Turagutumiye
Twishimiye kuba twaganiriye nawe binyuriye muri aka gatabo. Twizeye ko wishimiye kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova. Turagutumiye ngo uzaze kudusura ku Nzu yacu y’Ubwami yo mu karere uherereyemo. Uzibonera uko amateraniro yacu ayoborwa. Uzabona ukuntu twihatira kugeza ku bandi ubutumwa bwiza ku bihereranye n’isi izahinduka paradizo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo.
Imana yarabidusezeranyije. “Dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Hashize ibinyejana byinshi iryo sezerano ritanzwe. Igihe abantu bamaze bategereje kiri hafi kurangira. Imimerere y’ibintu iriho ku isi irabigaragaza.
Intumwa Pawulo yagize iti “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Turagusaba kumvira iyo nama ya Pawulo, wifatanya natwe mu materaniro.