ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 22 pp. 169-175
  • Mukomeze Kuvuga Ijambo ry ’Imana Mushize Amanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mukomeze Kuvuga Ijambo ry ’Imana Mushize Amanga
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ntitwishingikirize imbaraga zacu bwite
  • Abahamya badatinya
  • Komeza Kuvuga Ijambo ry’Imana Ushize Amanga
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Jya wigana Yesu, wigishe ushize amanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Muzambera abahamya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • “Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 22 pp. 169-175

Igice cya 22

Mukomeze Kuvuga Ijambo ry ’Imana Mushize Amanga

1. (a) Ni ubuhe butumwa bwiza abigishwa ba Yesu batangiye gutangaza ku munsi wa Pentekoti y’umwaka wa 33, ariko se abatware n’abakuru bo mu Bayuda babyifashemo bate? (b) Ni ibihe bibazo twashobora kwibaza kuri ibyo?

MU MYAKA irenga 4,000 by’amateka ya kimuntu, nta na rimwe higeze kuboneka ibintu bidasanzwe nk’ibyari bimaze kuba. Yesu Kristo, Umwana w’Imana ubwe, yari amaze gusigirwa kuba Umwami w’isi yose. Nubwo yaje kwicwa agambaniwe n’abanzi be b’abanyamadini, Yehova yaramuzuye. Kuva ubwo, agakiza kageza ku buzima bw’iteka kashoboraga kuboneka kanyuriye kuri we. Ariko igihe abigishwa b’indahemuka ba Yesu batangiraga kwamamaza ubwo butumwa bwiza, bahuye n’itotezwa rikomeye. Habanje gufungwa babiri mu ntumwa, hanyuma bazifunga zose. Barazikubita bazitegeka kureka kwigisha mu izina rya Yesu. (Ibyak 4:1-3,17; 5:17, 18, 40) Zabyifashemo zite? Iyo uba mu mwanya wazo, wari kubigenza ute? Wari gukomeza kubwiriza ushize amanga?

2. (a) Ni iyihe nkuru nanone irushijeho gushimisha igomba kwamamazwa muri iki gihe? (b) Ni nde ufite inshingano yo kuyamamaza?

2 Mu mwaka wa 1914, habonetse ikintu gitangaje kurushaho. Icyo gihe Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru buhabwa Yesu Kristo. Byatumye Satani n’abadaimoni be bajugunywa ku isi. (Ibyah 12:1-5, 7-12) Iminsi ya nyuma y’iyi gahunda yari itangiye. Mbere yuko urubyiruko rwabonye ibyabaye mu mwaka wa 1914 rushiraho, Imana izarimbura gahunda y’ibintu yose ya Satani. (Mat 24:34) Abazarokoka bazahabwa ibyiringiro byo kubaho iteka. Mu buryo buhuje n’umugambi wa mbere w’lmana, isi yose izahinduka Paradizo. Niba waremeye ubwo butumwa bwiza, umenye yuko ufite inshingano yo kubugeza kuri bagenzi bawe. (Mat. 24:14) Ariko se ugomba kwitegura guhura n’iyihe mimerere y’abo dusanga?

3. (a) Abantu bakira bate ubutumwa bw’Ubwami? (b) Ni ikihe kibazo tugomba rero gusubiza?

3 Nta gushidikanya ko abantu bazakwakirana igishyuhirane kubera ko ubwiriza iby’ubwami. Ariko kandi abenshi muri bo bazasa n’aho ari nta cyo bibabwiye. (Mat 24:37-39) Wenda bamwe bazaguseka cyangwa se barwanye rwose umurimo wawe. Nk’uko Yesu yari yabivuze birashoboka ko kukurwanya bizaturuka mu muryango wawe bwite. (Luka 21:16-19) Birashoboka nanone ko wahura na byo aho ukora cyangwa ku ishuri. Mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova batotezwa na leta ibabuza no kubwiriza ibarenganya. Niba ugomba guhura n’uburyo bumwe bw’ubwo bugome, cyangwa se bwose, mbese uzakomeza kuvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga?

4. Kugira ngo dukorere Imana mu budahemuka, ese birahagije kubyiyemeza gusa?

4 Nta gushidikanya ko wifuza kuba umukozi w’intwari w’lmana. Nyamara abibwiraga ko bashobora kwihanganira ibigeragezo byose, ubu ntibakibarirwa mu babwirizabutumwa b’Ubwami. Nyamara kandi, rimwe na rimwe abasaga n’aho badakomeye ntibacogoye na rimwe gukorera Imana bafite umuhati. Washobora noneho kugaragaza ute ko uri umwe mu ‘bashikamye mu kwizera’?—1 Kor 16:13.

Ntitwishingikirize imbaraga zacu bwite

5. (a) Ni kintu ki cy’ishingiro tugomba kuzuza kugira ngo tube abakozi b’indahemuka b’lmana? (b) Ni mu buryo ki amateraniro ari ay’ingenzi?

5 Ni ibyumvikana ko tugomba kuzuza byinshi ngo tubone kuba abakozi b’indahemuka b’lmana. Nyamara, ibyo bisabwa bifite icyo bihuriyeho kimwe: kwiringira Yehova n’ibyo yateganije. Twashobora dute kugaragaza ukwiringira nk’uko? Tuzabigaragaza tujya mu materaniro y’itorero ryacu. Ndetse Ibyanditswe bidutera inkunga yo kutayirengagiza. (Heb 10:23-25) Abakomeje kuba Abahamya ba Yehova b’indahemuka nubwo abaturanyi babo babasuzuguraga cyangwa batotezwa, ni abagiraga umuhati wo kujya muri ayo materaniro. Ni koko, amateraniro atuma tugira ubumenyi buhagije bw’Ibyanditswe, ariko ikidutera kujyayo, si ugushaka kujya kumva ibishyashya gusa. (Gereranya Ibyakozwe 17:21.) Ahubwo adufasha gukunda ukuri dusanzwe tuzi neza, akanadufasha kumenya uburyo tugukoresha. Ayo materaniro aduhuza n’abavandimwe bacu b’Abakristo, kandi akaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze gukora ubushake bw’Imana. (Ef 4:20-24) Ikindi kandi, umwuka wa Yehova utuyobora binyuriye ku itorero ryacu kandi Yesu Kristo aba hagati yacu binyuriye kuri uwo mwuka, igihe duteranye mu izina rye.—Ibyah 3:6; Mat 18:20.

6. Aho itotezwa riri, Abahamya ba Yehova baterana bate?

6 Mbese uterana amateraniro yose kandi ukurikiza mu mibereho yawe ibyo wize yo? Aho itotezwa riri biba ngombwa rimwe na rimwe guterana ari amatsinda mato, mu mazu y’abantu. Icyo gihe rero, aho guteranira ndetse n’isaha, akenshi birahinduka, kandi ibyo byose ntibiba mu buryo bworoshye buri gihe. Hari igihe amateraniro amwe aba bwije cyane. Ibyo ari byo byose nubwo bitera kwigomwa, ndetse bikaba byazana akaga kuri bo, Abakristo b’indahemuka bakora uko bashoboye kose ngo hatagira iteraniro na rimwe ribacika.

7. (a) Ni mu buryo ki dushobora nanone kugaragaza ko twishingikirije kuri Yehova? (b) Ibyo bizashobora bite kudufasha gukomeza kuvuga dushize amanga?

7 Tuzerekana nanone ko twiringira Yehova mu kumusenga buri gihe, atari ku bw’ akamenyero gusa cyangwa ku bw’umugenzo, ahubwo tuzirikana rwose ko dukeneye ubufasha bwe. Mbese urabikora? Yesu yasengaga incuro nyinshi mu gihe cy’umurimo we hano ku isi. (Luka 3:21; 6:12, 13; 9:18, 28; 11:1; 22:39-44) Ndetse umugoroba ubanziriza uwo yabambiweho ku giti, yateye inkunga abigishwa be agira ati: “Mube maso musenge, mutajya mu moshya.” (Mar 14:38) Turamutse tubonye ko abantu benshi bo mu gihe cyacu badashimishwa na busa n’ubutumwa bw’Ubwami, hari ubwo wenda byadutera igitekerezo cyo kudohoka mu murimo wacu. Byongeye kandi, abantu nibaduha urw’amenyo cyangwa tugatotezwa bikabije, hari ubwo wenda byadutera guceceka kugira ngo twirinde ingorane. Nyamara, uko byagenda kose, niba dusenga Imana tubikuye ku mutima kugira ngo iduhe umwuka wayo ngo udufashe gukomeza kuvuga dushize amanga, izaturinda gutsindwa n’ibyo bigeragezo.​—Luka 11:13; Ef 6:18-20.

Abahamya badatinya

8. (a) Kuki inkuru ziri mu gitabo cy’Ibyakozwe zidushishikaza byihariye? (b) Subiza ibibazo byabajijwe mu mpera ya paragarafu kandi werekane ukuntu ibyo tuvanyemo byatugirira akamaro.

8 Inkuru ziri mu gitabo cy’Ibyakozwe ziradushishikaza byihariye. Ni iby’ ukuri, izo nkuru zivuga ukuntu intumwa n’abigishwa ba mbere bari bafite ibyiyumvo bisa n’ibyacu bashoboye gutsinda ibigeragezo banagaragaza ko ari Abahamya ba Yehova badatinya kandi b’indahemuka. Tugusabye rero gusuzuma igice cy’izo nkuru ukoresheje ibibazo bikurikira, n’amasomo ya Bibiliya yatanzwe, ndetse unibaze inyungu ushobora gukuramo.

Ese intumwa zari zarize cyane? Mbese ubusanzwe muri kamere yazo zari intwari, no mu bihe ibyo ari byo byose? (Ibyak 4:13; Yoh 18:17, 25-27; 20:19)

Ni iki cyafashije Petero kuvuga ashize amanga imbere y’urukiko rw’Abayuda rwari rumaze ibyumweru bike ruciriye urubanza Umwana w’Imana? (Ibyak 4:8; Mat 10:19, 20)

Intumwa zakoraga iki mu byumweru byabanjirije iburana ryabo imbere y’urukiko? (Ibyak 1:14; 2:1, 42)

Igihe abatware babategekaga kutongera kwigisha mu izina rya Yesu, Petero na Yohana babashubije iki? (Ibyak 4:19, 20)

Bamaze kurekurwa, ni nde bongeye kwingingira kubafasha? Mbese basabye Imana guhagarika itotezwa? Niba atari ko biri, icyo bingingiraga ni ki? (Ibyak 4:24-31)

Yehova yafashije ate abagaragu be, ubwo abanzi babo bageragezaga guhagarika umurimo wo kubwiriza? (Ibyak 5:17-20, 33-40)

Intumwa zerekanye zite ko zisobanukiwe impamvu yo kurekurwa kwazo? (Ibyak 5:21, 41, 42)

Ubwo abigishwa benshi batatanywaga kubera itotezwa rikomeye, nyamara ni ki bakomeje gukora? (Ibyak 8:3, 4; 11:19-21)

9. (a) Ni bintu ki abigishwa ba mbere bagezeho mu murimo w’Ubwami kandi batakekaga? (b) Ni mu ki umurimo wabo udushimisha?

9 Umuhati abigishwa ba mbere bakoresheje kugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza ntiwapfuye ubusa. Abigishwa bagera kuri 3,000 bari barabatijwe ku munsi wa Pentekoti y’umwaka wa 33. Nyuma y’ibyo, “abizey’ Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore.” (Ibyak 2:41; 4:4; 5:14) Hashize igihe, biza kumenyekana ko Sauli w’i Taruso, umwe mu bari bakabije mu gototeza, na we ubwe yamaze guhinduka Umukristo, akaba yari asigaye ahamya ibyerekeye ukuri ashize amanga. Nyuma y’aho yaje kumenyekana neza yitwa intumwa Paulo. (Gal 1:22-24) Ariko uwo murimo watangiye mu kinyejana cya mbere nturarangira. Muri iyi “minsi y’imperuka,” waragutse ugera no ku mpera z’isi yose. None, dufite amahirwe yo kuwugiramo uruhare, kandi, kubera iyo mpamvu, dushobora kubona inyungu mu rugero twasigiwe n’Abahamya b’indahemuka bawukoze mbere yacu.

10. (a) Ni iyihe myanya Paulo yafatiragaho kugira ngo abwirize? (b) Ni mu buhe buryo ugeza kuri bagenzi bawe ubutumwa bw’Ubwami?

10 Paulo amaze kumenya ukuri kwerekeye Yesu Kristo, ntiyataye igihe. “Aherakw abgiriza . . . yuko Yesu ar’ Umwana w’Imana.” (Ibyak 9:20) Yashimiraga Imana ubuntu yari imaze kumugirira, kandi yari azi ko buri wese yari akeneye kumva ubutumwa bwiza yari amaze kwakira. Kuko yari Umuyuda, we yagiye mu masinagogi, aho abandi Bayuda bateraniraga, nk’uko byari umuhango w’icyo gihe, ajyanyweyo no kugira ngo abone uko abagezaho ukwizera kwe gushyashya. Yabwirizaga no ku nzu n’inzu, akajya impaka n’abantu mu maguriro. Byongeye kandi, yari yiteguye no kujya mu tundi turere dushyashya kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’ubwami.​—Ibyak 17:17; 20:20; Rom 15:23, 24.

11. (a) Nubwo yashiraga amanga, ni gute Paulo yagaragazaga amakenga mu buryo bwe bwo kubwiriza? (b) Twazashobora dute kugira amakenga nk’aye tubwiriza abantu bo mu muryango wacu, abo dukorana cyangwa bagenzi bacu twigana?

11 Mu gushira amanga kwe, Paulo yari azi no kugira amakenga, kandi natwe ni ko twagombye kumera. Ni yo mpamvu igihe yabaga abwira Abayuda yasubiragamo amasezerano Imana yari yaragiranye n’abasekuruza babo. Imbere y’Abagiriki, ibitekerezo bye yabyerekezaga ku bumenyi busanzwe bamenyereye. Byasaga n’aho abasubiriramo uburyo na we yaje kumenya ukuri, kugira ngo abone uko atanga ubuhamya. Paulo yarasobanuye ngo: “Kand’ ibyo byose mbikora kubg’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bgo.”​—1 Kor 9:20-23; Ibyak 22:3-21.

12. (a) Nubwo yashiraga amanga bwose, Paulo yakoraga iki kugira ngo adatera abamurwanyaga gukomeza kugira impaka z’urudaca? (b) Ni nka ryari twamwigana, kandi dute? (c) Ni hehe twavana imbaraga ishobora gutuma dukomeza kuvuga dushize amanga?

12 Mu gihe cy’irwanywa ry’ubutumwa bwiza, iyo byabaga ari byiza ko Paulo yajya kubwiriza ahandi cyangwa ko nibura yamara igihe gito mu kandi karere, ntiyashidikanyaga kubigenza atyo. Ntiyifuzaga kuguma kujya impaka z’urudaca n’abangaga ukuri. (Ibyak 14:5-7; 18:5-7; Rom 12:18) Ibyo ari byo byose, ntiyigeze agira isoni z’ubutumwa bwiza. (Rom 1:16) Birumvikana ko Paulo atishimiraga agasuzuguro n’ibitutsi cyangwa urugomo rw’abamurwanyaga, ahubwo “yahawe n’Imana ye gushira amanga” ngo akomeze kubwiriza. Nubwo yahuraga n’ingorane yaravuze ati: “Nyamar’ Umwami wacu yarampagarikiye, arankomeza, kugira ng’ ubutumwa bubgirizwe n’akanwa kanjye butagabanije.” (1 Tes 2:2; 2 Tim 4:17) Umwami Yesu, Umutware w’itorero rya Gikristo, akomeza kuduha imbaraga za ngombwa kugira ngo dusohoze umurimo yari yarahanuye ko uzakorwa mu gihe cyacu.​—Mar 13:10.

13. Ubushizi bw’amanga bw’Abakristo bumenyekanira ku ki, kandi babukura he?

13 Dufite rero impamvu nziza zo gukomeza kuvuga Ijambo ry’Imana dushize amanga, twigana Yesu Kristo n’abandi bakozi b’indahemuka b’Imana babayeho mu kinyejana cya mbere. Nyamara ibyo ntibivuga ko tugomba guhata abandi cyangwa kubabwira nabi. Nta cyo bimaze kubura ikinyabupfura cyangwa kugerageza guhatira ubutumwa abatabushaka. Ni yo mpamvu ukwinangira imitima kw’abantu kutazatubuza gukomeza. Nta nubwo kandi tuzakangaranywa n’uko baturwanya cyangwa ngo tubemerere ko baducecekesha. Kimwe na Yesu, dutangaza Ubwami bw’Imana ko ari bwo butegetsi rukumbi bwemewe ku isi yose. Tuvugana umutima utuje kuko duhagarariye Yehova, Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, kandi kubera ko ubutumwa twamamaza butava kuri twe, ahubwo buva kuri we.​—Fili 1:27, 28; 1 Tes 2:13.

Isubiramo

● Kuki ari ngombwa kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu benshi uko bishoboka kose? Nyamara se tugomba kwitegura guhura n’iyihe mimerere y’abo dusanga?

● Ni mu buhe buryo tuzagaragaza ko tutishingikirije ku mbaraga zacu bwite kugira ngo dukorere Yehova?

● Ni ubuhe bufasha bw’ingenzi twakura mu gitabo cy’lbyakozwe n’intumwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze