ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 34
  • Atoranya Intumwa Ze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Atoranya Intumwa Ze
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu yigishiriza ku musozi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ni bande babaye abigishwa ba Yesu?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 34

Igice cya 34

Atoranya Intumwa Ze

HARI hashize hafi umwaka n’igice Yohana Umubatiza amenyekanishije Yesu ko ari we Mwana w’Intama w’Imana, na Yesu atangiye umurimo we wo mu ruhame. Muri icyo gihe, Andereya, Simoni Petero, Yohana, wenda na Yakobo (umuvandimwe wa Yohana) hamwe na Filipo na Natanayeli (nanone witwaga Barutolomayo) bari baramaze kuba abigishwa be ba mbere. Nyuma y’igihe runaka, abandi benshi bifatanyije na bo maze bakurikira Kristo.

Noneho rero, Yesu yari agiye gutoranya intumwa ze zari kwifatanya na we mu buryo bwa bugufi, akaba yari kuziha imyitozo yihariye. Ariko kandi, mbere y’uko Yesu azitoranya, yagiye ku musozi maze akesha ijoro asenga, wenda akaba yarasabaga Imana ubwenge n’umugisha. Bumaze gucya, yahamagaye abigishwa be maze abatoranyamo 12. Ariko kandi, kubera ko Yesu yakomeje kubigisha, bakomeje kwitwa abigishwa.

Batandatu mu bo Yesu yatoranyije, abo amazina yabo yavuzwe haruguru, ni bo bari barabaye abigishwa be ba mbere. Hanyuma, hatoranyijwe uwitwa Matayo, uwo Yesu yahamagaye amusanze aho yasoresherezaga. Abandi batanu batoranyijwe ni Yuda (nanone witwaga Tadayo), Yuda Isikaryota, Simoni w’Umunyakanaani, Toma na Yakobo mwene Alufayo. Uwo Yakobo nanone yitwaga Yakobo Muto, kubera ko wenda ari mu gihagararo no mu myaka yari muto ku yindi ntumwa yitwaga Yakobo.

Icyo gihe, abo uko ari 12 bari bamaranye igihe runaka na Yesu, bityo akaba yari abazi neza. Mu by’ukuri, bamwe muri bo bari bafitanye isano na we. Uko bigaragara, Yakobo n’umuvandimwe we Yohana bari bene nyina wabo wa Yesu. Birashoboka kandi ko Alufayo yaba yari umuvandimwe wa Yozefu, umurezi wa Yesu. Bityo rero, intumwa Yakobo mwene Alufayo yaba yari mwene se wabo wa Yesu.

Birumvikana neza ko Yesu atagiraga ikibazo cyo kwibuka amazina y’intumwa ze. Mbese, wowe ushobora kuyibuka? Ibuka gusa ko hari babiri bitwaga Simoni, babiri bitwaga Yakobo na babiri bitwaga Yuda, kandi ko Simoni yari afite umuvandimwe witwaga Andereya, na Yakobo akaba yari afite umuvandimwe witwaga Yohana. Iryo ni ryo banga ryo kwibuka amazina y’intumwa umunani. Mu bandi bane hakubiyemo umukoresha w’ikoro (Matayo), uwaje kugira ugushidikanya nyuma y’aho (ari we Toma), uwahamagawe ari munsi y’igiti (Natanayeli) hamwe n’incuti ye Filipo.

Intumwa cumi n’imwe zakomokaga i Galilaya, iwabo wa Yesu. Natanayeli yari uw’i Kana. Filipo, Petero na Andereya bakomokaga i Betsayida, ariko Petero na Andereya nyuma y’aho baje kwimukira i Kaperinawumu, aho Matayo ashobora kuba yari atuye. Yakobo na Yohana bakoraga umurimo w’uburobyi, kandi bashobora kuba bari batuye i Kaperinawumu cyangwa hafi y’aho. Uko bigaragara, Yuda Isikaryota, umwe waje kugambanira Yesu, mu ntumwa zose, ni we wenyine wakomokaga i Yudaya. Mariko 3:13-19; Luka 6:12-16.

▪ Ni izihe ntumwa zishobora kuba zari zifitanye isano na Yesu?

▪ Intumwa za Yesu ni izihe, kandi se, ni gute ushobora kwibuka amazina yazo?

▪ Intumwa zakomokaga mu tuhe turere?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze