ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 38 p. 215-p. 219 par. 2
  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Intangiriro nziza
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kubakira neza imirongo y’ibyanditswe
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 38 p. 215-p. 219 par. 2

ISOMO RYA 38

Intangiriro ibyutsa ugushimishwa

Ni iki ugomba gukora?

Mu nteruro zibimburira disikuru yawe, vuga ikintu gifitanye isano na disikuru, kizashishikaza abaguteze amatwi kandi kikagufasha kugera ku ntego yawe.

Kuki ari iby’ingenzi?

Amagambo abimburira disikuru yawe ashobora kugira uruhare mu gutuma hagira abagutega amatwi no ku rugero bayategamo.

UKO disikuru yaba iri kose, intangiriro yayo iba ari iy’ingenzi cyane. Niba koko watumye abaguteze amatwi bashishikarira disikuru yawe, ibyo uzakomerezaho na byo bazarushaho kubitega amatwi bitonze. Mu murimo wo kubwiriza, nutabyutsa ugushimishwa ugitangira kugirana n’umuntu ikiganiro, ushobora kuzahava utamugejejeho ubutumwa bwose. Igihe uzaba utanga disikuru mu Nzu y’Ubwami, nudakangura ibitekerezo by’abo ubwira, ntibazisohokera; ariko bashobora gutekereza ku bindi bintu.

Mu gihe utegura amagambo y’intangiriro ya disikuru yawe, ihatire kugera kuri izi ntego zikurikira: (1) gukangura ibitekerezo by’abateze amatwi, (2) kumvikanisha neza ingingo ugiye kuvugaho no (3) kugaragaza impamvu iyo ngingo ibafitiye akamaro. Hari igihe izo ntego zose uko ari eshatu ushobora kuzigereraho icyarimwe. Rimwe na rimwe ariko, ushobora guhera kuri imwe imwe, kandi ukazikurikiranya uko ushaka.

Uko wakangura ibitekerezo by’abo ubwira. Kuba abantu bahuriye hamwe kugira ngo bumve disikuru yawe si byo bigaragaza ko byanze bikunze biteguye gukurikira ibyo uvuga batarangaye. Kubera iki? Kubera ko mu mibereho yabo hari ibintu byinshi bagomba kwitaho. Bashobora kuba bifitiye ikibazo mu muryango cyangwa hari ikindi kintu kibahangayikishije. Icyo uba usabwa gukora mu gihe utanga disikuru ni ugukangura ibitekerezo byabo no gukora uko ushoboye kugira ngo bakomeze kwerekeza ibitekerezo ku byo uvuga. Hari uburyo bwinshi ushobora kubigeraho.

Ikibwiriza cyo ku Musozi ni imwe muri disikuru zikomeye kuruta izindi zose zigeze gutangwa. Yatangiye ite? Dukurikije uko Luka abivuga, Yesu yatangiye agira ati “hahirwa, mwebwe abakene; . . . hahirwa mwebwe mushonje ubu; . . . hahirwa mwebwe murira ubu; . . . muzahirwa, abantu nibabanga” (Luka 6:20-22). Kuki ibyo byabyukije ugushimishwa? Mu magambo make gusa, Yesu yatunze agatoki bimwe mu bibazo by’ingutu byari bihangayikishije abari bamuteze amatwi. Hanyuma, aho gutinda kuri ibyo bibazo, yagaragaje ko abari bafite ibyo bibazo bashoboraga kugira ibyishimo; ibyo kandi abikora mu buryo bwatumye abantu bishimira gukomeza kumutega amatwi.

Ushobora no kwifashisha ibibazo mu kubyutsa ugushimishwa, bipfa kuba ari ibibazo bikwiriye. Niba ibibazo wakoresheje bigaragaza ko ugiye kuvuga gusa ku bintu abateze amatwi basanzwe bazi, bazarambirwa kugutega amatwi bidatinze. Ntukabaze ibibazo bibakoza isoni cyangwa bibandagaza. Ahubwo, uzajye ugerageza kubaza ibibazo byawe mu buryo butuma batekereza. Nyuma ya buri kibazo, jya uruhuka ho gato kugira ngo abaguteze amatwi bashake igisubizo mu mutima. Iyo mu mutima bumva musa n’abaganira, ni bwo berekeza ibitekerezo ku byo uvuga.

Ubundi buryo bwiza ushobora kwifashisha mu kubyutsa ugushimishwa ni ukubara inkuru y’ibyabaye mu mibereho. Ariko noneho niba mu baguteze amatwi hari umuntu inkuru yawe ishobora kubangamira, gupfa kuyibara bishobora gutuma utagera ku ntego yawe. Abo ubwira nibakomeza kwibuka inkuru yawe ariko bakibagirwa inyigisho iyikubiyemo, na bwo uzaba waruhijwe n’ubusa. Niba mu gutangiza disikuru yawe wifashishije inkuru y’ibyabaye mu mibereho, yagombye kubera urufatiro inyigisho runaka y’ingirakamaro ikubiye muri disikuru yawe. Nubwo kugira ngo iyo nkuru iryohe bishobora kuba ngombwa ko ugira ibitekerezo byinshi uvugaho, ugomba kwirinda kurondogora.

Hari bamwe batangiza disikuru zabo ikintu giherutse kuvugwa mu makuru, mu binyamakuru by’iwabo cyangwa se ikintu cyavuzwe n’umuntu runaka uzwi. Ibyo na byo bishobora kuba ingirakamaro niba koko bifitanye isano n’ingingo uvugaho kandi bikaba bihuje n’abo ubwira.

Niba disikuru yawe ari imwe mu mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane cyangwa ari iyo mu Iteraniro ry’Umurimo, birushaho kuba byiza iyo amagambo yawe y’intangiriro abaye make kandi akaba agusha ku ngingo. Niba ari disikuru y’abantu bose, ugomba kubahiriza igihe cyagenewe amagambo y’intangiriro. Mu bice bya disikuru biba bisigaye, ni ho uba uri bugeze ku bateze amatwi inyigisho zibafitiye akamaro kenshi kurushaho.

Hari igihe bishobora kuba ngombwa ko ufata ijambo imbere y’abantu bashidikanya ku nyigisho zacu cyangwa se wenda banaturwanya. Wabigenza ute kugira ngo bakurikire ibyo uvuga? Sitefano, Umukristo wo mu kinyejana cya mbere wari ‘wuzuye umwuka wera n’ubwenge,’ yajyanywe shishi itabona imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Aho ngaho, yahatanze ubuhamya bwumvikana ashyigikira Ubukristo. Yatangiye ate? Yahereye ku kintu bose bemeranyagaho, ariko abikora mu kinyabupfura. Yagize ati “yemwe bene Data, kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu” (Ibyak 6:3; 7:2). Kubera ko kuri Areyopago ho muri Atenayi hari abantu batandukanye cyane n’abo Sitefano yabwiraga, intumwa Pawulo yatangije amagambo ahuje neza n’abo yabwiraga. Yagize ati “bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini” (Ibyak 17:22). Kubera ko bombi batangiye disikuru zabo neza, byatumye abantu bakomeza kubatega amatwi.

Mu murimo wo kubwiriza, nawe ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo abo ubwira berekeze ibitekerezo ku byo uvuga. Iyo usuye umuntu mutahanye gahunda, hari igihe usanga ahugiye mu bindi. Mu bihugu bimwe na bimwe, iyo usuye umuntu utari ukwiteguye, ugomba guhita umubwira ikikugenza utazuyaje. Mu bindi bihugu, hari ibintu bisabwa n’umuco ugomba kubahiriza mbere yo kuvuga ikikugenza.—Luka 10:5.

Uko byaba biri kose ariko, kugaragariza umuntu ubucuti buzira uburyarya bishobora kugufasha kugirana na we ikiganiro. Incuro nyinshi biba iby’ingenzi gutangiza ingingo ifitanye isano n’ikintu uwo muntu yerekejeho ibitekerezo. Wabwirwa n’iki ingingo ushobora kwifashisha? Mbese, igihe wamwegeraga, hari icyo yakoraga? Waba se wamusanze mu mirimo y’ubuhinzi bworozi? Ushobora wenda kumusanga atunganya ubusitani bwe, akora imodoka ye, ateka se, amesa cyangwa yita ku bana be. Yaba se yarebaga ikintu runaka, urugero nk’ikinyamakuru cyangwa ikintu cyabaye ku muhanda? Ahantu ari se, haba hagaragaza ko akunda wenda nko kuroba, imikino, umuzika, gutembera cyangwa ikindi kintu? Muri rusange abantu bakunda gushishikazwa n’ibintu baherutse kumva kuri radiyo cyangwa kureba kuri televiziyo. Kumubaza icyo atekereza kuri bene ibyo bintu cyangwa kugira icyo ubivugaho, bishobora gutuma mugirana ikiganiro gisusurutse.

Ikiganiro Yesu yagiranye n’umugore w’Umusamariyakazi ku iriba ryari hafi y’umudugudu wa Sukara, ni urugero ruhebuje rugaragaza uko umuntu yatangiza ikiganiro agamije kugeza ubutumwa ku bandi.—Yoh 4:5-26.

Ugomba gutegura amagambo y’intangiriro witonze, cyane cyane niba ifasi y’itorero ryanyu mukunze kuyibwirizamo kenshi. Naho ubundi, ntiwashobora kugeza ubutumwa ku bandi.

Kumenya ingingo uzaganiraho. Mu itorero rya Gikristo, ubusanzwe uhagarariye porogaramu cyangwa uwakubanjirije kuri platifomu avuga umutwe wa disikuru yawe mbere yo kugutumirira kujya imbere. Icyakora, bishobora kuba iby’ingenzi mu magambo abimburira disikuru yawe wibukije abaguteze amatwi ingingo ugiye kuganiraho. Ibyo ushobora kubikora usubiramo uwo mutwe uko wanditse, ariko si ngombwa ko ubigenza utyo. Ibyo ari byo byose ariko, mu gihe utanga disikuru yawe, umutwe wayo ugomba kugenda wumvikana buhoro buhoro. Mu magambo abimburira disikuru yawe, ugomba kugaragaza neza ingingo ugiye kuvugaho iyo ari yo.

Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kubwiriza, yabasobanuriye neza ubutumwa bagombaga kubwiriza ubwo ari bwo. Yagize ati “nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi’” (Mat 10:7). Naho ku bihereranye n’igihe turimo, Yesu yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa” (Mat 24:14). Icyo dusabwa ni ‘ukubwiriza abantu ijambo,’ cyangwa se mu yandi magambo, kwibanda kuri Bibiliya mu gihe tubwiriza (2 Tim 4:2). Icyakora, mbere yo kurambura Bibiliya yacu cyangwa kuvuga kuri ubwo Bwami, akenshi biba byiza iyo tubanje kuvuga ku kibazo gihangayikishije abantu. Ushobora wenda kuvuga ku kibazo cy’ubugizi bwa nabi, ubushomeri, akarengane, intambara, kurera abana, indwara, urupfu n’ibindi n’ibindi. Ariko ntugatinde kuri ibyo bintu bica abandi intege; ubutumwa tubwiriza ni ubutera inkunga. Ihatire kwerekeza ikiganiro cyanyu ku Ijambo ry’Imana no ku byiringiro dukesha Ubwami.

Garagaza impamvu ibyo uvuga bifitiye akamaro abateze amatwi. Niba ari abagize itorero ubwira, ushobora rwose kwizera ko muri rusange ibyo uvuga bizabashishikaza. Ariko noneho, wakwibaza uti ‘mbese bazantega amatwi nk’abiteze kumenya ikintu kibareba koko? Mbese, bazantega amatwi kubera ko babona ko ibyo mvuga bihuje neza n’ibibazo bafite kandi nkaba nabashishikariza kugira icyo babikoraho?’ Ibyo uzabigeraho ari uko gusa uteguye disikuru yawe ubazirikana, uzirikana imimerere barimo, ibibazo bafite n’uko basanzwe babona ibintu. Niba ari ko wabigenje, ngaho rero mu magambo abimburira disikuru yawe, gira icyo uvuga kibigaragaza.

Waba uvugira kuri platifomu cyangwa ugeza ubutumwa ku muntu umwe, bumwe mu buryo bwiza ushobora kubyutsamo ugushimishwa ni ugutuma abo ubwira babona ko ibyo uvuga hari icyo bibarebaho. Garagaza isano ingingo muvuganaho ifitanye n’ibibazo bafite, ibyo bakeneye cyangwa ibibazo bibaza. Nugaragaza neza ko utagiye gusa kubabwira ibintu muri rusange, ahubwo ko hari ikintu cyihariye ushaka kubivugaho, bazarushaho kugutega amatwi babishishikariye. Kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kuba wateguye disikuru yawe neza.

Uko uvuga amagambo y’intangiriro. Ibyo uvuga utangiza disikuru yawe biba ari iby’ingenzi mu buryo bw’ibanze, ariko uko ubivuga na byo bishobora kugufasha kubyutsa ugushimishwa. Ni yo mpamvu mu gihe utegura utagomba kureba gusa ibyo uzavuga, ahubwo ugomba no kureba uko uzabivuga.

Kubera ko gutoranya amagambo meza uzatangiza disikuru yawe ari iby’ingenzi kugira ngo ugere ku ntego yawe, bishobora kuba iby’ingirakamaro uteguranye ubwitonzi interuro ebyiri cyangwa eshatu za mbere. Muri rusange, birushaho kuba byiza iyo ari ngufi kandi zumvikana. Muri disikuru uzatanga mu itorero, bishobora kuba byiza uzandukuye ku rupapuro wateguriyeho, cyangwa ukazifata mu mutwe kugira ngo amagambo abimburira disikuru yawe azagire imbaraga zikwiranye na yo. Kuvuga amagambo y’intangiriro neza kandi utuje bishobora gutuma utanga igice gisigaye cya disikuru yawe udafite umususu.

Ni ryari wategura amagambo y’intangiriro? Uburyo abantu babikoramo buratandukanye. Bamwe mu bamenyereye gutanga disikuru batekereza ko mu gutegura disikuru, umuntu agomba guhera ku magambo y’intangiriro. Abandi bo bemeza ko umuntu agomba kuyategura amaze gutegura disikuru yose.

Ibyo ari byo byose, mbere yo kumenya amagambo akwiriye uzatangiza disikuru yawe, ugomba kubanza kumenya ingingo uzavugaho n’ingingo z’ingenzi uteganya kuzifashisha uyisobanura. Byagenda bite se niba disikuru yawe ishingiye ku bitekerezo wahawe ku rupapuro rwa disikuru? Nyuma yo gusuzuma ibitekerezo bigize urwo rupapuro, niba ubona icyo wavuga utangiza disikuru yawe, nta cyakubuza kucyandika. Zirikana kandi ko kugira ngo amagambo y’intangiriro uzavuga agire ingaruka nziza, ugomba kuyategura uzirikana abazaba baguteze amatwi uhuje n’ibitekerezo wahawe ku rupapuro rwa disikuru.

UKO WABIGERAHO

  • Ibaze abo uzaba ubwira abo ari bo, imimerere barimo, ibibazo bafite, uko basanzwe babona ibintu n’icyo basanzwe bazi ku ngingo uzavugaho.

  • Shaka ikintu kibashishikaje cyangwa kibafitiye akamaro mu buryo bwihariye ushobora kuvuga mu ngingo yawe.

IMYITOZO: (1) Mbere yo kujya kubwiriza ku nzu n’inzu, tegura amagambo y’intangiriro afitanye isano n’ubutumwa ushaka kugeza ku bandi hamwe n’ikintu giherutse kuba mu karere k’iwanyu. (2) Suzuma paragarafu ya mbere mu ngingo eshanu cyangwa esheshatu zo mu Munara w’Umurinzi. Shaka igituma amagambo yakoreshejwe muri izo paragarafu agira ingaruka nziza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze