Indiribo ya 206
“Mwishime mufite ibyiringiro”
1. Jya ushimira Imana
Ku bw’ibyiringiro byacu.
Ni nk’igitsika cyizewe,
Bidufasha kwihangana.
Ni ’ngofero iturinda
Inkota mbi ya Satani;
Binaturinda ibibi
Kandi biradukomeza.
2. Ibyiringiro dufite
By’uko ndetse n’abapfuye
Bazavanwa mu bituro
Biradushimisha cyane.
Mu gihe cy’iteka ryose,
Abo kuri ’yi si bose
Bazahabwa imigisha,
Maze banezerwe cyane.
3. Turinde ibyiringiro
Twirinda ibibi byose,
Duhe imitima yacu
Ijambo ry’Imana ryera.
Dusenge ubudasiba,
Kandi dufashe n’abandi
Ngo bagire ibyishimo
N’ibyiringiro dufite.