ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • uw igi. 23 pp. 176-183
  • Ntiwibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntiwibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova
  • Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Twite ku biba [ku isi] bigize ikimenyetso
  • Abantu barivangura
  • Icyo ibihe bizaza bitubikiye
  • Jya Ukomeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Iminsi y’Imperuka y’Iyi Gahunda Mbi y’Ibintu
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • “Ubwami bwawe nibuze”
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Intumwa zisaba ikimenyetso
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
uw igi. 23 pp. 176-183

Igice cya 23

Ntiwibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova

1. (a) Mu gihe wamenyaga ko ukubohorwa ku gahinda kose gaterwa n’iyl gahunda ishaje kwegereje, wabyifashemo ute? (b) Kubera izo mpamvu, ni ibihe bibazo twakwitaho cyane?

IGIHE watangiye kwiga Bibiliya, nta gushidikanya ko utatinze kumenya ko agahinda kose gaterwa n’ubuzima bwo muri iyi gahunda y’ibintu turi hafi kugakizwa. (Luka 21:28) Wasobanukiwe ko Imana ifite umugambi wo guhindura isi yose Paradiso. Koko rero, ubwicanyi, intambara, indwara n’urupfu ntibizongera kubaho, ndetse n’abo twakundaga bapfuye bazazurwa. Mbega ibyiringiro bidukomeza! Kuba iryo hinduka riri bugufi, bigaragazwa n’uko kuva mu 1914 Kristo ahari mu buryo butaboneka ari Umwami utegeka, kandi ko guhera ubwo turi mu minsi ya nyuma y’iyi gahunda mbi y’ibintu. Mbese kumenya ibi bintu byahinduye imibereho yawe? Mbese imibereho yawe igaragaza neza ko udashidikanya ko uwo “munsi wa Yehova” uri bugufi?

2. (a) Umunsi wa Yehova uzaza ryari? (b) Kuki Yehova yagize neza mu kutaduhishurira umunsi n’isaha?

2 Ibyanditswe byerekana neza ko “urubyiruko” rwabonye itangira ry’ukuhaba kwa Kristo ruzanabona “umunsi ukomeye wa Yehova,” ari na wo azaciraho iteka abantu bose bakiranirwa. (Mat 24:34; Zef 1:14 kugeza 2:3, MN) None ubu ab’urwo “urubyiruko” barashaje cyane. Ariko kandi, Bibiliya ntihishura itariki Yesu Kristo azarimburiraho mu izina rya Yehova iyi gahunda y’ibintu yo ku isi itegekwa na Satani. Yesu yaravuze ati: “Arik’ uwo munsi cyangw’ icyo gihe nta ubizi, naho bab’ abamaraika bo mw ijuru, cyangw Umwana w’Imana keretse Data.” (Mar 13:32) Kuba nta cyo Ibyanditswe bivuga kuri iyo ngingo byagize akamaro cyane. Kuki? Kuko byafashije gushyira ahagaragara ibyo abantu bari bafite mu mitima. Koko rero, abadakunda Yehova by’ukuri usanga bashaka kwigizayo “umunsi” we mu bitekerezo byabo kugira ngo biyegurire nta nkomyi imirimo bikundira iterekeye iby’Imana. Nyamara Yehova we yishimira gusa abagaragu bamukunda babikuye ku mutima kandi bakabigaragaza bamukorera n’ubugingo bwabo bwose, batitaye ku itariki iyi gahunda mbi izashiriraho. Yehova n’Umwana we ntibashobora kwemera ab’akazuyazi cyangwa abafata impu zombi.​—Ibyah 3:16; Zab 37:4; 1 Yoh 5:3.

3. Ni uwuhe murimo Yesu yatanze kuri iyo ngingo?

3 Yesu aburira abakunda Yehova ngo: “Mujye mwirinda, mube maso, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.” (Mar 13:33-37, MN) Atwihanangiriza nanone ngo tutemerera kurya cyangwa kunywa cyangwa kwiganyira iby’ubuzima bidutwara kugeza ubwo twibagirwa ko igihe gisigaye ari gito cyane.​—Luka 21:34-36; Mat 24:37-42.

4. Dukurikije Petero, ni izihe ngaruka ‘z’umunsi wa Yehova’

4 Hashize igihe, intumwa Petero yagiriye inama abantu bose bafite ukwizera nyakuri ‘gutegereza bagatebutsa umunsi wa [Yehova] uzatuma ijuru rigurumana, kandi iby’ishingiro bigashongeshwa no gushya cyane.’ Ni koko nta numwe muri twe wagombye guhinyura ko “umunsi wa Yehova” wegereje. Amajuru agizwe n’ubutegetsi bugaragara n’abantu babi agiye gusimburwa n’amajuru mashya n’isi nshya byaremwe n’Imana. Byongeye kandi, “iby’ishingiro” bihereranye n’iyi gahunda y’isi —umwuka wo gushaka kwitegeka, ubusambanyi, imibereho irimo kurarikira ibintu—na byo bizashongera mu itanura ririmbura ry’“umunsi wa Yehova.” (2 Pet 3:10-13, MN) Birakwiye rero ko twakomeza kuba maso, tuzi neza ko ihinduka ry’isi yose rishobora kuza umunsi uwo ari wo wose.​—Mat 24:44.

Twite ku biba [ku isi] bigize ikimenyetso

5. (a) Ni mu rugero ki igisubizo cya Yesu ku kibazo kiri muri Matayo 24:3 cyerekeye iherezo rya gahunda ya Kiyuda? (b) Ni ibihe bice by’igisubizo eye bivuga ibiba kuva mu 1914?

5 Muri iki gihe turimo, twagombye kumenya birambuye kurusha mbere ikimenyetso kirimo byinshi kidufasha kumenya neza “iminsi y’imperuka” cyangwa “irangizwa rya gahunda y’ibintu.” Niba dushaka kugisobanukirwa uko bikwiriye, ni ngombwa ko tuzirikana iyi ngingo y’ishingiro: Igisubizo Yesu yatanze ku kibazo cy’ abigishwa be kiri muri Matayo 24:3 cyarebaga ku ruhande rumwe iherezo rya gahunda y’Abayuda, ryabayeho mu kinyejana cya mbere, ariko isohozwa ryacyo ntiryagombaga kugarukira aho. Bityo rero, uko Yesu yabirondoye kuva ku murongo wa 4 kugeza ku murongo wa 22, byasohoye mu rugero ruto hagati y’umwaka wa 33 n’uwa 70. Ariko rero, ubwo buhanuzi busohora mu buryo bwuzuye mu gihe cyacu. Bugaragaza igihe cyatangiye mu 1914, ari cyo cyo “kuhaba” kwa Kristo kikaba kandi n’icy’“irangizwa rya gahunda y’ibintu.” (MN) (Ibyo birareba nanone Mariko 13:5-20 na Luka 21:8-24.) Muri Matayo 24:23-28, Yesu yavuze ahubwo iby’ari kuzaba guhera mu mwaka wa 70 kugeza mu gihe cyo kuhaba kwe. (Ibyo birareba nanone Mariko 13:21-23.) Naho ibintu bishya bivugwa kuva Matayo 24:29 kugeza ku iherezo ry’umutwe wa 25, byasohoye guhera mu 1914.​—Kandi Mariko 13:24-37 na Luka 21:25-36.

6. (a) Kuki twagombye gushaka mu biba ubu ukuzuzwa kw’ikimenyetso? (b) Wifashishije ibibazo byabajijwe mu mpera z’iyi paragarafu erekana ukuntu icyo kimenyetso gisohozwa kuva mu 1914.

6 Buri wese muri twe yari akwiye kwihutira gushishoza mu biba [ku isi] ubu ngo abonemo ukuzuzwa kw’ikimenyetso. Koko rero, nidusuzuma isano y’ibiba [ku isi] n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, bizadufasha “kutibagirwa na rim we umunsi wa Yehova” no kubyumvisha abandi kurushaho mu gihe tubabwira iby’ukuza kwegereje k’umunsi wo guhora kw’Imana yacu. (Yes 61:1, 2, MN) Tuzirikana izo ntego ebyiri, twongere turebere hamwe ibice bimwe by’ “ikimenyetso” bikurikira:

Ni mu buhe buryo budasanzwe twabonye ishyanga rishyamirana n’irindi shyanga, ubgami n’ubundi bgami” kuva 1914, nk’uko byari byarahanuwe? Ni iki kindi kiri mu rwego rw’isohozwa ry’ubwo buhanuzi cyabaye muri aya mezi ya nyuma?

Ni ubuhe buremere bw’inzara zayogoje isi nubwo hari ubuhanga bwa siyansi muri iki kinyejana cya 20?

Ese koko imitingito y’isi yariyongereye ahantu n’ahandi guhera mu 1914?

Mu 1918, ni ikihe cyorezo ubwacyo cyonyine cyahitanye abantu benshi kurusha intambara ya mbere y’isi? N’ubwo ubuvuzi bwateye imbere, ni izihe ndwara zigenda ziba ibyorezo?

Ubonera ku ki ko abantu bicwa n’ubwoba nk’uko byahanuwe muri Luka 21:26?

Ni iki kitwemeza ko ibivugwa muri 2 Timoteo 3:1-5 bitabayeho iteka, ahubwo bigenda byiyongera mu buryo buteye ubwoba uko tugenda twegera iherezo ry’iminsi y’imperuka?

Abantu barivangura

7. (a) Ni ikihe kintu kindi kivugwa muri Matayo 13:36-43, Yesu yerekanye ko gifitanye isano n’iherezo rya gahunda y’ibintu? (b) Uwo mugani usobanura iki?

7 Hari ibindi biba bifite icyo bisobanura Yesu yagaragaje ko bifitanye isano n’irangira rya gahunda y’ibintu. Kimwe muri byo ni itandukanywa ry’ “abana b’ubwami” n’ “abana b’umubi.” Yesu yavuze iby’iryo tandukanywa muri umwe mu migani ye, aho avugamo iby’umurima w’ingano umwanzi yabibyemo urukungu. Muri uwo mugani, ingano zishushanya Abakristo b’ukuri basizwe. Naho urukungu rushushanya Ingirwabakristo. Mu gihe cy’irangira rya gahunda y’ibintu, “urukungu” ni ukuvuga Ingirwabakristo mu by’ukuri ari bo “bana b’umubi” kuko bihambira ku isi Satani abereye umutware, abo rero batandukanywa n’ “abana b’ubwami” bw’Imana kandi bategereje kurimbuka. (Mat 13:36-43) Ese itandukaniro nk’ iryo ryaba koko ryaragaragaye?

8. (a) Nyuma y’Intambara ya Mbere y’isi, ni ukuhe kwitandukanya kugaragara kwabaye mu biyitaga Abakristo bose? (b) Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri bahawe umwuka bagaragaje ko bari “abana b’ubwami” koko

8 Nyuma y’Intambara ya Mbere y’isi, habonetse koko ukwitandukanya kugaragara mu bantu biyitaga Abakristo. Abo bigaragajemo ibice bibiri: (1) Abategetsi ba Kristendomu n’abayoboke babo bashyigikiye byimazeyo Ishyirahamwe ry’Amahanga (Umuryango w’Abibumbye w’ubu; ONU) banigaragaza ko barushaho kurwana ishyaka ry’ibihugu by abo. (2) Abakristo b’ukuri bahawe umwuka, bari bake cyane muri icyo gihe cya nyuma y’Intambara, bashyigikiye byimazeyo Ubwami bwa Kimesia bw’Imana. Mu gihe bayobokaga ku mugaragaro ubutegetsi bw’isi bakabubona nk’aho ari yo mizero yonyine y’amahoro n’umutekano, abari mu gice cya mbere berekanye byeruye ko atari Abakristo b’ukuri. (Yoh 17:16) Abagaragu ba Yehova bo bagaragaje batibeshya ko Ishyirahamwe ry’Amahanga (SDN) ari ishusho ya none ya cya “kizira kirimbura” kivugwa muri Matayo 24:15. Bagaragaje ko bari “abana b’ubwami” bw’Imana koko mu gihe batangiraga kwamamaza “ubutumwa bgiza bg’ubgami . . . mw isi yose.” (Mat 24:14) Mbese byatanze iki?

9. Ingaruka ya mbere yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami yabaye iyihe?

9 Mbere na mbere habonetse ikoranywa ry’abasigaye mu “batowe,” ari bo Abakristo bahawe umwuka wera. N’ubwo bari hirya no hino mu mahanga menshi atandukanye, mu “birere bine” abamaraika bayoboye ikoranywa ryabo mu muteguro wunze ubumwe.​—Mat 24:31.

10. (a) Ni irihe tandukaniro ry’inyongera ryabayeho? (b) Ukuzuzwa k’ubwo buhanuzi bwose gusobanura iki?

10 Hanyuma, nk’uko Yesu yari yarabihanuye, yatangiye kurobanura abantu bo mu mahanga yose, “nk’uk’ umwunger’ arobanur’intama mw ihene.” Uwo murimo Kristo ayobora ari ku ntebe ye y’ubwami mu ijuru uracyakorwa n’ubu, kandi nawe ubwawe urakureba. Umubare mwinshi w’abantu bahinyurana agasuzuguro Ubwami bw’Imana n’ “abana” babwo basizwe, [abo babahinyura] bazajya mu “ihaniro ry’iteka” ari ryo rupfu. Ariko noneho, Umwami atumira abandi bantu kuragwa isi na yo izayoborwa n’Ubwami maze bayibemo iteka. Abo bantu bagereranywa n’intama, bifatanije n’ “abana b’ubwami” bahawe umwuka, nubwo ubu bibasiwe n’ibitotezo bikakaje. (Mat 25:31-46) Byongeye kandi, barabafasha kwamamaza mu budahemuka ubutumwa bw’agaciro kanini, ari bwo bwerekeranye n’Ubwami. Kuri iki gihe, umukumbi munini ubarirwa mu mamiliyoni ugira uruhare muri uwo murimo. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwageze ku mpera z’isi. Mbese ibyo bisobanura iki? Birasobanura ko turimo twegera vuba na vuba iherezo ry’ “iminsi y’imperuka” kandi ko “umunsi wa Yehova” ubu wegereje cyane.

Icyo ibihe bizaza bitubikiye

11. Haba hasigaye undi murimo wo gukorwa mu kubwiriza mbere yuko “umunsi wa Yehova” uza?

11 Mbese haracyari ubuhanuzi bugomba gusohozwa mbere yuko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova utangira? Burahari. Gutandukanya abantu ku kibazo cyerekeye Ubwami ntibirarangira. Mu bihugu bimwe aho umurimo warwanijwe cyane mu myaka myinshi ubu haraboneka umusaruro udasanzwe w’ abigishwa bashya. Ndetse n’aho abantu banga ubutumwa bwiza, twerekana ko dushyigikiye ubukiranutsi n’imbabazi bya Yehova dukomeza kubwiriza. Ubu igihe kirageze cyo gukaza umurego. Byongeye kandi, Yesu yasezeranije ko “imperuka izaza” igihe uwo murimo uzaba warangiye.​—Mat 24:14.

12. (a) Dukurikije 1 Abatesalonike 5:2, 3, ni ikihe kintu kidasanzwe kigomba kubaho? (b) Kizaba gisobanura iki kuri twe?

12 Ubundi buhanuzi bwa Bibiliya busobanura byinshi buravuga buti: “Ubgo bazaba bavuga bati: N’ amahoro, nta kibi kiriho; ni bgo kurimbuka kuzabatungura, nk’ukw ibise bitungur’ umugor’ utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” (1 Tes 5:2, 3) Ibihe bizaza bizatubwira uburyo abantu bazatangaza ngo: “Amahoro nta kibi kiriho.” Ibyo ari byo byose, nta wakwemeza ko abayobozi b’isi bazaba bakemuye ibibazo by’abantu. “Abatibagirwa na rimwe umunsi wa Yehova” ntibazahibeshya. Bazi ko ‘ukurimbuka gutunguye’ kugomba guhita kuza nyuma y’uko gutangaza.

13. Ni ibiki bizakurikiraho ako kanya nibamara kuvuga ngo: “N’amahoro nta kibi kiriho,” kandi bizakurikirana bite?

13 Mbere na mbere, dukurikije Ibyanditswe, Abategetsi ba gipolitiki b’isi yose bazahindukirana Babuloni Ikomeye, ikoraniro ry’amadini y’ibinyoma yo ku isi yose kugira ngo bayirimbure. (Ibyah 17:15, 16) Ni ibyo kutirengagiza ko ukwanga amadini kwatangiye kugaragara, cyane cyane no mu madini yiyita ko ari aya Gikristo: ari yo Kristendomu. Leta zahisemo politiki yanga urunuka amadini uhereye ubu zifite ijambo rikomeye mu Muryango w’ Abibumbye. Byongeye kandi, no mu bihugu bifite umuco karande w’idini, abantu muri rusange bareka idini ya ba sekuruza babo. Mbese ibyo byose bisobanura iki? Birasobanura ko irimbuka ry’amadini yose y’ibinyoma ryegereje. Nyuma y’ibyo, mu gihe amahanga azasembura Yehova, maze akagirira urugomo rukabije abashyigikiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga, umujinya w’Imana uzamenagura ubutegetsi bwa gipolitiki n’abantu babushyigikira kugira ngo ubatsembeho. Hanyuma Satani n’abadaimoni be bazajugunywa ikuzimu; ntibizabashobokera kongera kuyobya abantu. Ni bwo hazaba rero “umunsi wa Yehova” ari wo umunsi izina rye rizahabwa ikuzo.​—Ezek 38:18, 22, 23; Ibyah 19:11 kugera 20:3.

14. Kuki twaba twibeshya dutekereza ko umunsi wa Yehova ukiri kure?

14 Uwo munsi uzazira igihe ntarengwa Imana yashyizeho. Ntuzatinda. (Hab 2:3) Ntimwibagirwe ko irimbuka rya Yerusalemu mu 70 ryatunguye Abayuda mu gihe nta kintu na kimwe bishishaga. Naho se Babuloni? Uwo mudugudu wa kera wari ukomeye, wiraye, ukomejwe kandi ukikijwe n’inkuta nini cyane. Nyamara waguye mu ijoro rimwe. Ni nk’uko “ukurimbuka gutunguye” kuzagera kuri iyi gahunda mbi. Igihe bizaba, twe tuzabe twibumbiye hamwe mu kuyoboka Imana k’ukuri, kandi “tutaribagiwe” umunsi wa Yehova!

Isubiramo

● Kuki ari iby’ ingenzi “kutibagirwa” na rimwe umunsi wa Yehova? Twabigeraho dute?

● Ni mu buhe buryo irobanura rikorwa ubu ritureba?

● Hazabanza kubaho iki mbere yuko umunsi wa Yehova utangira? Twagombye rero kwihatira gukora iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze