Igice cya 26
Guharanira ibyo Gukiraruka
1. Ni ibihe bintu bibili Umukristo agomba kurwanya?
IGIHE cyose isi ya Satani izaba ikiliho, Abakristo bazakomeza guharanira kwivana mu nzara zayo. Intumwa Paulo yaranditse ati: “Mwambar’ intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya [bw’Umubeshyi].” (Abefeso 6:11-18) Uretse Satani n’isi ye, tugomba nanone kurwanya kamere yacu mbi. Bibiliya iravuga iti: ‘Gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi uhereye mu bwana bwabo.’—Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12.
2. (a) Kuki akenshi tugira irali likomeye lyo gukora nabi? (b) Kuki tugomba kurwanya irali lyacu libi?
2 Kubera icyaha twarazwe n’Adamu, umutima wacu ushobora kudutera gukora nabi. Kwirekura dutyo byavuga guta ubuzima bw’iteka. Tugomba rero guharanira gukiranuka. N’intumwa Paulo ubwe yagombye kurwana iyo ntambara, nk’uko abivuga ati: “Iyo nifuza gukora ibyo gukiranuka, ibibi bintanga imbere.” (Abaroma 7:21-23, MN) No kuli wowe, intambara ishobora kuba ikomeye. Hali ubwo muli wowe hazavuka intambara ikaze. Icyo gihe uzafata mwanzuro ki?
3. (a) Ni iyihe ntambara yo mu mutima abenshi bagira? (b) Kuba abenshi bakora nabi mu gihe bifuza gukora ibyo gukiranuka bishyigikira ukuhe kuli kwa Bibiliya?
3 Uzi ubu amasezerano y’igitangaza ava ku Mana yerekeye ubuzima bw’‘ Iteka ku isi itunganye. Urayemera kandi wifuza kugiramo umwanya. Wemera ko inyungu yawe y’iteka ali ugukorera Imana. Aliko hali ubwo umutima wawe ubyutsa muli wowe irali lyo gukora ibikorwa bibi nko gusambana, kwiba, n’ibindi. Bamwe biga iki gitabo wenda bajya mu bikorwa bibi, kandi bazi ko Imana ibiciraho iteka. Kuba bakora ikibi mu gihe bifuza gukora icyiza bihamya ububonere bw’ukuli kwa Bibiliya ngo: “Umutima w’umunt’ urush’ ibindi byose gushukana, kand’ufit’indwara, ntiwizere gukira.”—Yeremia 17:9.
4. (a) Muli iyo ntambara, gutsinda cyangwa gutsindwa biterwa n’iki? (b) Ni iki cya ngombwa kugira ngo dutsinde intambara y’ibyo gukiranuka?
4 Nyamara aliko ntuhereko ngo uvuge ko bidashoboka kunanira irali lyacu libi. Niba ubishaka koko, ushobora gukomeza umutima wawe kugira ngo ukuyobore mu nzira nziza, aliko ibyo bizaterwa nawe. (Zaburi 26:1, 11) Ntawe ushobora gutsinda intambara mu mwanya wawe. Ugomba rero gukomeza kugira ubumenyi bwa Bibiliya butanga ubuzima. (Yohana 17:3) Ubwo buzima ntibugomba kugera ku bwenge gusa, bugomba no kugera ku mutima, ku bulyo bigutera kugira icyo ukora.
5. Umuntu yakwitoza ate gukunda amategeko y’Imana?
5 Umuntu yakwitoza ate gukunda amategeko y’Imana? Ni ukuyatekerezaho. Ibaze uti: Kumvira Imana bifite kamaro ki? Reba icyo abatitaye ku mategeko y’Imana basaruye, urugero uyu mukobwa muto w’imyaka 19 wanditse ati: “Ubugira gatatu, nanduye indwara y’imitezi. Ubuheruka nalihebye ko ndashobora kuzabyara kuko nagombye kubagwa mu nda.” Iyo umuntu asuzugura amategeko y’Imana, yikurulira akaga kenshi. (2 Samweli 13:1-19) Umugore wali wasambanye yavuganye agahinda ati: “Ibyo ntibiguze intimba n’agahinda ko ku mutima bijyana no kutumvira. Ubu birambabaza.”
6. (a) Kuki ibyishimo biva mu gukora nabi nta kamaro bifite? (b) Ni iyihe mibereho Mose yashoboraga kuba yaragiliye muli Egiputa?
6 Nyamara aliko, nk’uko bamwe babivuga, gusambana, gusinda no kunywa ibiyobyabwenge bitera ibyishimo; aliko iyo ngirwa-byishimo ni iy’akanya gato. Ntukurulirwe ahazakuvutsa umunezero nyakuli kandi urambye. Wibuke Mose, warezwe yitwa “umwana w’umukobwa wa Farawo.” Yabaye mu bukire bwo mu nzu ya cyami ya Egiputa. Nyamara aliko, Bibiliya ivuga ko Mose amaze gukura yahisemo “kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumar’ umwanya yishimir’ ibinezeza by’ibyaha.” (Abaheburayo 11:24, 25) Imibereho y’isoni nke kandi y’ubusambanyi yali yiganje mu nzu ya cyami ya Egiputa igomba kuba yarashimishaga. Kuki ubwo se Mose yayiteye umugongo?
7. Kuki Mose yateye umugongo “kumar’umwanya yishimir’ibinezeza by’ibyaha” mu nzu ya cyami yo mw’Egiputa?
7 Kuko yizeraga Yehova kandi akaba yali azi ikintu cyiza gitambutse kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha. Bibiliya iravuga iti: “Yatumbirag’ ingororan’ azagororerwa.” Mose yazilikanaga amasezerano y’Imana. Yemeraga umugambi w’Imana wo kurema gahunda nshya ikiranuka. Urukundo rukomeye rwa Yehova n’ubuntu agilira abantu byageze ku mutima wa Mose. Mose ntiyasomye gusa ibyerekeye Yehova cyangwa ngo yumve gusa bamuvuga. “Yihanganye nk’ureb’ Itaboneka.” (Abaheburayo 11:26, 27) Yehova yali nyakuli mu maso ya Mose n’amasezerano y’ubuzima bw’iteka si yo atali nyakuli.
8. (a) Dukeneye iki ngo dutsinde intambara y’ibyo gukiranuka? (b) Ni iyihe myifatire yagaragajwe n’umusore umwe dukwiye kugira?
8 Naho se wowe, ubona Yehova ali Nyakuli, Umubyeyi ugukunda? Iyo utekereje amasezerano y’Imana, wibona uli muli paradizo, wishimira ibyiza byasezeranijwe? (Reba amapaji 156, 162.) Kugira ngo dutsinde intambara y’ibidutera gukora nabi, tugomba kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Nk’uko Mose yabiduhayemo urugero, natwe tugomba “gutumbir’ ingororano tuzagororerwa.” Igihe umusore w’imyaka 20 yali ageze mu gishuko cy’ubusambamyi, yakulikije urugero rwa Mose; yaravuze ati: “Ibyilingiro byanjye by’ubuzima bw’iteka ni iby’ingenzi cyane ku bulyo bitaguranwa kumara igihe gito mu busambanyi.” Mbese, iyo si imyifatire iboneye?
UKO TWAVANA ISOMO MU MAKOSA Y’ABANDI
9. Ni gute Dawidi yaguye mu byerekeye intambara y’ibyo gukiranuka?
9 Nk’uko Dawidi atabigenje, wowe ntuzagire na limwe ubwo wirekura. Umunsi umwe ubwo yali hejuru y’inzu hashashe, yaje kurabukwa ihogoza Batisheba wiyuhagiraga. Aho kugira ngo akebanure umusaya mbere yuko ibitekerezo bibi bivuka mu mutima we, yakomeje kumwitegereza. Irali lye lyabaye lyinshi cyane ku bulyo yamutumije mu ngoro ye. Mu nyuma, Batisheba yasamye inda, Dawidi ntiyashobora guhisha ubusambanyi bwabo, nuko akora ku bulyo umugabo wa Batisheba agwa ku rugamba.—2 Samweli 11:1-17.
10. (a) Dawidi yahaniwe ate icyaha cye: (b) Ni iki kiba cyaramubujije kugwa mu busambanyi?
10 Icyo cyali icyaha kibi cyane, cyateye Dawidi agahinda gakomeye. Uretse ko Dawidi yababaye, Yehova yamuhanishije guteza impagarara mu rugo rwe mu gihe cyose cyo kubaho yali ashigaje. (Zaburi 51:3, 4; 2 Samweli 12:10-12) Umutima wa Dawidi wali umugambanyi kurusha uko yabikekaga; irali lye libi lyaramutwaye. Hanyuma yaravuze ati: “Dore, naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mwo mama yambyariye.” (Zaburi 51:5) Aliko icyo cyaha Dawidi yakoranye na Batisheba yashoboraga kukizibukira. Byose byatewe n’uko Dawidi yakomeje kumureba. Nta cyo yakoze kugira ngo yilinde icyakomeza kumubyukiliza irali ku mugore w’undi.
11 (a) Ni ilihe somo twavana ku byageze kuli Dawidi? (b) Wowe uko ubibona, ni ibihe bikorwa byabyutsa irali ly’ubusambanyi: (c) Nk.uko ingimbi yabivuze, umunyabwenge azilinda iki?
11 Ni ilihe somo umuntu yavana muli iyo nkuru? Ni ili: Ni ngombwa guhunga icyatuma tugira irali libi ly’ubusambanyi. Urugero, bizagenda bite nusoma ibitabo cyangwa ukareba za sinema bilimo ubusambanyi? Ahali irali lyawe lizabyutswa. Ilinde rero ibikorwa n’ibikino bibyutsa “irali ly’ubusambanyi.” (Abakolosai 3:5; 1 Abatesalonike 4:3-5; Abefeso 5:3-5) Ntiwishyire ku nzira y’ubusambanyi. Ingimbi y’imyaka 17 yatanze iki cyitonderwa ati: “Biroroshye kuvuga ngo: ‘Nzi igihe ngomba guhagarara.’ Koko rero umuntu ashobora kubimenya, aliko se ni bangahe bahagaralira igihe gikwiye? Icyiza ni ukuzibukira ikintu cyose cyagusha.”
12. Ni uruhe rugero rwa Yozefu tuzakomeza kwibuka?
12 Iyo Dawidi ajya gukomeza kwibuka urugero rwa Yozefu, nta bwo aba yaligeze acumulira Imana, Muli Egiputa, Yozefu yali yahawe umulimo mu rugo rwa Potifari. Igihe uwo Potifari yabaga adahali, umugore we, w’umunyangeso mbi, yageragezaga gushukashuka Yozefu wali umuhungu w’igikundiro. “Tulyamane,” ali ko abwira Yozefu, maze Yozefu akanga. Aliko limwe, aramusumira maze agerageza kumuhatira kulyamana nawe. Yozefu aramwiyaka maze arahunga. Yakomeje umutima we adatekereza gushimisha irali lye ly’ubusambanyi, ahubwo atekereza ibyo gukiranuka imbere y’Imana. Yaravuze ati: “Nabasha nte gukor’icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”—Itangiriro 39:7-12.
UBUFASHA BWA NGOMBWA KUGIRA NGO DUTSINDE INTAMBARA
13, 14. (a) Ni iki cya ngombwa ngo dutsinde intambara? (b) Ni ilihe hinduka ababaye Abakristo i Korinto bagize, kandi ku buhe bufasha? (c) Paulo na Tito babanje kuba bantu ki?
13 Kugira ngo utsinde iyo ntambara, ubumenyi bwa Bibiliya bugomba kugera ku mutima wawe maze bugatuma ukora. Kwifatanya n’ubwoko bw’Imana na byo ni ngombwa kugira ngo umuntu abe uwo mu muteguro wayo ugaragara. Kubera uwo muteguro, imyifatire yawe ya kera uko izaba yarabaye kose, uzayihindura. Paulo yanditse ku Bakorinto ati: “Ntimwishuke; abahehesi, cyangw’ abaseng’ ibishushanyo, cyangw’ abasambanyi, cyangw’ ibitingwa, cyangw’ abagabo bendana, cyangw’ abajura, cyangw’ abifuza, cyangw’ abasinzi, cyangw’ abatukana, cyangw’ abanyazi; ben’abo ntibazaragw’ ubwami bg’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nk’abo. Ariko mwaruhagiwe.”—1 Abakorinto 6:9-11.
14 Tekereza gato! Muli abo Bakristo ba mbere halimo abali abahehesi, abali abasambanyi, abali abahuje igitsina bendana, abali abajura n’abali abasinzi. Aliko kubera ubufasha bw’umuteguro wa Gikristo bali barahindutse. Intumwa Paulo ubwe yali yarakoze ibibi. (1 Timoteo 1:15) Yandikiye Tito mugenzi we ati: “Natwe kera twar’ abapfapfa, tutumvira, kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe.”—Tito 3:3.
15. (a) Ni iki cyerekana ko bitoroheye Paulo gukora ibyo gukiranuka? (b) Urwo rugero rwe rwatwangura rute?
15 Amaze kuba Umukristo, mbese Paulo yagowe no gukora ibyo gukiranuka? Yego. Ubuzima bwe bwose yarwanije irali libi yali yarabereye imbata. Yaranditse ati: “Mbabaz’ umubiri wanjye, nywukoz’uburetwa, ngw’ ahari, ubwo mmaze kubwiriz’ abandi nanjy’ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.” (1 Abakorinto 9:27) Paulo yihataga gukora ibyiza, n’igihe ndetse umubili we wamuhatiraga ibibi. Niwigana Paulo, nawe uzatsinda iyo ntambara.‘
16. Ni izihe ngero z’ubu zizagufasha gutsinda intambara y’ibyo gukiranuka?
16 Niba ugorwa no kwiyambura akamenyero kabi, ujye mu iteraniro ly’Abahamya ba Yehova. Uzahasanga abantu bishimye, bafite imyifatire itanduye. Aliko kandi, kera bali ab’iyi si yiganjemo ubuhehesi, ubusambanyi, ubusinzi, kwendana kw’ibitsina bihuje, itabi, ibiyobyabwenge, ubujura, ubugegera, ikinyoma n’urusimbi. (1 Petero 4:3, 4) Nanone, mu kwifatanya n’Abahamya ba Yehova mu materaniro y’itorero, ibyo wali ukwiye gukora bidatinze, uzaba uli mu bantu baharanye kugira ngo biyambure ibikorwa n’irali bibi waba wenda urwanya ubu wowe ubwawe. Komera! Baratsinze, kandi nufashwa n’Imana uzatsinda nawe.
17. (a) Ni ngombwa ngo twifatanye na bande kugira ngo dutsinde intambara? (b) Ni nde wagufasha gukemura ibibazo byawe?
17 Niba umaze igihe wiga Bibiliya, nta shiti ujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Komeza kubikora buli gihe. Ubufasha n’inkunga by’umwuka by’ abandi Bakristo turabikeneye. (Abaheburayo 10;24, 25) Menyana n’“abakuru” ali bo basaza b’itorero, bafite inshingano yo “kuragira umukumbi w’Imana.” (1 Petero 5:1-3; Ibyakozwe 20:28) Ntugingimiranye kubasanga niba ukeneye ubufasha bwo kureka akamenyero kabi. Bafite urukundo, ubugwaneza n’ umurava.—1 Abatesalonike 2:7, 8.
18.Ni ibihe byilingiro by’igihe kizaza bishobora kugukomeza kugira ngo urwane intambara?
18 Tugomba kurwanya isi ya Satani, aliko kandi n’umubili wacu w’inkozi y’ibyaha. Ubudahemuka ku Mana rero ni intambara ya buli munsi, aliko izagira iherezo. Vuba hano, Satani azavaho n’isi ye mbi izalimburwa. Icyo gihe, muli gahunda nshya y’Imana ubu yegereje, imimererwe ikiranuka izatuma iharana lyogukora icyiza kwacu koroha. Amaherezo, icyaha ntaho kizaba kikirangwa, kandi ntituzaba tukigomba kurwana intambara ikomeye yo gukora ibyo gukiranuka.
19. Kuki dukwiye kwitangira kugira umuhati mwinshi cyane wo gushimisha Yehova?
19 Ntitwibagirwe gahunda nshya. Twambare “agakiza nk’ingofero.” (1 Abatesalonike 5:8) Twigane wa mugore muto wagize ati: “Nzilikana ibyo Yehova yampaye byose n’amasezerano yansezeranije. Aho kuntererana, yampaye imigisha mu ubulyo bwinshi. Nzi ko anshakira ibyiza bisa kandi ndifuza kumushimisha. Ubuzima bw’iteka bukwiye umuhati wose twagilira Yehova.” Dukulikirane gukiranuka kugira ngo tubone gusohozwa ‘kw’ibyiza byose Yehova yasezeraniye’ abamukunda.—Yosua 21:45, MN.
[Ifoto yo ku ipaji ya 219]
Ubwo imibereho yo mw’Egiputa ya kera yashimishaga umubili, kuki Mose yayiteye umugongo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 220 n’iya 221]
Dawidi yakomeje kureba; nta bwo yitaje icyatumye agwa mu busambanyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 222]
Yozefu yanze amareshyo mabi ya muka Potifari