ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • pe igi. 1 pp. 7-15
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
  • Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IGITUMA TUBYEMERA
  • TULIFUZA KUBAHO​—ALIKO SE HEHE?
  • WIFUZA BUZIMA KI
  • IMIGISHA ILI BUGUFI
  • Wakora iki kugira ngo uzabe mu isi nshya y’amahoro?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Dushobora kubaho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Imibereho mu isi nshya y’amahoro
    Imibereho mu isi nshya y’amahoro
Reba ibindi
Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
pe igi. 1 pp. 7-15

Igice cya 1

Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi

1, 2. Kuki bitatworohera kwemera ko abantu bashobora kubaho iteka mu munezero ku isi?

UMUNEZERO, ku isi? Ibyo birasa n’ibidashoboka, naho byaba iby’akanya gato. Indwara, ubusaza, inzara n’ubwicanyi biwubera inkomyi kenshi. Ahali watekereza uti ni ukwishuka kwilingira kubaho iteka muli paradizo ku isi, kandi ko no kubivuga ali uguta igihe cyawe, kuko ibyo ali inzozi.

2 Nta gushidikanya ko abantu benshi bazatekereza nkawe. Aliko se, kuki twemeza ko kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo atali inzozi?

IGITUMA TUBYEMERA

3. Ni iki cyerekana ko Imana ishaka ko abantu babaho iteka mu munezero ku isi?

3 Tubyemezwa n’uko Imbaraga isumba byose, Imana Ishobora byose, yateguye isi ku bulyo yahaza ibyifuzo byose by’abayituye. Isi yali itunganye. Imana yaremye kandi umugabo n’umugore batunganye kugira ngo bishimire ubuzima ku isi mu bulyo bwuzuye kandi iteka lyose.​—⁠Zaburi 115:16.

4. Dukulikiye abahanga, ni iki cyerekana ko umubili w’umuntu wakorewe kubaho iteka?

4 Abahanga mu bumenyi bw’imiterere y’ibifite ubuzima bazi kuva kera ko umubili wacu wiyuhurura. Uko umubili uba ubikeneye, utwanya twawo turasimburwa cyangwa tugasanwa n’imikorere itangaje isa n’itazigera ihagarara. Nyamara, iyo mikorere igira itya umunsi umwe igahagarara, maze umuntu agasaza. Abahanga ntibiyumvisha ibyo bintu. Nk’uko babivuga, umuntu ashyizwe ahantu heza cyane ashobora kubaho bizira iherezo.​—⁠Zaburi 139:14

5. Bibiliya ivuga iki ku mugambi w’Imana werekeye isi?

5 Mbese, koko umugambi w’Imana ni uwo kugira ngo abantu babeho iteka kandi mu munezero ku isi? Niba ali byo, ubuzima bw’iteka si inzozi, ahubwo ni iby’ukuli mu gihe kizaza. Bibiliya, Igitabo kilimo umugambi w’Imana, k’ibivugaho iki? Ivuga Imana, “yo yabumbye isi ikanayirema,” igira iti: “Ni we, We wayishimangiye, utarayiremeye ubusa, wayiremeye guturwamo.”​—⁠Yesaya 45:18, MN.

6. (a) Muli iki gihe ku isi hali imibereho ki? (b) Mbese, ibyo ni byo Imana yashakaga?

6 Mbese, isi ubona ituwe nk’uko Imana yali yabiteganije? Ni uko nyine isi yacu iratuwe hafi yose, aliko se abayituye bagize umulyango munini wunze ubumwe kandi unezerewe, nk’uko Umuremyi yabishakaga? Muli iki gihe, isi yiciyemo uduce kandi irasibwa n’inzangano, ubwicanyi n’intambara. Za miliyoni z’abantu barashonje kandi bararwaye. Abandi bararwana n’ibibazo by’icumbi, iby’akazi, cyangwa iby’amafaranga. Ibyo byose ntibihesha icyubahiro Imana, kuko itali yateguye ityo uguturwa kw’isi.

7. Umugambi w’Imana ku isi wali uwuhe ubwo yaremaga umugabo n’umugore ba mbere?

7 Imana yashyize muli paradizo umugabo n’umugore yali yaremye ngo bayibemo iteka banezerewe, kandi bayivugurure ikwire ku isi yose. Koko rero Imana yarababwiye iti “Mwororoke, mugwire, maze mwuzure isi kandi muyitegeke.” (Itangiliro 1:28, MN) Nk’uko umugambi w’Imana wali uli, isi yose amaherezo yali gutegekwa n’umulyango munini w’abantu bakiranuka, bunze ubumwe, mu mahoro kandi banezerewe.

8. Kuki dushobora kudashidikanya ko umugambi w’Imana utahindutse n’ubwo umugabo n’umugore ba mbere basuzuguye?

8 N’ubwo umugabo n’umugore ba mbere basuzuguye bakerekana ko badakwiye ubuzima bw’iteka, Imana ntiyahinduye umugambi wayo. Izawusohoza nta kabuza (Yesaya 55:11) Bibiliya igira iti: “Abakiranutsi bazatunga isi, kandi kuli yo bazatura iteka.” (Zaburi 37:29, MN) Bibiliya yibutsa kenshi urufatiro Imana yashyizeho rwo guha ubuzima bw’iteka abayikorera.​—⁠Yohana 3:14-16; Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 21:3, 4.

TULIFUZA KUBAHO​—ALIKO SE HEHE?

9. (a) Ubusanzwe abantu bifuza iki? (b) Iyo Bibiliya ivuga ko “Imana yashyize mu mutima w’umuntu igitekerezo cy’igihe cy’iteka” ibyo wabyumva ute?

9 Mbega umunezero w’uko Imana ifite umugambi wo kuduha ubuzima bw’iteka! Tekereza ugombye guhitamo umunsi uzapfiraho. Ntawo watoranya, si byo? Ntushaka gupfa, kimwe ndetse n’undi muntu wese utali umusazi kandi ufite amagara mazima. Imana yahaye umuntu gushaka kubaho. Bibiliya ivuga ko Imana yashyize “mu mutima we igitekerezo cy’igihe cy’iteka.” (Umubwiliza 3:11, Sengond.) Ni ukuvuga iki? Ko ubusanzwe abantu bifuza kubaho iteka, nta kuzapfa. Ni cyo cyatumye kuva kera kose bashaka icyatuma bakomeza kuba bato.

10. (a) Bihuje na kamere, umuntu yifuza kuba he? (b) Kuki dushobora kudashidikanya ko Imana izatuma ubuzima bw’iteka ku isi bushoboka?

10 Ni hehe umuntu yifuza kuba iteka lyose? Ni ku isi, nk’uko abimenyereye. Mbese, ntiyaremewe isi kandi isi nayo ntiyamuremewe? (Itangiliro 2:8, 9, 15) Bibiliya iravuga ngo “Imana yashyize isi ku rufatiro ruhamye; ntizanyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, cyangwa iteka.” (Zaburi 104:5, MN) Kubera ko isi yaremewe (kubaho) iteka, abantu na bo bagombye gushobora kuyibaho iteka. Imana y’urukundo ntiyali kuba yarabashyizemo icyifuzo cyo kubaho iteka itanabahaye ubulyo bwo kukigeraho.—1 Yohana 4:8; Zaburi 133:3.

WIFUZA BUZIMA KI

11. Bibiliya ivuga iki yerekana ko abantu bazashobora kubaho iteka kandi bafite amagara mazima?

11 Reba impapuro zikulikira. Baliya bantu baliho bate? Wakwishimira kuba mu mwanya wabo? Yego, rwose. Ni bato kandi bafite amagara mazima. Baramutse bakubwiye ko bameze batyo kuva mu myaka ibihumbi, wabyemera? Dukulikiye Bibiliya, abashaje bazasubira ibuto, n’abarwayi bongere kuba bataraga; abacumbagira, impumyi, ibipfamatwi n’ibiragi bazakira. Ubwo Yesu yali ku isi, ntiyashubije abarwayi ubuzima mu bulyo bw’igitangaza? Bityo yerekanye ko abazabaho bose muli icyo gihe kili bugufi kandi cy’imigisha bazasubirana ubuzima butunganye.—Yubu 33:25; Yesaya 33:24; 35:5, 6; Matayo 15:30, 31.

12. Ni iyihe mibereho tubona kuli aya mashusho?

12 Reba ubwo busitani bwiza cyane. Ni paradizo yasezeranijwe na Kristo; irasa n’iyo umugabo n’umugore ba mbere batakaje igihe basuzuguraga. (Luka 23:43) Amahoro n’ubumwe birahaganje. Abantu bo mu moko yose​—⁠abirabura, abera, ab’umuhondo—bagize umulyango umwe rukumbi. Ndetse n’inyamaswa zili mu mahoro. Reba umwana ukina n’intare. Nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba. Umuremyi aravuga ati “Ingwe izalyama hamwe n’umwana w’ihene, n’inyana, n’umugunzu w’intare y’umugara, n’inyamaswa n’umushishe, byose (bizaba) hamwe; maze akana k’agahungu kazabiragira. . . . Ndetse n’intare izalisha ubwatsi nk’ikimasa. N’igitambambuga kizakinira ku mwobo w’inzoka y’ubumara.”​—⁠Yesaya 11:6-9, MN.

13. Ni iki kitazongera kuboneka ku isi ubwo umugambi w’Imana uzaba wasohojwe?

13 Muli paradizo Imana ibateganiliza, abantu bazagira ibibanezeza byose. Isi izera imbuto nyinshi. Nta muntu uzongera gusonza (Zaburi 72:16; 67:6) Intambara, ubwicanyi, urugomo, inzangano n’ukwikunda ntibizaba bikiharangwa. Bizaba byavuyeho burundu (Zaburi 46:8, 9; 37:9-11) Wemera ko ibyo bishoboka?

14. Ni iki kikwemeza ko Imana izakuraho imibabaro?

14 Cyo se, ubishoboye, ntiwakuraho ikintu cyose gituma abantu bamererwa nabi? Ntiwashyiraho imibereho bifuza n’umutima wabo wose? Rwose. Nuko rero, Data wo mu ijuru, w’urukundo, azaduha ibyo dukeneye kandi azahaza kwifuza kwacu, kuko Zaburi 145:16 ivuga kuli we ngo: ‘Upfumbatura igipfunsi cyawe ugahaza kwifuza kw’ikintu cyose gifite ubuzima.’ Aliko se ibyo bizaba lyali?

IMIGISHA ILI BUGUFI

15. Imperuka y’isi izaba ivuga iki (a) ku isi (b) ku abagome?(c) Kubakora icyo Imana ishaka?

15 Kugira ngo isi ihabwe iyo migisha, Imana yasezeranije kuzakuraho ubugome n’abagome, ali nako ikomeza kulinda abayikorera. Bibiliya iravuga ngo “Isi irashira n’ukwifuza kwayo, aliko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka.” (1 Yohana 2:17, MN.) Mbega ihinduka lizaba! Imperuka y’isi ntizaba ivuga imperuka y’ubutaka, ahubwo ilimbuka ly’abagome, nko ku mwuzure w’igihe cya Noa. Naho abakozi b’Imana bo bazarokoka. Ni uko ku isi yavuguruwe, bazavanwa mu nzara z’abanzi babo bose.​—⁠Matayo 24:3, 37-39: Imigani 2:21, 22.

16. Ni ibihe bimenyetso byatangajwe ku “minsi y’imperuka”?

16 Hali uwavuga ati “Aliko byose biragenda biba bibi kurushaho. Dufite cyemezo ki ko ilyo hinduka lili bugufi?” Yesu Kristo yamenyesheje abigishwa be bo mu gihe cya mbere ibimenyetso bali kuzategereza kugira ngo bamenye igihe cyagenwe n’Imana cyo gukuraho isi ya none. Yavuze ko iminsi y’imperuka ya gahunda y’ubu izarangwa ahanini n’intambara zikomeye, inzara, imitingito y’isi, ukwiyongera k’ukutubahiliza amategeko n’ikendera ly’urukundo (Matayo 24:3-12) Hazabaho kandi “gukuka umutima kw’amahanga, yumirwe.” (Luka 21:25, MN) Bibiliya yungamo iti “Mu minsi y’imperuka ibihe mpinyuza kandi bigoye bizaza.” (2 Timoteo 3:1-5, MN) Mbese, ibyo bihe si byo tulimo?

17. Ni ngingo ki abantu bamwe bashyira mu gaciro bemeza ku byerekeye imibereho yo muli iki gihe?

17 Abazi gushishoza benshi bavuga ko ihinduka lili hafi. Bityo, umwanditsi wa Herald y’i Miami (U.S.A.) yaranditse ngo “Umuntu uranganwa akenge wese ashobora kurundarunda ibintu bibabaje by’iyi myaka ishize agasanga isi igeze mu ihinduka ly’amateka. . . . yayo. Imibereho y’abantu izahinduka burundu.” Kuli iyo ngingo nanone, Lewis Mumford, umwanditsi w’umunyamerika, yagize ati “Umuco karande uragenda wononekara. Ibyo ntibishidikanywa. . . . Kera, ubuhenebere bw’umuco karande cyali ikintu kidasakaye urebye. . . . Aliko uyu munsi, bitewe n’ubugilirane bw’ibihugu bworohejwe n’amajyambere y’imishyikirano. . . . ubuhenebere bw’umuco karande bukurura ubuhenebere bw’isi.”

18. (a) Imibereho y’isi yerekana iki ku gihe kili imbere? (b) Ni iki kizasimbura ubutegetsi buliho ubu?

18 Imibereho y’ubu yerekana ko tuli mu gihe kizabona ilimbuka lya gahunda y’isi uko yakabaye. Vuba hano cyane, Imana igiye kuvaniraho isi abayilimbura (Ibyahishuwe 11:18) Imana igiye kuvanaho ubutegetsi buliho ubu kugira ngo ubutegetsi bwayo bukiranuka butegeke isi yose. Ubwo butegetsi cyangwa Ubwami ni bwo Yesu yigishije abigishwa be gusengera.​—⁠Danieli 2:44; Matayo 6:9, 19.

19. Tugomba gukora iki, niba dushaka kubaho iteka?

19 Wakwishimira kubaho iteka ku isi itegekwa n’Imana? Rero, udatinze, gira ubumenyi nyakali ku Mana, ku migambi yayo no ku byo igushakaho. Dore icyo Yesu yavuze mu isengesho yatuye Imana: ‘Ibi bivuga ubuzima buhoraho: bitoze kukumenya, wowe, Imana y’ukuli yonyine, n’uwo watumye, Yesu Kristo.’ (Yohana 17:3) Ubuzima bw’iteka burashoboka; ntabwo ali inzozi! Aliko kugira ngo tubusogongereho, tugomba kumenya umwanzi ushaka kudutesha uwo mugisha.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Mbese, ibyo ni byo Imana yateganilizaga isi?

[Ifoto yuzuye ipaji ya 11]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze