Igice cya 18
Tugaragaze Ukubaha Imana mu Muryango Wacu
1. (a) Bamaze gusobanukirwa n’inyigisho z’Imana zerekeye umuryango, ni hinduka ki abantu benshi bagaragaje? (b) Ariko se ku Mukristo, ni iki kindi ubuzima bwa Gikristo busaba?
MU KURI kuturuhura twamenye aho dutangiriye kwiga Bibliya, harimo inyigisho zerekeye iby’ishyingiranwa n’ubuzima bw’umuryango. Twageze aho tubona ko Yehova ari we Nyir’ugutangiza ishyingiranwa, kandi twabonye ko yandikishije muri Bibiliya mama ziruta izindi zerekeye iby’ubuzima bw’umuryango. Bamaze guhabwa izo nama, abantu benshi baretse ubusambanyi kandi bandikishije mu buryo buhuje n’amategeko ishyingiranwa ryabo. Ni abo kubishimirwa. Nyamara, ubuzima bw’umuryango wa Gikristo bwo bufite icyo burengejeho. Busaba kandi kwita buri gihe ku bumwe bw’abashakanye no ku buryo twuzuza inshingano zacu z’umuryango no ku myifatire yacu imbere y’abo dufitanye isano.—Ef 5:33 kugera 6:4.
2. (a) Mbese abazi Bibiliya bakurikiza buri gihe inama zayo mu miryango yabo? (b) Ni buryo ki Yesu na Paulo bagaragaje agaciro ko kuzikurikiza?
2 Amamiliyoni menshi y’abantu bazi neza icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo. Nyamara iyo bahuye n’ingorane mu muryango wabo, izo nama ntibazifashisha. Naho se twe? Ntagushidikanya ko nta n’umwe muri twe wakwifuza kumera nk’abantu Yesu yaciriyeho iteka kubera kwirengangiza itegeko ry’uko abana bagomba kubaha ababyeyi babo, bibwira ko kubaha Imana by’urwiyerurutso byari bihagije. (Mat 15:4-9) Ntidushaka kuba mu mubare w’abantu bafite ishusho yo kubaha Imana, ariko bakibagirwa kubikurikiza “mu bo mu nzu yabo.” Ahubwo dushaka kugaragaza ukubaha Imana nyakuri, kuko kubamo “inyungu nyinshi.”—1 Tim 5:4; 6:6; 2 Tim 3:5.
Ukuramba kw’ishyingiranwa
3. (a) Ni iki kigera ku miryango myinshi, ariko kandi ni iki twagombye kwiyemeza gukora? (b) Ukoresheje Bibiliya yawe, subiza ibibazo biri muri paragarafu byerekeye ukuramba kw’ishyingiranwa?
3 Kenshi imirunga ihuje abashyingiranywe igenda igaragara ko idakomeye rwose. Bamwe mu bashakanye hakaba hashize imyaka 20, 30 cyangwa 40 bafata icyemezo mu kanya gato cyo gutangirana “ubuzima bushya” n’undi. Nanone kandi, ni ibisanzwe kumva abasore n’inkumi batandukana bamaranye amezi make gusa babana. Nyamara, uko imyifatire y’abantu badukikije yaba imeze kose, tugomba kugira icyifuzo cyo kunezeza Yehova, Imana dusenga. Ariko se Ijambo rye rivuga iki kuri ibyo?
Igihe umugabo n’umugore bashakanye, bagomba kumara igihe kingana iki babana? (Rom 7:2, 3; Mar 10:6-9)
Ni iyihe mpamvu imwe yonyine y’ubutandukane yemewe imbere y’Imana? (Mat 19:3-9; 5:31, 32)
Dukurikije uko Yehova abibona, ubutandukane butemewe n’ljambo rwe ni bubi mu rugero rungana iki? (Mal 2:13-16)
Mbese Bibiliya yaba yemerera Abakristo gutandukana kugira ngo bakemure ingorane zo mu miryango yabo? (1 Kor 7:10-13)
4. Kuki ishyingiranwa rya bamwe riramba nubwo rihura n’imimerere igoranye y’iki gihe?
4 Kuki ishyingiranwa rya bamwe riramba iry’abandi ntirimare igihe, n’iyo abashakanye bombi biyita Abakristo? Ni iby’ukuri, ugushyingiranwa kuba gufite amahirwe menshi yo gukomera iyo umusore n’inkumi bategereje gushakana bakuze, bakabona gushyingiranwa. Byongeye kandi ni ngombwa nanone gushaka uwo muzabana ukunda ibintu nawe ukunda kandi mushobora kungurana ibitekerezo nta cyo agukinga. Ariko ikirushijeho n’uko buri wese yakubaha Imana by’ukuri. Ukunda Yehova by’ukuri kandi akaba yemera gutungana kw’inzira ze, aba afite urufatiro nyakuri rwo gukemura ingorane zishobora kuvuka. (Zab 119:97, 104; Imig 22:19) Ugushyingirwa kwe ntikuzahungabanywa n’igitekerezo cy’uko yashobora kuguhagarika cyangwa gutandukana burundu haramutse habaye ingorane. Ntazabona mu makosa y’uwo bashakanye impamvu yo guhunga inshingano ze. Ahubwo azimenyereza guhangana n’ibibazo by’ubuzima, kugira ngo abibonere umuti nyawo.
5. (a) Icyo dutekereza ku byerekeye ishyingiranwa gifitanye sano ki n’ubudahemuka kuri Yehova? (b) Nubwo twaba turi mu ngorane zikomeye cyane, ni iyihe migisha tuzazanirwa no gushikama ku nyigisho za Yehova?
5 Nk’uko tubizi neza, umwanzi Satani yihandagaza avuga ko turamutse duhuye n’imibabaro twareka kwita ku nzira za Yehova, tukazagera n’aho dufata umwanzuro w’uko ibyiza twakwihitiramo icyiza n’ikibi. Ariko ab’indahemuka kuri Yehova ntibitwara batyo. (Yobu 2:4, 5; Imig 27:11) Benshi mu Bahamya ba Yehova bihanganiye ibigeragezo by’uwo bashakanye utizera, bo ntibahakanye amasezerano bagiranye mw’ishyingirwa. (Mat 5:37) Nyuma y’imyaka myinshi, bamwe muri bo bishimiye kubona bagenzi babo bifatanya na bo mu gukorera Yehova. (1 Kor 7:16; 1 Pet 3:1, 2) Naho abafite abo bashyingiranywe, batagaragaza na gato guhinduka, n’abatawe n’abo bashakanye kubera ko bashikamye ku kwizera kwabo, na bo babona neza ko ubudahemuka bwabo ku mahame y’Imana bwabazaniye inyungu nyinshi. Mu buhe buryo? Kubera ko imyifatire yabo yabegereje Yehova. Bitoje kugaragaza imico y’Imana no mu gihe cy’ingorane. Ubuzima bwabo buhamyaubushobozi kubaha Imana gufite.—Zab 55:22; Yak 1:2-4; 2 Pet 1:5, 6.
Buri wese agomba kuzuza inshingano ye
6. Kugira ngo tugire umunezero nyakuri mu muryango, ni iki tugomba kubaha?
6 Birumvikana ko kugira ngo habe umunezero mu muryango, ntibihagije ko umugabo n’umugore bakomeza kubana gusa. Si byo. Ni ngombwa ko buri wese yubaha ubutegetsi bwashyizweho na Yehova. Ibyo bizatuma habaho gahunda n’umutekano mu muryango.—1 Kor 11:3; Tito 2:4, 5; Imig 1:8, 9; 31:10, 28.
7. Ni buryo ki ubutegetsi bugomba gukoreshwa mu muryango?
7 Ubutegetsi bugomba gukoreshwa bute? Bugomba kurangwa n’imico isa n’iya Yesu Kristo. Iyo ari ugushyigikira inzira za Yehova, Yesu yerekana ko abikomeyeho: ni koko, akunda gukiranuka akanga no kwica amategeko. (Heb 1:8, 9) Ariko ibyo ntibimubuza gukunda cyane itorero rye, kuriha inama rikeneye no kuryitaho. Aho kwirata cyangwa gusuzugura, ni “umugwaneza kandi yoroheje mu mutima” ku buryo abayoborwa na we bose ‘babona uburuhukiro mu mitima yabo.’ (Mat 11:28, 29; Ef 5:25-33) Iyo umubyeyi w’umugabo agenjereje atyo umuryango we bigaragara ko ubwe aba yumviye Kristo wadusigiye urugero rwuzuye mu buryo bwo kubaha Imana. Ababyeyi b’Abakristokazi na bo, bagombye kugaragaza iyo mico mu mishyikirano bagirana n’abana babo.
