Igice cya 4
Yasamye Atarashyingirwa
INDA ya Mariya yari igeze mu mezi atatu. Wibuke ko amezi ya mbere yo gutwita kwe yayamaze ari kwa Elizabeti igihe yari yaragiye kumusura, ubu noneho akaba yari yaragarutse iwabo i Nazareti. Nyuma y’igihe gito, imimerere yari arimo yari kumenywa n’abantu bose mu mudugudu w’iwabo. Yari ari mu mimerere ibabaje rwose!
Icyatumaga imimerere Mariya yari arimo irushaho gutera inkeke, ni uko yari yarasabwe na Yozefu w’umubaji kugira ngo amubere umugore. Kandi Mariya yari azi ko hakurikijwe itegeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, iyo umukobwa wasabwe yaryamanaga n’undi mugabo ku bushake, yagombaga kwicishwa amabuye. Ni gute yari gusobanurira Yozefu ibyerekeranye no gutwita kwe?
Kubera ko Mariya yari amaze amezi atatu yose adahari, ntitwashidikanya ko Yozefu yari afite amatsiko menshi yo kumubona. Birashoboka ko igihe bahuraga, Mariya yahise amugezaho iyo nkuru. Wenda ashobora kuba yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo amwumvishe ko yasamye binyuriye ku mwuka wera w’Imana. Ariko kandi, nk’uko ushobora kubyiyumvisha, byari bigoye cyane ko Yozefu yapfa kwemera ibyo bintu.
Yozefu yari azi ko Mariya yari azwiho imyifatire myiza. Kandi uko bigaragara, yaramukundaga cyane. Ariko kandi, n’ubwo yari kwisobanura ate, byasaga n’aho rwose hari umugabo runaka wari waramuteye iyo nda. Nyamara kandi, Yozefu ntiyashakaga ko yakwicishwa amabuye cyangwa ngo abe yakozwa isoni ku mugaragaro. Ni yo mpamvu yigiriye inama yo kumubenga rwihishwa. Muri ibyo bihe, abantu b’abafiyanse babonwaga nk’aho bamaze gushyingiranwa, bityo hakaba haragombaga kubaho ubutane busesa amasezerano babaga baragiranye.
Nyuma y’aho, Yozefu yagiye kuryama agitekereza kuri ibyo bintu. Marayika wa Yehova yaje kumubonekera mu nzozi maze aramubwira ati “witinya kurongora umugeni wawe Mariya: kuko imbuto imurimo ari iy’[u]mwuka [w]era. Azabyara umuhungu, uzamwite Yesu; kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”
Mbega ukuntu Yozefu yashimiye igihe yakangukaga! Yahise abigenza nk’uko marayika yabimubwiye. Nuko azana Mariya iwe. Mu by’ukuri, icyo gikorwa yari akoze ku mugaragaro cyari nk’umuhango w’ishyingirwa, kikaba cyari ikimenyetso cyagaragazaga ko noneho Yozefu na Mariya bari bashyingiranywe burundu. Ariko kandi, Yozefu ntiyagiranye na Mariya imibonano mpuzabitsina mu gihe yari atwite Yesu.
Dore re! Mariya arakuriwe, none Yozefu amushyize ku ndogobe. Buriya se bagiye hehe, kandi se, kuki bakoze urugendo mu gihe Mariya ari hafi kubyara? Luka 1:39-41, 56; Matayo 1:18-25; Gutegeka 22:23, 24.
▪ Yozefu yabyifashemo ate amaze kumenya ko Mariya atwite, kandi kuki?
▪ Ni gute Yozefu yashoboraga gutana na Mariya kandi batari bagashyingiranwa?
▪ Ni ikihe gikorwa cyakozwe ku mugaragaro cyabaye nk’umuhango w’ishyingiranwa rya Yozefu na Mariya?