ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 14 pp. 28-29
  • Uko Abahamya ba Yehova Bagizwe Umuteguro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Abahamya ba Yehova Bagizwe Umuteguro
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Kuki Imana ifite itorero ikoresha?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Amateraniro dusengeramo Imana, tukigishwa kandi tugaterwa inkunga
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ese Imana ifite itorero ikoresha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Amafaranga bakoresha ava he?
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 14 pp. 28-29

Isomo rya 14

Uko Abahamya ba Yehova Bagizwe Umuteguro

Ni ryari Abahamya ba Yehova batangiye muri iki gihe? (1)

Amateraniro y’Abahamya ba Yehova ayoborwa ate? (2)

Amafaranga yo gukoresha ava hehe? (3)

Ni nde uyobora muri buri torero? (4)

Ni ayahe materaniro manini kurushaho akorwa buri mwaka? (5)

Ni uwuhe murimo ukorerwa ku cyicaro gikuru cyabo no ku biro by’amashami? (6)

1. Abahamya ba Yehova batangiye muri iki gihe mu wa 1870. Mu mizo ya mbere, bitwaga Abigishwa ba Bibiliya. Ariko mu wa 1931 bafashe izina rishingiye ku Byanditswe ry’Abahamya ba Yehova (Yesaya 43:10). Umuteguro watangiye ari muto cyane, ariko uza kwaguka ugera ku Bahamya babarirwa muri za miriyoni, babwirizanya umwete mu bihugu bisaga 230.

2. Amatorero menshi y’Abahamya ba Yehova agira amateraniro incuro eshatu buri cyumweru. Uratumiwe guterana mu materaniro ayo ari yo yose muri yo (Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo bigisha bishingiye kuri Bibiliya. Amateraniro abimburirwa kandi agasozwa n’isengesho. ‘Indirimbo z’umwuka’ zivuye ku mutima na zo ziririmbwa muri menshi muri ayo materaniro (Abefeso 5:18, 19). Kwinjira ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.​—Matayo 10:8.

3. Amatorero menshi ateranira mu Nzu y’Ubwami. Incuro nyinshi, aba ari amazu adahambaye yubatswe n’Abahamya babyitangiye. Nta bwo uzabona amashusho ayo ari yo yose, imisaraba, cyangwa ikindi kintu gisa na byo ku Nzu y’Ubwami. Amafaranga akoreshwa aturuka mu mpano zitangwa ku bushake. Ku bantu bifuza kugira impano batanga, haba hari agasanduku k’impano kabigenewe.​—2 Abakorinto 9:7.

4. Muri buri torero, haba abasaza cyangwa abagenzuzi. Bafata iya mbere mu kwigisha mu itorero (1 Timoteyo 3:1-7; 5:17). Bunganirwa n’abakozi b’imirimo (1 Timoteyo 3:8-10, 12, 13). Abo bagabo nta bwo bishyira hejuru y’itorero (2 Abakorinto 1:24). Nta bwo bahabwa amazina yihariye y’ibyubahiro (Matayo 23:8-10). Nta bwo bambara ibinyuranye n’iby’abandi. Ndetse nta n’ubwo bahemberwa umurimo bakora. Abasaza bita ku byo itorero rikeneye mu buryo bw’umwuka babikunze. Bashobora gutanga ihumure n’ubuyobozi mu bihe by’akaga.​—Yakobo 5:14-16; 1 Petero 5:2, 3.

5. Nanone kandi, Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro mato n’amanini buri mwaka. Muri icyo gihe, amatorero menshi ahurira hamwe ku bw’iyo porogaramu yihariye yo kwiga Bibiliya. Umubatizo w’abigishwa bashya ni kimwe mu bice biba bigize porogaramu y’iryo koraniro rito cyangwa rinini.​—Matayo 3:13-17; 28:19, 20.

6. Icyicaro gikuru ku isi cy’Abahamya ba Yehova kiba i New York. Aho hari Inteko Nyobozi, igizwe n’itsinda ry’abasaza b’inararibonye bayobora umurimo w’itorero wo ku isi hose. Ku isi hose kandi, hari ibiro by’amashami bisaga 100. Aho ngaho, hari abantu bitangiye gukora imirimo bafasha mu gucapa no kohereza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone, hatangwa ubuyobozi ku bihereranye no gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza. Ni kuki utateganya kuzasura ibiro by’ishami rimwe rikwegereye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze