Indirimbo ya 193
Bwiriza “ubu butumwa bwiza bw’Ubwami”!
1. Ubutumwa bw’Ubwami ni butangazwe
Muri buri gihugu cyose.
Izina rya Yehova niryamamazwe,
Rinavanweho igitutsi.
Inyikirizo
2. Ducungure igihe, bityo tureke
Ibinezeza by’ubwikunde.
Dushyire imbere Ubwami bw’Imana,
Bityo izatugororera.
Inyikirizo
3. Mu gihe ubwiriza ntukadohoke,
N’ubwo bamwe bazakurwanya.
Shikama mu bugwaneza n’amakenga;
Sohoza inshingano yawe.
Inyikirizo
Bwiriza ubu butumwa,
Ubugeze ku bantu bose
Fasha abagwaneza kwegera Yehova,
Ngo beze izina rye ryera.