Indirimbo ya 183
Umwanya w’urubyiruko muri gahunda y’Imana
1. Dutumirwa muri gahunda y’Imana.
Ari abato ari n’abakuru.
Abakiri bato barabyitabira
Batangaza ubutumwa bw’Ubwami.
Ibyo binagira ingaruka nziza.
Barizihiwe, biteguye neza!
Ni ab’agaciro mu maso y’Imana;
Bahesha ibyishimo abakuze.
2. Hazabaho umunsi w’umunezero
Ku bakiri bato bazi Yehova.
Bahishiwe byinshi mu gihe kizaza:
Kuba muri paradizo iteka!
Muri iki gihe dukandamizwa cyane
N’iyi gahunda yenda kurunduka.
Tugomba kurwana kugeza dutsinze;
Tuzabe indahemuka ku Bwami.
3. Babona incuti mu bwoko bw’Imana.
Kuki se bakwifuza iyi si mbi?
Birundumurire mu bintu byubaka
Bishingiye kuri Bibliya Yera.
Mu ngorane bisunge ababakunda,
Bababwire ibibaremereye.
Incuti yabo magara ni Yehova.
Azabumva; arangwa n’imbabazi.
4. Twe turi ab’itorero rya Gikristo,
Aho tubonera ibikenewe.
Tumukurikire mu budahemuka;
Twumvira inama zose aduha.
Ntituzemere ko isi iduhindura.
Tujye tureka Yehova atweze,
Ngo tube abizerwa, tumusingize,
Azaduha ubuzima bw’iteka.