Igice cya 51
Ubwicanyi Bwakozwe mu Gihe cyo Kwizihiza Umunsi wo Kuvuka
YESU amaze guha intumwa ze amabwiriza, yazohereje mu ifasi ari ebyiri ebyiri. Birashoboka ko Petero yajyanye n’umuvandimwe we Andereya, kimwe n’uko Yakobo yajyanye na Yohana, Filipo na Barutolomayo, Toma na Matayo, Yakobo na Tadayo, Simoni na we akajyana na Yuda Isikaryota. Ayo matsinda atandatu y’ababwiriza babiri babiri yatangazaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi agakiza abantu mu buryo bw’igitangaza ahantu hose yajyaga.
Hagati aho, Yohana Umubatiza yari akiri mu nzu y’imbohe. Yari amazemo hafi imyaka ibiri. Wenda uribuka ko Yohana yari yaravuze ku mugaragaro ko bitari bikwiriye ko Herode Antipa afata Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo, ngo amugire umugore we. Kubera ko Herode Antipa yihandagazaga avuga ko akurikiza Amategeko ya Mose, byari bikwiriye ko Yohana ashyira ahabona iyo mibanire yabo y’ubusambanyi. Bityo rero, Herode yamushyirishije mu nzu y’imbohe, wenda abisabwe na Herodiya.
Herode Antipa yari azi neza ko Yohana yari umukiranutsi, ndetse yanishimiraga kumutega amatwi. Ku bw’ibyo, yumvaga atazi uko yamugenza. Ku rundi ruhande, Herodiya we yangaga Yohana urunuka kandi yahoraga ashakisha uko yamwicisha. Noneho uburyo bwari bubonetse.
Mbere gato ya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C., Herode yakoresheje umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rye. Muri ibyo birori hari hatumiwemo abategetsi bose bo mu rwego rwo hejuru n’abakuru b’ingabo ba Herode, hamwe n’abantu bakomeye b’i Galilaya. Kuri uwo mugoroba, Salome, umukobwa Herodiya yari yarabyaranye na Filipo, umugabo we wa mbere, yaje kubyinira abashyitsi. Abagabo bari aho bari batwawe n’ukuntu yabyinaga.
Herode yashimishijwe cyane na Salome. Yaramubwiye ati “nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.” Ndetse yararahiye ati “icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.”
Mbere yo gusubiza, Salome yarabanje ajya kugisha inama nyina. Yaramubajije ati “nsabe iki?”
Noneho yari abonye uburyo! Herodiya yamushubije atajijinganyije ati “saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”
Ako kanya Salome yahise agaruka aho Herode yari ari maze aramubwira ati “ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”
Herode yarababaye cyane. Ariko kubera ko abashyitsi be bari bumvise indahiro ye, yagize isoni zo kwivuguruza, n’ubwo ibyo byasabaga kwica umuntu utari uriho urubanza. Yahise yohereza umuntu mu nzu y’imbohe, amuha amabwiriza ateye ubwoba yo kujya kumwica. Mu kanya gato yari agarukanye igihanga cya Yohana ku mbehe, maze agihereza Salome. Na we yakijyaniye nyina. Abigishwa ba Yohana bamaze kumva ibyabaye, baraje bajyana umurambo we barawuhamba, hanyuma bajya kubibwira Yesu.
Nyuma y’aho, igihe Herode yumvaga ko Yesu yarimo akiza abantu indwara kandi akirukana abadayimoni, yahiye ubwoba, atinya mu by’ukuri ko Yesu ashobora kuba ari Yohana wazutse. Yaje kwifuza cyane kubona Yesu, atari ukugira ngo yumve ibyo abwiriza, ahubwo ari ukugira ngo amenye niba ubwoba bwe bwari bufite ishingiro cyangwa nta ryo. Matayo 10:1-5; 11:1; 14:1-12; Mariko 6:14-29; Luka 9:7-9.
▪ Kuki Yohana yari ari mu nzu y’imbohe, kandi se, kuki Herode atashakaga kumwica?
▪ Ni gute amaherezo Herodiya yashoboye kwicisha Yohana?
▪ Kuki nyuma y’urupfu rwa Yohana Herode yifuje kubona Yesu?