ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 23 pp. 148-155
  • Ishyano rya kabiri: ingabo zirwanira ku mafarashi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ishyano rya kabiri: ingabo zirwanira ku mafarashi
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uduhumbagiza magana abiri
  • Igihe cy’urubanza rw’Imana kirasohoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ishyano rya mbere: inzige
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ubutumwa bw’abamaraika bwo muri iki gihe cyacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ibihumbi byinshi by’abavandimwe
    Turirimbire Yehova twishimye
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 23 pp. 148-155

Igice cya 23

Ishyano rya kabiri: ingabo zirwanira ku mafarashi

1. Nubwo abayobozi b’amadini bihatiye gukumira izo nzige, byagenze bite, kandi se kuba hagiye gukurikiraho andi mahano abiri bigaragaza iki?

KUVA mu mwaka wa 1919, ibitero inzige z’ikigereranyo zigaba ku madini yiyita aya gikristo byabujije amahwemo abayobozi bayo. Bagerageje kuzikumira, ariko zikomeje kuza zifite ingufu nyinshi kurushaho (Ibyahishuwe 9:7). Kandi si ibyo gusa! Yohana yaranditse ati “ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho” (Ibyahishuwe 9:12). Hari ibindi byago bigomba kugera ku madini yiyita aya gikristo.

2. (a) Byagenze bite igihe marayika wa gatandatu yavuzaga impanda? (b) ‘Ijwi riva ku mahembe y’igicaniro cya zahabu’ rigereranya iki? (c) Kuki havugwa abamarayika bane?

2 Ni nde uteza ishyano rya kabiri? Yohana yaranditse ati “marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana, ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda, riti ‘bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate’” (Ibyahishuwe 9:13, 14). Ukubohorwa kw’abamarayika kwaje gukurikira ijwi ryaturutse ku mahembe y’igicaniro cya zahabu. Icyo ni igicaniro cya zahabu cyoserezwaho imibavu, kandi ku ncuro ebyiri zabanje, imibavu iri mu nzabya za zahabu yavanywe kuri icyo gicaniro yagiye ihuzwa n’amasengesho y’abera (Ibyahishuwe 5:8; 8:3, 4). Ku bw’ibyo, rya jwi rimwe rishushanya amasengesho yose avugwa n’abera bari ku isi. Barasaba kubohorwa kugira ngo bakomeze gukorana umwete ari “intumwa” za Yehova, ibyo bikaba bihuje n’ibisobanuro by’ibanze by’ijambo ry’Ikigiriki hano ryahinduwemo ngo ‘abamarayika.’ Kuki hari abamarayika bane? Uwo mubare w’ikigereranyo usa n’uwerekana ko bagomba kuba bafite gahunda iboneye kugira ngo bakwire ku isi hose.​—Ibyahishuwe 7:1; 20:8.

3. Ni mu buhe buryo abamarayika bane “babohewe ku ruzi runini Ufurate”?

3 Ni mu buhe buryo abo bamarayika bari “babohewe ku ruzi runini Ufurate”? Mu bihe bya kera, uruzi rwa Ufurate rwari umupaka w’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu (Itangiriro 15:18; Gutegeka kwa Kabiri 11:24). Uko bigaragara, abo bamarayika bari bakumiririwe ku mupaka w’igihugu Imana yari yarabahaye, cyangwa ahantu bakoreraga imirimo yabo ku isi, bityo babuzwa gukora mu buryo bwuzuye umurimo Yehova yari yabateguriye. Nanone Ufurate yari ifite icyo ihuriyeho mu buryo bugaragara n’umugi wa Babuloni, kandi na nyuma yo kugwa kwa Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri bamaze imyaka 70 mu bunyage, “babohewe ku ruzi Ufurate” (Zaburi 137:1). Mu mwaka wa 1919, Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka na bo bari bakumiriwe mu buryo nk’ubwo, bakaba bari bababaye basaba Yehova ubuyobozi.

4. Abamarayika bane batumwe gukora iki, kandi se babishohoje bate?

4 Igishimishije ariko, ni uko Yohana yabashije kwandika ati “nuko abo bamarayika bane bari bateguriwe iyo saha n’uwo munsi n’uko kwezi n’uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abantu” (Ibyahishuwe 9:15). Yehova yubahiriza igihe cyane. Afite gahunda y’ibyo akora kandi akayubahiriza. Bityo rero, izo ntumwa zarekuwe igihe cyagenwe cyo gukora umurimo wazo kigeze neza. Tekereza ibyishimo bagize ubwo bafungurwaga mu mwaka wa 1919, biteguye gukora umurimo! Umurimo bahawe si uwo kubabaza gusa, ahubwo bagombaga no ‘kwica kimwe cya gatatu cy’abantu.’ Uwo murimo ufitanye isano n’ibyago byatangajwe n’ijwi ry’impanda enye za mbere, byababaje kimwe cya gatatu cy’abatuye isi, inyanja, ibyaremwe biba mu nyanja n’amasoko y’amazi n’inzuzi, hamwe n’ibimurika byo mu ijuru (Ibyahishuwe 8:7-12). Abo bamarayika bane bo bakoze ibirenze ibyo. ‘Barica’ mu buryo bw’uko bagaragaza ko amadini yiyita aya gikristo yapfuye mu buryo bw’umwuka. Ibyo byakozwe binyuze ku magambo yagiye atangazwa agereranywa n’amajwi y’impanda uhereye mu mwaka wa 1922 kugeza n’ubu.

5. Ku byerekeye amadini yiyita aya gikristo, ni gute ijwi ry’impanda rya gatandatu ryumvikanishijwe mu mwaka wa 1927?

5 Twibuke ko umumarayika wo mu ijuru ari bwo yari akimara kuvuza impanda ya gatandatu. Mu kwikiriza iryo jwi, i Toronto muri Ontario ho muri Kanada, habereye ikoraniro rimwe mu ruhererekane rw’amakoraniro mpuzamahanga y’Abigishwa ba Bibiliya aba buri mwaka. Iryo koraniro ryari irya gatandatu. Porogaramu yo ku Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 1927, yumvikanye ku maradiyo 53, bukaba bwari bubaye ubwa mbere amaradiyo angana atyo akoresherezwa icyarimwe mu gutangaza ikintu kimwe. Ubwo butumwa bwatanzwe muri bene ubwo buryo, bushobora kuba bwarageze kuri za miriyoni nyinshi z’abantu bari bateze amatwi. Mbere na mbere, icyemezo gikomeye cyahafatiwe cyagaragaje ko amadini yiyita aya gikristo yapfuye mu buryo bw’umwuka, kandi cyari gikubiyemo amagambo yo gutumira agira ati “muri iki gihe cyo kumanjirwa, Umwami Yehova arasaba abantu kureka no kwitarura ‘amadini yiyita aya gikristo,’ ndetse no kuyatera umugongo burundu . . . ; [ahubwo] bakiyegurira n’umutima wabo wose Yehova Imana n’Umwami yashyizeho hamwe n’Ubwami bwe.” Disikuru y’abantu bose yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Umudendezo ku bantu,” yatanzwe na J. F. Rutherford. Yayitanganye imbaraga nyinshi nk’uko yari asanzwe abigenza, bikaba byari bimeze nk’“umuriro,” “umwotsi” n’“amazuku,” nk’uko Yohana yakomeje abibona mu iyerekwa.

6. Ni mu yahe magambo Yohana avugamo iby’ingabo zirwanira ku mafarashi yabonye?

6 “Umubare w’ingabo z’abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise. Kandi nerekwa amafarashi n’abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n’umuriro na huwakinto n’amazuku. Imitwe y’ayo mafarashi yasaga n’iy’intare, mu kanwa kayo havagamo umuriro n’umwotsi n’amazuku. Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n’umwotsi n’amazuku bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi.”​—Ibyahishuwe 9:16-18.

7, 8. (a) Ni nde uyobora izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zifite urusaku nk’urwo guhinda kw’inkuba? (b) Ni mu buhe buryo izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zisa n’inzige zazibanjirije?

7 Uko bigaragara, abo barwanira ku mafarashi bagaba ibitero mu rusaku nk’urwo guhinda kw’inkuba bayobowe na ba bamarayika bane. Mbega ibintu biteye ubwoba! Tekereza uko wabyifatamo izo ngabo zirwanira ku mafarashi zije ari wowe zitumye. No kuzibona ubwabyo byatuma ukuka umutima. Ariko se, waba wabonye ko izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zifite ibyo zihuriyeho na za nzige zazibanjirije? Inzige zasaga n’amafarashi, kandi izo ngabo na zo ziri ku mafarashi. Ubwo rero, ibyo bice byombi biri mu ntambara ya gitewokarasi (Imigani 21:31). Inzige zari zifite amenyo nk’ay’intare, n’amafarashi ya za ngabo na yo afite imitwe nk’iy’intare. Ku bw’ibyo rero, byombi bifite icyo bihuriyeho n’Intare y’intwari yo mu muryango wa Yuda, ari yo Yesu Kristo, we Muyobozi, Umutegeka akaba n’icyitegererezo cyabo.​—Ibyahishuwe 5:5; Imigani 28:1.

8 Ari inzige, ari n’abarwanira ku mafarashi, bifatanya mu murimo wa Yehova wo guca urubanza. Inzige zavuye mu mwotsi wasuraga ishyano hamwe n’umuriro wo kurimbura amadini yiyita aya gikristo. Mu kanwa k’ayo mafarashi na ho havagamo umuriro, umwotsi n’amazuku. Inzige zari zifite ibikingira igituza by’ibyuma, bisobanura ko imitima yabo irindwa no kuba bariyemeje kugendera mu gukiranuka ubutanamuka; naho abarwanira ku mafarashi bo bari bambaye ibikingira igituza bifite amabara atukura, asa n’ubururu n’umuhondo yarabagiranishaga umuriro, umwotsi n’amazuku, ari bwo butumwa bwo gucira abantu urubanza rwo gupfa, buva mu kanwa k’ayo mafarashi. (Gereranya n’Itangiriro 19:24, 28; Luka 17:29, 30.) Inzige zari zifite imirizo nk’iya sikorupiyo zaryanishaga. Amafarashi yo akagira imirizo nk’iy’inzoka, ari na yo yicishaga! Uko bigaragara, umurimo inzige zatangiye ugomba gukomezwa n’ingabo z’abarwanira ku mafarashi zikoresheje imbaraga nyinshi kurushaho, kugeza igihe uzarangirira.

9. Ingabo z’abarwanira ku mafarashi zishushanya iki?

9 None se, izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zishushanya iki? Nk’uko abagize itsinda rya Yohana basizwe batangiye gutangaza, mu buryo bumeze nk’ijwi ry’impanda, urubanza rwo guhora Yehova azasohoreza ku madini yiyita aya gikristo, bakabitangaza bakoresheje ububasha bwo ‘kuruma no kubabaza,’ ni na ko twari kwitega ko abagize iryo tsinda bakoreshwa mu ‘kwica,’ ari byo bivuga kumenyekanisha ko amadini yiyita aya gikristo n’abayobozi bayo bapfuye burundu mu buryo bw’umwuka, ko baciwe na Yehova kandi ko bari hafi kujugunywa mu “itanura ry’umuriro,” ari byo kurimbuka kw’iteka. Mu by’ukuri, abagize Babuloni ikomeye bose bagomba gupfa (Ibyahishuwe 9:5, 10; 18:2, 8; Matayo 13:41-43). Ariko mbere y’uko kurimbuka, abagize itsinda rya Yohana bakoresha ‘inkota y’umwuka ari ryo jambo ry’Imana,’ bakagaragaza ko amadini yiyita aya gikristo ameze nk’intumbi. Abamarayika bane hamwe n’abarwanira ku mafarashi ni bo bayobora icyo gikorwa cyo kwica mu buryo bw’ikigereranyo “kimwe cya gatatu cy’abantu” (Abefeso 6:17; Ibyahishuwe 9:15, 18). Ibyo bigaragaza ko mu gihe itsinda riteye ubwoba ry’ababwiriza b’Ubwami rigabye igitero, riba rifite gahunda iboneye n’ubuyobozi bwa gitewokarasi bugenzurwa n’Umwami Yesu Kristo.

Uduhumbagiza magana abiri

10. Ni mu buhe buryo umubare w’abarwanira ku mafarashi ari uduhumbagiza magana abiri?

10 Ni mu buhe buryo umubare w’izo ngabo zirwanira ku mafarashi ungana n’uduhumbagiza magana abiri? Ubwo agahumbagiza kamwe kangana na 1.000.000, uduhumbagiza magana abiri tungana na miriyoni 200.a Birashimishije rwose kuba ubu hari ababwiriza b’Ubwami babarirwa muri za miriyoni; ariko baracyari kure yo kugera kuri za miriyoni amagana! Icyakora twibuke amagambo ya Mose aboneka mu Kubara 10:36, agira ati “Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisirayeli.” (Gereranya n’Itangiriro 24:60.) Bifashwe uko byakabaye, byavugwa ngo ‘garukira za miriyoni mirongo z’Abisirayeli.’ Nyamara mu gihe cya Mose, Abisirayeli bari miriyoni ebyiri cyangwa eshatu gusa. Ubwo se noneho Mose yashakaga kuvuga iki? Nta gushidikanya, yatekerezaga ko Abisirayeli bari kuzaba benshi cyane nk’“inyenyeri zo mu ijuru . . . n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja,” aho kuba umubare runaka uzwi (Itangiriro 22:17; 1 Ibyo ku Ngoma 27:23). Bityo rero, yakoresheje ijambo ryahinduwemo “inzovu” yerekeza ku mubare munini utaravuzwe mu buryo bweruye. Ni yo mpamvu Bibiliya imwe isobanura uwo murongo muri aya magambo ngo “MWAMI, gumana n’ibihumbi bitabarika by’Abisirayeli” (The New English Bible). Ibi bihuje n’igisobanuro cya kabiri cy’ijambo ryahinduwemo “inzovu” kiboneka mu nkoranyamagambo z’kigiriki n’iz’Igiheburayo, kivuga ko ari “abantu benshi batabarika” cyangwa “imbaga.”​—Dictionnaire grec-francais ya Brailly; Lexique hébreu et anglais de l’Ancien Testament ya Gosenius, byahinduwe na Edward Robinson.

11. Kugira ngo abo mu itsinda rya Yohana babe uduhumbagiza, nubwo byaba mu buryo bw’ikigereranyo, ni iki cyari gukenerwa?

11 Nyamara ariko, abo mu itsinda rya Yohana bakiri hano ku isi ntibageze no ku 10.000; umubare utageze no ku nzovu imwe. Ni gute bashobora kugereranywa n’ibihumbi bitabarika by’abarwanira ku mafarashi? Kugira ngo babe uduhumbagiza ndetse n’aho byaba mu buryo bw’ikigereranyo, ese ntibari gukenera inkunga? Izo nkunga ni zo bari bakeneye, kandi ku bw’ubuntu butagira akagero Yehova yabagiriye, izo nkunga barazibonye! Zaturutse he?

12, 13. Kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu mwaka wa 1935, ni ibihe bintu byabaye bigaragaza aho inkunga yagombaga kuva?

12 Kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu wa 1922, abagize itsinda rya Yohana batangiye kumenyesha abo muri iyi si yuzuye imibabaro ibyiringiro bishimishije by’uko ‘abantu babarirwa muri za miriyoni bariho muri iki gihe batazigera bapfa.’ Nanone mu mwaka wa 1923, batangaje ko intama zivugwa muri Matayo 25:31-34 zizahabwa ubuzima ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Ibyiringiro nk’ibyo byanatangajwe mu gatabo kitwa Umudendezo ku bantu kasohotse mu Cyongereza mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu mwaka wa 1927. Mu ntangiriro y’imyaka ya 1930, abantu b’abakiranutsi bagize itsinda rya Yehonadabu hamwe n’‘abantu baniha bagatakishwa’ n’imimerere y’umwuka iteye agahinda y’amadini yiyita aya gikristo, bagereranyijwe n’intama z’ikigereranyo zifite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Ezekiyeli 9:4; 2 Abami 10:15, 16). Mu kuyobora abo bantu mu ‘midugudu y’ubuhungiro’ yo muri iki gihe, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1934 (mu Cyongereza), wagiraga uti “abo mu itsinda rya Yehonadabu bumvise ijwi ry’impanda y’Imana kandi bita ku muburo bahungira mu muteguro w’Imana maze bifatanya n’ubwoko bwayo, kandi bagomba kuwugumamo.”​—Kubara 35:6.

13 Mu mwaka wa 1935, abo mu itsinda rya Yehonadabu batumiriwe by’umwihariko kuza mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi, J. F. Rutherford yahatangiye disikuru yamamaye cyane yari ifite umutwe uvuga ngo “Imbaga y’abantu benshi,” muri yo akaba yaragaragaje ko itsinda rivugwa mu Byahishuwe 7:9 ari intama zivugwa muri Matayo 25:33, itsinda rigizwe n’abantu biyeguriye Imana kandi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Muri iryo teraniro, habatijwe Abahamya bashya 840 maze baba umuganura w’ibyagombaga gukurikiraho, kandi abenshi muri bo bari abo mu bagize imbaga y’abantu benshi.b

14. Ese abagize imbaga y’abantu benshi bari kwifatanya n’ingabo z’abarwanira ku mafarashi z’ikigereranyo mu kugaba igitero, kandi se ni ikihe cyemezo cyafashwe mu mwaka wa 1963?

14 Ese iyo mbaga y’abantu benshi yaba yarifatanyije mu gitero cy’abarwanira ku mafarashi cyatangiye mu mwaka wa 1922, kandi kikaba cyarongerewe imbaraga mu buryo bwihariye mu ikoraniro ryabereye i Toronto mu mwaka wa 1927? Yego rwose! Babikoze bayobowe n’abamarayika bane, ni ukuvuga abasizwe bagize itsinda rya Yohana. Mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka” ryabaye mu mwaka wa 1963 hirya no hino ku isi, bifatanyije n’abagize itsinda rya Yohana mu gufata icyemezo gikomeye. Icyo cyemezo cyavugaga ko isi “igiye guhura n’igihe cy’akaga kigereranywa n’igishyitsi kitigeze kiboneka ku isi, kandi ko inzego za gipolitiki zayo zose hamwe na Babuloni yayo yo mu rwego rw’idini yo muri iki gihe bizanyeganyezwa kugeza bihirimye.” Biyemeje ibi bikurikira: “abantu bose nta kurobanura, tuzakomeza kubagezaho ‘ubutumwa bwiza bw’iteka’ bwerekeye Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya n’imanza zayo zigereranywa n’ibyago bizagera ku banzi bayo, ariko gusohozwa kw’izo manza bikaba bizatuma habaturwa abantu bose bifuza gusenga Imana Umuremyi mu buryo yemera, ni ukuvuga kuyisenga mu mwuka no mu kuri.” Icyo cyemezo cyafatanywe ibyishimo byinshi mu makoraniro 24 yabereye hirya no hino ku isi, abayateraniyemo bakaba bari 454.977, kandi abarenze 95 ku ijana bo muri bo bari abo mu bagize imbaga y’abantu benshi.

15. (a) Ukoze ijanisha, mu mwaka wa 2005 abagize imbaga y’abantu benshi bangana iki ugereranyije n’umubare w’abakozi bose Yehova akoresha mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo isengesho rya Yesu riri muri Yohana 17:20, 21 rigaragaza ubumwe buri hagati y’imbaga y’abantu benshi n’abo mu itsinda rya Yohana?

15 Abagize iyo mbaga y’abantu benshi bakomeje gutangaza ko bunze ubumwe n’abagize itsinda rya Yohana mu buryo butajegajega mu gusuka ibyago ku madini yiyita aya gikristo. Mu mwaka wa 2005, abagize imbaga y’abantu benshi barengaga 99,8 ku ijana by’abakozi bose Yehova akoresha mu murimo wo kubwiriza. Abayigize bifatanya n’umutima wabo wose n’abagize itsinda rya Yohana, ari na ryo Yesu yasabiraga muri Yohana 17:20, 21 agira ati “sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.” Mu gihe abagize itsinda rya Yohana ryasizwe bafata iya mbere bayobowe na Kristo, abagize imbaga y’abantu benshi bakorana umwete bifatanya na bo mu gitero cy’abarwanira ku mafarashi kirimbura cyane kurenza ibyabayeho byose mu mateka y’abantu!c

16. (a) Ni mu yahe magambo Yohana avugamo iby’iminwa y’amafarashi y’ikigereranyo n’imirizo yayo? (b) Ni gute iminwa y’abakozi ba Yehova itegurirwa gukora umurimo? (c) Imvugo ngo “imirizo yayo isa n’incira” igereranya iki?

16 Izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zikeneye ibikoresho by’intambara byo kujyana ku rugamba. Mbega ukuntu Yehova yabahaye ibyo bikoresho mu buryo butangaje! Yohana abivuga muri aya magambo ati “kuko akanwa kayo n’imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n’incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha” (Ibyahishuwe 9:19). Yehova yashyizeho abakozi bamwiyeguriye kandi bakabatizwa, kugira ngo bakore uwo murimo. Binyuze ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi no ku yandi materaniro y’itorero n’amashuri, yabigishije uburyo bwo kubwiriza ijambo rye, kugira ngo bashobore kuvugana ubutware “ururimi rw’abigishijwe.” Yashyize amagambo ye mu kanwa kabo maze abatuma gutangaza imanza ze mu “ruhame no ku nzu n’inzu” (2 Timoteyo 4:2; Yesaya 50:4; 61:2; Yeremiya 1:9, 10; Ibyakozwe 20: 20, NW). Abagize itsinda rya Yohana hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi bagiye batanga ubutumwa buryana bugereranywa “n’imirizo,” bukubiye muri za miriyoni amagana n’amagana ya za Bibiliya, ibitabo, udutabo hamwe n’amagazeti bakwirakwije uko imyaka yagiye ihita. Naho ku babarwanya bo, bahabwa umuburo ku bihereranye n’‘imibabaro’ Yehova agiye guteza izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zisa n’aho mu by’ukuri ari uduhumbagiza magana abiri.​—Gereranya na Yoweli 2:4-6.

17. Mbese Abahamya ba Yehova bifatanya mu gitero cy’ingabo z’abarwanira ku mafarashi mu bihugu badashobora gutangamo ibitabo bitewe n’uko umurimo wabo wabuzanyijwe? Sobanura.

17 Igice kimwe cy’abari muri izo ngabo zirwanira ku mafarashi barangwa n’ishyaka kurusha abandi kigizwe n’abavandimwe baba mu bihugu umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanyijwemo. Kimwe n’intama ziri mu masega, bagomba kugira ‘ubwenge nk’inzoka, kandi bakaba nk’inuma batagira amahugu.’ Kubera ko bumvira Yehova, ntibabasha kwiyumanganya ngo bareke kuvuga ibyo babonye kandi bumvise (Matayo 10:16; Ibyakozwe 4:19, 20; 5:28, 29, 32). Kubera ko bafite ibitabo bike, cyangwa se bakaba nta n’ibyo bafite rwose ngo babikwirakwize mu bantu, mbese twahera ko tuvuga ko batifatanya muri cya gitero cy’ingabo zirwanira ku mafarashi? Oya rwose. Bafite iminwa yabo n’ububasha bahawe na Yehova bashobora gukoresha kugira ngo bavuge ukuri kwa Bibiliya. Ibyo babikora mu buryo bufatiweho kandi mu buryo bwemeza, bigatuma bashobora gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no ‘guhindurira benshi mu bukiranutsi’ (Daniyeli 12:3). Nubwo badashobora kuryanisha imirizo yabo mu buryo bwo gutanga ibitabo, mu kanwa kabo havamo umuriro, umwotsi n’amazuku by’ikigereranyo mu gihe mu buryo bw’amakenga, batanga ubuhamya bwerekeye umunsi wa Yehova wegereje wo kwerekana ko ari we wenyine ukwiriye gutegeka.

18. Izo ngabo z’abarwanira ku mafarashi zatanze ubutumwa bwanditse bugereranywa n’ibyago mu rugero rungana iki, kandi mu ndimi zingahe?

18 Mu tundi turere, ibitabo bisobanura iby’Ubwami bikomeza gushyira ahagaragara inyigisho z’amadini yiyita aya gikristo n’imigenzo yayo bikomoka i Babuloni, bityo bikayitera umubabaro uyikwiriye mu buryo bw’ikigereranyo. Hakoreshejwe uburyo bushya bwo gucapa, mu myaka 68 yabanjirije umwaka wa 2005, izo ngabo nyinshi z’abarwanira ku mafarashi zashoboye gutanga mu ndimi zirenga 450, za Bibiliya, ibitabo, amagazeti n’udutabo bibarirwa muri za miriyari, ibyo bikaba bikubye incuro nyinshi uduhumbagiza magana abiri, uwo mubare ufashwe uko wakabaye. Mbega ububabare bwatewe n’iyo mirizo!

19, 20. (a) Nubwo ubwo butumwa bugereranywa n’ibyago bwagiye bwibasira amadini yiyita aya gikristo, bamwe mu batuye mu bihugu bitarimo ayo madini babwitabiriye bate? (b) Ni mu yahe magambo Yohana asobanuramo imyifatire y’abantu muri rusange?

19 Umugambi wa Yehova ni uko ubwo butumwa bw’ibyago bwica “kimwe cya gatatu cy’abantu.” Ni yo mpamvu bwagiye bwibasira amadini yiyita aya gikristo mu buryo bwihariye. Icyakora, bwageze no mu bihugu bitarimo amadini yiyita aya gikristo, ibyinshi muri byo bikaba bizi neza uburyarya bw’ayo madini. Ese abaturage bo muri ibyo bihugu bamaze kubona icyago kigeze kuri uwo muteguro wo mu rwego rw’idini wononekaye, byaba byarabateye kwegera Yehova? Hari benshi babigenje batyo. Bamwe mu bantu bicisha bugu? kandi bafite umutima ukunze baba mu bihugu amadini yiyita aya gikristo adafitemo ijambo cyane babyitabiriye batazuyaje. Ariko Yohana avuga imyifatire y’abantu muri rusange agira ati “nyamara abantu basigaye batishwe n’ibyo byago, ntibarakihana imirimo y’intoke zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n’ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n’ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda, habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura” (Ibyahishuwe 9:20, 21). Ntitwitege ko hazabaho igikorwa rusange cyo guhindura abo bantu bose batihana. Abakomeza inzira zabo mbi bose bazatsindwa n’urubanza rwa Yehova rwo ku munsi ukomeye wo kwerekana ko ari we wenyine ukwiriye gutegeka. Ariko kandi, “umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka [Yehova, NW], azakizwa.”​—Yoweli 2:32; Zaburi 145:20; Ibyakozwe 2:20, 21.

20 Ibyo tumaze kugenzura ni bimwe mu bigize ishyano rya kabiri. Nk’uko tugiye kubibona mu bice bikurikira, hari ibindi bintu bigomba kubaho mbere y’uko iryo shyano rirangira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku byerekeye umubare “uduhumbagiza magana abiri,” hari igitabo gitanga ibisobanuro ku Byahishuwe cyagize kiti “ubunini bw’uwo mubare ntibutwemerera gushaka kuwufata uko wakabaye kandi amagambo akurikiraho ahuje n’uwo mwanzuro.”​—Commentary on Revelation, cya Henry Barclay Swete.

b Reba ku mapaji abanza, kuva ku ya 119-126; reba nanone igitabo Justification, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1932, Igitabo cya Gatatu, ku ipaji ya 83 n’iya 84.

c Ibinyuranye n’uko bimeze ku nzige, ingabo z’abarwanira ku mafarashi Yohana yabonye zo ntizambaye “ibisa n’amakamba asa n’izahabu” (Ibyahishuwe 9:7). Ibyo bihuje n’uko abagize imbaga y’abantu benshi, ari na bo bagize igice kinini cy’abarwanira ku mafarashi, badafite ibyiringiro byo kuzategeka mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru.

[Ifoto yo ku ipaji ya 149]

Impanda ya gatandatu imaze kuvuzwa ni bwo hatangiye ishyano rya kabiri

[Amafoto yo ku ipaji ya 150, 151]

Abamarayika bane bayoboye igitero cy’abarwanira ku mafarashi kinini cyane kuruta ibindi byose byabayeho mu mateka

[Amafoto yo ku ipaji ya 153]

Umubare utabarika w’abarwanira ku mafarashi watanze za miriyoni zitabarika z’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 154]

Abari basigaye, ntibihannye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze