Indirimbo ya 62
Hahirwa abanyambabazi!
1. Hahirwa ’banyambabazi!
Beza mu maso y’Imana.
Babwira abantu bose
Iby’imbabazi z’Imana.
Yazitugaragarije
Mu gutegura incungu.
Itubabarira kenshi
Izi intege nke zacu.
Inyikirizo
2. Abagira imbabazi;
Bababariwe ibyaha.
Babona imigisha ku
Bwa Yesu Kristo Umwami.
Babwira abantu bose
Iby’Ijambo rya Yehova,
Bati ‘nimwishime mwese,
Ubwami burategeka.’
Inyikirizo
3. Nta bwo bagomba gutinya
Iby’urubanza rw’Imana;
Bazahabwa imbabazi,
Kuko bazigaragaza.
Uwo muco w’urukundo,
Tujye tuwugaragaza
Mu buryo bwose tubonye
Tujye twigana Imana.
Inyikirizo
Hahirwa abanyambabazi!
Beza mu maso y’Imana.