe dushaka gushimisha Imana, mbese turunguka cyangwa hali icyo tubura?
NTA kintu cy’agaciro by’ukuli dufite kubura, ahubwo ibirenzeho dushobora kunguka byinshi, mu gihe dushaka gushimisha Imana mu bintu byose. Umunyazaburi abwira Imana aya magambb, ngo: “Uzammenyesh’ inzira y’[ubuzima]: Imbere yawe niho har’ibyishimo byuzuye; Iburyo bgawe har’ibinezez’iteka ryose. (Zaburi 16:11) Aliko kandi, Satani Umwanzi agerageza gukura abantu mu gusenga k’ukuli no kubayobora mu nzira zidashimisha Yehova Imana. Uburyo bumwe akoresha kugira ngo abigereho ni ugukulikiza imigenzo ikundwa n’abantu inyuranye n’inyigisho za Biblia.
2. Ni iki kitwereka ko umugenzo runaka ukundwa n’abantu benshi ali mubi?
2 Imigenzo yose ikundwa n’abantu benshi si ko ali mibi. Aliko, iyo ikomoka kw’idini y’ibinyoma, cyangwa se ikaba irwanya itegeko rya Biblia, ubwo iba idashimisha Imana. (Matayo 15:6) Igikwiliye cyo kwitaho nuko hafi imigenzo yose yagumyeho kugeza mu gihe cyacu ali ikomoka kw’idini. Kandi twamaze kubona ko amadini y’iyi si yikuye mu gusenga k’ukuli kwigishwa na Biblia. Ntidukwiliye rero gutangazwa no kumenya ko imigenzo myinshi ikundwa n’abantu ishingiye ku mihango ya gipagani y’iby’idini.
3. (a) Kuki Yehova yaburiye abantu be ngo bilinde imigenzo y’iby’idini ya gipagani? (b) Ni iki kizadufasha gukulikiza inama itangwa mu Baroma 12:2?
3 Mu kuburira Abisirayeli ngo bilinde imigenzo y’iby’idini y’amahanga abakikije, Yehova yarababwiye, ngo: “Ntimukigan’imigenzo y’abanyamahanga.” (Yeremia 10:2) Byali imiburo y’urukundo, kuko iyo migenzo yali ishingiye ku binyoma, kandi yerekanaga nabi Imana n’imigambi yayo. Akenshi iyo migenzo yononaga imyifatire y’abayikulikizaga. Kubera ko ako kaga kaliho no muli iki gihe cya none, Biblia itugira inama, ngo: “Nimureke kwishushanya kuli iyi gahunda y’ibintu, ahubwo muhindurwe mugize intekerezo nshya, kugira ngo mushobore kwigenzurira ubwanyu ubushake bw’Imana buli bwiza kandi bushimwa kandi butunganye.” (Abaroma 12:2, MN) Kwifuza n’umutima utunganye gushimisha Yehova Imana kuzadufasha gukulikiza iyo nama.
KUBAHIRIZA UMUSARABA
4. Igitabo Encyclopidie Catholique kivuga iki ku byerekeye umusaraba?
4 Abantu benshi bajya mu nsengero bambara imisaraba mw’ijosi cyangwa bakagira udusaraba duto (tuliho Yesu ubambwe ku musaraba) mu mazu yabo. Imisaraba iba hose mu nsengero. Aliko se, wali uzi ko umusaraba ufite inkomoko ya gipagani? Iby’ukuli byemeza ko, aho kuba ali ikimenyetso ubukristo bwihaliye, umusaraba wahoze wubahirizwa mu binyajana byinshi mbere y’ivuka rya Kristo. Ibyo byemerwa na Encyclopedie Catholique (mu cyongereza, yo mu mwaka 1908, igit. cya IV, ku rupap. 517), ngo:
“Ikimenyetso cy’umusaraba, nk’uko byerekanwa muburyo bworoshye n’imirongo ibili yambukiranijwe igize infuruka zigororotse, cyabanjirije mbere cyane itangira ry’ubukristo mu Burasirazuba no mu Burengerazuba. Umusaraba ni uwo mu gihe cya kera cyane cyo mu majyambere y’umuntu.”
5. Igitabo L’Eglise Primitive kivuga iki ku nkomoko ya gipagani y ’umusaraba?
5 Inkomoko ya gipagani y’umusaraba yongera kwemezwa n’umupadri W. D. Killen, mu gitabo cye cyitwa L’Eglise Primitive (mu cyongereza, cy’ umwaka 1859, ku rupap. 316), avuga ngo:
“Uhereye mu gihe cya kera cyane, umusaraba warubahirizwaga mu Misiri no muli Siria; Ababuddha bo mu burasirazuba nabo barawubahirizaga; (...) ahagana mw’itangira ry’igihe cyacu, abapagani bali bafite akamenyero ko gukora ikimenyetso cy’umusaraha mu ruhanga igihe cyo gusingiza amwe mu mayobera yabo y’idini.”
6. Umusaraba watangiriye hehe, kandi wali ikimenyetso cy’iyihe mana?
6 Isano ili hagati y’umusaraba n’idini y’i Babuloni yongera kwerekanwa na W. E. Vine, muli Dictionnaire Interpretatif des Mots du Nouveau Testament (mu cyongereza, igit. cya I, ku rupap. 256). yemeza avuga ko umusaraba “ufite inkomoko yawo mu Bukaludayo bwa kera Babuloni; wakoreshwaga nk’ikimenyetso cy’imana Tamuzi (mw’ishusho ya Tau [cyangwa T] y’amayobera, inyuguti itangira izina rye).”
7. (a) Dukulikije igitabo cya Biblia cy’Ibyakozwe, mbese Yesu yiciwe ku musaraba ugizwe n’amaburiti abili? (b) Ni mu buhe buryo abanditsi ba kera b’abagiriki bakoreshaga ijambo Biblia zimwe zihinduramo “umusaraba”?
7 Aliko se, Yesu ntiyiciwe ku musaraba ugizwe n’amaburiti abili? Dukulikije Biblia, sibyo. Mu Byakozwe 5:30 na 10:39, hatubwira ko Yesu yapfuye amanitse ku “giti.” Hano, ijambo “igiti” lisobanura ijambo ry’ikigiriki xylon (cyangwa xulon). Ku byerekeye iryo jambo kimwe na stauros, ubusobanuzi bumwe buhinduramo “umusaraba,” The-Companion Bible ivuga ku rupapuro 186, muli “Appendice’ ngo:
“Homere [umusizi w’umugiriki] akoresha ijambo stauros yerekana igiti gisanzwe, urumambo cyangwa igice kimwe cy’urubaho, kandi ni nako iryo jambo likoreshwa mu byanditswe byose bitunganye by’ikigiriki. Nta na limwe ryerekana ibiti bibili kimwe gitambitse ku kindi, ku buryo bugize imfuruka iyo ali yo yose, ahubwo ryerekana igiti kimwe gusa. Niko gukoreshwa kw’ijambo xulon [cyangwa xylon, igiti ku byerekeye urupfu rw’Umwami (...). Rero, hali ubuhamya bwuzuye bwemeza ko Umwami yiciwe ku giti kimwe kigororotse, atali ku biti bibili bigize imfuruka iyo ali yo yose.”
8. Ni ryali kandi ni kuki abakristo b’ibinyoma bafashe umusaraba wa gipagani ho ikimenyetso?
8 Asobanura igihe n’uburyo umusaraba washiriweho kuba ikimenyetso ku bakristo b’ibinyoma, Vine yanditse muli cya gitabo cye, ngo:
“Ahagana hagati y’ikinyajana cya gatatu, Amatorero yali yarateshutse inyigisho zimwe z’ukwizera, cyangwa se akaba yali yarazigoretse, kugira ngo ikuzo rya gahunda y’amatorero yagomye ryiyongere, abapagani barakiriwe mu matorero batiliwe bavugururwa n’ukwizera, ndetse bemererwa no gukomeza umugabane munini w’ibimenyetso byabo bya gipagani. Nibwo Tau cyangwa T, (...) ifite igice gitambitse cyigiye hepfo, yemerewe gushushanya umusaraba wa Kristo.”—igit. cya I, ku rupap. 256.
9. (a) Mbese, ni ikintu gisanzwe gukunda ikintu cyakoreshejwe mu kwica umukunzi wawe? (b) Ni ukuhe guhitamo umuntu utunze umusaraba akwiliye kugira? Ni iki kizamufasha guhitamo neza?
9 Si ikintu gisanzwe gukunda no gusenga ikintu cyakoreshejwe mu kwica umuntu runaka wakundaga. Mbese, hali uwatekereza gusoma cyangwa kwambara mw’ijosi masotera yakoreshejwe mu kwica umuntu wali umukunzi we? Ntabwo rwose! Kuko bimeze bityo, kandi ubwo umusaraba ali ikimenyetso cy’iby’idini cya gipagani, abawambara cyangwa bakaba bafite udusaraba duto mu mazu yabo, bibwira ko ali ibyo kubaha Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo, bagomba kugira uguhitamo gukomeye. Mbese, bazakomeza kuyubahiriza, “cyangwa ndetse no kuyigumana? Urukundo bafitiye ukuli no kwifuza gushimisha Imana mu bintu byose bizabafasha guhitamo neza, Gutegeka kwa Kabiri 7:26.
AMASHUSHO N’IBISHUSHANYO BY’IDINI
10. (a) Ni mu kihe gihe cya kera ibishushanyo n’amashusho by’idini byatangiye? (b) Kuli iyo ngingo, ni ibihe bibazo dukwiliye kwitaho cyane?
10 Kuva igihe cya kera cya Misiri na Babuloni, gukoresha ibishushanyo n’amashusho y’idini mu mazu byali bikunzwe n’abantu benshi. Ibyo bigereranyo byakundwaga n’abantu bakabyubahiriza kubera abantu bemeraga yuko bizazanira umudendezo n’imigisha ingo zabo. Aliko se, Yehova ashimishwa n’imigenzo nk’iyo? Mbese, yemera abantu barangamira ibintu bakoresha mu gusenga aho kumwilingira byuzuye, we Mana y’ukuli iliho?
11. Mbese, Imana yemereye Abisirayeli gukoresha ibishushanyo by’idini ho ubufasha mu gusenga? (b) Kuki Abakristo ba mbere bilindaga gukoresha ibishushanyo?
11 “Yerekana ko idashimishwa n’ibishushanyo by’idini bikoreshwa nk’ ibifasha mu gusenga. Imana yahaye Abisirayeli itegeko libabuza kuyakoresha. Maze kandi, ibabwira kutararakira izahabu n’ifeza byali ku bishushanyo by’abantu b’abapagani bali kuzahindura. (Kuva 20:4, 5; Gutegeka kwa kabiri 7:25) Mbese, Imana yahinduye igitekerezo cyayo mw’itangira ry’Ubukristo? Oya, kuko Biblia ivuga yuko Abakristo ba mbere batakoreshaga ibishushanyo. (Ibyakozw 17:29) Intumwa Yohana imaze kubagira inama, ngo: “Mwirind’ibishushanyo bisengwa,” bagendaga bayoborwa ‘no kwizera, atali ibyo bareba.’ Bashyiraga ibyilingiro byabo byuzuye mu Mana itaboneka.—1 Yohana 5:21; 2 Abakorinto 5:7.
12. Ni ryali amashusho ya Kristo yatangiye gukorwa? Mbese, abakristo ba mbere bali bafite ishusho ya nyina wa Yesu?
12 Historia y’iby’isi yemeranywa n’ibi. Nk’uko Encyclopedie ya M’Clintock na Strong (mu cyongereza, igit. cya IV, ku rupap. 503) itubwira, ngo: “Ibishushanyo ntibyali bizwi mu gusenga kw’Abakristo ba mbere.” Niba abakristo ba mbere bataragiraga ibishushanyo by’ idini mu nzu zabo, ni ryali amashusho ya Kristo yatangiye gukorwa? Igitabo Histoire de la Religion et de l’Eglise Chretiennes Pendant les Trois Premiers Siecles cya Neander (icapwa rya 2, mu cyongereza, ry’umwaka 1848, ku rupap. 183), kivuga, ngo: “Abapagani, nka Alexander Severus [umutegetsi w’umuromani wo mu kinyajana cya gatatu cyo mu gihe cyacu], babonaga muli Kristo ikintu runaka cy’ubumana, n’ibice byagiye bivanga iby’ubupagani n’ubukristo, ni bo babaye aba mbere gukoresha amashusho ya Kristo.” Niba abakristo ba mbere batarakoreshaga amashusho ya Kristo, ni ibigaragara rwose ko batali bafite na none amashusho ya Mariya, nyina wa Yesu.
13. (a) Ni iki kimenyesha niba ishusho cyangwa igishushanyo kibajwe bidashimisha Imana? (b) Ni iyihe nkomoko ya “nimbe” cyangwa uruziga rurabagirana ruzengutse umutwe?
13 Mbese, ibyo ni ukuvuga ko ali bibi kugira imuhira ikintu cyose cy’umulimbo, nk’amashusho n’ibishushanyo by’umuntu cyangwa by’inyamaswa bibajwe mu giti, mu cyuma cyangwa mw’ibuye? Oya, hali itandukaniro hagati y’ibintu by’umulimbo n’ibintu bikoreshwa mu gusenga. Ni kintu ki cyerekana ko ishusho cyangwa igishushanyo kibajwe cy’ umuntu cyangwa cy’inyamaswa kidashimisha Imana? Wibaze ibi bibazo, uti: mbese, kirubahirizwa cyangwa kirasengwa, wenda bagishyira imbere za buji cyangwa ibyokurya, nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe? Mbese, kivuguruza Biblia? Cyangwa se, cyerekana ibimenyetso bya gipagani? Wenda wigeze kubona ko amashusho amwe ya Yesu Kristo afite uruziga rurabagirana ruzengutse umutwe. Urwo ruziga rwitwa “nimbe.” Urebye muli encyclopedie kw’ijambo “nimbe,” uzasanga ko icyo kimenyetso cyakoreshwaga mu Banyamisiri, mu Bagiriki no mu Baromani, mu by’imitako y’idini ya gipagani. Uruziga rurabagirana ruzengutse umutwe ni urwa kera cyane mu gihe cy’ugusenga izuba i Babuloni, kandi ruboneka no ku bishushanyo by’ imana z’i Babuloni.
14. Abagaragu bizerwa b’Imana ba kera bakoze iki basanze ibintu bikoreshwa mu gusenga kw’ibinyoma muli bo?
14 Mbese hali ingero za kera dufite zitwereka uko dukwiliye kubigenza niba dufite ibishushanyo cyangwa ibindi “bintu bikoreshwa mu gusenga”? Cyane rwose! Urugero: uwizerwa Yakobo yabigenje ate igihe yasangaga imana z’ibinyoma mu bagize umuryango we? Yazikuyeho rwose. (Itangiriro 35:2-4) Naho se umwami w’umusore Yosiya yakoze iki ubwo yatangiraga gushakashaka Imana y’ukuli? Yakuyeho ibishushanyo bibajwe muli Yuda, arabimenagura. (2 Ngoma 34:3, 4) Mbega ingero nziza cyane z’ishyaka ryo guhesha ikuzo Yehova Imana!—Zaburi 115:1-8, 18.
KUBAHA ABANTU N’AMASHYAKA
15. (a) Mbese iminsi mikuru iha ibiremwa icyubahiro cy’ugusengwa ishimisha Imana? (b) Iminsi mikuru yo kwibuka “imyuka y’abapfuye” ishingiye ku nyigisho yihe y’ibinyoma? Ukuli ni ukuhe rero ku byerekeye Umunsi w’Abapfuye?
15 Undi mugenzo wogeye cyane ni uwo gushyiraho iminsi yo kubahiriza “abatagatifu” cyangwa abantu b’ibirangirire, bapfuye cyangwa baliho. Mbese uwo mugenzo ushimisha Imana? Biblia itubuza kubaha byo gusenga ibiremwa; kubw’ibyo, kwizihiza ibirori byerekeye muli urwo ruhande ntibihuje n’ubushake bw’Imana. (Ibyakozwe 10:25, 26; 14:11-15; Abaroma 1:25; Ibyahishuwe 19:10) Iminsi mikuru yo kwibuka “imyuka (roho) y’abapfuye” ishingiye ku nyigisho y’ibinyoma y’uko ubugingo bw’umuntu budashobora gupfa. Ubwo rero, ntibyadutangaza kumenya yuko Encyclopedie Britannique (icapwa ryo mu 1946, igit. cya I, ku rupap. 666) ivuga, ngo: ‘inyigisho zimwe zikundwa n’abantu benshi zifitanye isano n’Umunsi w’Abapfuye zifite inkomoko ya gipagani.” Ukunda ukuli wese azilinda gukulikiza imigenzo imeze nk’iyo.
16. (a) Hali ikibi ki mu kwizihiza iminsi mikuru yubahiriza igihugu cyangwa amashyaka y’abantu? (b) Dukulikije Ibyanditswe, abakristo bakwiliye kugira myifatire ki?
16 Indi minsi mikuru cyangwa ibirori byubahiriza ishyanga runaka cyanga bigakuza ishyaka runaka ry’iby’iyi si. Hano, ikibi ni uguha icyubahiro imiteguro y’abantu kubera ibyiza, mu by’ukuli bituruka ku Mana, cyangwa se kubyitirira ubufasha bwo gukiza no kulinda mu buryo Imana yonyine, mu by’ukuli, ali yo ishobora kubikora. (Yeremia 17:5-7) Abifatanya muli iyo minsi mikuru banyuranya n’Imana. Abakristo b’ukuli bayoborwa n’itegeko livuga yuko batali mu “mugabane n’isi.” (Yohana 15:19, MN) Aho kwigana isi, bo bareka “kwishushanya kuli iyi gahunda y’ibintu.”—Abaroma 12:2, MN.
17. (a) Igihe cyo kwizihiza urwibutso rw’umunsi wo kuvuka, ni nde ukuzwa? (b) Ni bande bonyine bijihije inzibutso z’umunsi wo kuvuka banditswe muii Biblia? (c) Abakristo ba mbere babonaga bate ibyo kwizihiza urwibutso rw’umunsi wo kuvuka?
17 Imigenzo imwe ishobora kugaragara nk’aho nta kibi kiyilimo rwose, nyamara igira ingaruka zimwe n’iz’imigenzo twamaze kuvuga haruguru. Ubwo rero, nubwo kwizihiza urwibutso rw’umunsi wo kuvuka byagaragara nk’aho ntacyo bitwaye, aliko mu by’ukuli, ni ibiha ikuzo ikiremwa, byerekeza amaso kuli cyo, aho kuyerekeza ku Muremyi. Dukwiliye kwibuka kandi yuko kwizihiza inzibutso zo kuvuka kuvugwa muli Biblia ali ukwa Farawo wo mu Misiri n’ukwa Herode Antipa konyine, bali abategetsi bakulikizaga idini y’ibinyoma. (Itangiriro 40:20-22; Matayo 14:6-10) Abakristo ba mbere bo babyifatagamo bate? Umwanditsi wa historia Neander ku rupap. 190 atubwira, ngo: “Kwizihiza urwibutso rw’umunsi wo kuvuka byali kure cyane y’ibitekerezo by’abakristo bo muli icyo gihe.” Bilindaga kwizihiza urwibutso rw’umunsi wo kuvuka nk’ibyali bifite inkomoko ya gipagani. Muli iki gihe cyacu, uwifuza wese n’umutima utunganye gushimisha Imana azilinda imigenzo ikuza ikiremwa cyangwa ikomoka kw’idini y’ibinyoma.—Yohana 5:44.
PASIKA NA NOHELI
18. (a) Mbese, abakristo ba mbere bizihizaga Pasika? (b) Ni iyihe nkomoko y’imigenzo ikundwa n’abantu benshi ifatanye na Pasika? (c) Mbese, umunsi mukuru wa Pasika ushyigikirwa na Biblia?
18 Pasika ni wo munsi mukuru uruta iyindi yose ya Kristendomu, uvugwa yuko wizihizwa mu kwibuka ukuzuka kwa Kristo. Aliko se, Kristo yigeze ategeka ko bakwibuka izuka rye? Reka da! Ibitabo bya historia bitubwira yuko Pasika itigeze yizihizwa n’Abakristo ba mbere kandi ko uwo munsi mukuru ushingiye ku migenzo ya gipagani. Encyclopedie Britannique ivuga ibikulikira:
“Nta kimenyetso cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika kiboneka mw’Isezerano Lishya. (...) Kweza iminsi runaka ni ikintu kitali mu gitekerezo cy’abakristo ba mbere.”a
Dore kandi ibyo Alexander Hislop yanditse ku byerekeye umunsi mukuru wa Pasika:
“Imigenzo ikundwa n’abantu benshi ikiranga kugeza n’ubu igihe yizihirizwaho yemeza rwose ubuhamya bwa historia ku byerekeye kamere yayo [y’inkomoko] y’i Babuloni. Utugati dushyushye twashyizweho [ikimenyetso cy’] umusaraba k’Uwa Gatanu Mutagatifu, n’amagi ya Pasika yasizwe irangi, byali mu mihango y’iby’idini y’i Bukaludayo [y’i Babuloni], nk’uko n’ubu iliho.”b
Ijambo Pasika,c ryerekana umunsi mukuru witwa uwa gikristo, nta hantu na hamwe liboneka muli Biblia, ali mu busobanuzi bwa gikatolika cyangwa mu Biblia za giprotestanti. Rero, umunsi mukuru cyane kuruta iyindi wa Kristendomu ntushingiye kuli Biblia. Ufite inkomoko ya gipagani kandi rero, kubw’ibyo, ntushimisha Imana.
19. (a) Mbese, abakristo ba mbere bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli? (b) Ni uruhe rwibutso Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza?
19 Reka turebe noneho ibya Noheli. Urebye mu bitabo by’amashakiro mu mazu y’ibitabo y’abantu bose, wasanga ko uwo munsi mukuru utali uzwi mu Bakristo ba mbere. Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza urwibutso rw’urupfu rwe, si urwibutso rw’ivuka rye. (1 Abakorinto 11:24-26) Igitabo Encyclopedie Catholique cyemera ibikulikira: “Noheli ntiyabarwaga mu minsi mikuru ya mbere ya Kliziya. (...) Ubuhamya bwa mbere bw’uwo munsi mukuru ni ububoneka mu Misri.”d
20. (a) Ibintu by’ukuli biboneka byerekana bite ko Yesu adashobora kuba yaravutse mu bihe by’imbeho nyinshi? (b) Itariki ya 25 Ukuboza yatoranijwe ryali, kandi ni kuki?
20 Ubwo rero, bite kw’italiki ya 25 Ukuboza, yizihizwa na benshi nk’aho ali urwibutso rw’umunsi wo kuvuka kwa Kristo? Ntibishoboka ko yaba ali italiki Yesu yavutseho, kuko Biblia itubwira yuko mw’iryo joro abashumba bali hanze mu milima. Igitabo Encyclopedie Britannique (mu cyongereza, cy’umwaka 1907, igitabo cya V, ku rupap. 611) cyemera yuko bidashoboka ko abo bantu baba baragumye hanze ijoro ryose icyo gihe, kubera ko ali mu minsi y’imbeho nyinshi n’imvura muli ako karere. (Luka 2:8-12) Ku byerekeye inkomoko y’iyo tariki, ikindi gitabo kivuga, ngo:
“Muli 354, umwepiskopi Liberius w’i Roma yategetse abantu kwizihiza umunsi wa 25 Ukuboza. Wenda yahisemo iyo tariki kubera ko abaturage b’i Roma bayizihizagaho umunsi mukuru wa Saturne, bizihiza umunsi wo kuvuka kw’izuba.”e
21. Ibintu by’ukuli biboneka byerekana iki ku nkomoko y’imigenzo hafi yose ya Noheli?
21 Ubwo itariki ya Noheli ifite inkomoko ya gipagani, si igitangaza kumenya ko imigenzo ifatanye na Noheli nayo yavuye mu gipagani. Niko igitabo Encyclopedie de la Religion et de l’Ethique (mu cyongereza) kitubwira, ngo:
“Hafi y’imigenzo yose ya Noheli iliho ubu (...), si imigenzo ya gikristo nyakuli, ahubwo ni imigenzo ya gipagani yemerewe cyangwa yihanganiwe n’Itorero. (...) Umunsi mukuru wa Saturne w’i Roma ni wo wabereye icyitegerezo imigenzo myinshi y’ubwishime yo mu gihe cya Noheli.”f
Kandi, igitabo Encyclopedie Americaine kivuga yuko mu migenzo yakulikije iyo mu birori by’i Roma by’umunsi mukuru wa Saturne, halimo “guhererekanya impano.”g
22. (a) Abagalatia 5:9 hakwiliye kuyobora hate imyifatire yacu ku byerekeye Noheli? (b) Ni izihe mpamvu zindi zitera abakristo b’ukuli kwilinda kwizihiza uwo munsi mukuru?
22 Iyi ni yo ndunduro igararagara: Noheli ifite inkomoko ya gipagani. Tumaze kumenya ibyo, dukwiliye kumvira intumwa Paulo ituburira ngo twilinde akaga ko kuvanga ukuli n’ibinyoma. Avuga yuko “igitubura gito gitubur’irobe ryose.” (Abagalatia 5:9) Yacyashye bamwe bo mu bakristo ba mbere bizihizaga iminsi mikuru yajyaga yizihizwa mu gihe cy’amategeko ya Mose; kandi Imana yali yarayakuyeho ku bakristo. (Abagalatia 4:10, 11) Mbega ukuntu ali ingenzi cyane kurushaho ku bakristo b’ukuli kwilinda muli iki gihe kwizihiza umunsi mukuru utigeze wemerwa n’Imana na limwe, ukomoka muli Babuloni ya gipagani, ukoza isoni izina rya Kristo!
IKINTU CYIZA CYANE KIRUTA IMINSI MIKURU YA GIPAGANI
23. Abakristo b’ukuli bafite kintu ki cyiza cyane kiruta “umwuka na Noheli” abantu bagira limwe mu mwaka?
23 Abakristo b’ukuli bafite ikintu cyiza cyane kiruta iminsi mikuru ya gipagani. Bafite “imbuto z’umwuka” ali zo “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda.” (Abagalatia 5:22, 23) Iyo mbuto itera kugira ubuntu bwiza cyane kandi bw’ukuli burenze “umwuka wa Noheli” abantu bagira limwe mu mwaka. Umwuka w’Imana utera ubuntu no kwita ku bandi bigaragara rwose buli munsi w’umwaka. Uwo mwuka w’Imana utera abakristo gutanga, atali uko bilingira kubigarurirwa cyangwa kubera ko akamenyero kabahata, ahubwo kubera urukundo rw’ukuli rwa gikristo.—Luka 6:35, 36; Ibyakozwe 20:35.
24. (a) Ni gihe ki abakristo batanga impano kandi bagira ibihe by’ibyishimo byo kuba hamwe? (b) Kuki kugenza gutyo ali byiza cyane kurusha ibyo ab’isi bakora?
24 Abakristo b’ukuli bashobora gutanga impano no kugira ibihe by’ibyishimo byo kuba hamwe mu mwaka wose. (Luka 6:38) Si ngombwa ko ababyeyi bategereza inzibutso zo kuvuka cyangwa Noheli, kugira ngo bahe impano abana babo. Ahubwo, ibyo bashobora kubigira igihe icyo ali cyo cyose cy’umwaka. Ubwo rero, ibihe by’ibyishimo bishobora kubaho kenshi, aho kuba limwe cyangwa kabili mu mwaka. Ubundi kandi, abana b’abakristo bazi yuko impano ziva ku habyeyi babo ali ikimenyetso cy’urukundo babafitiye. Muli ubwo buryo, urukundo ruhinduka “umurunga w’ubumwe” ukomeye hagati y’ababyeyi n’abana. Ikindi kandi, abana ntibatozwa kuba indashima ku babyeyi babo cyangwa ku Mana, kubera gutekereza yuko bakwiliye guhabwa impano ku matariki runaka.—Abakolosai 3:14.,,
25. Kwiga ukuli ku byerekeye imigenzo ikundwa n’abantu benshi gushobora kutubatura mu ki, kandi dufite ibihe byilingiro imbere yacu?
25 Kwiga ukuli ku byerekeye inkomoko ya gipagani y’imigenzo myinshi ikundwa n’abantu benshi bishobora kudukura mu bubata bw’ibintu byinshi. Ntitwongera kumva duhatwa gukulikiza imigenzo igaragara ko ali umutwaro uremerereye abantu bo mw’isi ku byerekeye amafaranga n’ibindi. Kandi ikirenze byose, kumenya ukuli kudushoboza gukulikira inzira ishimisha Yehova kandi iyobora mu buzima bw’iteka muli gahunda nshya yo gukiranuka yasezeranije.—Yohana 8:32; Abaroma 6:21, 22.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a The Encyclopœdia Britannica (mu cyongereza), y’umwaka wa 1910, Igit. cya VIII, ku rup. 828.
b Les Deux Babylones (icapwa ry’igifaransa), ku rup. 157; mu congereza, ku rup 107, 108.
c Reba muri The Westminster Dictionary of the Bible, ku rup. 145.
d Encyclopédia Catholiwe (mu cyongereza), y’umwaka wa 1908, Igit. cya III, ku rup. 724.
e The World Book Encyclopedia, y’umwaka wa 1966, Igit. cya 3, ku rup. 416.
f Encyclopœdia of Religion and Ethics, ya James Hastings, Igit. cya III, ku rup. 608, 609.
g Encyclopédia Américaine, y’umwaka wa 1956, Igit. cya VI, ku rup. 622.