Igice cya 95
Amasomo ku Bihereranye no Gutana kw’Abashakanye no Gukunda Abana
YESU n’abigishwa be bari bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. Bambutse Uruzi rwa Yorodani maze banyura mu nzira yambukiranyaga intara ya Pereya. Yesu yari i Pereya ibyumweru bike mbere y’aho, ariko nyuma yasabwe kujya i Yudaya bitewe n’uko incuti ye Lazaro yari irwaye. Ubwo Yesu yari i Pereya, yavuganye n’Abafarisayo ku bihereranye no gutana kw’abashakanye, maze bongera kubyutsa icyo kibazo.
Abafarisayo bari bafite imitekerereze itandukanye hagati yabo ku bihereranye no gutana kw’abashakanye. Mose yari yaravuze ko umugabo yashoboraga gusenda umugore we bitewe n’ikintu ‘giteye isoni yamubonyeho.’ Bamwe bemeraga ko ibyo byerekezaga gusa ku bwiyandarike. Ariko abandi bo babonaga ko muri icyo kintu ‘giteye isoni’ hari hakubiyemo n’udukosa duto duto. Bityo, kugira ngo Abafarisayo bagerageze Yesu, baramubajije bati “mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we, amuhora ikintu cyose?” Bari bizeye neza ko icyo Yesu yari kuvuga cyose cyari gutuma agirana ibibazo na bo bitewe n’uko babibonaga mu buryo butandukanye.
Yesu yashubije icyo kibazo mu buryo bugaragaza ubuhanga, atishingikirije ku mitekerereze iyo ari yo yose ya kimuntu, ahubwo yerekeza ku mugambi wa mbere uhereranye n’ishyingiranwa. Yarabajije ati “ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti ‘ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri bab[i]ri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Yesu yagaragaje ko umugambi wa mbere w’Imana wari uw’uko abashakanye babana akaramata. Abafarisayo baramushubije bati “niba ari uko [bimeze se], ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”
Yesu yarashubije ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu, kuko imitima yanyu inangiye: ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.” Ni koko, igihe Imana yashyiragaho amahame nyakuri agenga ishyingiranwa mu ngobyi ya Edeni, ntiyigeze iteganya ibyo gutana.
Yesu yakomeje abwira Abafarisayo ati “ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we, atamuhora gusambana [ijambo rikomoka ku ry’Ikigiriki por·neiʹa], akarongora undi, azaba asambanye.” Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ko por·neiʹa, ni ukuvuga ubusambanyi bw’akahebwe, ari yo mpamvu yonyine yo gutana yemerwa n’Imana.
Abigishwa bamaze kumva ko ishyingiranwa ryagombye kuba ubumwe buramba, impamvu yo gutana ikaba ari iyo imwe gusa, byatumye bavuga bati “iby’umugabo n’umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.” Nta gushidikanya ko umuntu wese uteganya gushyingiranwa yagombye gutekereza cyane yitonze ku bihereranye n’imirunga ihoraho ihuza abashakanye!
Yesu yakomeje avuga ibyerekeranye n’ubuseribateri. Yasobanuye ko hari abahungu bamwe bavuka ari ibiremba, ku buryo badashobora kurongora bitewe n’uko nta bushobozi baba bafite bwo kugira imibonano mpuzabitsina. Hari abandi bagizwe inkone n’abantu babigiranye ubugome, bakaba baratumye batakaza ubushobozi bwo kugira imibonano mpuzabitsina. Hanyuma, hari bamwe bategeka icyifuzo cyo gushyingirwa no kugira imibonano mpuzabitsina kugira ngo bitangire mu buryo bwuzuye kurushaho ibintu bihereranye n’Ubwami bwo mu ijuru. Yesu yashoje agira ati “ubasha kubyemera [ni ukuvuga iby’ubuseribateri] abyemere.”
Icyo gihe, abantu batangiye kuzanira Yesu abana babo bato. Ariko kandi, abigishwa bakankamiye abo bana bagerageza no kubirukana, nta gushidikanya bakaba barashakaga kurinda Yesu imihangayiko itari ngombwa. Nyamara Yesu yarababwiye ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze; kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko ūtemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”
Mbega amasomo meza Yesu yatanze aha ngaha! Kugira ngo tuzabone Ubwami bw’Imana, tugomba kwigana abana bato mu bihereranye no kwicisha bugufi no gukunda kwigishwa. Ariko kandi, urugero rwa Yesu rugaragaza nanone ukuntu ari iby’ingenzi, cyane cyane ku babyeyi, kumarana igihe n’abana babo. Icyo gihe Yesu yagaragaje ukuntu yakundaga abana bato, abakikira kandi akabaha umugisha. Matayo 19:1-15; Gutegeka 24:1; Luka 16:18; Mariko 10:1-16; Luka 18:15-17.
▪ Ni ibihe bitekerezo bitandukanye Abafarisayo bari bafite ku bihereranye no gutana kw’abashakanye, kandi se, ni gute bagerageje Yesu?
▪ Ni gute Yesu yabyifashemo igihe Abafarisayo bashakishaga ukuntu bamugerageza, kandi ni iyihe mpamvu imwe yonyine yatanze yatuma habaho gutana kw’abashakanye?
▪ Kuki abigishwa ba Yesu bavuze ko kurongora atari byiza, kandi se, ni iyihe nkunga Yesu yabateye?
▪ Ni irihe somo Yesu yaduhaye binyuriye ku kuntu yafashe abana bato?