ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bp pp. 3-31
  • Ubutegetsi buzashyiraho paradizo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutegetsi buzashyiraho paradizo
  • Ubutegetsi buzashyiraho paradizo
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ubwami bw’Imana Burategeka
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ubwami bw’Imana Ni Iki?
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Ubutegetsi buzashyiraho paradizo
bp pp. 3-31

Ubutegetsi buzashyiraho paradizo

Igihe Yesu yari ku isi, yasabye abigishwa be kujya basenga basaba Ubwami bw’Imana muri aya magambo: “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Kandi buri gihe yavugaga iby’‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 4:23). Mu by’ukuri, yavuze ibyerekeye ubwo Bwami kuruta ikindi kintu cyose. Kubera iki? Ni ukubera ko Ubwami ari bwo Imana izakoresha ngo ikemure ibibazo bituma ubuzima bugorana cyane muri iki gihe. Vuba aha, Imana izakuraho intambara, inzara, indwara n’ubugizi bwa nabi, kandi izane ubumwe n’amahoro ikoresheje Ubwami.

Ese wakwishimira kuba mu isi nk’iyo? Niba ubyishimira, ugomba gusoma aka gatabo. Nugasoma, uzamenya ko Ubwami ari ubutegetsi, ariko busumba ubutegetsi bwose bwayoboye abantu iyo buva bukagera. Uzibonera ukuntu buhoro buhoro Imana yagiye isobanurira abagaragu bayo mu buryo bushishikaje imigambi yayo yerekeye Ubwami. Nanone uzabona ukuntu Ubwami bushobora kugufasha no muri iki gihe.

Rwose ushobora kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana uhereye ubu. Ariko mbere yo guhitamo utyo, ukeneye kubumenya neza kurushaho. Rero turagutera inkunga yo kugenzura aka gatabo. Ibyo kazakumenyesha byose kuri ubwo Bwami byavanywe muri Bibiliya.

Ariko mbere na mbere reka turebe impamvu dukeneye cyane Ubwami bw’Imana.

Mu ntangiriro y’amateka y’abantu, Imana yaremye umuntu utunganye maze imushyira muri paradizo. Icyo gihe Ubwami ntibwari bukenewe.

Ariko, ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bateze amatwi Satani, umumarayika wigometse. Yababwiye ibinyoma ku Mana kandi abatera kuyigomekaho. Bityo rero, bari bakwiriye gupfa, kuko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu.”​—Abaroma 6:23.

Umuntu udatunganye kandi w’umunyabyaha ntashobora kubyara abana batunganye. Ni yo mpamvu abana ba Adamu bose bavutse badatunganye, ari abanyabyaha kandi bapfa.​—Abaroma 5:12.

Uhereye ubwo, abantu bakeneye Ubwami bw’Imana kugira ngo bubafashe kwibatura mu muvumo w’icyaha n’urupfu. Nanone ubwo Bwami buzavana ku izina ry’Imana ibinyoma Satani yarigeretseho.

Yehova Imana yasezeranyije ko hari kubaho “urubyaro” rwihariye rwari kuvana abantu mu cyaha (Itangiriro 3:15). Urwo ‘rubyaro’ rwari kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Ni nde wari kuzaba uwo mwami?

Hashize imyaka igera ku 2.000 Adamu akoze icyaha, habayeho umuntu w’indahemuka witwaga Aburahamu. Yehova yategetse Aburahamu kuva mu mudugudu we akajya gutura mu mahema muri Palesitina.

Aburahamu yakoze ibyo Yehova yamusabye byose, ushyizemo n’ikintu kiruhije cyane. Yehova yamutegetse gutanga umwana we Isaka ho igitambo ku gicaniro.

Mu by’ukuri, Yehova ntiyashakaga igitambo cy’umuntu. Ahubwo yashakaga kumenya uko urukundo Aburahamu yamukundaga rwanganaga. Igihe Aburahamu yendaga kwica Isaka, Yehova yaramubujije.

Ukwizera gukomeye kwa Aburahamu kwatumye Yehova amusezeranya kuzaha igihugu cya Palesitina abari kuzamukomokaho, kandi Urubyaro rwasezeranyijwe rwari guturuka mu nzu ye n’iy’umwana we Isaka.​—Itangiriro 22:17, 18; 26:4, 5.

Isaka yabyaye abahungu babiri b’impanga, ari bo Esawu na Yakobo. Yehova yavuze ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzava mu nzu ya Yakobo.—Itangiriro 28:13-15.

Yakobo, ari na we Yehova yise Isirayeli, yabyaye abahungu 12, na bo babyara abana. Nguko uko abana ba Aburahamu batangiye kugwira.​—Itangiriro 46:8-27.

Igihe inzara ikomeye yateraga muri ako karere, Yakobo n’umuryango we basuhukiye mu Misiri batumiwe na Farawo wategekaga Misiri.​—Itangiriro 45:16-20.

Mu Misiri ni ho bahishuriwe ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka kuri Yuda, umwe mu bahungu ba Yakobo.​—Itangiriro 49:10.

Amaherezo Yakobo yaje gupfa, maze abamukomotseho barororoka baba nk’ishyanga. Nuko Abanyamisiri barabatinya bituma babakoresha uburetwa.​—Kuva 1:7-14.

Hanyuma, Yehova yohereje Mose, umugabo w’indahemuka, kugira ngo asabe Farawo wari ku butegetsi icyo gihe kureka abana ba Isirayeli bakava mu Misiri.​—Kuva 6:10, 11.

Kubera ko Farawo yanze, Yehova yateje Abanyamisiri ibyago icumi. Ku cyago cya nyuma, yohereje marayika urimbura kugira ngo yice abana b’abahungu b’imfura bose bo mu Misiri.​—Kuva, igice cya 7 kugeza ku cya 12.

Imana yabwiye Abisirayeli ko mu gihe bari kuba bishe umwana w’intama, ukaba ifunguro ryabo rya nimugoroba, maze bagashyira amaraso yawo ku nkomanizo z’imiryango, marayika w’Imana yari kurenga amazu yabo. Nguko uko abana b’imfura ba Isirayeli barokotse.​—Kuva 12:1-35.

Ibyo byatumye Farawo ategeka Abisirayeli kuva mu Misiri. Nyuma yaho ariko, yaje kwisubiraho maze arabakurikira kugira ngo abagarure.

Yehova yashakiye Abisirayeli inzira kugira ngo bahunge banyuze mu Nyanja Itukura. Nuko Farawo n’ingabo ze bagerageje kubakurikira, bararohama.​—Kuva 15:5-21.

Yehova yayoboye abana ba Isirayeli abajyana ku musozi witwa Sinayi mu butayu. Aho ngaho, yahabahereye amategeko ye, kandi ababwira ko mu gihe bari kuba bayubahirije, bari kuzaba ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera. Uko igihe cyagiye gihita, Abisirayeli babonye uburyo bwo kugira umwanya w’ingenzi mu Bwami bw’Imana.​—Kuva 19:6; 24:3-8.

Hashize hafi umwaka Abisirayeli bari ku musozi Sinayi, Yehova yabajyanye muri Palesitina, igihugu yari yarasezeranyije Aburahamu, sekuruza wabo.

Muri Palesitina, Imana yaje kwemerera Abisirayeli kuyoborwa n’abami. Nuko Imana igira ubwami ku isi.

Umwami wa kabiri wa Isirayeli yabaye Dawidi, wakomokaga kuri Yuda. Dawidi yanesheje abanzi bose ba Isirayeli, maze agira Yerusalemu umurwa mukuru w’iryo shyanga.

Ibyabaye ku ngoma ya Dawidi bigaragaza ko iyo Yehova ashyigikiye umwami, nta mutegetsi wo ku isi ushobora kumutsinda.

Yehova yavuze ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari gukomoka kuri Dawidi.​—1 Ngoma 17, 11, 14.

Dawidi yasimbuwe n’umuhungu we Salomo. Salomo yabaye umwami w’umunyabwenge, bityo ku ngoma ye Abisirayeli bagira uburumbuke.

Nanone Salomo yubakiye Yehova urusengero rwiza cyane i Yerusalemu. Imimerere yari muri Isirayeli ku ngoma ya Salomo itwereka imwe mu migisha Ubwami bw’Imana buzazanira abantu.​—1 Abami 4:24, 25.

Icyakora, abami benshi babayeho nyuma ya Salomo babaye babi cyane.

Ariko mu gihe abakomokaga kuri Dawidi bari bagitegekera i Yerusalemu, Yehova yakoresheje umuhanuzi we Yesaya kugira ngo atangaze ibyo kuza k’Umwana wa Dawidi wari kuzategeka isi yose mu budahemuka. Uwo ni we wari kuba rwa Rubyaro rwasezeranyijwe.​—Yesaya 9:6, 7.

Umuhanuzi Yesaya yatangaje ko ubutegetsi bwe bwari kuzasumbya ikuzo ubwa Salomo.​—Yesaya igice cya 11 n’icya 65.

Icyo gihe abakozi b’Imana barushijeho kwibaza uwari kuzaba urwo Rubyaro.

Icyakora, mbere yo kuza k’urwo Rubyaro, abami ba lsirayeli babaye babi cyane ku buryo Yehova yaretse Abanyababuloni bakigarurira iryo shyanga mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, kandi abenshi mu baturage baryo bajyanwaho iminyago i Babuloni. Ariko Imana ntiyari yaribagiwe isezerano ryayo. Rwa Rubyaro rwari guturuka mu muryango wa Dawidi.​—Ezekiyeli 21:25-27.

Ibyabaye ku ishyanga rya Isirayeli byagaragaje ko ibyiza umwami wa kimuntu w’umunyabwenge kandi w’indahemuka ashobora kugeza ku bo ayobora bigira umupaka. Abantu b’indahemuka barapfa, kandi ababasimbuye si ko na bo baba indahemuka. None se umuti wari kuba uwuhe? Ni Urubyaro rwasezeranyijwe.

Amaherezo, nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi, rwa Rubyaro rwarabonetse. Urwo Rubyaro rwari nde?

Umukobwa w’Umwisirayelikazi witwaga Mariya ni we marayika w’Imana yahaye igisubizo cy’icyo kibazo. Yamubwiye ko yari kubyara umwana, wari kwitwa Yesu. Dore amagambo yavuzwe n’uwo mumarayika:

“Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi.”​—Luka 1:32, 33.

Bityo rero, Yesu yagombaga kuba Urubyaro rwasezeranyijwe, hanyuma akaba n’Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ariko se kuki Yesu yari atandukanye n’abantu b’indahemuka babayeho mbere ye?

Yesu yavutse mu buryo bw’igitangaza. Nyina yari isugi, kandi ntabwo se ari umuntu. Mbere Yesu yabaga mu ijuru, hanyuma umwuka wera w’Imana, cyangwa imbaraga zayo, uvana ubuzima bwe mu ijuru maze ubwimurira mu nda ya Mariya. Bityo rero, Yesu ntiyanduye icyaha cya Adamu. Mu mibereho ye yose, ntiyigeze akora icyaha.​—1 Petero 2:22.

Igihe Yesu yari amaze imyaka 30, yarabatijwe.

Yabwiye abantu iby’Ubwami bw’Imana, aza no kuvuga ko ari we Mwami w’ubwo Bwami.​—Matayo 4:23; 21:4-11.

Yanakoze ibitangaza byinshi.

Yakijije abarwayi.​—Matayo 9:35.

Yagaburiye abantu bari bashonje, abikoze mu buryo bw’igitangaza.​—Matayo 14:14-22.

Yanazuye abapfuye.​—Yohana 11:38-44.

Ibyo bitangaza bigaragaza ibyo Yesu azakorera abantu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Ese uribuka uko umwami Dawidi yagize Yerusalemu umurwa mukuru w’ubwami bwe? Yesu yavuze ko Ubwami bw’Imana butari kuba ku isi, ko ahubwo bwari kuba mu ijuru (Yohana 18:36). Ni yo mpamvu ubwo Bwami bwitwa “Yerusalemu yo mu ijuru.”​—Abaheburayo 12:22, 28.

Yesu yatangaje amategeko abari kuzaba abayoboke b’Ubwami bagombaga kubahiriza. Ubu ayo mategeko ari muri Bibiliya. Amategeko y’ingenzi kuruta ayandi yari uko abantu bagomba gukunda Imana, bakanakunda bagenzi babo.​—Matayo 22:37-39.

Yesu yanahishuye ko atari gutegeka ari wenyine mu Bwami bwe. Hari abantu bari gutoranywa bakajya mu ijuru gutegekana na we (Luka 12:32; Yohana 14:3). Abo bantu bari kuba ari bangahe? Mu Byahishuwe 14:1 hatanga igisubizo havuga ko ari 144.000.

Ariko se niba abantu 144.000 bonyine ari bo bazajya mu ijuru gutegekana na Yesu, ni ibihe byiringiro abandi bantu basigaye bashobora kugira?

Bibiliya iravuga ngo “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”​—Zaburi 37:29.

Abazaba ku isi iteka ryose bitwa “izindi ntama.”​—Yohana 10:16.

Ni ukuvuga rero ko hariho ibyiringiro by’uburyo bubiri. Hari abantu 144.000 batumiwe na Yehova kugira ngo bajye mu ijuru gutegekana na Yesu Kristo. Naho abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bo bafite ibyiringiro bidashidikanywa byo kuzabaho iteka ku isi ari abayoboke b’Ubwami bwe.​—Ibyahishuwe 5:10.

Satani yanze Yesu maze aramurwanya. Ubwo Yesu yari amaze kubwiriza mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, Satani yamuteje abantu baramufata maze baramwica bamumanitse ku giti. Kuki Imana yabaretse bakamwica?

Wibuke ko kubera ko dukomoka kuri Adamu twese dukora ibyaha, bityo tukaba dukwiriye gupfa.​—Abaroma 6:23.

Wibuke kandi ko kubera ko Yesu yavutse mu buryo bw’igitangaza, we yari atunganye, akaba atari akwiriye gupfa. Nyamara, Imana yaretse Satani ‘akomeretsa Yesu agatsinsino’ kugira ngo amwice. Ariko rero, Imana yaramuzuye ari umwuka udapfa. Kubera ko Yesu yari agifite uburenganzira ku buzima bwa kimuntu butunganye, yashoboraga kubukoresha kugira ngo aducungure mu cyaha.​—

Itangiriro 3:15; Abaroma 5:12, 21; Matayo 20:28.

Mu kudufasha kumva neza icyo igitambo cya Yesu gisobanura, Bibiliya ibivuga ikoresha ingero z’ubuhanuzi.

Urugero, ese uribuka ukuntu Yehova yategetse Aburahamu gutanga umwana we ho igitambo kugira ngo agerageze urukundo rwe?

Ibyo byari urugero rw’ubuhanuzi rw’igitambo cya Yesu. Ibyo byagaragazaga ukuntu urukundo Yehova akunda abantu ari rwinshi, ku buryo rwatumye areka Umwana we Yesu akadupfira kugira ngo tubone ubuzima.​—Yohana 3:16.

Mbese uribuka ukuntu Yehova yavanye Abisirayeli mu Misiri, n’ukuntu yakijije abana babo b’imfura atuma marayika urimbura abanyuraho?—Kuva 12:12, 13.

Ibyo na byo byari urugero rw’ubuhanuzi. Nk’uko amaraso y’umwana w’intama yashushanyaga ubuzima ku bana b’imfura b’Abisirayeli, amaraso ya Yesu na yo ashushanya ubuzima ku bamwizera. Kandi nk’uko ibyabaye muri iryo joro byashushanyaga umudendezo ku Bisirayeli, urupfu rwa Yesu rubatura abantu ku ngoyi y’icyaha n’urupfu.

Ni yo mpamvu Yesu yitwa “Umwana w’Intama w’lmana, ukuraho ibyaba by’abari mu isi.”​—Yohana 1:29.

Ariko kandi, igihe Yesu yari ku isi yatoranyije abigishwa maze abatoza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ndetse na nyuma y’urupfu rwe.​—Matayo 10:5; Luka 10:1.

Abo bigishwa ni bo babaye abantu ba mbere Imana yatoranyije ngo bazategekane na Kristo mu Bwami bwe.​—Luka 12:32.

Ese uribuka ko Imana yasezeranyije Abayahudi ko iyo baramuka bumviye Amategeko ye, bari kuzaba “ubwami bw’abatambyi”? Bari bafite amahirwe yo kuzaba mu bagize Ubwami bw’Imana, bakaba n’abatambyi mu ijuru, mu gihe bari kuba bemeye Yesu. Ariko abenshi muri bo baramwanze.

Uhereye ubwo, Abayahudi ntibongeye kuba ishyanga Imana yatoranyije; Palesitina na yo ntiyongera kuba Igihugu cy’Isezerano ukundi.​—Matayo 21:43; 23:37, 38.

Kuva mu gihe cya Yesu kugeza ubu, Yehova yagiye akorakoranya abazimana na Yesu mu ijuru. Hari bamwe muri abo babarirwa mu bihumbi bike bakiri hano ku isi muri iki gihe. Tubita abasigaye basizwe.​—Ibyahishuwe 12:17.

Ubu noneho utangiye gusobanukirwa icyo Ubwami bw’Imana ari cyo. Ni ubutegetsi bwo mu ijuru Yesu Kristo abereye Umwami afashijwe n’abantu 144.000 bazava ku isi. Ubwo butegetsi buzategeka abantu b’indahemuka kandi buzaba bufite ubushobozi bwo kuzana amahoro ku isi.

Nyuma yo gupfa kwa Yesu, yarazutse ajya mu ijuru. Nuko ategereza igihe Imana yari kuvuga ko igihe cyo gutangira gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana kigeze (Zaburi 110:1). Ibyo byari kubaho ryari?

Rimwe na rimwe, Yehova yajyaga atuma abantu berekwa mu nzozi kugira ngo abamenyeshe ibyerekeye Ubwami bwe.

Mu gihe cya Daniyeli, Yehova yatumye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arota inzozi nk’izo. Muri izo nzozi, Nebukadinezari yabonye igiti kinini cyane.​—Daniyeli 4:7-34.

Icyo giti cyaratemwe maze igishyitsi cyacyo kirahambirwa kugira ngo kimare imyaka irindwi gihambiriye.

Icyo gishyitsi cyagereranyaga Nebukadinezari. Nk’uko icyo gishyitsi cyahambiriwe kikamara imyaka irindwi gihambiriwe, ni ko Nebukadinezari na we yamaze imyaka irindwi yarataye ubwenge. Nyuma yaho, yongeye kugarura ubwenge.

Ibyo byose byari urugero rw’ubuhanuzi. Nebukadinezari yashushanyaga ubutegetsi bwa Yehova bw’isi yose. Bigitangira, ubwo butegetsi bwayoborwaga n’abakomokaga ku Mwami Dawidi i Yerusalemu. Igihe Babuloni yigaruriraga Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, urwo ruhererekane rw’abami rwarahagaze. Nta wundi mwami wo mu nzu ya Dawidi wari kongera kubaho ‘kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi yari kuzira’ (Ezekiyeli 21:32).

Uwo ni Yesu Kristo.

Hagombaga guhita igihe kingana iki hagati y’umwaka 607 M.Y. n’igihe Yesu yari gutangirira gutegeka? Ni imyaka irindwi y’ubuhanuzi. Ni ukuvuga imyaka 2.520 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Iyo myaka 2.520 itangira mu wa 607 M.Y. ikarangira mu wa 1914 N.Y.

Ni ukuvuga rero ko Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru mu wa 1914. Ibyo byasobanuraga iki?

Bibiliya ibitubwira binyuze mu ibonekerwa ry’intumwa Yohana.

Yohana yabonye umugore mu ijuru wabyaye umwana w’umuhungu.​—Ibyahishuwe 12:1-12.

Uwo mugore yashushanyaga umuteguro wo mu ijuru w’lmana, ugizwe n’abagaragu bayo bose b’abamarayika mu ijuru. Umwana w’umuhungu ashushanya Ubwami bw’Imana.Ubwo Bwami “bwavutse” mu mwaka wa 1914.

Nyuma yaho habaye iki? Igikorwa cya mbere Yesu yakoze ari Umwami cyabaye icyo kwirukana mu ijuru Satani n’abamarayika bagomanye na we, akabajugunya ku isi.​—Ibyahishuwe 12:9.

Bibiliya ivuga ingaruka ibyo byagize igira iti “wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”​—Ibyahishuwe 12:12.

Bityo rero, igihe Yesu yatangiraga gutegeka mu ijuru, abanzi be bakajije umurego cyane hano ku isi. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, Yesu yatangiye gutegeka hagati y’abanzi be.​—Zaburi 110:1, 2.

Ibyo byari kugira izihe ngaruka ku bantu?

Yesu yavuze ko hari kubaho intambara, inzara, indwara n’imitingito y’isi.​—Matayo 24:7, 8; Luka 21:10, 11.

Ibyo twagiye tubibona kuva mu mwaka wa 1914; iyo ikaba ari indi mpamvu ituma tuvuga ko Ubwami bwatangiye gutegeka icyo gihe.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira ko abantu bari ‘kurimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Ibyo na byo twarabibonye, cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1914.

Intumwa Pawulo yongeyeho ko abantu ‘bari kuzaba bikunda, bakunda impiya, batumvira ababyeyi babo, batuzura, ibyigenge, babeshyerana, batirinda.’—2 Timoteyo 3:1-5.

Ubu noneho umenye impamvu ubuzima bugoye muri iki gihe. Satani arakorana umwete cyane. Ariko nanone, Ubwami bw’Imana na bwo burakorana umwete.

Nyuma gato y’umwaka wa 1914, abasigaye mu bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru batangiye gutangaza ubutumwa bwiza bw’uko Ubwami bwashyizweho. Ubu uwo murimo wakwiriye ku isi hose, nk’uko Yesu yari yabivuze.​—Matayo 24:14.

Intego y’uwo murimo wo kubwiriza ni iyihe?

Icya mbere, ni ukubwira abantu iby’Ubwami bw’Imana.

Icya kabiri, ni ugufasha abantu guhitamo kuba abayoboke b’Ubwami niba babishaka.

Yesu yavuze ko mu gihe cyacu abantu bose bari kugabanywamo amatsinda abiri, ku buryo igihe cyari kugera maze hakabaho abagereranywa n’intama n’abagereranywa n’ihene.​—Matayo 25:31-46.

“Intama” zari kuba zigizwe n’abantu bamukunze bagakunda n’abavandimwe be. “Ihene” zo zari kuba zigizwe n’abantu batamukunze we n’abavandimwe be.

“Intama” zari guhabwa ubuzima bw’iteka, “ihene” ntizibuhabwe.

Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ufasha abantu kugaragaza niba bagereranywa n’intama cyangwa ihene.

Dore ibyo Yesaya yahanuye:

“Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.”​—Yesaya 2:2.

Ubu abantu bari mu “minsi y’imperuka.” “Inzu,” ari byo gusenga ya Yehova, yashyizwe “hejuru” y’amadini y’ibinyoma.

“Amahanga menshi azahagaruka avuga ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.’”—Yesaya 2:3.

Bityo rero, hari abantu benshi bo mu mahanga yose baza gusenga Yehova kandi bagatumira abandi bantu kugira ngo baze kwifatanya na bo. Bitoza gukora ibintu nk’uko Yehova abishaka.

“Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”​—Yesaya 2:4.

Abasenga Yehova bunze ubumwe kandi ni abanyamahoro.

Ingaruka z’ibikorwa by’Ubwami bw’Imana ni iz’uko ubu hari abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi ku isi hose babaye abayoboke babwo.

Bakikije abasigaye bo mu bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru maze bagategekana na Kristo.

Bahabwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka binyuze ku muteguro w’lmana.​—Matayo 24:45-47.

Bagize umuryango w’abavandimwe b’Abakristo ku isi hose kandi barakundana by’ukuri.​—Yohana 13:35.

Bafite amahoro yo mu mutima kandi bafite ibyiringiro by’igihe kizaza.​—Abafilipi 4:7.

Vuba aha ubutumwa bwiza buzaba bwamaze kubwirizwa. “Intama” zizaba zaramaze kugaragara. Icyo gihe se Ubwami buzakora iki?

Waba se wibuka ko Umwami w’indahemuka Dawidi yatsinze abanzi bose b’ubwoko bw’Imana? Rero, Umwami Yesu na we azabigenza atyo.

Umwami Nebukadinezari yigeze kurota abona igishushanyo kinini cyane cyagereranyaga ubwami bwose bw’isi bwabayeho uhereye mu gihe cye ukageza ubu.

Hanyuma, yabonye ibuye riva ku musozi maze rimenagura icyo gishushanyo. Iryo buye ryashushanyaga Ubwami bw’Imana.

Ibyo bisobanura kurimbuka kw’iyi si mbi.​—Daniyeli 2:44.

Dore bimwe mu byo Ubwami buzavanaho:

Amadini y’ibinyoma azazimangatana, nk’urusyo rujugunywe mu nyanja.​—Ibyahishuwe 18:21.

Ni yo mpamvu abakunda Imana bose baterwa inkunga yo kuva mu madini y’ibinyoma UHEREYE UBU.​—Ibyahishuwe 18:4.

Hanyuma, Umwami Yesu ‘azakubita amahanga, [kandi] azayaragiza inkoni y’icyuma.’—Ibyahishuwe 19:15.

Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova ntibivanga muri politiki, nubwo batanga umusoro kandi bakubahiriza amategeko y’igihugu cyabo.

Amaherezo, Satani ubwe, ari we “cya kiyoka,” azajugunywa ikuzimu.​—Ibyahishuwe 20:2, 3.

Abagereranywa n’“Intama,” ni ukuvuga abagandukira Umwami Yesu, ni bo bonyine bazarokoka uwo mubabaro.​— Matayo 25:31-34, 41, 46.

Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa abo bagereranywa n’“intama” barokoka uwo mubabaro.

Yaravuze ati “hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoke zabo.”​—Ibyahishuwe 7:9.

Iyo mbaga y’“abantu benshi” igizwe n’abantu bose bakira neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Bavuye “muri urya mubabaro mwinshi.”​—Ibyahishuwe 7:14

“Amashami y’imikindo” agaragaza ko baha ikaze Yesu ho Umwami wabo.

Kuba bambaye “ibishura byera” bivuga ko bizera igitambo cya Yesu.

“Umwana w’Intama” ni Yesu Kristo.

Ni iyihe migisha bafite? Ese uribuka wa munezero wari muri Isirayeli igihe Umwami w’indahemuka Salomo yari ku ngoma? lbyo bishushanya mu rugero ruto umunezero uzaba uri ku isi mu gihe cy’Ubwami bwa Yesu.

Hazabaho amahoro mu bantu ubwabo, no hagati y’abantu n’inyamaswa nk’uko Yesaya yabihanuye.​—Zaburi 46:10; Yesaya 11:6-9.

Nk’uko Yesu yakijije abarwayi igihe yari ku isi, ni na ko azavanaho indwara mu bantu.​—Yesaya 33:24.

Nk’uko yagaburiye imbaga y’abantu benshi, ni na ko azavanaho inzara mu bantu.​—Zaburi 72:16.

Kandi nk’uko yazuye abapfuye, ni na ko azazura abatabonye uburyo buhagije bwo kuyoboka Ubwami bw’Imana.​—Yohana 5:28, 29.

Buhoro buhoro, azagarura abantu mu butungane Adamu yatakaje.

Ese ibyo si bintu bihebuje duhishiwe? Wakwishimira kuzabibona?

Niba ari ko biri, ihatire kugandukira Ubwami bw’Imana uhereye ubu kandi ube mu bagereranywa n’“intama.”

Iga Bibiliya maze witoze kumenya Yehova Imana na Yesu Kristo.​—Yohana 17:3.

Ifatanye n’abandi na bo bayobotse ubwo Bwami.​—Abaheburayo 10:25.

Iga amategeko y’Ubwami kandi uyubahirize.​—Yesaya 2:3, 4.

Iyegurire Yehova kugira ngo umukorere, kandi ubatizwe.​—Matayo 28:19, 20.

Irinde ibibi bibabaza Yehova Imana, urugero nko kwiba, kubeshya, gusambana no gusinda.​—Abakorinto 6:9-11.

Ifatanye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.​—Matayo 24:14.

Bityo, ku bw’ubufasha bw’Imana, uzabona Paradizo Adamu yavukije abamukomokaho yongera kugarurwa, kandi uzibonera isohozwa ry’iri sezerano rigira riti “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’lmana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.’”​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 20]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)

607 M.Y. 1914 N.Y.

M.Y. | N.Y.

500 1.000 1.500 2.000 2.520

[Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Aburahamu

Isaka

Yakobo

Yuda

Dawidi

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

144,000

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Adamu

Yesu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze