ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 19
  • Yakobo yari afite umuryango munini

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakobo yari afite umuryango munini
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Bari bahangayitse ariko ‘bashinze inzu ya Isirayeli’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yakobo ajya i Harani
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yakobo na Esawu bongera kubana amahoro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 19
Yakobo ari hamwe n’abahungu be

INKURU YA 19

Yakobo yari afite umuryango munini

REBA uwo muryango munini. Abo ni abahungu 12 ba Yakobo. Ariko yari afite n’abakobwa. Ese waba uzi amazina ya bamwe muri abo bana? Reka turebe amwe muri yo.

Leya yabyaye Rubeni, Simewoni, Lewi na Yuda. Rasheli abonye ko atabyaye yarababaye cyane. Ni cyo cyatumye aha Yakobo umuja we Biluha, babyarana abahungu babiri, ari bo Dani na Nafutali. Leya na we yahaye Yakobo umuja we Zilupa, abyara Gadi na Asheri. Hanyuma, Leya yaje kubyara abandi bahungu babiri, ari bo Isakari na Zebuluni.

Amaherezo, Rasheli yaje kubyara umwana. Yamwise Yozefu. Tuzamenya byinshi kurushaho kuri Yozefu mu nkuru zikurikiraho, kuko yaje kuba umuntu ukomeye cyane. Abo ni bo bahungu 11 babyawe na Yakobo igihe yabaga kwa Labani, se wa Rasheli.

Yakobo yari afite n’abakobwa, ariko Bibiliya itubwira izina ry’umwe gusa muri bo. Uwo mukobwa yitwaga Dina.

Igihe cyaje kugera maze Yakobo yiyemeza kuva kwa Labani agasubira mu gihugu cya Kanaani. Nuko akorakoranya umuryango we munini hamwe n’imikumbi minini y’intama n’ubushyo bw’amatungo maremare, maze atangira urugendo rurerure.

Nyuma y’igihe runaka, Rasheli yabyaye undi mwana. Ibyo byabaye Yakobo n’umuryango we bari mu rugendo rwo gusubira mu gihugu cya Kanaani. Rasheli yagize ingorane mu gihe cyo kubyara, nuko arapfa. Icyakora, umwana w’umuhungu yabyaye yari mutaraga. Yakobo yamwise Benyamini.

Twibuke amazina y’abahungu 12 ba Yakobo, kuko ishyanga ryose rya Isirayeli ari bo rikomokaho. Mu by’ukuri, imiryango 12 ya Isirayeli yitiriwe abahungu 10 mu ba Yakobo, na 2 mu ba Yozefu. Isaka yamaze imyaka myinshi nyuma y’aho abo bana bose bavukiye, kandi agomba kuba yarishimiye kugira abuzukuru bangana batyo. Reka noneho turebe ibyabaye ku mwuzukuru we Dina.

Itangiriro 29:32-35; 30:1-26; 35:16-19; 37:35.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze