Indirimbo ya 32
“Ku nzu n’inzu”
(Ibyakozwe 20:20, NW)
1. Kuri buri rugi n’inzu
Tubashyire Ijambo.
Buri murwa n’umurima
“Ntama” zirarisha.
Inkuru nziza y’Ubwami
Yesu yavuze ko,
Abasore n’abasaza
Bazayitangaza.
Abiyambaza Yehova
Nikabagereho.
2. Kuri buri rugi n’inzu
Tuvuge agakiza.
Bambaze bate izina
Ry’uwo batamenye?
Kuri buri rugi n’inzu
Turibamenyeshe.
3. Si ko kuri buri rugi
Badutega amatwi;
Hari n’aho baturwanya
Ntibanatwumvire.
Mu gihe cya Yesu si ko
Bose bamwumviye.
“Intama” zo zari kumva
Ntiducike intege.
4. Tujye kuri buri rugi
Tubabwire inkuru.
“Intama” hamwe n’“ihene”
Bo bihitiremo.
Tuzavuga Ya ibigwi,
Twamamaze ukuri.
Uko tujya muri izo ngo,
Tuhabona intama.