ISOMO RYA 1
Gusoma neza
IBYANDITSWE bivuga ko Imana ishaka ko abantu b’ingeri zose ‘bamenya ukuri’ (1 Tim 2:4). Ni yo mpamvu iyo dusomera Bibiliya mu ruhame, kuba twifuza kugeza ku bandi ubumenyi nyakuri byagombye kugira ingaruka ku kuntu dusoma.
Ni iby’ingenzi ko abakiri bato n’abakuru bamenya gusoma Bibiliya n’ibitabo biyisobanura mu ijwi ryumvikana. Twe Abahamya ba Yehova dufite inshingano yo kugeza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Yehova n’inzira ze. Ibyo akenshi biba bikubiyemo gusomera umuntu umwe cyangwa itsinda rito ry’abantu. Nanone dusoma mu ijwi ryumvikana iyo turi mu muryango wacu. Mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato n’abakuze bahabwa inama zikwiriye kugira ngo bamenye gusoma neza mu ijwi riranguruye.
Gusomera Bibiliya mu ruhame, twaba dusomera umuntu umwe cyangwa abagize itorero, ni ikintu tugomba gufatana uburemere. Bibiliya yahumetswe n’Imana. Byongeye kandi, ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga, . . . kandi ribangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira’ (Heb 4:12). Ijambo ry’Imana rikubiyemo ubumenyi butagereranywa tudashobora kubonera ahandi. Rishobora gutuma umuntu amenya Imana y’ukuri yonyine, agirana na yo imishyikirano isusurutse kandi rimufasha guhangana n’ibibazo byo mu buzima. Risobanura icyo umuntu yakora ngo azabone ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana. Intego yacu rero yagombye kuba iyo gusoma Bibiliya neza uko ubushobozi bwacu bungana kose.—Zab 119:140; Yer 26:2.
Uko wasoma neza. Gusoma neza bikubiyemo byinshi, ariko kwitoza kuvuga amagambo neza ni yo ntambwe ya mbere. Ibyo bivuga ko ushyiraho imihati kugira ngo usome ibyanditswe ku rupapuro uko biri neza neza. Ba maso, ntusimbuke amagambo, ntugire ayo urya cyangwa ngo uyasome nabi uyitiranya n’andi byenda gusa.
Kugira ngo usome amagambo neza, ugomba kumenya icyo ibyo usoma byerekezaho. Ibyo bisaba kwitegura witonze. Nyuma y’igihe runaka, numara kugira ubushobozi bwo kureba kure no kwiyumvisha uko ibitekerezo bigenda bikurikirana, uzagira amajyambere mu bihereranye no gusoma neza.
Utwatuzo n’amasaku ni ibintu by’ingenzi cyane bikoreshwa mu mvugo yanditse. Utwatuzo dushobora kugaragaza aho ugomba kuruhuka, igihe umara uruhuka, ndetse n’aho ugomba guhinduranya ijwi. Mu ndimi zimwe na zimwe, kudahinduranya ijwi aho bisabwa n’utwatuzo bishobora gutuma interuro ibaza ihindukamo interuro yemeza, cyangwa se bigahindura burundu icyo isobanura. Birumvikana ariko ko hari ubwo utwatuzo dukoreshwa bitewe ahanini n’amategeko y’ikibonezamvugo. Mu ndimi nyinshi, ntushobora gusoma neza utitaye cyane ku masaku, yaba ayanditswe cyangwa ayo umenya ko ahari bitewe n’icyo interuro yerekezaho. Ibyo bigira ingaruka ku ijwi ukoresha aho yashyizwe. Ugomba kumenya uko utwatuzo n’amasaku bikoreshwa mu rurimi rwawe. Ibyo ni byo bizatuma usoma ibintu byumvikana. Ibuka ko intego yawe yagombye kuba iyo kumvikanisha ibitekerezo, atari iyo kuvuga amagambo gusa.
Kwitoza ni ngombwa niba ushaka kwihingamo ubushobozi bwo gusoma neza. Soma paragarafu imwe gusa, hanyuma uyisubiremo kenshi kugeza ubwo usoma udakora amakosa. Hanyuma, bona kujya kuri paragarafu ikurikira. Noneho, ihatire gusoma amapaji menshi y’igitabo runaka udasimbuka amagambo, cyangwa ngo uyasubiremo cyangwa ngo hagire ayo usoma nabi. Nyuma y’izo ntambwe, saba umuntu kugenzura uko usoma kandi akumenyeshe amakosa ayo ari yo yose ukora.
Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, kutareba neza no kutagira urumuri rukwiriye bituma umuntu agira ingorane mu gusoma. Niba hari icyo wakora kugira ngo icyo kibazo gikemuke, nta gushidikanya ko bizatuma ugira amajyambere mu bihereranye no gusoma.
Nyuma y’igihe runaka, abavandimwe basoma neza bashobora kuzasabwa kujya basoma ibice byo kwigwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero no mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ariko kandi, kugira ngo umuntu asohoze neza iyo nshingano, bimusaba ibirenze ibyo kuba azi kuvuga amagambo neza gusa. Niba ushaka kuba umuntu uzi gusomera mu ruhame mu itorero, ugomba kwihingamo akamenyero keza ko kwisomera. Ibyo bikubiyemo kuzirikana ko buri jambo riba rifite icyo rimaze mu nteruro. Ntiwakwirengagiza amwe muri yo ngo hanyuma usobanukirwe neza ibivugwa. Iyo usomye amagambo nabi, kabone n’iyo waba wisomera, ushobora kumva interuro uko itari. Gusoma nabi bishobora guterwa n’uko utitaye ku masaku cyangwa ku nteruro amagambo yakoreshejwemo. Ihatire gusobanukirwa icyo buri jambo risobanura mu nteruro rigaragaramo. Nanone, zirikana ingaruka utwatuzo tugira ku cyo interuro isobanura. Ibuka ko muri rusange ibitekerezo byumvikanishwa n’amatsinda y’amagambo. Jya wita kuri ibyo kugira ngo mu gihe usoma mu ijwi ryumvikana ujye usoma amatsinda y’amagambo, ari na yo aba agize interuro, aho gusoma buri jambo ukwaryo. Gusobanukirwa neza icyo ibyo usoma bisobanura ni intambwe y’ingenzi ituma ushobora kugeza ku bandi ubumenyi nyakuri mu gihe usomera mu ruhame.
Amagambo intumwa Pawulo yanditse agira ati “ujye ugira umwete wo gusoma,” yayandikiye umusaza w’Umukristo wari inararibonye (1 Tim 4:13). Biragaragara neza rero ko ibyo ari ibintu buri wese muri twe ashobora kugira icyo anonosoraho.