Indirimbo ya 223
Abantu bawe b’indahemuka bazagusingiza
1. Abantu bawe, Yehova,
Bazaguhimbaza.
Bazakuvuga ibigwi;
Bazagusingiza.
Unasumba byose,
Ibyo utekereza
Ntibirondoreka,
Ibyawe birahebuje.
Abawe b’indahemuka
Baranezerewe.
Bashaka kubwira ’bandi
Ibyo byiza bazi.
2. Watoranyije abantu
B’igihe runaka,
Hamwe n’abariho ubu
Ngo bagusingize.
Umukumbi muto
Hamwe n’izindi ntama,
Bari mu rugendo.
Kristo arabayobora.
Izo ndahemuka zawe,
Ziragusingiza.
Zivugana ibyishimo
Iby’izina ryawe.
3. Uri mwiza Mana yacu;
Ntibishidikanywa.
Abantu bazarokorwa.
Babikesha Yesu.
Abawe bazi ko
Atinda kurakara.
Tujye dushimira;
Yifuza kubana natwe!
Turagwa akatubyutsa,
Akanaduhaza.
Nimucyo tumusingize,
Kubw’iyo neza ye.