Igice cya 20
Ubuzima n’Amaraso—Mbese Ubifata nk’Ibyera?
1. (a) Imana ibona ite ubuzima? (b) Dushobora kugaragaza dute ko twita ku buzima Imana iduha?
NTABWO bitangaje ko uko Imana ibona ubuzima bitandukanye cyane n’uko isi ya none ibubona. Ku Mana koko ubuzima bwa kimuntu ni ubwera. Mbese, nawe ni ko ubufata? Mu buryo bwose turi mu maboko y’Imana, “[ih’ abantu] bos’ ubugingo no guhumeka n’ibintu byose.” (Ibyak 17:25-28; Zab 36:9) Niba tubona ibintu nk’uko ibibona, tuzita k’ ukurinda ubuzima bwacu. Ariko kandi ntituzica itegeko ry’Imana twiringiye kurokora ubugingo bwacu bw’iki gihe, kuko duha agaciro kanini cyane ubuzima bw’iteka Imana yasezeranije abizera by’ukuri Umwana wayo.—Mat 16:25, 26; Yoh 6:40; Yuda 21.
2. Ku byerekeye imibereho, iyi si igaragaza ishusho ya nde kandi ibyo biyerekeza rimwe na rimwe ku kihe gitekerezo?
2 Ikinyuranye n’ibyo, Yesu Kristo yahamije ko Satani Umwanzi, umutware w’iyi si, “yahereye kera kos’ ar’ umwicanyi.” (Yoh 8:44; 12:31) Yego, akimara kugoma yazanye urupfu mu muryango w’abantu. Amateka y’isi yaranzwe n’urugomo ni ikigaragaza umwuka we. Icyakora kandi, Satani azi kwihunduranya. Ni yo mpamvu “abahanga” bamwe, babitewe n’uburyo bwe bwo gutekereza, bazakubwira ko niba ari byiza kugira idini, byakubera byiza gukurikira inama zabo aho kuzishakira muri Bibiliya mu gihe ubuzima bwacu bugeze mu kaga. (Gereranya 2 Abakorinto 11:14, 15.) Niba rero iminsi yawe isa n’aho igeze mu kaga, mbese umutima wawe uzabogamira mu ruhe ruhande? Nta wakwirirwa avuga ko icyifuzo cyacu cy’ingenzi cyagombye kuba icyo gushimisha Yehova.
3. (a) Kuki twagombye kwita cyane mu buryo bwihariye ku byo Bibiliya ivuga ku byerekeye amaraso? (b) Soma Itangiriro 9:3-6 n’ Ibyakozwe 15:28, 29, hanyuma usubize ibibazo bya paragarafu byerekeye ayo masomo.
3 Ijambo ry’Imana rigaragaza isano ya hafl ubuzima bufitanye n’amaraso rivuga riti: “Ubugingo [cyangwa ubuzima] bg’inyama buba mu maraso.” Nk’uko ubuzima ari ubwera, ni na ko n’amaraso yagizwe ayera n’Imana. Ni ayayo, kandi nta bwo agomba gukoreshwa atari mu buryo Imana yemera bwonyine. (Lewi 17:3, 4,11; Guteg 12:23) Ni cyo gituma byaba byiza kwiga twitonze amategeko Imana yaduhaye ku bihereranye n’amaraso.
Soma Itangiriro 9:3-6
Ni izihe ngeso zogeye mu karere k’iwanyu zatuma uba maso kugira ngo utarya amaraso y’inyamaswa?
Uhereye ku byavuzwe ku murongo wa 4 bihereranye n’ amaraso y’inyamaswa, wowe ubona ute igikorwa cyo kunywa amaraso y’abantu (urugero nk’uko byakorwaga i Roma, mu gihe cy’ imirwano y’abakurankota [gladiateurs])?
Dukurikije umurongo wa 5 n’uwa 6, ni imbere ya nde umena amaraso agomba cyane cyane kuzabibazwa?
Soma Ibyakozwe 15:28, 29
Ese hari ubwo aya masomo yaba ashaka kutwumvisha ko ibyo asaba byaba biflte agaciro gusa mu gihe runaka? Ese, ayo mategeko atwerekeyeho?
Hari ubwo se imiterere y’iri tegeko yaba ivanaho imikoreshereze y’amaraso ya kimuntu?
Ese ayo masomo ateganya ko habaho irengategeko mu gihe umuntu yarembye?
4. Dukurikije ibyanditswe, tuzakora iki yenda kugira ngo tutabaho umwenda w’amaraso?
4 Ku bihereranye n’amaraso y’umuntu, byaba iby’ubupfu kwibwira ko bihagije kutica kugira ngo tube tubaye rwose abere. Koko rero, Ibyanditswe byerekana ko niba turi mu muteguro wagiye urangwa n’ibikorwa byo kumena amaraso, tugomba kwitandukanya na wo mu buryo bwose kugira ngo tudafatanya na wo mu byaha byawo. (Ibyah 18:4, 24; Mika 4:3) Birasaba kubikora bwangu.
5. Ni iyihe sano Bibiliya ishyira ku muhati tugira mu murimo wacu wo kubwiriza no ku nshingano duflte ku byerekeye amaraso ya bagenzi bacu?
5 Imana yatumye abakozi bayo kuburira bagenzi babo ku byerekeye irimbuka ritaha, rishobora kubatungura mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ubwo rero, abakozi b’Imana, niba badashaka kugibwaho n’umwenda w’amaraso, bagomba kwamamaza ubwo butumwa. (Gereranya Ezekieli 3:17-21.) Intumwa Paulo yumvaga gusa ko nta mutwaro umuriho uhereranye n’amaraso yabo iyo yabaga amaze kubagezaho ubuhamya bwuzuye ku bihereranye n’imigambi y’Imana yo kugira ngo babone agakiza. (Rom 1:14, 15; Ibyak 18:5, 6; 20:26, 27) Mbese, umwete ugaragaza mu murimo wo kubwiriza werekana nanone ko uzi neza inshingano zireba Abahamya ba Yehova bose?
6. Guteganya kwirinda impanuka bifitanye sano ki no kubaha ubwere bw’ubuzima?
6 Tugomba no gutekereza ku bintu bitera impanuka z’urupfu. Mu Mategeko ya Mose, abantu batezaga undi impanuka ikamwica ntibabonwaga ko ari abere; bahabwaga igihano. (Kuva 21:29, 30; Guteg 22:8; Kub 35:22-25) Niba twita cyane ku ihame rikubiye muri iryo tegeko tuzirinda guteza impanuka yica bitewe n’ uburyo dutwara imodoka, twiroha mu bintu byatuzanira ingorane cyangwa turekera mu nzu yacu cyangwa ku kazi aho dukora ibintu runaka byatera akaga. Mbese imyifatire yawe igaragaza ko wubaha ubwere bw’ubuzima?
Imikoreshereze y’amaraso mu buvuzi
7. (a) Mbese guterwa amaraso bihuje n’ubwere bw’amaraso? (b) Kuki byaba binyuranye n’ubwenge kwerekeza gusa itegeko ridusaba ‘kwirinda amaraso’ ku bikorwa byari byogeye mu kinyejana cya mbere?
7 Nubwo iyo migirire atari mishya rwose, mu kinyejana cya makumyabiri ni mo cyane cyane gutera abantu amaraso byakoreshejwe biringira kunguruza uburame bw’ubuzima bwa kimuntu. Hari ubwo hakoreshwaga amaraso buraso, ubundi nanone hagakoreshwa bimwe mu biyagize. Birumvikana ko ubwo buryo bwo kuvura butari icyemezo cy’uko umurwayi atazapfa. Ndetse hari nubwo urupfu ruhita ruziraho rutewe no gukoresha amaraso. Ariko hari ikibazo cy’ingenzi cyane twakwibaza: Mbese, itegeko rihamye rya Bibiliya ridutegeka ‘kwirinda amaraso’ ryaba ryerekeye no kuri ubwo buryo bwo kuvura? Yego, rwose! Umuntu uwo ari we wese wibuganiza mu mubiri amaraso y’ikindi kiremwa, cyaba umuntu cyangwa inyamaswa, aba yishe itegeko ry’Imana, agaragaje ko asuzuguye ubwere bw’amaraso. (Ibyak 15:19, 20) Nta kintu na kimwe kiduha uburenganzira bwo kwerekeza gusa itegeko ryo ‘kwirinda amaraso’ ku mikoreshereze yayo yari yogeye mu kinyejana cya mbere maze tukareka imikoreshereze yayo mu buvuzi bwo mu gihe cya none. Tekereza gato: Ni nde watinyuka kwihandagaza avuga ko itegeko ry’Imana ryerekeye kwica ritabuza kwica umuntu hakoreshejwe imbunda, ngo ni uko imbunda zavumbuwe nyuma cyane? Ese byaba ari iby’ubwenge gutekereza ko guciraho iteka ubusinzi byerekeye gusa inzoga zari ziriho mu kinyejana cya mbere, bikareka izo umuntu ashobora kubona muri iki gihe cyacu? Abantu bifuza nta buryarya gushimisha Imana ntibashidikanya na busa ku cyo itegeko bahawe ryo ‘kwirinda amaraso’ risobanura.
8. (a) Washobora kumenya ute niba ubuvuzi ubu n’ubu I bukwiriye ku Mukristo? (b) Muganga aramutse agusabye kukuvomamo amaraso yawe bwite akayabika kugira ngo igihe cyo kukubaga abe ari yo agusubizamo, ni ayahe mabwiriza ya Bibiliya yagufasha gufata icyemezo? (c) Ni ibihe bitekerezo umuntu ashobora kugira ku bihereranye n’ubuvuzi busaba ko amaraso ye anyura mu byuma biri hanze y’umubiri?
8 Icyakora, urusobe rw’imiti imwe n’imwe rushobora kubyutsa ibibazo. Wabikemura buryo ki? Mbere ya byose, saba muganga wawe kugusobanurira mu buryo bwumvikana uko umuti akwandikiye uteye n’uburyo ukora. Hanyuma usenge Yehova kugira ngo agufashe kwigenzurira neza umurikiwe n’amabwiriza ya Bibiliya. Hariho ubwo umuganga azakugira inama yo kukuvomamo amaraso ngo ayakubikire, mu nyuma nukenera kubagwa azabe ari yo akoresha. Mbese, wabyemera? Wibuke ko dukurikije Amategeko ya Mose, amaraso yavanywe mu kiremwa agomba kuvushirizwa hasi. (Guteg 12:24) Ni koko, muri iki gihe ntitukigengwa n’ayo Mategeko, ariko twakuramo iri hame rikurikira: Amaraso arera, kandi igihe uyavanye mu mubiri ugomba kuyasubiza Imana uyasuka ku ntebe y’ibirenge byayo, ari yo si. (Gereranya Matayo 5:34, 35.) Byaba se noneho bikwiye kubika igice cy’amaraso yawe (nubwo byaba mu gihe kigufi cyane) kugira ngo nyuma yongere abuganizwe mu mubiri wawe? Noneho wabigenza ute niba muganga akubwiye ko mu gihe cyo kubagwa cyangwa kuvurwa mu bundi buryo amaraso yawe agomba gucuranurirwa mu byuma bimwe biri hirya y’umubiri akanyuramo hanyuma akabona kugaruka mu mubiri wawe bidatinze? Ese wakwemera kuvurwa muri bene ubwo buryo? Hari Abakristo bahisemo kubyemera n’umutimanama ukeye, gusa muri ibyo byuma hagomba kuba hatarimo ibindi bintu bisukika bikomoka ku maraso. Koko rero, bafataga ibyo byuma bikorera hirya y’umubiri nk’aho ari urwisanzuriro rw’itembera ry’amaraso mu mubiri wabo. Birumvikana nanone ko imimerere ishobora gutandukana, ubwo rero akaba ari wowe ugomba kwifatira icyemezo. Ariko uko byagenda kose, amahitamo yawe yagombye gutuma ugumana umutimanama mwiza imbere y’Imana.—1 Pet 3:16; 1 Tim 1:19.
9. (a) Wagombye kugira ayahe makenga kugira ngo wizere ko bazubahiriza icyemezo cyawe cyo ‘kwirinda amaraso’? (b) Ndetse no mu kaga gatunguye, wakwirinda ute impaka zikaze? (c) Muganga cyangwa ubucamanza buramutse bugerageje kuguhatira guterwa amaraso wakora iki?
9 Kugira ngo ugire icyizere cy’uko muganga wawe azubahiriza icyemezo cyawe cyo ‘kwirinda amaraso’ witegereza ko ibintu bibanza gukomera kugira ngo ubone kubimugezaho. Niba ari ngombwa ko ushyirwa mu bitaro, gira amakenga yo gusaba ukoresheje inyandiko ko batagutera amaraso, kandi ubiganireho na muganga ugomba kukuvura, muhanganye. Ariko se wakora iki mu gihe utunguwe? Uzashobora nta gushidikanya kwirinda impaka zikaze nugaragariza muganga igitekerezo cyawe kandi ukabikora mu buryo bufututse bunarimo kubaha, ukanamusaba gukoresha ubushobozi bwe kugira ngo agufashe, ariko yubahiriza umutimanama wawe. (Imig 15:1; 16:21, 23) Igihe se kanaka uyu cyangwa uriya mu bavuzi waba atwifuriza ibyiza, ashyigikira ko dushyira ubuzima bwacu mu kaga igihe turiho twanga guterwa amaraso, aramutse agerageje kuduhatira kuyemera? Ukwizera kwacu mu gutungana kw’inzira z’Imana kwagombye icyo gihe kudukomeza. Ubudahemuka bwacu kuri Yehova buzadufasha gukomera dushikamye kubera ko twiyemeje kumwumvira aho kumvira abantu.—Ibyak 5:29; gereranya Yobu 2:4; Imigani 27:11.
Ikibazo gikomeye
10. Kuki imvugo ihamya ko gutera amaraso bikiza ubuzima itagira icyo ihindura na gato ku buryo twe tubibona?
10 Abataramenye Yehova usanga kenshi bakeka ko ibitekerezo bishyigikira guterwa amaraso bituruka ku cyubahiro gikomeye cyane bagirira ubwere bw’ubuzima. Ariko igice kinini cy’abatanga ibyo bitekerezo usanga banirengagiza ibyerekeye ku guhotora, iyo gukozwe mu buryo bwo gukuramo inda. Ubundi kandi, Yehova ni we uzi byinshi ku buzima no ku maraso kurusha “abahanga” bose bo mu by’ubuvuzi. Amategeko ye yose yagaragaye ko atugirira akamaro, kuko arimo uburinzi, haba mu buzima bw’iki gihe, haba mu gihe kizaza. (Yes 48:17; 1 Tim 4:8) Mbese, ibyo bigaragara no mu itegeko ridusaba kwirinda amaraso?
11. (a) Mu magambo y’amategeko ya Yehova, ni ubuhe buryo bumwe Abisiraeli bashoboraga gukoreshamo amaraso? (b) Kubera iki ibyo bidufltiye akamaro cyane twebwe Abakristo?
11 Yehova yagaragaje ukuntu byari iby’ingenzi cyane kubaha ubwere bw’amaraso, ubwo yavugaga aya magambo akurikira, ku bihereranye n’uburyo bumwe gusa bwemewe bwo kuyakoresha: “Ubugingo bg’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngw ab’ impongano y’ubugingo bganyu: kukw amaras’ ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo. Ni cyo cyatumye mbgir’ Abisiraeli nti: Ntihakagir’ umuntu muri mwe ury’ amaraso.” (Lewi 17:11, 12) Kandi, amaraso yose y’inyamaswa yamenwaga imbere y’igicaniro cya Yehova mu buryo buhuje n’ayo magambo yashushanyaga amaraso y’igiciro cyinshi ya Yesu Kristo. (Heb 9:11, 12; 1 Pet 1:18, 19) Guhera ubwo, itegeko Imana ibuzanyamo imikoreshereze yose y’amaraso rigaragaza ubwere bw’amaraso ya Yesu. Birumvikana rero ko imikoreshereze yose mibi y’amaraso igaragaza kutubaha uburyo bwose Yehova yashyizeho kugira ngo butubere agakiza binyuze ku Mwana we.
12. Mu gihe ari hafi gupfa, ni kuki Umukristo nyakuri atazitabaza imikoreshereze mibi y’amaraso mu cyiringiro cyo gukomeza kubaho?
12 Igihe ubuzima bwacu bugeze mu kaga, gutera Imana umugongo byaba ari ukugaragaza ubuhumyi bwo mu buryo bw’umwuka. Nubwo twemera cyane ibikorwa by’abaganga bakorana umutima ukunze, nta bwo tuziheba ngo usange turwanira kunguruza iminsi runaka cyangwa imyaka ku buzima bwacu cyangwa ku bw’ abo mu muryango wacu twica itegeko ry’Imana, nk’aho ubuzima bw’ubu ari bwo bwonyine buflte agaciro. Oya, ahubwo twizeye agaciro k’amaraso yamenwe na Yesu, n’icyiringiro cy’ubuzima bw’iteka twaheshejwe n’ayo maraso. Twiringiye ko nubwo bapfa, abagaragu b’Imana b’indahemuka bazabona ubuzima bw’iteka ho igihembo.—Yoh 11:25; 1 Tim 4:10.
Isubiramo
● Kuki ubuzima n’amaraso ari ibyera? Ni ukubera iyihe mpamvu iyi si itabishyigikiye?
● Ni gute tugomba kugaragaza ko twubaha ubwere bw’amaraso y’inyamaswa?
● Ni mu buryo ki tugomba twese kugaragaza ko tubona ubuzima bwa kimuntu ko ari ubwera? Ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki kubigenza gutyo?