Igice cya 18
Umukristo Yumvira Amategeko
1. N’ubwo kugomera amategeko bikwira hose, abumvira Bibiliya bo bifata bate?
KUGOMERA amategeko bikwiriye hose mw’isi muli iki gihe, aliko abagerageza by’ukuli kubaho bahuje na Biblia ntibabyifatanyamo. Bifuza mu mutima wabo gukulikiza inama yo mw’Ijambo ry’Imana, ibabwira “kugandukir’abatware n’abafit’ubushobozi, no kubumvira.”—Tito 3:1.
2. Ku byerekeye amategeko, ni gitekerezo ki abasenga by’ukuli bakwiliye kureka?
2 Ni iby’ukuli ko bamwe mu bakulikiza ugusenga k’ukuli ubu, mbere bahoranye imyifatire itumvira amategeko. Wenda bigeze kwiba iby’ abandi, cyangwa se babonaga ko kumvira amategeko amwe ali ngombwa igihe abapolisi bahali gusa. Muli ibyo, uko bigaragara, biganaga gusa abandi bantu benshi. Hanyuma Biblia yabamenyesheje mu buryo bweraye yuko, niba bashaka gukulikiza ugusenga k’ukuli, bagomba guhindura rwose ibitekerezo byabo byerekeye imibereho.—Abefeso 4:22-29.
3. (a) Umukristo akwiliye kugira gitekerezo ki ku byerekeye ubutegetsi bwa kipolitiki? (b) Kuki umukristo adakwiliye kwifatanya mu myigaragambyo no mu kugoma kw’abaturage?
3 Avuga iby’imyifatire umukristo akwiliye kugira ku byerekeye ubutegetsi bwa kipolitiki, intumwa Paulo yaranditse, ngo: umuntu wes’agandukire abatware bamutwara: Kukw’ari nta butware butava ku Mana.” (Abaroma 13:1) Ibyo si ukuvuga ko Imana ali yo yashyizeho ubwo butegetsi cyangwa ko yemera imigenzereze yabwo. Bumwe muli ubwo butegetsi buvuga ku mugaragaro yuko butemera ko Imana ibaho. Nyamara, Imana irabureka bukabaho. Nta butware na buto bwashobora gukoresha ubutegetsi bwabwo Imana itaburetse ngo bubukoreshe. (Yohana 19:11) Uwo rero, niba Imana ibureka bugategeka, ni kuki umukristo yaburwanya? Nubwo umuntu atakwemerana n’ibyo ubutegetsi bukora, ni kuki yakwifatanya mu myigaragambyo cyangwa mu “kugoma kw’abaturage” bigamije kubuza ubutegetsi gukora imilimo yabwo? Ugenza atyo wese azikururira amagorwa, atali ava kuli ubwo butegetsi gusa, ahubwo n’aturuka ku Mana. Nk’uko dusoma mu Baroma 13:2, havuga, ngo: “Nicyo gituma ugandir’umutware aba yanz’itegeko ry’Imana: Kandi’abaryanga bazatsindwa n’urubanza.”
4. (a) Ni iyihe milimo y’ingirakamaro ubutegetsi bukora? (b) Umukristo akwiliye kubona ate ibyo gutanga umusoro?
4 Ni byiza guha ubutegetsi icyubahiro kibukwiliye no gushimira imilimo y’ingirakamaro bukora. Dufite twese impamvu zo kwishimira kuba ubutegetsi bw’igihugu cyacu budutunganiriza imihanda yo kugenderamo, amashuli abana bacu bungukiramo ubumenyi, imilimo y’ibyo kuzimya umuliro n’uw’iby’isuku mu baturage. Inkiko no kurwanya abica amategeko bigira umumaro cyane. Muli ibyo kimwe no mu bindi bintu byinshi, “ubutware bukuru” bukora nk’aho ali “abagaragu b’Imana,” mu gihe bukora imilimo yungura abantu bayo. Mu gihe rero dusabwa imisoro yo kuliha iyo milimo yose igirirwa abantu bose, dukwiliye kwibuka iki gice cyo mu Byanditswe kivuga, ngo:“Ni cyo gitum’ukwiliye kuganduka, utabiterwa no gutiny’umujinya [igihano cy’abagiranabi] gusa, ahubgo ubyemejwe n’umutim’uhana. Ni cyo gituma musora: kukw’abatwar’ar’abagaragu b’Imana, bitangiye gukor’uwo murimo. Mwishyure bos’ibibakwiriye: Abasoresha mubasorere; abahinisha mubahinire.”—Abaroma 13:5-7.
5. (a) Uko umukristo yumvira ubutegetsi bwa kipolitiki ntibigira aho bigarukira? (b) Yesu yerekanye ate ko icyo kibazo kilimo impande ebyili?
5 Aliko se ye, uko kumvira ubutware bwa kipolitiki ntibigira urugero cyangwa aho bigarukira? Mbese, kumvira amategeko y’abantu ni byo by’ingenzi cyane kuruta kumvira amategeko y’Imana? Oya rwose! Wite kuli ibi ko, mu gice twamaze kuvuga, “impamvu ya ngombwa” mu zidutera kumvira, halimo “umutim’uhana” wacu. Ubwo rero, ntitugomba gucecekesha umutima nama wacu, cyane cyane iyo watunganijwe n’Ijambo ry’Imana. Yesu Kristo yasobanuye uko icyo kibazo kilimo impande ebyili. Yerekana yuko ali byiza guha leta y’abaromani umusoro, yaravuze, ati: “Ibya Kaisari mubihe Kaisari,” hanyuma yongeraho, ngo: “Iby’Imana, mubihe Imana.” (Mariko 12:17). Ni iby’ingenzi rero kuli buli wese wo muli twe gusuzuma imigenzereze ye, cyane cyane kugira ngo amenye adashidikanya ko ntacyo akora gifasha kwica amategeko y’Imana gukwiriye cyane mw’isi muli iki gihe cya none.—Zaburi 1:1-3.
KUMVIRA ITEGEKO LIKURU CYANE LIRUTA AYANDI YOSE
6. Intumwa zakoze iki igihe bazitegekaga kureka kubwiriza? Kuli bo, ni ilihe tegeko ryali likuru kuruta ayandi?
6 “Igihe gito nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, mtumwa ze ubwo zahamagarwaga zerekanye icyo zibitekerezaho. Abatware b’i Yerusalemu bazihaye itegeko ryo kureka kubwiriza mw’izina rya Yesu Kristo. Mbese, bararyumviye? Mbese wowe uba warakoze iki? Intumwa zo zasubizanije ubutwali, ngo: “Ibikwiriye n’ukumvir’Imana kurut’abantu.” (Ibyakozwe 5:29; reba na none 4:18-20) Ntibasuzuguraga inshingano yabo kw’itegeko ry’igihugu, aliko igihe habaye itegeko ry’abantu lirwanya itegeko ry’Imana, bemeraga yuko itegeko ry’Imana ali ryo likuru liruta ayandi yose. Amaze kubona ibyo, umwe mu banyacyubahiro bagize urukiko rwahamagaje intumwa agira inama y’ubwenge abacamanza bandi ngo boye kwishyira mu by’abo bakristo, kugira ngo batavaho bahinduka abarwanya Imana.—Ibyakozwe 5:33-39-
7. (a) Mu gihe cya Mose, Imana yavuze iki ku byerekeye gusenga ibishushanyo? (b) Ni ubwoko buhe bw’ibintu bikoreshwa mu gusenga abantu bagiye bikorera? (c) Igihe itegeko ry’abantu lishaka ko basenga igishushanyo cyangwa ishusho, ni uruhe rugero abakristo bakulikiza?
7 Amategeko y’Imana yerekeye kubwiriza si yo yonyine y’ingenzi. Hali ibindi bintu bigomba kubahwa. Mu kugaragaza kimwe muli byo, Yehova yabwiriye abantu be mu kanwa ka Mose, ngo: “Ntukwiliye kwikorera igishushanyo kibajwe, cyangwa ishusho isa n’ikintu icyo ali cyo cyose kili mw’ijuru hejuru, cyangwa ikili mw’isi hasi, cyangwa ikili mu mazi munsi y’ubutaka. Ntukwiliye kunama imbere yabyo na limwe, cyangwa ngo ushukwe kubikorera, kuko jyewe, Yehova, Imana yawe, ndi Imana ishaka ugusengwa kwihaliye.” (Kuva 20:4, 5, MN) Nubwo ali uko bimeze, abantu bagiye bikorera ibintu byinshi bikoreshwa mu gusenga, iby’ibyuma, iby’ibiti, n’ibindi by’ibitambaro bilimo ishusho yerekana ikintu cyo mw’ijuru cyangwa mw’isi, idozwe cyangwa yashushanirijweho. Mu bihe bimwe, ibikorwa by’ugusenga byagiye bigirirwa imbere y’ibyo bintu byali iby’ubushake. Aliko mu bihe bimwe bindi, byagiye bishyirwaho n’itegeko ry’abantu. Uko byamera kose, niba itegeko ry’abantu lishaka ko igikorwa cy’ugusenga kigirirwa imbere y’igishushanyo cyangwa ishusho, mbese ibyo bikuraho inshingano umuntu afite yo kumvira itegeko ry’Imana ryerekeye icyo kibazo? Oya, turebeye ku myifatire y’abantu bizerwa b’abasenga Yehova baliho mu ntara ya Babuloni, Biblia ivuga yuko abasore batatu b’Abaheburayo, Saduraka, Meshaki na Abedinego banze kwifatanya mu birori byashyizweho n’itegeko ry’umwami. Kubera iki? Kuko iryo tegeko ryarwanyaga ugusenga kwabo, gusenga kwihaliwe na Yehova wenyine. Imana yemeye icyo bali bakoze. Aliko se, umwami w’i Babuloni we yabibonye ate? Ubwa mbere, yabanje kurakara. Aliko kandi, hanyuma yibonera ugutabara k’ukuboko kwa Yehova. Amenye yuko ali nta kaga abo bantu bafite gutera Leta, atanga itegeko ry’uko bubaha ubwigenge bwabo. (Danieli 3:1-30). Mbese, ntushima ukwizerwa kwabo ku Mana? Mbese wowe ntiwashaka gushikama nka bo, uha Imana ugusenga yihaliye?
8. (a) Leta y’abaromani yategetse iki abaturage bayo, kandi ni kuki Abakristo ba mbere batashoboraga kumvira iryo tegeko? (b) Mu kugenza batyo, mbese abo bakristo ntibubahaga abategetsi?
8 Icyo kibazo cyerekeye ugusenga cyageze no ku Bakristo baliho mu Butegetsi bw’abaromani. Leta yategekaga yuko buli muntu ahamya ukumvira ku mwami amwosereza ububani. Abakristo bumviraga amategeko yandi, aliko ntibashoboraga gukora ibyo. Bamenye neza yuko icyo gikorwa, kigiriwe kubaha ishusho cyangwa umuntu, cyali ugusenga. (Matayo 4:10) Yustini, Maritiri, waliho mu kinyajana cya kabili, yavuze igitekerezo cy’abo bakristo muli aya magambo, ngo: “Ugusenga tuguha Imana yonyine, aliko ku bindi bintu, twishimira kubumvira mwebwe [abatware ba kipolitiki], twemera yuko muli abami n’ abatware b’abantu.” Abo bakristo ntibumvwaga neza n’abandi bantu, aliko imigenzereze yabo ntiyali iyo kutubaha abandi baromani cyangwa ngo babe babatera akaga runaka. Ahubwo, mu rwandiko Pline le Jeune, wali guverineri w’umuromani wo mu kinyajana cya kabili, yandikiye umwami Trayani, yemeza yuko bangaga gukora ikintu cyose cy’ubuhendanyi, cyangwa kwiba, cyangwa ubusambanyi. Bali abantu ku busanzwe, umuntu uwo ali we wese yakwishimira kugiraho abaturanyi, kandi idini yabo ni yo yali yarabagize abantu bameze batyo.
9. Uretse iby’ugusenga, ni ikindi ki tugomba guha Imana?
9 Uretse ugusenga, hali ikindi kintu tugomba guha Imana. Intumwa imwe ya Yesu Kristo yabivuzeho, iti: “Imana yaremy’isi n’ibiyirimo byose, (...) [ni yo iha] bos’ [ubuzima].” (Ibyakozwe 17:24, 25) Nta n’umwe muli twe wali kuba muzima iyo bitava ku Mana. Ni yo Soko y’ubuzima. (Zaburi 36:9) Aliko se ye, dukoresha dute ubuzima yaduhaye?
10. Ibyanditswe bidufasha bite kwilinda kurakaza Imana mu buryo dukoreshamo imibereho yacu?
10 Abakristo b’ukuli bazi yuko, kugira ngo bemerwe n’Imana, bagomba kwilinda gukoresha ubuzima bwabo ibikorwa bibashyira mu kurwanya Imana. Niyo mpamvu bilinda kwishyira mu mugabane w’abantu Biblia ivuga yuko bazalimburwa n’Uzaca amateka y’Imana mw’iherezo ry’iyi gahunda mbi iliho ubu. (Ibyahishuwe 19:17-21) Abo bakristo bazi yuko amateka ya Yehova ali ay’ukuli kandi akiranuka. Uhereye ubu, bahuza imibereho yabo n’ubushake bw’Imana. Bazi neza yuko kugenza gutyo bishobora kuzabazanira kutemerwa, ndetse no kubabazwa bivuye ku bantu bishimira gusa iyi gahunda y’ibintu iliho ubu. Aliko, kubera kwizera kuzuye k’uko inzira y’Imana ali iyo gukiranuka, bakuza itegeko ryayo n’ugusenga kwayo, ibyo bintu akaba ali byo baha umwanya wa mbere mu mibereho yabo. (Mika 4:1-3) Kimwe no mu rugero rw’Umwana w’Imana, Yesu Kristo, bakoresha imibereho yabo basohoza ubushake bw’Imana, atali mu bikorwa by’ukwikunda cyangwa mu gukora ubushake bw’abantu baralikira. (1 Abakorinto 7:23; 1 Petero 4:1, 2) Mu kugenza batyo, baha rwose Imana ibiyikwiliye.
11. Kumvira amategeko kuzayobora gute imibereho yacu?
11 Mbese, wifuza kwemerwa n’Imana? Niba ali byo wifuza, uzita cyane ku kumvira amategeko. Icyo cyifuzo kizagutera kubaha bagenzi bawe n’ibintu byabo, kandi no kubaha abakozi bahagarariye ubutegetsi. Aliko, ikirenze byose, icyo cyifuzo kizagutera guhuza imibereho yawe rwose n’amateka y’ubutabera ya Yehova Imana, Nyili ugutanga amategeko mukuru cyane uruta bose mw’isi yose.