ISOMO RYA 47
Kwifashisha neza ibintu bigaragara
KUKI wakwifashisha ibintu bigaragara mu gihe wigisha? Ni ukubera ko bishobora gutuma wigisha neza kurushaho. Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo bagiye bifashisha ibintu bigaragara, kandi dushobora kubigiraho. Iyo amagambo uvuga aherekejwe n’ikintu kigaragara, ubutumwa buyakubiyemo bucengera mu byumviro by’uburyo bubiri. Ibyo rero bishobora kugufasha gutuma abo ubwira bakurikira ibyo uvuga kandi bakarushaho kubizirikana. Ni gute wakwifashisha ibintu bigaragara mu gihe ugeza ubutumwa bwiza ku bandi? Wabwirwa n’iki ko ubikoresha neza?
Uko Abigisha bakomeye kuruta abandi bose bifashishaga ibintu bigaragara. Yehova yagiye yifashisha ibintu bigaragara bitazibagirana kugira ngo ahe abantu amasomo y’ingirakamaro. Igihe kimwe, yajyanye Aburahamu hanze ari nijoro, aramubwira ati “rarama, urebe ijuru, ubare inyenyeri, niba wabasha kuzibara. . . . Urubyaro rwawe ni ko ruzangana” (Itang 15:5). Nubwo iryo sezerano ryasaga n’aho ari inzozi dukurikije uko abantu babona ibintu, ibyo Aburahamu yabonye byamugizeho ingaruka zikomeye bituma yizera Yehova. Ikindi gihe Yehova yohereje Yeremiya mu nzu y’umubumbyi, amwinjiza aho yabumbiraga kugira ngo yitegereze uko aha ibumba ishusho. Mbega isomo ritazibagirana rigaragaza uburenganzira Umuremyi afite bwo gutegeka abantu (Yer 18:1-6)! Yona se we, ni gute yashoboraga kuzigera yibagirwa isomo rirebana no kugira imbabazi Yehova yamwigishije yifashishije uruyuzi (Yona 4:6-11)? Hari n’igihe Yehova yasabaga abahanuzi be gukina udukino tugaragaza ubutumwa bw’ubuhanuzi babaga bahawe, bifashishije ibintu bikwiranye n’ubwo butumwa (1 Abami 11:29-32; Yer 27:1-8; Ezek 4:1-17). Ibyarangaga ihema ry’ibonaniro n’urusengero ubwabyo, byari ishusho idufasha gusobanukirwa ibintu byo mu ijuru (Heb 9:9, 23, 24). Nanone incuro nyinshi Imana yagiye yifashisha iyerekwa mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ingenzi.—Ezek 1:4-28; 8:2-18; Ibyak 10:9-16; 16:9, 10; Ibyah 1:1.
Ni gute Yesu yifashishije ibintu bigaragara? Igihe Abafarisayo hamwe n’abayoboke ba Herode bageragezaga kumutegera ku byo yavugaga, Yesu yabasabye kumwereka igiceri cy’idenariyo, maze abereka ishusho ya Kayisari yari ikiriho. Hanyuma, yabasobanuriye ko ibya Kayisari byagombaga guhabwa Kayisari, naho iby’Imana bigahabwa Imana (Mat 22:19-21). Igihe Yesu yatangaga isomo ry’uko tugomba kubahisha Imana ibyo dutunze byose, yeretse abigishwa be umupfakazi w’umukene watuye ibyo yari atezeho amakiriro byose, ni ukuvuga uduceri tubiri (Luka 21:1-4). Ikindi gihe, yafashe umwana muto amutangaho urugero rw’ukuntu tugomba kwicisha bugufi, tutararikira (Mat 18:2-6). Na we ubwe yagaragaje icyo kwicisha bugufi bisobanura yoza abigishwa be ibirenge.—Yoh 13:14.
Uko wakwifashisha ibintu bigaragara. Twe ntidushobora kugeza ubutumwa ku bantu twifashishije iyerekwa, nk’uko Yehova yabigenzaga. Icyakora, hari amashusho menshi akangura ibitekerezo aboneka mu bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova. Jya uyifashisha mu gihe ufasha abantu bashimishijwe kwiyumvisha uko Paradizo dusezeranywa mu Ijambo ry’Imana izaba imeze. Mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, ushobora kwereka umwigishwa ishusho ifitanye isano n’isomo mwiga, hanyuma ukamusaba kukubwira icyo abona. Birashishikaje kubona ko mu bintu bimwe na bimwe umuhanuzi Amosi yagiye yerekwa, hari igihe Yehova yamubazaga ati “Amosi we, ubonye iki” (Amosi 7:7, 8; 8:1, 2)? Nawe ushobora kubaza bene ibyo bibazo ufasha abantu gutekereza ku mashusho yateganyirijwe kudufasha kwigisha.
Gukora imibare cyangwa kwifashisha imbonerahamwe igaragaza igihe ibintu by’ingenzi byagiye bibera mu mateka bishobora kugufasha gusobanurira abantu ubuhanuzi buvuga iby’“ibihe birindwi” bivugwa muri Daniyeli 4:13 (umurongo wa 16 muri Biblia Yera) cyangwa “ibyumweru mirongo irindwi” bivugwa muri Daniyeli 9:24. Ushobora gusanga ibyo bintu muri bimwe mu bitabo byacu by’imfashanyigisho.
Mu cyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, muramutse mwifashishije ifoto cyangwa ibishushanyo mu gihe muvuga nko ku ihema ry’ibonaniro, urusengero rw’i Yerusalemu cyangwa urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa, mushobora kubisobanukirwa neza kurushaho. Ibyo bintu ushobora kubisanga mu gitabo Étude perspicace des Écritures, mu mugereka wa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau — avec notes et références no mu nomero zimwe na zimwe z’Umunara w’Umurinzi.
Mu gihe musoma Bibiliya mu muryango, mujye mwifashisha neza amakarita. Mukurikirane urugendo Aburahamu yakoze ava muri Uri ajya i Harani, agakomeza agana i Beteli. Murebe inzira Abisirayeli banyuze bava mu Misiri bajya mu Gihugu cy’Isezerano. Mushake ku ikarita aho gakondo ya buri muryango wa Isirayeli yari iherereye. Murebe aho igihugu Salomo yategekaga cyavaga kikagera. Mukurikirane inzira Eliya yanyuze ahunga ava i Yezereli ajya mu butayu, kure ya Bērisheba, ahunga Yezebeli washakaga kumwica (1 Abami 18:46–19:4). Mushakashake aho imidugudu n’imijyi Yesu yabwirijemo iri. Mukurikirane ingendo Pawulo yakoze, uko zivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe.
Ibintu bigaragara bishobora kugufasha mu gihe usobanurira umwigishwa wa Bibiliya imikorere y’itorero. Ushobora kumwereka porogaramu y’ikoraniro runaka, maze ukamusobanurira uko inyigisho duhabwa mu makoraniro ziba ziteye. Hari benshi bagiye bashimishwa cyane no gusura Inzu y’Ubwami cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Ubwo bushobora kuba uburyo bwiza bwo kumufasha kwikuramo ibitekerezo bikocamye yaba afite ku birebana n’umurimo wacu n’icyo ugamije. Mu gihe utembereza umuntu mu Nzu y’Ubwami, mwereke aho itandukaniye n’izindi nsengero. Tsindagiriza ko hatangirwa inyigisho zihebuje, nubwo bwose atari inzu ihambaye. Mwereke ibintu bifitanye isano n’umurimo wacu wo kubwiriza mu buryo bwihariye, urugero nk’ahatangirwa ibitabo, ikarita y’ifasi itorero ribwirizamo n’udusanduku tw’impano (dutandukanye cyane n’utwo andi madini akoresha).
Niba ushobora kubona kaseti videwo zateguwe n’Inteko Nyobozi, zikoreshe ufasha abo mwigana Bibiliya kwiringira Bibiliya, gusobanukirwa imikorere y’Abahamya ba Yehova no kubatera inkunga yo guhuza imibereho yabo n’amahame ya Bibiliya.
Kwifashisha ibintu bigaragara uvugira imbere y’abantu benshi. Iyo utoranyije neza ibintu bigaragara uzifashisha kandi ukabikoresha uko bikwiriye, bigufasha no kwigisha itsinda ry’abantu benshi. Dufite bene ibyo bikoresho binyuranye duhabwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.
Akenshi ingingo zo kwigwa zo mu Munara w’Umurinzi ziba zikubiyemo ibintu bigaragara bigizwe n’amashusho uyobora igazeti ashobora kwifashisha atsindagiriza ingingo z’ingenzi. Uko ni ko bimeze no mu bitabo twiga mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero.
Muri disikuru z’abantu bose zimwe na zimwe, ushobora gukoresha ibintu bigaragara usobanura ingingo z’ingenzi. Icyakora, muri rusange birushaho kuba byiza iyo wibanze ku bintu bivugwa muri Bibiliya, kuko ari yo abenshi mu baba baguteze amatwi baba bafite mu ntoki zabo. Niba ubona ko ari ngombwa ko wifashisha igishushanyo cyangwa urupapuro ruriho ingingo z’ingenzi mu ncamake mu gihe usobanura ingingo zimwe na zimwe za disikuru yawe, genzura mbere y’igihe niba umuntu uzaba yicaye inyuma azabasha kureba cyangwa gusoma ibyo werekana. Icyakora ntugomba gupfa gukoresha bene ibyo bikoresho uko ubonye.
Intego idutera gukoresha ibintu bigaragara iyo tuvuga n’iyo twigisha, si iyo gusetsa abantu. Ikintu cyose ukoresheje kigomba kuba cyiyubashye, hari n’igitekerezo ushaka gutsindagiriza mu buryo bwihariye. Bene ibyo bintu bigira ingaruka nziza iyo bigufasha gusobanura ibyo uvuga, iyo bituma abo ubwira babyumva bitabagoye, cyangwa iyo bitanga ibihamya bidakuka bigaragaza ko ibyo uvuga ari ukuri. Iyo utoranyije igikoresho gikwiriye maze ukagikoresha neza, kigira ingaruka ku bantu ku buryo na nyuma y’imyaka myinshi baba bakicyibuka cyo ubwacyo n’isomo cyabigishaga.
Ubushobozi bwo kumva n’ubwo kubona bigira uruhare rukomeye mu kwiga. Ibuka uko Abigisha bakomeye kuruta abandi bose bagiye bifashisha ibyo byumviro byombi, hanyuma ugerageze kubigana mu gihe wihatira kugera abandi ku mutima.