Igazeti ya Nimukanguke! ishishikaza abantu benshi
Iyi gazeti yatangiye yitwa L’Age d’Or. Nomero yayo ya mbere yasohotse ku itariki ya 1 Ukwakira 1919. Iyi gazeti yavugaga ku bintu bitandukanye bigize imibereho y’abantu. Yamenyeshaga abantu ibyaberaga mu isi kandi ikabereka ko igisubizo rukumbi cy’ibibazo by’abantu ari Ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi, buzageza abantu mu “gihe cy’uburumbuke” (L’Age d’Or). Igifubiko cy’iyo gazeti cyagiye gihinduka, ariko ubutumwa bwayo ntibwahindutse. Iyo gazeti yari igenewe gutangwa mu murimo wo kubwiriza, kandi mu gihe cy’imyaka myinshi umubare wa kopi zatangwaga warutaga umubare w’Umunara w’Umurinzi.
Guhera ku nomero yo ku itariki ya 6 Ukwakira 1937, izina ryayo ryarahindutse, riba Consolation (risobanura ihumure). Iryo zina ryari rikwiriye bitewe n’uko abantu benshi bakandamizwaga, n’isi ikaba yari irimo imivurungano yatewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyakora ihumure iyo gazeti yatangaga ryahumurizaga gusa abantu bakunda ukuri nta buryarya.
Guhera kuri nomero yo ku itariki ya 22 Kanama 1946, yatangiye kwitwa Nimukanguke! Yibandaga ku gukangura abantu ngo bamenye icyo ibibera mu isi bisobanura. Iyo gazeti yakoreshaga amakuru y’ibiro ntaramakuru bisanzwe, ariko nanone yari ifite abayiha amakuru hirya no hino ku isi. Nimukanguke! yabaga irimo ingingo zinyuranye zirimo amakuru ashyize mu gaciro, y’ingirakamaro kandi yakorewe ubushakashatsi bwimbitse, yashishikarizaga abasomyi gutekereza ku butumwa bw’ingenzi kurushaho bwatangwaga n’iyo gazeti, buvuga ko ibibera ku isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, bugaragaza ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzazanira imigisha y’iteka abantu biga ibyo Imana ishaka kandi bakabikora. Iyo gazeti yabaye igikoresho cy’ingirakamaro cyane mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose kandi iba ikiraro kigana ku nyigisho zimbitse zisohoka mu Munara w’Umurinzi no mu bindi bitabo.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1993, Nimukanguke! yacapwaga mu ndimi 67, hagacapwa kopi 13.240.000 kuri buri nomero.