ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 30 p. 186-p. 189 par. 4
  • Kugaragariza uwo muvugana ko umwitayeho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugaragariza uwo muvugana ko umwitayeho
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Uko wakongera ubuhanga bwo kuganira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ihatire kugera abantu ku mutima
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Jya wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 30 p. 186-p. 189 par. 4

ISOMO RYA 30

Kugaragariza uwo muvugana ko umwitayeho

Ni iki ugomba gukora?

Garagaza ko witaye ku bitekerezo by’abo muvugana kandi ko ushishikajwe n’icyatuma bamererwa neza.

Kuki ari iby’ingenzi?

Ubwo ni bumwe mu buryo twiganamo urukundo Yehova atugaragariza, kandi bishobora kudufasha kugera abandi ku mutima.

IYO tugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya, ntitugomba gusa gutuma kubagera mu bwenge. Tugomba no kubagera ku mutima. Uburyo bumwe dushobora kubikoramo ni ukugaragariza abatwumva ko tubitayeho nta buryarya. Hari uburyo bwinshi dushobora kubibagaragarizamo.

Zirikana uko abakumva babona ibintu. Intumwa Pawulo yazirikanaga imimerere abo yabwiraga bakuriyemo n’uko babonaga ibintu. Yagize ati “ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda, kugira ngo nunguke Abayuda: no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko, nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko. Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko, ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo. Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye; kuri bose nabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo” (1 Kor 9:20-23). Ni gute dushobora ‘kuba byose kuri bose’ muri iki gihe?

Mbere yo kuvugana n’abantu, uramutse ubonye uburyo bwo kubanza kubitegereza neza, n’iyo byaba akanya gato, ushobora kumenya ibibashishikaza n’imimerere barimo. Mbese, ushobora kumenya akazi bakora? Ushobora se gutahura idini ryabo? Mbese, nta kimenyetso na kimwe kikwereka uko babayeho mu muryango? Ushingiye ku byo ubona se, ntushobora kugira icyo uhindura ku byo uteganya kuvuga kugira ngo birusheho kunyura abo muvugana?

Kugira ngo ibyo uvuga birusheho gushimisha abakumva, ugomba kubanza gutekereza cyane ku kuntu utangiza ibiganiro mu bantu bo mu ifasi yawe. Mu turere tumwe na tumwe, haba hakubiyemo n’abantu bakomoka mu bindi bihugu. Niba hari abanyamahanga batuye mu ifasi yawe, mbese, waba warabonye uburyo bwiza bwo kubabwiriza? Kubera ko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri,” ishyirireho intego yo kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bose muganiriye no kubagera ku mutima.—1 Tim 2:4.

Tega amatwi witonze. Nubwo Yehova azi byose, ntabura kudutega amatwi. Mu iyerekwa, umuhanuzi Mikaya yeretswe Yehova asaba abamarayika gutanga ibitekerezo ku kuntu ikibazo runaka cyashoboraga gukemuka. Hanyuma Imana yemereye umwe muri abo bamarayika gushyira mu bikorwa igitekerezo cye (1 Abami 22:19-22). Igihe Aburahamu yagaragazaga ko ahangayikishijwe n’urubanza rwari rugiye gusohorera kuri Sodomu, Yehova yemeye kumutega amatwi (Itang 18:23-33). Mu gihe tubwiriza, ni gute dushobora gutega abandi amatwi twigana urugero Yehova yaduhaye?

Shishikariza abo muvugana kugira icyo bavuga. Babaze ikibazo gikwiriye, hanyuma utegereze igisubizo. Batege amatwi by’ukuri. Kubatega amatwi witonze bizabashishikariza kuvuga bisanzuye. Niba hari icyo igisubizo cyabo kiguhishuriye ku bintu bibashishikaza, kibabazeho byinshi, ariko nyine ubikoranye amakenga. Shaka uko warushaho kubamenya, ariko udasa n’aho uri muri anketi. Niba ubonye uburyo bwo kubashimira ubikuye ku mutima ku bw’ibitekerezo byabo, ntukabure kubikora. Ndetse n’igihe utemeranya n’igitekerezo cyabo, bagaragarize ineza ubashimira ko bagize icyo bavuga.—Kolo 4:6.

Icyakora, tugomba kwirinda kugira ngo tutarengera mu gihe tugaragariza abandi ko tubitayeho. Kwita ku bandi ntibiduha uburenganzira bwo kuba ba kazitereyemo (1 Pet 4:15). Tugomba kwirinda ko abo tudahuje igitsina bafata ukundi ineza tubagaragariza tubitaho. Kubera ko ibyo abantu babona ko bikwiriye mu gihe umuntu agaragariza abandi ko abitayeho bigiye bitandukana uko ibihugu n’abantu bigiye binyurana, tugomba kugira amakenga.—Luka 6:31.

Gutegura bidufasha gutega amatwi. Iyo dufite mu bwenge bwacu ubutumwa dushaka kugeza ku bandi, bidufasha kwisanzura no kubitaho by’ukuri. Ibyo bituma batwisanzuraho, kandi bishobora gutuma barushaho kwishimira kuganira natwe.

Tugaragariza abandi ko tububaha tubatega amatwi (Rom 12:10). Ibyo bibagaragariza ko duha agaciro ibitekerezo byabo hamwe n’ibyiyumvo byabo. Bishobora no gutuma barushaho kwita ku byo dushaka kubabwira. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana ritugira inama yo kujya ‘twihutira kumva, ariko tugatinda kuvuga’; ibyo kandi ni mu gihe.—Yak 1:19.

Fasha abandi kugira amajyambere. Kwita ku bandi bidusunikira no gukomeza kuzirikana abantu bagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bwacu, bityo tugasubira kubasura tugamije kubagezaho ukuri kwa Bibiliya, cyane cyane ukuri gufitanye isano n’ibyo bakeneye. Igihe witegura gusubira kubasura, zirikana ibintu bitandukanye wabamenyeho igihe wabasuraga. Teganya kuvuga ku ngingo ibahangayikishije. Garagaza akamaro gafatika ibyo uvuga kuri iyo ngingo bifite, ubafasha kubona uko bashobora kungukirwa n’ibyo biga.—Yes 48:17.

Niba uwo muvugana aguhishuriye ikibazo kimuhangayikishije, fata ko ari uburyo ubonye bwo kumugezaho ubutumwa bwiza. Kurikiza urugero rwa Yesu, we wahoraga yiteguye guhumuriza abantu babaga bababaye (Mar 6:31-34). Irinde umutego wo kwihutira gutanga umuti vuba vuba cyangwa gutanga inama zidafashije. Ibyo bishobora gutuma uwo ubwira abona ko utamwitayeho by’ukuri. Ahubwo, garagaza ko uzi kwishyira mu mwanya w’abandi (1 Pet 3:8). Kora ubushakashatsi mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, maze ubone kuzaha uwo muntu ibisobanuro byubaka bishobora kumufasha gukemura ikibazo afite. Birumvikana ariko ko kwita ku muntu muvugana ubitewe n’urukundo umukunda bizakurinda kumena nta mpamvu ifatika amabanga agenda aguhishurira.—Imig 25:9.

Abantu tuyoborera icyigisho cya Bibiliya bo tugomba kubagaragariza ko tubitaho mu buryo bwihariye. Tekereza ku bintu buri mwigishwa akeneye kandi ubishyire mu isengesho, hanyuma utegure ibyo muziga uzirikana ibyo bintu. Ibaze uti ‘ni iki uyu mwigishwa agomba gukurikizaho kugira ngo akomeze kugira amajyambere?’ Mufashe gufatana uburemere icyo Bibiliya hamwe n’ibitabo by’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bivuga kuri icyo kintu (Mat 24:45). Hari igihe usanga kukimusobanurira gusa ubwabyo bidahagije. Bishobora kuba ngombwa ko umwereka uko yashyira mu bikorwa ihame runaka ryo muri Bibiliya, byanashoboka mukagira ikintu mukorana kigaragaza uko ryashyirwa mu bikorwa.—Yoh 13:1-15.

Mu gihe ufasha abandi guhuza imibereho yabo n’amahame ya Yehova, ugomba gushyira mu gaciro kandi ukagira ubushishozi. Abantu baba barakuriye mu mimerere itari imwe kandi baba bafite ubushobozi butandukanye, kandi ntibagira amajyambere mu rugero rumwe. Ku bw’ibyo, ugomba gushyira mu gaciro mu byo uba ubitezeho (Fili 4:5, NW). Ntukabahatire guhindura imibereho yabo. Reka Ijambo ry’Imana hamwe n’umwuka wayo abe ari byo bibasunikira kuyihindura. Yehova ashaka ko abantu bamukorera n’umutima ukunze, nta gahato (Zab 110:3). Niba hari imyanzuro abo mwigana Bibiliya bagomba gufata, irinde kubabwira uko wowe ubona ibintu, kandi n’iyo abandi bagusaba kugira icyo ubivugaho, ugomba kwirinda kubafatira imyanzuro.—Gal 6:5.

Bafashe mu byo bakeneye. Nubwo Yesu yari ahangayikishijwe mbere na mbere n’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’ababaga bamuteze amatwi, ntiyirengagizaga n’ibindi bintu babaga bakeneye (Mat 15:32). Nubwo ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, hari uburyo bwinshi dushobora kugira icyo tumariramo abandi.

Kwita ku bandi bidusunikira kubazirikana. Urugero, niba imiterere y’ikirere ibangamiye uwo muvugana, mushobora kureba ahandi muganirira cyangwa mugafata gahunda yo kuzakomeza ikiganiro ikindi gihe. Niba isaha waje kumusuriraho imubangamiye, musezeranye ko uzagaruka ikindi gihe. Niba umuturanyi wawe cyangwa undi muntu wagaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bwacu arwariye mu bitaro, mugaragarize ko umwitayeho umwoherereza agakarita cyangwa akandiko cyangwa ujye kumusura. Niba ubona ko bikwiriye, ushobora no kumwoherereza ibyokurya cyangwa ukagira ukundi umugirira neza.

Uko abantu twigana Bibiliya bagenda bagira amajyambere, bashobora kumva bigunze kubera ko baba batakimarana igihe n’incuti zabo za kera. Biyegereze ubagire incuti. Nyuma y’icyigisho cya Bibiliya, marana na bo igihe muganira; shaka n’ikindi gihe mushobora kuganira. Batere inkunga yo gushaka incuti nziza (Imig 13:20). Bafashe kujya mu materaniro ya Gikristo. Icarana na bo mu materaniro. Ku bafite abana bato, babafashe kugira ngo bungukirwe na porogaramu mu buryo bwuzuye.

Bagaragarize ko ubitayeho nta buryarya. Kugaragariza abandi ko ubitayeho si ubundi buhanga, ahubwo ni umuco uva ku mutima. Urugero tubitaho rugaragarira mu buryo bwinshi. Rugaragarira mu kuntu tubatega amatwi no mu byo tubabwira. Rugaragarira kandi ku neza n’icyubahiro tubagaragariza. Ndetse n’iyo nta kintu tuvuze cyangwa dukoze, urugero twita ku bandi rugaragarira mu myifatire yacu no mu maso hacu. Niba twita ku bandi by’ukuri, nta kizababuza kubibona.

Impamvu y’ingenzi kuruta izindi zose ituma twita ku bandi nta buryarya, ni uko iyo tubitayeho tuba twiganye urukundo n’imbabazi Data wo mu ijuru atugaragariza. Kwita ku bandi bidufasha kurehereza abaduteze amatwi kuri Yehova no ku butumwa yadusabye gukwirakwiza ku isi hose. Ku bw’ibyo rero, mu gihe ugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ihatire ‘kutizirikana ubwawe gusa, ahubwo uzirikane n’abandi.’—Fili 2:4.

UKO WAKWITA KU BANDI UBIVANYE KU MUTIMA

  • Niba uwo ubwira avuga, mutege amatwi. Mushimire ko akugaragarije icyo atekereza n’ibyiyumvo bye. Mubaze ibibazo kugira ngo wiyumvishe neza uko abona ibintu.

  • Komeza kumutekerezaho na nyuma yo kuganira na we. Ongera umusure bidatinze.

  • Ganira na we cyane cyane ku ngingo zo muri Bibiliya zifitanye isano n’ibyo akeneye.

  • Gira icyo ukora kugira ngo umufashe. Mufashe mu byo akeneye ako kanya no mu byo ashobora kuzakenera mu gihe kiri imbere.

MYITOZO: (1) Mbere y’iteraniro runaka ry’itorero, shaka umuntu ugaragariza ko umwitayeho. Gira icyo ukora kirenze kumusuhuza. Ihatire kumumenya neza kurushaho. Mugaragarize ko umwitayeho. Bigire akamenyero. (2) Garagariza umuntu muhuriye mu murimo wo kubwiriza ko umwitayeho. Gira icyo ukora kirenze kumugezaho ubutumwa. Mumenye neza. Ibyo uvuga n’ibyo ukora bihuze n’ibyo ugenda umumenyaho. Shaka uko wajya uhora ubikora.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze