Igice cya 17
Ironkere Umutekano mu Bwoko bw’Imana
1, 2. Ni gute imimerere y’abantu ubu imeze nk’iy’abatuye mu karere kazahajwe n’inkubi y’umuyaga?
TEKEREZA inkubi y’umuyaga ibaye yazahaje akarere utuyemo. Urugo rwawe rugasenyuka ndetse n’ibyo utunze byose bikazimangatana. Ibiribwa na byo bikaba ingume. Mbese bikaba bigaragara ko nta merekezo. Nyuma, ku buryo mutari mwiteze, mukabona ubufasha bw’ingoboka bubagezeho. Mugahabwa ibyo kurya n’imyambaro ku bwinshi. Ukubakirwa inzu nshya. Nta gushidikanya ko wagaragariza ugushimira kwimbitse umuntu wakugejejeho ubwo bufasha.
2 Hari ikintu kirimo kiba muri iki gihe, gishobora kugereranywa n’ibyo. Kimwe na ya nkubi y’umuyaga, ukwigomeka kwa Adamu na Eva kwazaniye ubwoko bwa kimuntu amakuba atagira ingano. Ubuturo bwa Paradizo abantu bari bafite bwaratakaye. Kuva ubwo, ubutegetsi bwa kimuntu bwananiwe gukuriraho abantu intambara, ubwicanyi n’akarengane. Idini ry’ikinyoma ryateje imbaga y’abantu inzara yo kubura ibyo kurya by’umwuka bihesha ubuzima. Icyakora mu buryo bw’umwuka, Yehova Imana ubu arimo aratanga ibyo kurya, imyambaro n’ubwugamo. Ibyo abikora mu buhe buryo?
“[U]MUGARAGU UKIRANUKA W’UBWENGE”
3. Ni gute Yehova aha abantu ibyo bakeneye, nk’uko bigaragazwa n’izihe ngero?
3 Muri rusange, ubufasha bw’ingoboka butangwa binyuriye mu muryango runaka uzwi, na Yehova rero ni ko yabigenje kugira ngo ageze ku bwoko bwe ibyo yabuteguriye by’umwuka. Urugero, Abisirayeli bari “iteraniro ry’Uwiteka” mu gihe cy’imyaka 1.500. Bamwe muri bo bari inzira Imana yakoreshaga mu kwigisha Amategeko yayo (1 Ngoma 28:8; 2 Ngoma 17:7-9). Mu kinyejana cya mbere I.C., Yehova yashyizeho umuteguro wa Gikristo. Hashyizweho amatorero kandi yakoreraga munsi y’ubuyobozi bw’inteko nyobozi yari igizwe n’intumwa n’abasaza (Ibyakozwe 15:22-31). Muri iki gihe na bwo, Yehova akorana n’ubwoko bwe binyuriye ku nteko ikora mu buryo bw’umuteguro. Ibyo tubizi dute?
4. “[U]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yagaragaye ko ari nde muri iki gihe, kandi se ni gute ibyo Imana itanga mu buryo bw’umwuka bitugeraho?
4 Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe afite ubutware bwa Cyami, yari gusanga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ akora umurimo wo kugaburira abigishwa Be “igerero, igihe cyaryo” (Matayo 24:45-47). None se, ubwo Yesu yimikirwaga kuba umwami mu ijuru mu wa 1914, ni nde wagaragaye ko ari uwo “mugaragu”? Ntibishoboka ko yaba ari abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu. Ahanini bagaburiraga imikumbi yabo propagande yabaga ishyigikiye ubutegetsi bw’ibihugu byabo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Nyamara ibyo kurya by’umwuka nyabyo kandi biziye igihe gikwiriye byagaburwaga n’itsinda ry’Abakristo b’ukuri basizwe n’umwuka wera w’Imana, bari bagize icyo Yesu yise ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Abo Bakristo basizwe ntibamamaje ubutegetsi bw’abantu, ahubwo babwirije Ubwami bw’Imana. Ingaruka yabaye iy’uko uko imyaka yagiye ihita, “izindi ntama” zigizwe n’abantu bakunda gukiranuka babarirwa muri za miriyoni bifatanije n’‘umugaragu’ wasizwe bakurikiza idini ry’ukuri (Yohana 10:16). Binyuriye ku buyobozi bw’‘umugaragu ukiranuka’ hamwe n’Inteko Nyobozi ye yo muri iki gihe, Imana irimo irakoresha ubwoko bwe bugize umuteguro kugira ngo igeze ku babyifuza bose ibyo kurya by’umwuka, imyambaro n’ubwugamo.
“IGERERO, IGIHE CYARYO”
5. Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka irangwa mu isi muri iki gihe, ariko se ni iki Yehova abikoraho?
5 Yesu yagize ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi batita ku magambo aturuka ku Mana. Nk’uko byahanuwe n’umuhanuzi w’Yehova Amosi, ubu hari “inzara [itari i]y’ibyokurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo . . . iyo kumva amagambo y’Uwiteka” (Amosi 8:11). Ndetse n’abanyamadini babikomeyemo, na bo baguye umudari mu buryo bw’umwuka. Nyamara ariko, ubushake bwa Yehova ni uko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Mu buryo nk’ubwo, ubu arimo aratanga ibyo kurya by’umwuka ku bwinshi. Ariko se, ni hehe twabibonera?
6. Ni gute Yehova yagaburiye ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka mu bihe byahise?
6 Mu mateka, Yehova yagiye aha ubwoko bwe muri rusange ibyo kurya by’umwuka (Yesaya 65:13). Urugero, abatambyi b’Abisirayeli bakoranyaga abagabo, abagore n’abana kugira ngo babigishirize hamwe Amategeko y’Imana (Gutegeka 31:9, 12). Binyuriye ku buyobozi bw’inteko nyobozi, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyiragaho amatorero maze bagateranira hamwe kugira ngo bigishwe kandi baterane inkunga (Abaroma 16:5; Filemoni 1, 2). Abahamya ba Yehova bakurikiza urwo rugero. Niba utari wagera mu Nzu yabo y’Ubwami yo mu karere k’iwanyu, uratumiwe bya gicuti kujya mu materaniro ahabera.
7. Ni irihe sano kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe bifitanye n’ubumenyi hamwe no kwizera?
7 Birumvikana ko ushobora kuba umaze kwiga byinshi mu cyigisho cyawe cya Bibiliya cya bwite. Wenda hari umuhamya wabigufashijemo (Ibyakozwe 8:30-35). Nyamara ariko, ukwizera kwawe kwagereranywa n’igiti kizuma maze kigapfa mu gihe kizaba kititaweho mu buryo bukwiriye. Ku bw’ibyo rero, ugomba kubona ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rikwiye (1 Timoteyo 4:6). Amateraniro ya Gikristo agizwe na porogaramu ya buri gihe yo kwigisha yateganirijwe kukugaburira mu buryo bw’umwuka no kugufasha gukomeza gukura mu kwizera uko ugenda wongera ubumenyi ku byerekeye Imana.—Abakolosayi 1:9, 10.
8. Ni kuki duterwa inkunga yo kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova?
8 Amateraniro agamije ikindi kintu cy’ingenzi. Pawulo yanditse agira ati “tujye tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gutera ishyaka’ risobanura nanone “gutyaza.” Umugani umwe wa Bibiliya ugira uti “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu akaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Buri wese muri twe akeneye guhora atyazwa. Ingorane isi iduteza buri munsi zishobora gutuma ukwizera kwacu kugimba. Iyo tugiye mu materaniro ya Gikristo, duterana inkunga (Abaroma 1:11, 12). Abagize itorero bakurikiza inama y’intumwa Pawulo igira iti “muhumurizanye kandi muhugurane,” kandi bene ibyo bintu bityaza ukwizera kwacu (1 Abatesalonike 5:11). Kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe binagaragaza ko dukunda Imana, kandi biduha uburyo bwo kuyisingiza.—Zaburi 35:18.
“MWAMBARE URUKUNDO”
9. Ni gute Yehova yabaye intangarugero mu kugaragaza urukundo?
9 Nanone Pawulo yanditse agira ati “mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose” (Abakolosayi 3:14). Yehova yaduhereye ubuntu uwo mwambaro. Mu buhe buryo? Abakristo bashobora kugaragaza urukundo kubera ko ari kimwe mu bigize imbuto z’umwuka wera wa Yehova zitangwa n’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Yehova ubwe yagaragaje urukundo rutagereranywa yohereza umwana we w’ikinege kugira ngo tubone ubugingo buhoraho (Yohana 3:16). Ubwo buryo bw’ikirenga Yehova yagaragajemo urukundo rwe bwatubereye icyitegererezo cyo kugira ngo natwe tugaragaze uwo muco. Intumwa Yohana yanditse igira iti “ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.”—1 Yohana 4:11.
10. Ni gute “bene Data [“umuryango wose w’abavandimwe,” MN]” batwungura?
10 Kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami bizaguha uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza urukundo. Aho uzahahurira n’abantu b’ingeri nyinshi. Nta gushidikanya ko uzahita wumva ukuruwe no gushyikirana na benshi muri bo. Birumvikana ko n’abo bakorera Yehova bagiye bagira kamere zitandukanye. Wenda mu gihe cyahise wajyaga wirinda abantu mudateye kimwe. Icyakora, Abakristo bo bagomba “[g]ukund[a] bene Data [“umuryango wose w’abavandimwe,” MN] (1 Petero 2:17). Ku bw’ibyo rero, ishyirireho intego yo kumenyana n’abo muhurira ku Nzu y’Ubwami—ndetse n’abantu mwaba mudahuje imyaka, kamere, ubwoko, cyangwa se amashuri. Birashoboka ko uzabona buri wese afite umuco runaka asumbya abandi.
11. Ni kuki utagombye guhangayikishwa n’uko abagize ubwoko bwa Yehova bafite kamere zitandukanye?
11 Kuba usanga mu itorero abantu buri umwe ku giti cye bafite kamere zitandukanye, ntibyagombye kuguhangayikisha. Dufate urugero, tekereza nk’iyo imodoka nyinshi zirimo zikunyuraho mu muhanda. Zose ntiziba zigendera ku muvuduko umwe, ndetse nta n’ubwo zose ziba ziri mu mimerere imwe. Hari iziba zaragenze ibirometero byinshi, nyamara izindi, kimwe n’uko bimeze kuri wowe, zikaba ari bwo zikijya mu muhanda. Nyamara utitaye kuri ibyo bizitandukanya, ubona zose zirimo zigenda mu muhanda. Uko ni na ko bimeze ku bantu buri umwe umwe ku giti cye mu bagize itorero. Bose si ko bagera ku ntera imwe yo kwera imico ya Gikristo. Byongeye kandi, si ko bose bari mu mimerere imwe mu buryo bw’umubiri cyangwa se bw’ibyiyumvo. Muri bo hari ababa bamaze imyaka myinshi basenga Yehova; abandi na bo ni bwo baba bagitangira. Nyamara ariko, bose baba bagenda mu muhanda ubaganisha ku ‘buzima bw’iteka bahurije hamwe rwose, bahuje imitima n’inama’ (1 Abakorinto 1:10). Ku bw’ibyo rero, ku bantu bagize itorero, ujye wita ku mico ishimwa bafite, aho kwita ku ntege nke zabo. Nubigenza utyo, bizatuma umutima wawe ususuruka, kuko uzibonera ko Imana iri muri ubwo bwoko rwose. Kandi mu by’ukuri, aho ni ho ushaka kuba.—1 Abakorinto 14:25.
12, 13. (a) Mu gihe umwe mu bagize itorero agucumuyeho, ushobora kubyifatamo ute? (b) Ni kuki ari iby’ingenzi kwirinda kubika inzika?
12 Kubera ko abantu bose badatunganye, rimwe na rimwe hari ubwo umwe mu bagize itorero ashobora gukora cyangwa se akavuga ikintu kiguca intege (Abaroma 3:23). Umwigishwa Yakobo yanditse mu buryo buhuje n’ukuri ati “twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose” (Yakobo 3:2). None se uzabyifatamo ute nihagira ugucumuraho? Umugani umwe wa Bibiliya ugira uti “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara; kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe” (Imigani 19:11). Kugira ubushishozi bivuga kureba mu buryo bwimbitse imimerere y’ibintu, ugasobanukirwa icyateye umuntu runaka kuvuga cyangwa kwitwara mu buryo runaka. Abenshi muri twe dukoresha ubushishozi bwinshi mu kwibabarira amakosa yacu bwite. None se, kuki tutanabukoresha mu gusobanukirwa kandi tugatwikira ukudatungana kw’abandi bantu?—Matayo 7:1-5; Abakolosayi 3:13.
13 Ntitukibagirwe na rimwe ko niba dushaka ko Yehova atubabarira tugomba natwe kubabarira abandi (Matayo 6:9, 12, 14, 15). Niba koko tugendera mu kuri, tuzagenzereza abandi bantu mu buryo bwuje urukundo (1 Yohana 1:6, 7; 3:14-16; 4:20, 21). Ku bw’ibyo rero, nugirana ibibazo n’umwe mu bagize itorero, kora uko ushoboye kose kugira ngo wirinde kubika inzika. Niba wambaye urukundo, uzaharanira gukemura icyo kibazo kivutse, kandi ntuzazuyaza gusaba imbabazi niba ari wowe nyirabayazana w’ikibazo cyavutse.—Matayo 5:23, 24; 18:15-17.
14. Ni iyihe mico tugomba kwambara?
14 Umwambaro wacu w’umwuka ugomba kuba ukubiyemo n’indi mico ifitanye isano ya bugufi n’urukundo. Pawulo yanditse agira ati “mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana.” Iyo mico, iyo ijyanye n’urukundo, iba igize “umuntu mushya” urangwaho kubaha Imana (Abakolosayi 3:10, 12). Mbese, uzakora imihati yo kwiyambika muri ubwo buryo? Cyane cyane, niwiyambika urukundo rwa kivandimwe, uzaba wishyizeho ikimenyetso kiranga abigishwa ba Yesu, kuko ubwe yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
AHANTU HARANGWA UMUTEKANO
15. Ni gute itorero rimeze nk’ubwugamo?
15 Nanone kandi, itorero ni ubwugamo, ahantu h’uburinzi wahungira maze ukumva ufite umutekano. Muri ryo, uzasangamo abantu bafite imitima itaryarya baharanira gukora ibyo gukiranuka mu maso y’Imana. Benshi muri bo bagombye kuzibukira ibikorwa bibi n’imyifatire ushobora nawe kuba uhanganye na byo ugira ngo ubineshe (Tito 3:3). Bashobora kubigufashamo kuko babwiwe ko bagomba “[k]wakiran[a] ibibaremerera” (Abagalatiya 6:2). Ni ibyumvikana ko gukomeza kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka ari inshingano yawe bwite (Abagalatiya 6:5; Abafilipi 2:12). Icyakora, Yehova yaduhaye uburyo buhebuje bwo kudufasha no kudushyigikira, ari ryo torero rya Gikristo. Uko ingorane waba ufite zaba zingana kose, ubufasha bw’agaciro buri gihe buba buguteguriwe—itorero ryuje urukundo rizakunganira mu bihe by’umubabaro no kubura amerekezo.—Gereranya na Luka 10:29-37; Ibyakozwe 20:35.
16. Ni ubuhe bufasha abasaza b’itorero batanga?
16 Mu biteguye kugushyigikira harimo n’“impano bantu,” (MN)—abasaza b’itorero bashyizweho, cyangwa se abagenzuzi baragira umukumbi babikunze kandi babishishikariye (Abefeso 4:8, 11, 12; Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:2, 3). Ku bihereranye na bo, Yesaya yahanuye agira ati “umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.”—Yesaya 32:2.
17. (a) Ni ubuhe bufasha cyane cyane Yesu yashakaga gutanga? (b) Ni bintu ki Imana yasezeranije guha ubwoko bwayo?
17 Ikibabaje ni uko, igihe Yesu yari ku isi, ubwo buyobozi bwuje urukundo butarangwaga mu bayobozi ba kidini. Imimerere abantu barimo icyo gihe yaramushavuje cyane, maze ashishikazwa cyane cyane no kubafasha mu buryo bw’umwuka. Yesu yabagiriye impuhwe kubera ko “bari . . . basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Mbega ukuntu ibyo bihuye cyane n’imimerere y’abantu benshi muri iki gihe banihira mu mutima kubera ibibazo, batagira n’umuntu n’umwe bakwerekezaho kugira ngo babone ubufasha no guhumurizwa mu buryo bw’umwuka! Nyamara ubwoko bwa Yehova bwo bubona ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, kubera ko yabusezeranyije agira ati “nzabaha abungeri bo kubaragira; ntibazongera gutinya, cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo.”—Yeremiya 23:4.
18. Ni kuki tugomba gusanga umusaza mu gihe dukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka?
18 Gerageza kumenyana n’abasaza bashyizweho mu itorero. Ni inararibonye mu gushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana, kubera ko bujuje ibisabwa bivugwa muri Bibiliya kugira ngo umuntu abe umugenzuzi (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Ntuzuyaze kwegera umwe muri bo mu gihe ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo uneshe akamenyero cyangwa ingeso inyuranye n’ibyo Imana igusaba. Uzibonera ko abasaza bakurikiza iyi nama ya Pawulo igira iti “mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.”—1 Abatesalonike 2:7, 8; 5:14.
ISHIMIRE UMUTEKANO HAMWE N’UBWOKO BWA YEHOVA
19. Ni iyihe migisha Yehova yasutse ku bashakira umutekano mu muteguro we?
19 N’ubwo turi mu mimerere yo kudatungana, Yehova aduha ibyo kurya by’umwuka, imyambaro n’ubwugamo. Ni ibyumvikana ko tugomba gutegereza isi nshya y’Imana yasezeranyijwe kugira ngo tubashe kuzibonera inyungu zibonerwa muri paradizo yo mu buryo bw’umubiri. Nyamara ariko, abagize umuteguro wa Yehova ubu, bari mu mutekano babonera muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ezekiyeli yahanuye ibiberekeye agira ati “zizibera amahoro, ari nta wuzitera ubwoba.”—Ezekiyeli 34:28; Zaburi 4:8.
20. Ni gute Yehova azadushumbusha ikintu cyose tuzigomwa tugamije kumusenga?
20 Mbega ukuntu dukwiye kuba abantu bashimira kuba Yehova aduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka abigiranye urukundo binyuriye mu Ijambo rye n’umuteguro we! Komeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Ubwoko bw’Imana. Ntubinamukeho utinya ibyo incuti zawe cyangwa se abo mufitanye isano bashobora kugutekerezaho ku bihereranye no kugira ubumenyi ku byerekeye Imana. Hari abashobora kutabona neza kuba wifatanya n’Abahamya ba Yehova kandi ukaba ujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Nyamara ariko, Imana izagushumbusha rwose icyo uzigomwa cyose ugamije kuyisenga (Malaki 3:10). Ni yo mpamvu Yesu yagize ati “ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu, ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa; maze mu gihe kizaza, azahabwa ubugingo buhoraho” (Mariko 10:29, 30). Koko rero, icyo waba warasize inyuma yawe cyose cyangwa ikigeragezo ugomba guhangana na cyo cyose, ushobora kubona incuti nziza hamwe n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka mu bwoko bw’Imana.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
“Umugaragu ukiranuka w’ubwenge” ni nde?
Ni ibiki Yehova yateguye kugira ngo atugaburire mu buryo bw’umwuka?
Ni gute abantu bari mu itorero rya Gikristo badufasha?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 165]