ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 58
  • Imitsima n’Umusemburo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imitsima n’Umusemburo
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Atubura imigati akabasaba no kwirinda umusemburo
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu Agaburira Abantu Babarirwa mu Bihumbi mu Buryo bw’Igitangaza
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Agaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati mike n’amafi make
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu agaburira abantu benshi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 58

Igice cya 58

Imitsima n’Umusemburo

IMBAGA y’abantu yari yisukiranyije aho Yesu yari i Dekapoli. Abantu benshi bakoze urugendo rurerure bajya muri ako karere kari gatuwe ahanini n’Abanyamahanga, kugira ngo bamutege amatwi no kugira ngo bakizwe ubumuga bwabo. Bari baje bitwaje ibitebo binini bakundaga gutwaramo impamba iyo babaga banyuze mu turere twabaga dutuwe n’Abanyamahanga.

Nyuma y’aho ariko, Yesu yahamagaye abigishwa be arababwira ati “aba bantu banteye impuhwe, kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyokurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira, kuko bamwe ari aba kure.”

Abigishwa be baramubajije bati “umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?”

Yesu yarababajije ati “mufite imitsima ingahe?”

Baramushubije bati “ni irindwi n’udufi duke.”

Yesu yasabye abantu kwicara hasi maze afata ya mitsima na twa dufi, asenga Imana hanyuma arabimanyagura atangira kubihereza abigishwa be. Na bo barahindukiye babiha abantu, bose bararya barahaga. Nyuma y’aho, igihe bateranyaga ibyari byasigaye, bujuje ibitebo birindwi, n’ubwo abari bamaze kurya bari abagabo bagera ku 4.000, hakaba kandi hari n’abagore n’abana!

Yesu yasezereye iyo mbaga y’abantu maze we n’abigishwa be bafata ubwato barambuka bajya ku mwaro wo mu burengerazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Aho ngaho, Abafarisayo, icyo gihe bari baje baherekejwe n’abayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abasadukayo, bashatse kugerageza Yesu bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru.

Yesu amenye ko bashaka kumugerageza, yarababwiye ati “iyo bugorobye, muravuga muti ‘hazaramuka umucyo, kuko ijuru ritukura.’ Na mu gitondo muti ‘haraba umuvumbi, kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.”

Yesu amaze kuvuga atyo, yabise ab’igihe kibi bishimira ubusambanyi, kandi ababwira nk’uko yari yarabwiye Abafarisayo mbere y’aho, ko batari kuzagira ikimenyetso icyo ari cyo cyose bahabwa uretse gusa ikimenyetso cya Yona. We n’abigishwa be binjiye mu bwato berekeza iy’i Betsayida, ku mwaro wo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Bamaze gutsuka, abigishwa babonye ko bari bibagiwe kuzana imitsima, uretse umwe gusa bari bafite.

Yesu yatekereje ukuntu yari yahuye n’Abafarisayo hamwe n’Abasadukayo bari bashyigikiye Herode, maze abagira inama ati “mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.” Uko bigaragara, kuba Yesu yaravuze ibihereranye n’umusemburo byatumye abigishwa batekereza ko Yesu yari arimo avuga iby’uko bari bibagiwe kuzana imitsima, maze batangira kujya impaka kuri icyo kibazo. Yesu abonye ko bari bumvise nabi, yarababwiye ati “igitumye mubazanya, ni uko mudafite imitsima?”

Yesu yari aherutse kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati mu buryo bw’igitangaza, hakaba hari hashize nk’umunsi umwe cyangwa ibiri gusa akoze icyo gitangaza. Bagombaga kumenya ko atari ahangayikishijwe n’ibura ry’imitsima nyamitsima. Yarabibukije ati “mbese ye ntimwibuka? Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe?”

Baramushubije bati “ni cumi n’ebyiri.”

Yarongeye ati “kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe?”

Baramushubije bati “ni birindwi.”

Nuko Yesu arababaza ati “noneho ntimurasobanukirwa?” “Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby’imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”

Abigishwa baje gusobanukirwa icyo yababwiraga. Umusemburo ni igitubura gituma umugati ubyimba, iryo jambo rikaba ryarakoreshwaga ryerekezwa ku kononekara. Bityo rero, icyo gihe abigishwa basobanukiwe ko Yesu yari arimo akoresha imvugo y’ikigereranyo, ko yari arimo ababurira ngo birinde “imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo,” imyigishirize yagiraga ingaruka zonona. (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo). Mariko 8:1-21; Matayo 15:32–16:12.

▪ Kuki abantu bari bitwaje ibitebo binini byarimo impamba?

▪ Yesu amaze kuva i Dekapoli, ni izihe ngendo yakoze mu bwato?

▪ Ni gute abigishwa batasobanukiwe neza ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’umusemburo?

▪ Igihe Yesu yavugaga ngo “umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo,” ni iki yashakaga kuvuga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze