IGICE CYA 8
Ibyo Bibiliya ihanura birasohora
Bibiliya ntitubwira amateka y’ukuri y’ibyabayeho kera gusa, ahubwo inatubwira ibizabaho mu gihe kizaza. Abantu bo ntibashobora kumenya iby’igihe kizaza. Ngiyo impamvu ituma tumenya ko Bibiliya yavuye ku Mana. Ni iki rero Bibiliya ivuga ku bihereranye n’igihe kizaza?
Ivuga iby’intambara ikomeye y’Imana. Muri iyo ntambara, Imana izavanaho ububi bwose n’abantu babi bose, ariko izarinda abayikorera. Umwami washyizweho n’Imana, ari we Yesu Kristo, azahesha abagaragu bayo amahoro n’umunezero, kandi ntibazongera kurwara cyangwa gupfa.
Ese ntitwakwishimira ko Imana izashyiraho paradizo nshya ku isi? Ariko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tuzabe muri iyo paradizo. Mu nkuru ya nyuma y’iki gitabo, tuzareba icyo tugomba gukora kugira ngo tuzabone ibintu bihebuje Imana ihishiye abayikorera. Ngaho rero soma IGICE CYA 8 maze urebe icyo Bibiliya ihanura ku bihereranye n’igihe kizaza..