Isomo rya 7
Kwegera Imana mu Isengesho
Kuki ari iby’ingenzi gusenga buri gihe? (1)
Ni nde twagombye gusenga, kandi mu buhe buryo? (2, 3)
Ni ibihe bintu byihariye byagombye gushyirwa mu isengesho? (4)
Ni ryari wagombye gusenga? (5, 6)
Mbese, Imana yumva amasengesho yose? (7)
1. Isengesho ni ikiganiro tugirana n’Imana twicishije bugufi. Wagombye gusenga Imana buri gihe. Bityo, ushobora kugirana imishyikirano ya bugufi na yo nk’incuti y’amagara. Yehova arakomeye cyane kandi afite imbaraga nyinshi cyane, nyamara ariko, yumva amasengesho yacu! Mbese, usenga Imana buri gihe?—Zaburi 65:2; 1 Abatesalonike 5:17.
2. Isengesho ni kimwe mu bigize iyobokamana ryacu. Bityo rero, twagombye gusenga Imana Yehova wenyine. Igihe Yesu yari ku isi, buri gihe yasengaga Se, nta wundi wundi. Twagombye kubigenza dutyo natwe (Matayo 4:10; 6:9). Icyakora, amasengesho yacu yose yagombye kuvugwa mu izina rya Yesu. Ibyo bigaragaza ko twubaha umwanya Yesu afite kandi ko twizera igitambo cye cy’incungu.—Yohana 14:6; 1 Yohana 2:1, 2.
3. Igihe dusenga twagombye kubwira Imana ibiri mu mutima wacu. Nta bwo twagombye gutondagura amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa se kuyasoma mu gitabo cy’amasengesho (Matayo 6:7, 8). Dushobora gusengera mu myifatire iyo ari yo yose yiyubashye, mu gihe icyo ari cyo cyose, n’ahantu aho ari ho hose. Ndetse Imana ishobora kumva n’isengesho rya bucece tuvugiye mu mutima (1 Samweli 1:12, 13). Byaba byiza tubonye ahantu hatuje, kure y’abandi bantu, kugira ngo tuhavugire amasengesho yacu ya bwite.—Mariko 1:35.
4. Ni ibihe bintu ushobora gushyira mu isengesho? Ni ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka ku bucuti bwawe na yo (Abafilipi 4:6, 7). Isengesho ntangarugero rigaragaza ko dushobora gusengera izina rya Yehova n’umugambi we. Nanone dushobora gusenga dusaba guhabwa ibyo dukeneye mu buryo bw’umubiri, kubabarirwa ibyaha byacu, hamwe n’ubufasha bwo kurwanya ikigeragezo (Matayo 6:9-13). Amasengesho yacu ntiyagombye kurangwa n’ubwikunde. Twagombye gusengera gusa ibintu bihuje n’ibyo Imana ishaka.—1 Yohana 5:14.
5. Ushobora gusenga igihe icyo ari cyo cyose wumva umutima wawe ugusunikira gushimira cyangwa gusingiza Imana (1 Ngoma 29:10-13). Wagombye gusenga igihe usumbirijwe n’ibibazo maze ukwizera kwawe kugatangira kugeragezwa (Zaburi 55:22; 120:1). Birakwiriye ko wasenga mbere yo gufungura ibyo kurya byawe (Matayo 14:19). Yehova adutumirira gusenga “iteka mu buryo bwose.”—Abefeso 6:18.
6. Dukeneye gusenga mu buryo bwihariye mu gihe twakoze icyaha gikomeye. Mu gihe nk’icyo, twagombye kwinginga Yehova tumusaba kutugirira ibambe n’imbabazi. Nituyaturira ibyaha byacu kandi tugakora rwose uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubigwamo, Imana “[y]iteguye ku[tu]babarira.”—Zaburi 86:5; Imigani 28:13.
7. Yehova yumva amasengesho y’abakiranutsi gusa. Kugira ngo Imana yumve amasengesho yawe, ugomba kuba ugerageza gukora uko ushoboye ngo ubeho mu buryo buhuje n’amategeko ye (Imigani 15:29; 28:9). Ugomba kwicisha bugufi mu gihe usenga (Luka 18:9-14). Ukeneye kwihatira gukora ibihuje n’ibyo usaba. Bityo, uzaba ugaragaje ko ufite ukwizera, kandi ko mu by’ukuri usobanukiwe ibyo uvuga. Ubwo ni bwo Yehova azasubiza amasengesho yawe.—Abaheburayo 11:6.