Indirimbo ya 215
Tugirire abandi imbabazi
1. Ubwo Yehova yategekaga
Ko umwuzure urimbura,
Yahaye Nowa ububutumwa:
‘Ubaka inkuge! Bwiriza!’
Ese Nowa yaba yarabyanze,
Kuko byari bishya kuri we?
Yitabiriye izo mbabazi,
Arubaka, arabwiriza.
2. N’ubu imperuka iri hafi,
Kandi Imana yategetse
Ko hatangwa ubutumwa bw’ibyo,
Ngo umuntu wese abwumve.
Wavuga uti ‘sinabwiriza;
Nta ntege kandi sinatojwe’?
Ariko ku bw’impuhwe z’Imana,
Umwuka wayo wagufasha.
3. Yazanye ukuri n’imbabazi,
Dufite ibyishimo byinshi.
Ni nk’umusogongero w’ibyiza
Bizazanwa n’Ubwami bwayo!
Bityo tujye tubabarirana,
Tuburire abantu tuti
‘Mwiyegurire Imana vuba;
Mukorere Ubwami bwayo.’