Indiribo ya 201
Twishimane n’ishyanga ry’Imana
1. Iyo turimu murimo,
Twinginga abantu tuti
‘Nimuze mwese mwigishwe,
Nimushake ukuri k’Ubwami.’
Bahamagarirwa
Kurokoka irimbuka,
Bagire ibyiringiro
By’isi nshya ihebuje y’Imana.
Inyikirizo
2. Hari ho ishyanga ryera
Ryashyizweho na Yehova.
Ryaranamwiyeguriye,
Ngo ritangaze ubutumwa bwe.
Natwe tuzemerwa
Nitugera ikirenge
Mu cya Kristo Umukiza;
Dukomeze iyo myifatire.
Inyikirizo
3. Dore abantu bishimye
Mu gihugu cyiza cyane,
Ntibarangwa n’imyiryane
Bakora umurimo w’Imana.
Ntibakibabara.
Ijambo ry’Imana yabo
Barishyira mu bikorwa,
Bagasingiza izina ryayo.
Inyikirizo
Cyo nimuze, mwe bantu!
Mwisunge “ishyanga”
Ritangaza ubwo butumwa.
Mwunamire Imana.
Kandi muyiramye.
Mushyigikire Ubwami bwayo.