Igice cya 87
Teganya Iby’Igihe Kizaza Ubigiranye Ubwenge
YESU yari amaze gucira umugani w’umwana w’ikirara imbaga y’abantu yari igizwe n’abigishwa be, abakoresha b’ikoro b’abahemu n’abandi banyabyaha ruharwa, hamwe n’abanditsi n’Abafarisayo. Hanyuma, yahise agira icyo abwira abigishwa be, abaha urugero rwavugaga iby’umugabo w’umutunzi wari wahawe raporo idashimishije ku bihereranye n’uwacungaga ibyo mu rugo rwe, cyangwa igisonga.
Dukurikije uko Yesu yabivuze, uwo mugabo w’umutunzi yahamagaye igisonga cye maze akibwira ko yari agiye kucyirukana. Icyo gisonga cyaribwiye kiti “ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye, nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza. Ndagira nte? Have! Nzi icyo nzakora, kugira ngo, nimara kunyagwa, bazandaze mu mazu yabo.”
Umugambi w’icyo gisonga wari uwuhe? Cyahamagaye abari bafitiye shebuja umwenda. Icyo gisonga cyarababajije kiti ‘harya databuja abishyuza iki?’
Uwa mbere yarashubije ati “incuro ijana z’amavuta ya elayo.”
Nuko kiramubwira kiti “enda urwandiko rwawe, wicare vuba, wandike mirongo itanu.”
Cyabajije undi kiti “harya wishyuzwa iki?”
Na we arasubiza ati “imifuka ijana y’ingano,” (Bibiliya Ntagatifu).
Maze kiramubwira kiti “akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani,” (Bibiliya Ntagatifu).
Icyo gisonga cyari gifite uburenganzira bwo kugabanya umubare w’amafaranga abantu bari barimo shebuja, kubera ko cyari kigishinzwe gucunga umutungo we. Mu kugabanya umubare w’ayo mafaranga, cyari kirimo gishaka ubucuti ku bantu bari gushobora kucyitura ineza igihe cyari kuba kitagifite akazi.
Igihe shebuja yumvaga ibyari byabaye, yaratangaye. Nuko “ashima icyo gisonga kibi, kuko cyakoze iby’ubwenge.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Koko rero, Yesu yongeyeho ati ‘abana b’iyi si ni abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo.’
Yesu yahereyeko aha abigishwa be isomo, abatera inkunga agira ati “ubutunzi bubi mubushakish[e] incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw’iteka.”
Yesu ntiyari arimo ashima icyo gisonga ku bwo gukiranirwa kwacyo, ahubwo yagishimiye ubushobozi bwacyo bwo kureba kure, cyangwa ubwenge. Incuro nyinshi, “abana b’iyi si” bakoresha amafaranga yabo cyangwa imyanya barimo babigiranye ubwenge, bashaka incuti mu bantu bashobora kubitura ineza. Bityo rero, abagaragu b’Imana, ni ukuvuga “abana b’umucyo,” na bo bagomba gukoresha ubutunzi bwabo bw’iby’umubiri, ni ukuvuga “ubutunzi bubi,” babigiranye ubwenge kugira ngo bubazanire inyungu.
Ariko nk’uko Yesu yabivuze, bagomba gukoresha ubwo butunzi bashaka ubucuti ku bashobora kubakira “mu buturo bw’iteka.” Ku bagize umukumbi muto, ubwo buturo buri mu ijuru; naho ku bagize “izindi ntama,” buzaba ku isi izaba yahindutse Paradizo. Kubera ko Yehova Imana n’Umwana we ari bo bonyine bashobora kwakira abantu muri ubwo buturo, twagombye kwihatira kugirana ubucuti na bo dukoresha “ubutunzi bubi” twaba dufite mu gushyigikira inyungu z’Ubwami. Hanyuma, igihe ubutunzi bw’iby’umubiri buzaba bwabuze cyangwa bukayoyoka nk’uko amaherezo bizagenda nta kabuza, tukazaba dufite icyizere ku bihereranye n’igihe cyacu cy’iteka.
Yesu yakomeje avuga ko abantu bizerwa mu byo kwita kuri ibyo bintu byo mu buryo bw’umubiri cyangwa byoroheje, bazanaba abizerwa mu kwita ku bintu by’agaciro kenshi kurushaho. Yakomeje agira ati “niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri [ni ukuvuga inyungu z’iby’umwuka, cyangwa z’Ubwami]? Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe [ni ukuvuga inyungu z’iby’Ubwami Yehova abitsa abagaragu be], ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho [ari byo ngororano y’ubuzima mu buturo bw’iteka]?”
Birumvikana ko tudashobora kuba abagaragu nyakuri b’Imana ngo tube n’imbata z’ubutunzi bubi, ubutunzi bw’iby’umubiri, nk’uko Yesu yashoje abivuga muri aya magambo ngo “nta mugaragu ucyeza abami babiri; kuko aba ashaka kwanga umwe, agakunda undi; cyangwa yaguma kuri umwe, agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.” Luka 15:1, 2; 16:1-13; Yohana 10:16.
▪ Ni gute igisonga kivugwa mu rugero rwa Yesu cyashatse ubucuti ku bantu bari gushobora kugifasha nyuma y’aho?
▪ “Ubutunzi bubi” ni iki, kandi ni gute twabushakisha incuti?
▪ Ni nde ushobora kutwakira “mu buturo bw’iteka,” kandi ubwo buturo ni ubuhe?