Indirimbo ya 71
Gundira ubutumwa bwiza!
1. Igihe kiregereje
Ntitugatezuke.
Dukomere ku murimo,
Twisunge Imana.
Ukuri kuramurika,
Akazi ni kenshi.
Turusheho kwishimira
Umurimo wacu.
2. Kwiringira umuzuko
Biradukomeza,
Tukagira ukwizera.
Biradushimisha.
Tujye twizera Imana
N’ibyo yahanuye.
Dushikame dukomere;
Kugeza dutsinze.
3. Mu gukorana umwete,
Dufite intego,
Tujye dushaka abeza
Bazatwunganira.
Ubutumwa bukomeza
Ukwizera kwacu.
Jya ushimira Yehova
Na Kristo, Umwami.