Indirimbo ya 181
Ifatanye mu kuririmba indirimbo y’Ubwami!
1. Turirimbe indirimbo y’Ubwami;
Isingiza Umuremyi wacu.
Iha abantu bose ibyiringiro.
Turirimbe dusingiza tuti:
‘Ya Yehova Araganje.
Ibyaremwe Nibyishime.’
Iyi ni yo ndirimbo nshya ivuga
Ko twubaha Ubwami bwa Kristo.
2. Muri iyi ndirimbo nshya y’Ubwami,
Dutangaza ko Kristo yimitswe,
Ko hari n’ishyanga rishya ryavutse,
Ritegekwa n’Umwana w’Imana.
‘Bantu mwese nimwuname.
Uwo Mwana ni Umwami.
Muze mwige indirimbo y’Ubwami;
Nimuramye Yehova Imana.’
3. Bantu mwese, abicisha bugufi.
Mushobora kuyimenya neza.
Hari benshi bayize bitagoye,
None na bo barabatumira:
‘Cyo nimuze muririmbe,
Musingize iyo Mana.
’Bityo rero, jya wifatanya natwe
Kuririmba iyi ndirimbo nshya.