ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 50
  • Abategurira Guhangana n’Ibitotezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abategurira Guhangana n’Ibitotezo
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Bategurirwa kubwiriza nubwo bari gutotezwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 50

Igice cya 50

Abategurira Guhangana n’Ibitotezo

IGIHE Yesu yari amaze kwigisha intumwa ze uko zari gukora umurimo wo kubwiriza, yazihaye umuburo avuga ko hari abantu bari kuzirwanya. Yaravuze ati “dore, mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega . . . mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, bazabashyīra abatware n’abami babampora.”

N’ubwo abigishwa ba Yesu bari guhura n’ibitotezo bikomeye, yabasezeranyije mu buryo butanga icyizere ati “nibabagambanira, ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya; kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari [u]mwuka wa So uzabavugisha.”

Yesu yakomeje agira ati “umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, n’abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.” Yongeyeho ati “muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye: ariko uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa.”

Umurimo wo kubwiriza ni uw’ingenzi mu buryo bw’ibanze. Kubera iyo mpamvu, Yesu yatsindagirije akamaro ko kugira amakenga kugira ngo umuntu akomeze kubona uburyo bwo gusohoza uwo murimo. Yagize ati “nibabarenganiriza mu mudugudu umwe, muzahungire mu wundi: ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza.”

Ni iby’ukuri ko Yesu yatanze ayo mabwiriza aburira kandi atera inkunga intumwa ze 12, ariko nanone yabwiraga n’abari kuzifatanya mu murimo wo kubwiriza wari gukorerwa ku isi hose nyuma yo gupfa no kuzuka kwe. Ibyo bigaragazwa n’amagambo ye avuga ko abigishwa be bari ‘kwangwa n’abantu bose,’ aho kuba Abisirayeli bonyine, abo intumwa zari zaroherejwemo kubwiriza. Biragaragara kandi ko intumwa zitajyanywe imbere y’abatware n’imbere y’abami igihe Yesu yazoherezaga gukora umurimo wo kubwiriza wari kumara igihe gito. Byongeye kandi, abizeye icyo gihe ntibigeze bagambanirwa n’abagize imiryango yabo kugira ngo bicwe.

Ku bw’ibyo rero, igihe Yesu yavugaga ko abigishwa be batari kurangiza kubwiriza imidugudu yose “Umwana w’umuntu ataraza,” yari arimo atubwira mu buryo bw’ubuhanuzi ko abigishwa be batari kurangiza akarere k’isi ituwe yose uko yakabaye babwiriza iby’Ubwami bw’Imana bwashyizweho, mbere y’uko Umwami Yesu Kristo wahawe ikuzo aza ari uje gusohoreza Yehova imanza kuri Harimagedoni.

Yesu yakomeje atanga amabwiriza ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza agira ati “umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja.” Bityo rero, abigishwa ba Yesu bagomba kwitega ko, kimwe n’uko byamugendekeye, na bo bazagirirwa nabi kandi bagatotezwa bazira kubwiriza Ubwami bw’Imana. Ariko yabagiriye inama agira ati “ntimuzatinye abica umubiri, badashobora kwica ubugingo: ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.”

Yesu yari gutanga urugero mu bihereranye n’ibyo. Yari kwihanganira urupfu nta gutinya, aho guteshuka ku budahemuka bwe kuri Nyir’ubushobozi bwose, Yehova Imana. Ni koko, Yehova ni we ushobora kurimbura “ubugingo” bw’umuntu (aha bikaba bisobanura ibyiringiro bye byo kuzongera kubaho ari ubugingo buzima), cyangwa se akaba ashobora kuzurira umuntu kubaho iteka. Mbega ukuntu Data wo mu ijuru Yehova yuje urukundo kandi akagira impuhwe!

Hanyuma, Yesu yateye abigishwa be inkunga yifashishije urugero rugaragaza ukuntu Yehova abitaho mu buryo bwuje urukundo. Yarababajije ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi.”

Ubutumwa bw’Ubwami Yesu yasabye abigishwa be kubwiriza bwari gutandukanya abagize umuryango, igihe bamwe mu bawugize bari kubwemera abandi bakabwanga. Yaravuze ati “mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi: sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Bityo, kugira ngo umuntu umwe mu bagize umuryango yemere ukuri kwa Bibiliya, bisaba ubutwari. Yesu yaravuze ati “ukunda se cyangwa nyina kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye; kandi ūkunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.”

Yesu arangije kubaha amabwiriza, yashoje avuga ko abazakira abigishwa be bazaba bamwakiriye na we. Yaravuze ati “kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” Matayo 10:16-42.

▪ Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be?

▪ Ni gute yabateye inkunga kandi akabahumuriza?

▪ Kuki amabwiriza Yesu yatanze areba n’Abakristo bo muri iki gihe?

▪ Ni mu buhe buryo umwigishwa wa Yesu ataruta umwigisha we?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze