Indirimbo ya 58
Yehova, “Imana nyir’ihumure ryose”
1. Duhumurizwa na Yehova;
Aradukunda cyane.
Tuzahumuriza abandi,
Tuyobowe na Yesu.
2. Imibabaro yo ni myinshi
Twese turugarijwe.
Duhumurizwa na Yehova,
Turi Abahamya be.
3. Imana nihimbazwe cyane;
Iduha icyizere.
Nidukomeza kwihangana
Tuzakomezwa na yo.
4. Tuzakomeza gushikama
No mu ngorane nyinshi.
Kristo ni we utwigisha ko
Imana idukunda.