Indirimbo ya 56
Tujye mbere tubigiranye ubutwari
1. Uwizerwa, uw’indahemuka,
Ntazagira ubwoba.
Azahamya ukuri nta gutinya,
Atangaze Ubwami.
Inyikirizo
2. Kwizera kudutera umwete;
Turangwa n’urukundo.
Tuzarwanira ishyaka Umwami;
Nta bwikunde na busa.
Inyikirizo
3. Yehova, intwari mu ntambara,
Adushishikariza
Kuba indahemuka buri munsi
Kugeza ku mperuka.
Inyikirizo
Tujye mbere, bya gitwari.
Ukuri kumurike.
Yehova azaduha imbaraga;
Turwanire ukuri.