Igice cya 101
I Betaniya, mu Rugo rwa Simoni
IGIHE Yesu yavaga i Yeriko, yerekeje i Betaniya. Urwo rugendo rwafashe hafi umunsi wose, kubera ko bagombaga kuzamuka ibirometero 19 mu nzira igoranye. Umudugudu wa Yeriko wari hasi ku butumburuke bwa metero hafi 250 uhereye ku nyanja, naho umudugudu wa Betaniya wo ukaba wari hejuru ku butumburuke bwa metero 760 uhereye ku nyanja. Ushobora kuba wibuka ko i Betaniya ari ho Lazaro na bashiki be bari batuye. Uwo mudugudu muto wari ku ibanga ry’Umusozi wa Elayono mu ruhande rw’iburasirazuba, mu birometero hafi bitatu uturutse i Yerusalemu.
Abantu benshi bari bamaze kugera i Yerusalemu baje kwizihiza Pasika. Bari baje kare kugira ngo biyeze mu buryo buhuje n’imigenzo yakurikizwaga. Wenda babaga bakoze ku ntumbi cyangwa bakoze ikindi kintu cyatumye bahumana. Bityo, bakoze ibyajyanaga n’umuhango wo kwiyeza kugira ngo bizihize Pasika mu buryo bwemewe. Mu gihe abo bari bahageze kare bari bateraniye mu rusengero, benshi batangiye kwibaza niba Yesu yari kuza kwizihiza Pasika.
Yerusalemu yari yabaye urubuga rw’impaka ku bihereranye na Yesu. Byari bizwi na bose ko abayobozi ba kidini bashakaga kumufata kugira ngo bamwice. N’ikimenyimenyi kandi, bari baratanze itegeko ko uwo ari we wese wari kumenya aho aherereye yagombaga kugenda akabibabwira. Mu mezi yari ashize, incuro eshatu zose—ni ukuvuga ku Munsi Mukuru w’Ingando, ku Munsi Mukuru wo Kwezwa k’Urusengero, na nyuma y’uko azura Lazaro—abo bayobozi ba kidini bari baragerageje kumwica. Ni yo mpamvu abantu bibazaga niba Yesu yari kongera kwigaragariza mu ruhame. Barabazanyije bati “mbese mutekereza mute?”
Hagati aho, Yesu yageze i Betaniya Pasika ishigaje iminsi itandatu ngo ibe, ikaba yari kuba ku itariki ya 14 Nisani ukurikije kalendari ya Kiyahudi. Yesu yageze i Betaniya ku wa Gatanu mu gihe cya nimugoroba, itariki ya 8 Nisani itangiye. Ntiyari gukora urugendo rwo kujya i Betaniya ku wa Gatandatu, kubera ko gukora urugendo ku Isabato—ni ukuvuga kuva ku wa Gatanu izuba rirenze kugeza ku wa Gatandatu izuba rirenze—mu mategeko ya Kiyahudi byari bibujijwe. Birashoboka ko Yesu yagiye kwa Lazaro nk’uko yari yarabigenje mbere y’aho, maze akararayo ku wa Gatanu.
Ariko kandi, ku wa Gatandatu undi muntu w’i Betaniya yatumiye Yesu na bagenzi be kugira ngo basangire ifunguro rya nimugoroba. Uwo muntu ni Simoni, wahoze ari umubembe, Yesu akaba ashobora kuba yari yaramukijije mbere y’aho. Mu buryo buhuje n’umuco wa Marita wo kugira umwete, ni we wahereje abashyitsi. Ariko nk’uko byari bisanzwe, Mariya yitaye kuri Yesu, ariko ku buryo noneho byabyukije impaka.
Mariya yafunguye icwende cyangwa icupa ryari ririmo hafi igice cya litiro y’amavuta ahumura, “y’agati kitwa narada.” Yari amavuta y’igiciro cyinshi. Mu by’ukuri, agaciro kayo kari gahwanye hafi n’umushahara w’umwaka wose! Igihe Mariya yasukaga ayo mavuta ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye maze akabihanaguza umusatsi we, impumuro yayo nziza cyane yatamye inzu yose.
Abigishwa bararakaye maze baramubaza bati “aya mavuta apfiriye iki ubusa?” Maze Yuda Isikaryota aravuga ati “ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” Ariko, mu by’ukuri Yuda ntiyari ababariye abakene, kubera ko yajyaga yiba amafaranga mu isanduku abigishwa babikagamo.
Yesu yarengeye Mariya. Yarababwiye ati “nimumureke! Muramuterera iki agahinda? Ko angiriye neza cyane! Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka: kandi aho mwashakira mwabagirira neza; ariko jyeweho ntituzahorana iteka. Akoze uko ashoboye; abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Icyo gihe Yesu yari amaze amasaha arenga 24 i Betaniya, kandi inkuru yari yabaye kimomo ko ahari. Kubera iyo mpamvu, abantu benshi baje mu rugo kwa Simoni kureba Yesu, ariko bari baje no kureba Lazaro na we wari uhari. Bityo rero, abatambyi bakuru bigiriye inama yo kutica Yesu gusa ahubwo batekereza no kwica Lazaro. Ibyo byatewe n’uko abantu benshi bizeye Yesu kubera ko babonaga uwo yari yazuye! Mbega ukuntu abo bayobozi ba kidini mu by’ukuri bari abagome! Yohana 11:55–12:11; Matayo 26:6-13; Mariko 14:3-9; Ibyakozwe 1:12.
▪ Ni izihe mpaka zagiriwe mu rusengero rw’i Yerusalemu, kandi kuki?
▪ Kuki Yesu agomba kuba yarageze i Betaniya ku wa Gatanu aho kuhagera ku wa Gatandatu?
▪ Yesu ageze i Betaniya, ni hehe ashobora kuba yari ari mu gihe cy’Isabato?
▪ Ni ikihe gikorwa Mariya yakoze kikabyutsa impaka, kandi se, ni gute Yesu yamurengeye?
▪ Ni iki kigaragaza ko abatambyi bakuru bari abagome mu buryo bukomeye?