8. (a) Ni kuki mu miryango imwe uburyo bwa Gikristo butagera ku byangombaga kugerwaho? (b) Tugomba gukora iki igihe turi mu mimerere nk’iyo
8 Ibyo ari byo byose, kubera kudatungana rusange kw’abantu, hari ubwo ingorane zivuka. Bamwe wenda bari bafite akamenyero ko kutishimira ubutegetsi buturuka ku bandi, mbere y’uko umwe mu bagize umuryango atangira kwiga Bibiliya. Rimwe na rimwe, iyo basabwe ikintu mu bugwaneza cyangwa bubashywe, usanga batabyitayeho. Twebwe tuzi neza ko Bibiliya idusaba kwivanamo “uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana.” (Ef 4:31) Ariko iyo turi imbere y’abantu basa n’aho batazi indi mvugo, tugomba gukora iki? Yesu yabigenzaga ate iyo yahuraga n’ibigeragezo bikomeye? Ntiyiganaga abamukangishaga bakanamutuka. Oya, ahubwo yishyiraga mu maboko y’Imana, bigaragaza ko yayiringiraga. (1 Pet 2:22, 23) Ni kimwe n’iyo ingorane zivutse mu muryango wacu, tuzagaragaza ko twubaha Imana nitwisunga Yehova tumusaba mu isengesho kudufasha aho kwitabaza uburyo bwamamaye mu isi y’iki gihe.—Imig 3:5-7.
9. Aho gukoresha incyuro, ni ubuhe buryo abagabo benshi bitoje gukurikiza?
9 Birumvikana ko iteka ihinduka ritaba vuba vuba nk’uko twabyifuzaga, ariko si ukuvuga ko inama za Bibiliya zidakora umurimo wazo. Abagabo benshi bijujutiraga bikabije amakosa y’abagore babo bagiye bababonaho amajyambere ashimishije, ubwo ubwabo babaga bamaze gusobanukirwa uburyo Kristo agirira itorero rye. Ubwaryo ntirigizwe n’abantu batunganye. Nyamara kandi Yesu ararikunda, akariha urugero rwiza, kandi yageze n’aho aryitangira. Ikindi kandi akoresha ibyanditswe kugira ngo arifashe gutera imbere, kugira ngo amaherezo rishobore kumunogera rwose. (Ef 5:25-27; 1 Pet 2:21) Imyifatire ye yateye inkunga abagabo benshi b’Abakristo kwihatira na bo kuba intangarugero no gufasha mu buryo bwihariye no mu rukundo abagore babo ngo bagire amajyambere. Uburyo nk’ubwo butanga ingaruka nziza ziruta izo umuntu yageraho aramutse atoteje uwo bashakanye, amucyurira cyangwa yanga kongera kumuvugisha.
10. (a) Ni gute umubyeyi w’umugabo—n’ubwo yaba yiyita Umukristo—yashobora gutuma ubuzima buremerera abagize umuryango we? (b) Umuntu yakora iki kugira ngo iyo mimerere ibe myiza kurushaho?
10 Yego nanone ingorane zishobora gukomoka ku kutuzuza inshingano k’umugabo ari na we mutware w’umuryango. Hakorwa iki niba atabona urukundo umuryango we ukeneye cyangwa niba atita na busa ku nshingano ze, nko gutegura ibiganiro bya Bibiliya byo mu muryango cyangwa n’ibindi bikorwa? Imiryango yagize icyo igeraho cyiza imaze kuganira byeruye kuri icyo kibazo ariko bubahana. (Imig 15:22; 16:23; 31:26) Ibyo ari byo byose n’ubwo ibintu bitatungana nk’uko byifuzwaga, buri wese ashobora kugira uruhare runini mu kuzana umwuka mwiza mu muryango yitoza ku giti eye kugira imbuto z’umwuka, kandi agaragariza abandi bagize umuryango we ko abitaho akanabubaha. Ntituzagira uruhare mu kongera amajyambere ari uko dutegereje ko abandi batubanziriza, ahubwo tuzabigeraho nidusohoza mu buryo bwuzuye ibyo dusabwa gukora; nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko twubaha Imana mu muryango wacu.—Kolo 3:18-20, 23, 24.
Ni hehe wakura ibisubizo?
11, 12. (a) Ni mu buryo ki Yehova adufasha gukemura ibibazo byacu byo mu muryango? (b) Niba dushaka gukoresha mu buryo bwuzuye ubufasha aduha, byaba byiza gukora iki?
11 Ku bibazo bireba umuryango, abajyanama ntibabuze. Ariko twebweho tuzi ko Ijambo ry’Imana ari ryo soko ihebuje y’inama zose, kandi dushimira Yehova uburyo adufasha kuyikoresha binyuze mu muteguro we ugaragara. Mbese wowe ujya ukoresha mu buryo bwuzuye ubufasha agushyira imbere?—Zab 119:129, 130; Mika 4:2.
12 Mbese uretse amateraniro yo mu itorero, mujya mwiga buri gihe Bibiliya mu muryango? Imiryango ikora ityo buri cyumweru yunga ubumwe ibitewe n’ukuyoboka Imana. Imibereho y’iyo miryango igenda irushaho kuba myiza uko igenda ibona uburyo bwo gukoresha Ijambo ry’Imana mu biyireba ubwayo.—Gereranya Gutegeka 11:18-21.
13. (a) Niba twibaza ibibazo bigaragara byerekeye abashakanye cyangwa umuryango, ni hehe dushobora kubona ibisubizo? (b) Ni iki cyagombye kuyobora ibyemezo byacu byose?
13 Hari ubwo waba wibaza ibibazo bigaragara, bihereranye n’abashakanye cyangwa umuryango. Urugero, utekereza iki ku buryo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaro? Mbese Umukristo afite uburenganzira bwo kwifungisha burundu? Mbese umuntu ashobora kuvanamo inda niba akeka ko azabyara umwana ufite ubumuga? Imishyikirano mu kuryamana k’umugabo n’umugore ntigira icyatuma igabanywa? Niba umusore cyangwa inkumi itita bihagije ku by’umwuka, ni mu rugero rungana iki yahatirwa kwifatanya mu kuyoboka Imana ko mu muryango? Nta gushidikanya ko ufite icyo utekereza kuri buri kibazo. Ubwo rero, umenye yuko ibyo bibazo byasobanuwe byose mu mitwe ya Umunara w’Umulinzi. Wige gukoresha ibitabo by’amashakiro, kandi niba udatunze ibitabo akurangira, rebera mu biri mu bubiko bwo mu Nzu z’Ubwami. Ariko ntiwibwire ko buri kibazo gisubizwa na yego cyangwa oya gusa. Akenshi, ni wowe ugomba kugira amahitamo, ku giti cyawe cyangwa hamwe n’uwo mwashakanye. Ihatire gufata ibyemezo bigaragaza urukundo ufitiye Yehova n’abagize umuryango wawe, kimwe n’icyifuzo cyawe kitarimo uburyarya cyo gushimisha Imana. Nubigenza utyo, bizagaragarira Yehova n’abandi bakuzi neza ko wubaha Imana koko, atari mu ruhame gusa, ahubwo no mu muryango wawe.—Ef 5:10; Rom 14:19.
Isubiramo
● Ni mu biki ubudahemuka bwacu mu masezerano y’ugushyingiranwa bufitanye isano n’ubudahemuka bwacu kuri Yehova?
● Igihe dufite ingorane mu bibazo byʼumuryango, ni iki kizashobora kudufasha gukora ibishimisha Imana?
● Nubwo bamwe bo mu muryango wacu bananirwa kuzuza inshingano zabo, dushobora gukora iki kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza?