ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 93
  • Igihe Umwana w’Umuntu Azahishurwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igihe Umwana w’Umuntu Azahishurwa
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Umwana w’umuntu azahishurwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ubwami bw’Imana buzaza ryari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mbese, Witeguye Umunsi wa Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 93

Igice cya 93

Igihe Umwana w’Umuntu Azahishurwa

MU GIHE Yesu yari akiri mu karere ko mu majyaruguru (i Samariya cyangwa i Galilaya), Abafarisayo bamubajije ibihereranye n’ukuza k’Ubwami. Bizeraga ko bwari kuzaza mu buryo buhambaye cyane, nyamara Yesu yaravuze ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro, kandi ntibazavuga bati ‘dore, ngubu,’ cyangwa bati ‘nguburiya’: kuko Ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”

Ayo magambo ya Yesu agira ati “hagati muri mwe,” rimwe na rimwe yagiye ahindurwa ngo “muri mwe.” Ni yo mpamvu bamwe batekereje ko Yesu yashakaga kuvuga ko Ubwami bw’Imana butegekera mu mitima y’abagaragu bayo. Uko bigaragara ariko, Ubwami bw’Imana ntibwari mu mitima y’abo Bafarisayo batizeraga, abo Yesu yarimo abwira. Nyamara kandi, bwari hagati muri bo, kubera ko Yesu Kristo, Umwami washyizweho w’Ubwami bw’Imana, yari hagati muri bo rwose.

Birashoboka ko Yesu yakomeje avugana n’abigishwa be ibihereranye n’ukuza k’Ubwami Abafarisayo bamaze kugenda. Yatekereje mu buryo bwihariye ku gihe yari kuzaba ahari afite ububasha bwa Cyami, maze arababurira ati “bazababwira bati ‘dore, nguriya,’ cyangwa bati ‘dore, nguyu.’ Ntimuzajyeyo, kandi ntimuzabakurikire [abo ba Mesiya b’ibinyoma]. Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.” Muri ubwo buryo, Yesu yarimo agaragaza ko kimwe n’uko iyo umurabyo urabije abantu bawubona mu turere twinshi dutandukanye, ari na ko ibimenyetso by’ukuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami byari kugaragarira neza abantu bose bifuza kubibona.

Hanyuma, Yesu yatanze ingero z’ibintu byari byarabayeho mu gihe cya kera kugira ngo agaragaze imyifatire abantu bari kuba bafite mu gihe yari kuzaba ahari. Yaravuze ati “kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu. . . . No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga; maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru, biragwa, birabarimbura bose. Ni na ko bizamera, umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.”

Yesu ntiyari arimo avuga ko mu minsi ya Nowa no mu minsi ya Loti abantu barimbutse bazira gusa kuba barakomeje guhugira mu bikorwa bisanzwe, urugero nko kurya, kunywa, kugura, kugurisha, kubiba no kubaka. N’ikimenyimenyi, Nowa na Loti hamwe n’imiryango yabo na bo bakoraga ibyo bintu. Ariko abandi bo bahugiye muri iyo mirimo ya buri munsi ntibita na busa ku byo Imana ishaka, iyo ikaba ari yo mpamvu yatumye barimbuka. Ni na yo mpamvu izatuma abantu barimbuka ubwo Kristo azahishurwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye uzagera kuri iyi gahunda y’ibintu.

Yesu yatsindagirije akamaro ko kwitabira nta kuzuyaza ibimenyetso byari kuranga igihe yari kuzaba ahari afite ububasha bwa Cyami, yongeraho ati “uwo munsi, ūzaba [ari] hejuru y’inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo; n’uri mu mirima ni uko, ntazasubira inyuma. Mwibuke muka Loti.”

Mu gihe ibimenyetso by’ukuhaba kwa Yesu bigaragara, abantu ntibagombye kureka ngo ibyo gukunda ubutunzi bibabuze kugira icyo bakora batazuyaje. Igihe umugore wa Loti yavaga i Sodomu, uko bigaragara yifuje ibintu yari asize, maze ahinduka inkingi y’umunyu.

Yesu yakomeje asobanurira abigishwa be imimerere yari kuzaba iriho mu gihe cyo kuhaba kwe, ababwira ati ‘muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi asigare. Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa, undi asigare.’

Kujyanwa bigereranywa no kwinjira mu nkuge kwa Nowa n’umuryango we n’uburyo abamarayika bavanye Loti n’umuryango we i Sodomu. Ibyo bisobanura agakiza. Ku rundi ruhande, gusigara bisobanura kurimbuka.

Abigishwa bumvise avuze atyo, baramubajije bati “Databuja, bizabera he?”

Yesu yarashubije ati “aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.” ‘Abazajyanwa’ kugira ngo bahabwe agakiza bagereranywa n’inkongoro zireba kure, kuko ziteranira aho “intumbi” iri. Ijambo intumbi ryerekeza kuri Kristo w’ukuri igihe yari kuzaba ahari mu buryo butagaragara afite ububasha bwa Cyami, no ku birori byo mu buryo bw’umwuka byateguwe na Yehova. Luka 17:20-37; Itangiriro 19:26.

▪ Ni mu buhe buryo Ubwami bwari hagati mu Bafarisayo?

▪ Ni mu buhe buryo ukuhaba kwa Yesu kwari kumera nk’umurabyo?

▪ Kuki abantu bazarimburwa bazira ibikorwa bazaba barakoze mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo?

▪ Kujyanwa no gusigara bisobanura iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze