Igice cya 88
Umutunzi na Lazaro
IGIHE kimwe, Yesu yavuganaga n’abigishwa be ku bihereranye n’uburyo bukwiriye bwo gukoresha ubutunzi bw’iby’umubiri, asobanura ko tudashobora kuba imbata zabwo ngo tube n’imbata z’Imana. Abafarisayo na bo barumvaga, maze batangira kumuseka kuko bari abakunzi b’impiya. Nuko arababwira ati “mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu: kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana.”
Igihe cyari kigeze ngo zihindure imirishyo ku bantu bari abatunzi mu by’isi, abari bakomeye mu bya politiki n’ibikomerezwa mu by’idini. Bagombaga gucishwa bugufi. Ariko kandi, abantu bumvaga ko bakeneye ubufasha mu by’umwuka bo bagombaga gushyirwa hejuru. Yesu yerekeje kuri iryo hinduka ubwo yakomezaga abwira Abafarisayo aya magambo:
“Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana [Umubatiza]: uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira. Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.”
Abanditsi n’Abafarisayo birataga bavuga ko bakurikiza Amategeko ya Mose. Wibuke ko igihe Yesu yahumuraga umuntu mu buryo bw’igitangaza i Yerusalemu, bavuganye ubwirasi bati “twebweho turi abigishwa ba Mose. Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose.” Ariko kandi, icyo gihe Amategeko ya Mose yari asohoje umugambi wayo w’ibanze wo kuyobora abantu bicisha bugufi kuri Yesu Kristo, Umwami washyizweho n’Imana. Ni yo mpamvu mu ntangiriro z’umurimo wa Yohana, abantu b’ingeri zose, cyane cyane abicisha bugufi n’abakene, bahataniraga kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana.
Kubera ko icyo gihe Amategeko ya Mose yari arimo asohozwa, itegeko ryasabaga kuyubahiriza ryagombaga gukurwaho. Amategeko yemeraga ibyo gutana kw’abashakanye bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko noneho Yesu yaravuze ati “umuntu wese usenda umugore we, akarongora undi, aba asambanye; kandi n’ucyura umugore usenzwe n’umugabo we, aba asambanye.” Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yararakaje Abafarisayo, cyane cyane ko bemereraga abantu gutana bitewe n’impamvu nyinshi!
Yesu yakomeje kubwira Abafarisayo abaha urugero rwavugaga iby’abagabo babiri, abo inzego cyangwa imimerere bari barimo, byaje guhinduka mu buryo butangaje. Mbese, ushobora gutahura abo abo bagabo babiri bashushanya, n’icyo ihinduka ry’imimerere yabo risobanura?
Yesu yaravuze ati “hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe; imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe; kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi.”
Aha ngaha Yesu yakoresheje ijambo umutunzi ashushanya abayobozi ba kidini b’Abayahudi, batari bakubiyemo abanditsi n’Abafarisayo gusa, ahubwo hakaba hari hanakubiyemo Abasadukayo n’abatambyi bakuru. Bari bakize ku nshingano n’ibikundiro byo mu buryo bw’umwuka, kandi bitwaraga nk’uwo mutunzi. Imyambaro yabo y’imihengeri ya cyami ishushanya umwanya w’igikundiro bari barimo, naho imyenda y’ibitare byiza igashushanya ibyo kuba baribaragaho gukiranuka.
Iryo tsinda ry’umutunzi w’umwibone ryarebanaga agasuzuguro gakabije abakene, cyangwa rubanda rusanzwe, rikabita ‛am ha·’aʹrets, cyangwa ab’isi. Lazaro wasabirizaga we ashushanya abo bantu abayobozi ba kidini bari barimye ibyokurya by’umwuka bikwiriye, n’inshingano. Ku bw’ibyo, kimwe na Lazaro wari urwaye ibisebe umubiri wose, rubanda rwarebanwaga agasuzuguro nk’aho rwari rurwaye mu buryo bw’umwuka, akaba ari nta kindi cyari kirukwiriye kitari ukubana n’imbwa. Nyamara kandi, abagize itsinda rya Lazaro bari bafite inzara n’inyota y’ibyokurya by’umwuka, bityo bakaba barahoraga ku muryango, ngo barebe ko bahabwa utuvungukira utwo ari two twose tw’ibyokurya by’umwuka twari kuba tuvuye ku meza y’umutunzi.
Yesu yakomeje avuga ibihereranye n’ihinduka ry’imimerere y’umukungu n’iya Lazaro. Iryo hinduka ryari irihe, kandi se rishushanya iki?
Umutunzi na Lazaro Bagerwaho n’Ihinduka
Umutunzi ashushanya abayobozi ba kidini bari bafite igikundiro n’uburyo bwo kungukirwa mu buryo bw’umwuka, naho Lazaro we akaba ashushanya rubanda rusanzwe rwari rufite inzara y’ibyokurya by’umwuka. Yesu yakomeje inkuru ye asobanura iby’ihinduka ritangaje ry’imimerere y’abo bagabo.
Yesu yaravuze ati “bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu: n’umutunzi na we arapfa, arahambwa. Ageze ikuzimu, arababazwa cyane; yubuye amaso areba Aburahamu ari kure, na Lazaro ari mu gituza cye.”
Kubera ko umutunzi na Lazaro atari abantu nyabantu, ahubwo bakaba bashushanya amatsinda y’abantu, bihuje n’ubwenge kuvuga ko gupfa kwabo na byo ari mu buryo bw’ikigereranyo. None se, gupfa kwabo bishushanya, cyangwa bigereranya iki?
Yesu yari amaze kwerekeza ku ihinduka ry’imimerere agira ati ‘Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana Umubatiza: uhereye icyo gihe ni ho ubwami bw’Imana bwigishirijwe.’ Bityo rero, umutunzi na Lazaro bapfuye ku bihereranye n’imibereho cyangwa imimerere yabo ya kera biturutse ku murimo wo kubwiriza wakozwe na Yohana na Yesu Kristo.
Abagize itsinda rya Lazaro bicishaga bugufi kandi bicujije, bapfuye ku bihereranye n’imimerere yabo ya kera yo kuba abakene mu buryo bw’umwuka maze bajya mu mimerere yo kwemerwa n’Imana. N’ubwo mbere y’aho bahoraga barangamiye abayobozi ba kidini kugira ngo barebe ko babona utuvungukira utwo ari two twose tw’ibyokurya twabaga tuvuye ku meza yabo yo mu buryo bw’umwuka, icyo gihe noneho ukuri ko mu Byanditswe kwatangwaga na Yesu kwahazaga ibyifuzo byabo. Ni muri ubwo buryo bajyanywe mu gituza, cyangwa mu mwanya w’igikundiro, imbere ya Aburahamu Mukuru, Yehova Imana.
Ku rundi ruhande, abagize itsinda ry’umutunzi bagiye mu mimerere yo kutemerwa n’Imana, kubera ko banze kwemera ubutumwa bw’Ubwami bwigishijwe na Yesu bamaramaje. Ni muri ubwo buryo bapfuye ku bihereranye n’umwanya bahozemo mbere wasaga n’aho ari uw’igikundiro. Koko rero, bavuzweho kuba ari nk’aho barimo bababazwa mu buryo bw’ikigereranyo. Umva noneho uko umutunzi yavuze:
“Aburahamu sogokuru, mbabarira, wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi, antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.” Ubutumwa bukongora buhereranye n’urubanza rw’Imana, bubwirizwa n’abigishwa ba Yesu, ni bwo bubabaza abagize itsinda ry’umutunzi. Bifuza ko abigishwa ba Yesu bareka gutangaza ubwo butumwa, bityo bigatuma kubabazwa kwabo byoroshywa mu rugero runaka.
“[Ariko] Aburahamu aramubwira ati ‘mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi: none aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane. Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’”
Mbega ukuntu byari bihuje n’ubutabera kandi bikwiriye ko ihinduka ritangaje nk’iryo riba hagati y’itsinda rya Lazaro n’iry’umutunzi! Iryo hinduka ry’imimerere ryabaye nyuma y’amezi make kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe isezerano rya kera ry’Amategeko ryasimburwaga n’isezerano rishya. Icyo gihe byahise bigaragara neza ko abigishwa, aho kuba Abafarisayo n’abandi bayobozi ba kidini, ari bo bemerwaga n’Imana. Ku bw’ibyo, “umworera munini” watandukanyaga umutunzi w’ikigereranyo n’abigishwa ba Yesu ushushanya urubanza rudahinduka kandi rukiranuka rw’Imana.
Umutunzi yongeye gusaba ‘sekuru Aburahamu’ ati ‘nibura wohereze [Lazaro] kwa data, kuko mfite bene data batanu.’ Muri ayo magambo, umutunzi yiyemereye ko yari afitanye imishyikirano ya bugufi n’undi sekuru, uwo akaba mu by’ukuri ari Satani Diyabule. Umutunzi yasabye ko Lazaro yagabanya uburemere bw’ubutumwa bw’urubanza rw’Imana kugira ngo adashyira ‘bene se batanu,’ ni ukuvuga abanyamadini bari bafatanyije na we, ‘aho hantu ho kubabarizwa cyane.’
“[Ariko] Aburahamu aramubwira ati ‘bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’” Koko rero, niba abo ‘bene se batanu’ barashakaga kurokoka uko kubabazwa, nta kindi bagombaga gukora kitari ukumvira inyandiko za Mose n’iz’Abahanuzi zerekanaga ko Yesu ari Mesiya, hanyuma bagahinduka abigishwa be. Ariko umutunzi yarwanyije icyo gitekerezo agira ati “oya, sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga, bazīhana.”
Ariko kandi, yaramubwiye ati “nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera, naho umuntu yazuka.” Imana ntizakora ibimenyetso cyangwa ibitangaza byihariye kugira ngo yemeze abantu. Niba bashaka kwemerwa na yo, bagomba gusoma kandi bagakurikiza Ibyanditswe. Luka 16:14-31; Yohana 9:28, 29; Matayo 19:3-9; Abagalatiya 3:24; Abakolosayi 2:14; Yohana 8:44.
▪ Kuki gupfa k’umutunzi no gupfa kwa Lazaro byari mu buryo bw’ikigereranyo, kandi se, bishushanya iki?
▪ Yesu yavuze ko hari kubaho irihe hinduka mu ntangiriro z’umurimo wa Yohana?
▪ Ni iki cyari gukurwaho nyuma y’urupfu rwa Yesu, kandi se, ni gute ibyo byari kugira ingaruka ku birebana no gutana kw’abashakanye?
▪ Mu rugero rwa Yesu, ni bande bagereranywa n’umutunzi na Lazaro?
▪ Ni ukuhe kubabazwa kwageze ku mutunzi, kandi yasabye ko yakoroherezwa imibabaro mu buhe buryo?
▪ “Umworera munini” ushushanya iki?
▪ Sekuru nyakuri w’umutunzi ni nde, kandi se bene se batanu ni bande?