Igice cya 17
Uburyo bwo Gusenga Butera Kumvirwa n’Imana
1. Zaburi 65:2 ivuga iki ku Mana, kandi ni nde ushobora kwegera Imana afite ibyilingiro byo kumvirwa?
BlBLIA ivuga kuli Yehova Imana, ngo: “Ni wowe wumv’iby’usabga, abantu bose bazajy’ah’uri.” (Zaburi 65:2) Ni koko, Imana yumva amasengesho, kandi mw’isi yose, abantu bakunda ukuli kandi bifuza by’ukuli gukora ubushake bwayo bashobora kuyegera mu buryo yemera, bafite icyo gikundiro cy’igiciro cyinshi. (Ibyakozwe 10:34, 35) Mbega igikundiro cy’igitangaza dushobora kuvugana n’Umutware w’ikuzo ryinshi w’isi yose nzima no kumenya ko atwumva!—Zaburi 8:1, 3, 4; Yesaya 45:22.
2. (a) Ku byerekeye isengesho, ni ilihe sezerano Biblia itanga mu Bafilipi 4:6, 7? (b) Ni kuki bamwe bashidikanya ku byerekeye isengesho?
2 Mu kudutera imbaraga, Ijambo Imana yandikishije lisezeranya, ngo: ‘Ntimukagir’icyo mwiganyira, ahubg’ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nukw’amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ay’umuntu yamenya, azarindir’imitima yanyu n’ibyo mwibgira muri Kristo Yesu.” (Abafilipi 4:6, 7) Aliko kandi, bamwe bashobora gushidikanya ku byerekeye isengesho, kubera ko amasengesho yabo menshi agaragara kuba atarashubijwe. Impamvu ni iyihe? Ni iby’ingenzi kuli twe kumenya igisubizo. Mw’Ijambo ryayo, Imana idusobanurira yeruye ubushake bwayo bwerekeye isengesho ubwo ali bwo.
UBURYO BWO KWEGERA IMANA MW’ISENGESHO
3. Ni nde tugomba gutura amasengesho yacu yose, kandi ni kuki?
3 Biblia itubwira yuko “uweger’Imana akwiriye kwizera yukw’iriho, ikagororer’abayishaka.” (Abaheburayo 11:6) Wite ku cyo muli iki gice hatubwira: ngo dukwiliye ‘kweger’Imana Yehova, nk’uko ali Imana nzima y’ukuli ashaka yuko amasengesho yacu ali we aganaho, atali ku muntu wundi runaka. Isengesho lili mu mugabane w’ugusenga kwacu, kubw’ibyo, likwiliye kwerekezwa ku Muremyi wenyine, Yehova. (Matayo 4:10) Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga “[se] uli mw’ijuru.” (Matayo 6:9) Yesu ntiyababwiye kwerekeza amasengesho yabo kuli we ubwe, kuli nyina wa kimuntu Mariya cyangwa ku wundi muntu uwo ali we wese. Yehova ni ushobora byose, nyili ubwenge bwose, intungane mu gukiranuka no mu rukundo. Ni kuki rero twatura amasengesho yacu umuntu uwo ali we wese uli mutoya cyane kuli we? Ikindi kandi, intumwa Paulo wayobowe n’umwuka w’Imana atwemeza yuko Imana ‘itali kure y’umuntu wese muli twe,’ niba tuyishaka mu buryo bwiza.—Ibyakozwe 17:27.
4. Niba dushaka ko amasengesho yacu yumvirwa n’Imana, dukwiliye kuyavuga mw’izina rya nde? Kuki?
4 Aliko, wenda, ushobora kuvuga, ngo: “Dushobora dute gusenga Imana y’intungane kandi ikiranuka, kandi twe tuli ibiremwa bidatunganye, byavukiye mu cyaha cy’umurage?”Yehova, Imana y’urukundo, azi iyo mimerere. Yaduteguriye “umurengezi mw’ijuru. Uwo murengezi ni “Yesu Kristo ukiranuka.” (1 Yohana 2:1, 2) Yatanze ubuzima bwe ngo bube inshungu y’abantu. Ikindi kandi, Yehova yamugize Umutambyi Mukuru, kandi ashaka ko tumenya umwanya Umwana we afite mu migambi ye, n’uko amasengesho yacu yose avugwa mw’izina rye. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be, ngo: “Nta ujya kwa Dafa, [bitanyuze muli jye].” (Yohana 14:6) Kandi arongera, ati: “Icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye azakibaha.” (Yohana 16:23) Kubw’ibyo, niba dushaka ko amasengesho yacu yumvirwa, tugomba gusenga Yehova Imana binyuze mu Mwana we, ni ukuvuga ngo mw’izina rya Yesu.
AMASENGESHO ASHIMISIIA IMANA
5. (a) Dukulikije ibivugwa muli 1 Petero 3:12, dukwiliye kugira imibereho imeze ite niba dushaka ko Imana yumvira amasengesho yacu? (b) Ni nka nde udakwiliye gutegereza ko amasengesho ye yumvirwa n’Imana?
5 Dusoma muli 1 Petero 3:12, ngo: “Amaso ya [Yehova] ari ku bakiranutsi, n’amatwi y’ari ku byo basaba.” Ubwo rero, niba dushaka ko amasengesho yacu ashimisha Imana, tugomba kwihatira by’ukuli kubaho mu buryo buhuje n’amategeko akiranuka y’Ijambo ryayo. Niba umuntu yanga Ijambo ry’Imana n’ubushake bwayo, ntakwiliye gutegereza ko Imana yumvira amasengesho ye igihe asaba ubufasha mu bihe biruhije. (Imigani 15:29; 28:9) Urugero, Imana ibwira abatubaha kamere yera y’ubuzima ngo: “Nimuseng’amasengesho menshi sinzayumva; ibiganza byanyu byuzuy’amaraso.” (Yesaya 1:15) Muli iki “gihe cy’imperuka,” igihe urugomo, ingeso mbi, ubuhemu, gusenga kw’ibinyoma n’ibindi bintu bibi birushaho gukwira, tugomba kurushaho kwita ku myifatire yacu ya buli munsi, niba dushaka ko Imana yumvira amasengesho yacu.—1 Yohana 3:21, 22.
6. (a) Dukulikije inyigisho zatanzwe na Yesu, ni bintu ki bya mbere tugomba kwitaho mu gihe dusenga Imana? (b) Yesu yerekanye ate ko tudakwiliye kwisabira ubwacu twenyine? Ni bande dukwiliye gusabira?
6 Ibyo dusabira ahanini nabyo bitera kumenya niba Imana izumvira amasengesho yacu cyangwa se itazayumvira. Yesu yahaye abigishwa be isengesho ry’icyitegerezo libereka ubwoko bw’isengesho Imana yemera. (Matayo 6:9-13) Iryo sengesho ryerekana yuko izina ry’Imana n’imigambi yayo bigomba kuba ali ibintu bya mbere twitaho. Hanyuma, dushobora dusabira ubukene bwacu bw’iby’umubili, kubabarirwa ibyaha byacu no gukizwa ibishuko bya wa mubi. Wite kuli ibi kandi, ko Yesu atwigisha gusenga“Data wa twese,” tumusaba “kuduha ibyokurya Byacu”no “kuduharira [twebwe]” imyenda yacu. Ibi byerekana ko igihe umukristo asenga, adakwiliye kwitekereza ubwe gusa, cyangwa gutekereza ingorane ze n’ubukene bwe byonyine. Ahubwo, aba akwiliye kugaragaza kutikunda, agasabira n’abandi bantu. Atali ugusabira abo mu muryango we bonyine, ahubwo n’abandi bakristo bashaka gushimisha Imana, kandi cyane cyane abagerwaho n’ibigeragezo n’ingorane mu mulimo wabo bakorera Imana.—Yakobo 5:16; Abefeso 6:18-20.
7. (a) Impamvu imwe mu zituma amasengesho menshi adasubizwa ni iyihe? (b) Niba dushaka ko amasengesho yacu yumvirwa, ni iki dukwiliye gukora bwa mbere?
7 Intumwa Yohana yaranditse, ngo: “Iki ni cyo kidutera gutinyuk’ imbere ye, n’ukw’atwumva, iyo dusaby’ikintu nk’ukw’ashaka. (1 Yohana 5:14) Ni koko, buli mugabane w’imibereho y’umukristo ushobora guturwa isengesho. Aliko kandi, ikintu cy’ingenzi nuko icyo asabira gihuza n’ubushake bw’Imana. Iyo ni impamvu ya mbere ituma amasengesho menshi adasubizwa. Aba yavuzwe n’abantu batagerageza gushaka kumenya ubushake bw’Imana ubwo ali bwo. (Imigani 3:5-7) Aho kwihitiramo icyo twebwe dushaka gukora cyangwa kugira no gusaba Imana ngo ibiduhe, mbese ntibikwiliye gushaka mbere kumenya ubushake bwayo butwerekeyeho ubwo ali bwo, hanyuma tugasenga duhuje na bwo?—Yakobo 4:3, 13-15.
8. (a) Dushobora dute kumenya ubushake bw’Imana? (b) Mbese, koko Imana izaduha ubwenge dukeneye bwo kuyobora imyifatire yacu yo mu mibereho?
8 Kwiga Ijambo ry’Imana n’ibintu tubona mu gihe dukorera Imana dufatanije n’abakristo b’ukuli, bizatuma dushobora kumenya ubushake bwayo. (Abaroma 12:2) Umunyazaburi yarasenze, ngo: “Ump’ubgenge, kugira ngo nitonder’amategeko yawe; Nyitonderesh’umutima wose. Unshishe mu nzira y’ibyo wategetse, kukw’ari byo nishimira. Uhindurir’umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi.” (Zaburi 119:34-36).”Nidusaba Imana dufite kwizera, izaduhera ubuntu ubwerige dukeneye ngo dushobore kwigobotora mu ngorane zo mu mibereho. (Yakobo 1:5-8) Izadufasha kumenya no gukora icyazazanira icyubahiro izina ryayo likomeye, ibyo kandi bikazatuzanira ibyishimo twebwe ubwacu.—Zaburi 84:11, 12.
UBURYO BUKWILIYE BWO GUSENGA
9. (a) Igihe cyo gusenga, mbese ni ngombwa kugira imyifatire runaka idasanzwe? (b) Dukulikije ibyo Yesu yavuze, dukwiliye gusenga dute? (c) Ni amasengesho bwoko ki Yesu yaciriyeho iteka?
9 Mbese Imana idusaba kwifata mu buryo runaka cyangwa kwinjira mu nyubako y’iby’idini igihe cyo gusenga? Ijambo ryayo livuga, ngo: Oya. (Nehemia 8:6; Danieli 6:10; Mariko 11:25; Yohana 11:41) Aliko kandi, Yesu yerekanye ko ali byiza gusengera mu rwiherero, mu cyumba cy’umuntu. (Matayo 6:6) Ni koko, hali ubwo Yesu ubwe yasengeraga ahantu ho mu ruhame, aliko kandi yaciriyeho iteka cyane abasengera kugira ngo abantu bababone gusa no kugira ngo berekane “ubutagatifu” bwabo. Yavuze kandi yuko Imana itemera abavuga amagambo bayasubiramo igihe basenga. (Matayo 6:5, 7, 8) Ni kuki?
10. (a) Sobanura impamvu tudakwiliye gusoma amasengesho yacu mu gitabo runaka cy’amasengesho. (b) Ni mvugo bwoko ki dukwiliye gukoresha mu masengesho yacu?
10 Nuko ikintu cy’ingenzi mu maso y’Imana ali ikituli mu mutima. Kuko “amaso [ya Yehova] ahuta kureb’isi yos’impande zose kugira ngo (...) [arengere] abafit’imitim’imutunganiye.” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9) Amasengesho yacu ashobora ate kugaragaza ibituli mu mutima, niba tuyasoma mu gitabo runaka cy’amasengesho? Igihe dusenga, dukwiliye kubikora tubikuye mu mutima imbere kandi mu bwiyoroshye. “Imana irwany’abibone, arikw abicisha buguf’ikabaher’ubuntu.” (Yakobo 4:6) Nta kamaro gukoresha imvugo ishamaje cyangwa ubwirasi mu masengesho yacu. Ahubwo, dukwiliye kuvugana n’Imana nk’aho ali inshuti twilingira cyane, cyangwa nk’uko umwana avugana na se. Dushobora ndetse no gusenga bucece, mu mutima. (1 Samweli 1:12, 13) Hali ubwo, mu bihe bimwe, tutabona amagambo akwiliye yabwira Imana ibitekerezo byacu. Aliko, dushobora kwilingira yuko Imana izi ibyo dukeneye kandi ko izasobanukirwa isengesho tuyituye mu buryo bworoheje.
TWITE KUMENYA IGIKUNDIRO CY’ISENGESHO
11. (a) Mbese, dukwiliye gutegereza ko tugera mu gihe dukeneye ubufasha budasanzwe bw’Imana, kugira ngo tubone gusenga? (b) Kuki ali ibikwiliye gusenga igihe cyo gufungura?
11 “Twese hali ubwo tugera mu bihe biruhije ubwo ali nta muntu n’umwe wabasha kudufasha, cyangwa se igihe ubufasha abantu baduha budahagije. Nibwo rero duhindukira tukareba ku Mana. Aliko kandi, niba dukunda Yehova kandi tukishimira igikundiro cy’isengesho, ntitwategereza ibihe nk’ibyo kugira ngo tubone kuvugana nawe. Ahubwo, tuzajya tumwegera kenshi kandi igihe cyose, atali gusa igihe tumutura ibyo dusaba n’ibyo twingingira, ahubwo kandi tunamushimira kandi tunamusingiza. (Abefeso 6:18; 1 Abatesalonike 5:17, 18) Imiryango yungurwa cyane n’isengesho, nubwo byaba gushimira Imana igihe cyo gufungura, mu gukulikiza urugero rwa Yesu.—Matayo 14:19.
12. Vuga zimwe mu nyungu z’igitangaza duhabwa n’isengesho.
12 Mu by’ukuli, isengesho ryo mu rwiherero, isengesho ry’ab’umuryango n’amasengesho yo mw’itorero azana inyungu z’igitangaza. Isengesho ryerekana ko twemera kuba tugengwa rwose n’Imana. Isengesho liduhuza n’abasenga Imana nka twe. Liduhesha amahoro atangwa n’Umuremyi wacu nyili urukundo. Lifasha umulimo w’umwuka wera mu mibereho yacu. Isengesho lidufasha kwilingira ku byerekeye igihe kizaza. Ni impano y’Imana, kandi dukwiliye kuyitaho no kuyikoresha.