Igice cya 25
Agirira Impuhwe Umubembe
IGIHE Yesu n’abigishwa be bane bajyaga mu mijyi y’i Galilaya, inkuru zihereranye n’ibintu bitangaje yari arimo akora zakwirakwiriye muri ako karere kose. Inkuru zavugaga ibihereranye n’ibikorwa bye zageze mu mujyi umwe wari utuyemo umugabo wari urwaye ibibembe. Umuganga Luka yamuvuzeho ko yari afite “ibibembe byinshi.” Igihe iyo ndwara iteye ubwoba imaze kugera ku ntera yo hejuru, buhoro buhoro igenda yonona ibice binyuranye bigize umubiri. Bityo rero, uwo mubembe yari ari mu mimerere ibabaje rwose.
Igihe Yesu yageraga muri uwo mujyi, uwo mubembe yaramwegereye. Mu buryo buhuje n’Amategeko y’Imana, umubembe yagombaga kurangurura ijwi akaburira abantu avuga ati “ndahumanye, ndahumanye,” kugira ngo abandi bantu batamwegera bakandura. Icyo gihe uwo mubembe yikubise hasi yubamye maze yinginga Yesu ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.”
Mbega ukuntu uwo mugabo yari yizeye Yesu! Kandi se, mbega ukuntu iyo ndwara ye igomba kuba yaratumaga agaragara ko ari uwo kubabarirwa! Yesu yari gukora iki? Wowe se uba warakoze iki? Yesu yumvise amugiriye impuhwe, arambura ukuboko maze amukoraho, aravuga ati “ndabishaka, kira.” Muri ako kanya ibibembe byahise bimuvaho.
Mbese, wakwishimira ko umuntu nk’uwo ugira impuhwe akubera umwami? Uburyo Yesu yafashe uwo mubembe butuma twiringira tudashidikanya ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami Bwe, ubuhanuzi bwa Bibiliya bukurikira buzasohozwa, ubuhanuzi bugira buti “azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza.” Ni koko, muri icyo gihe Yesu azasohoza icyo umutima we wifuza, ni ukuvuga gufasha abababara bose.
Na mbere y’uko Yesu akiza uwo mubembe, umurimo we wari watumye abantu bagira ibyishimo byinshi. Hanyuma, mu gusohoza ubuhanuzi bwa Yesaya, Yesu yategetse uwo mugabo yari amaze gukiza ati “uramenye ntugire uwo ubibwira.” Nyuma y’aho yaramubwiye ati “ugende, wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura, nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
Ariko kandi, uwo mugabo yari yasazwe n’ibyishimo ku buryo atari gushobora kwiyumanganya ngo areke kuvuga iby’icyo gitangaza. Yaragiye maze atangira gukwirakwiza iyo nkuru ahantu hose, uko bigaragara akaba yarateye abantu amatsiko ku buryo Yesu atashoboraga kugira umujyi yinjiramo ku mugaragaro. Ku bw’ibyo, Yesu yagumye ahantu hiherereye hatari hatuwe, kandi abantu baturutse imihanda yose bazaga kumutega amatwi no gukizwa indwara zabo. Luka 5:12-16; Mariko 1:40-45; Matayo 8:2-4; Abalewi 13:45; 14:10-13; Zaburi 72:13; Yesaya 42:1, 2.
▪ Indwara y’ibibembe ishobora kugira izihe ngaruka, kandi se, ni uwuhe muburo umubembe yagombaga gutanga?
▪ Ni gute umubembe yinginze Yesu, kandi se, ni irihe somo twavana ku kuntu Yesu yabyifashemo?
▪ Ni mu buhe buryo umugabo wari wakijijwe yananiwe kumvira Yesu, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?