Yerusalemu n’Urusengero rwa Salomo
YERUSALEMU yitwaga umurwa w’“ubwiza butagira inenge” n’‘ururembo rw’Umwami ukomeye’ (Zb 48:3; 50:2; Amg 2:15). Ni yo yari umurwa mukuru w’ubwoko bw’Imana (Zb 76:3). Dawidi amaze kwambura uwo murwa Abayebusi, yawuhinduye umurwa we mukuru, witwa “ururembo rwa Dawidi,” cyangwa se “Siyoni.”—2Sm 5:7.
Nubwo ahantu Yerusalemu yari yubatse hatari heza cyane, icyatumye yamamara cyane ni uko Imana yahashyize izina ryayo (Gut 26:2). Ni ho hari icyicaro cy’ubutegetsi kandi ni na ho ishyanga ryose ryaherwaga amabwiriza mu by’idini.
Yerusalemu iri ku butumburuke bwa metero 750, mu misozi y’i Yudaya rwagati. Bibiliya ivuga ko Yerusalemu yari yubatse ahantu ‘harehare,’ kandi ko abasenga Yehova bageragayo babanje ‘kuzamuka’ (Zb 48:3; 122:3, 4). Yerusalemu ya kera yari ikikijwe n’ibibaya hamwe n’ibikombe: iburengerazuba no mu majyepfo hari Igikombe cya Mwene Hinomu, naho iburasirazuba hakaba igikombe cya Kidironi (2Abm 23:10; Yr 31:40). Abo mu murwa bavomaga amazi afutse ku isoko ya Gihonia yari mu Gikombe cya Kidironi n’iya Enirogeli yari mu majyepfo y’umurwa, ayo masoko yombi akaba yari ingirakamaro, cyane cyane iyo babaga batewe.—2Sm 17:17.
Ku ishusho yo ku ipaji ya 21, Ururembo rwa Dawidi rugaragara mu ibara ritukura. Mu gihe cy’ubwami bwa Dawidi n’ubwa Salomo, umurwa wagutse ugana mu majyaruguru, ufata Ofeli (ibara ry’icyatsi) n’Umusozi wa Moriya (ibara ry’ubururu) (2Sm 5:7-9; 24:16-25). Mu mpinga z’uwo musozi ni ho Salomo yaje kubakira Yehova urusengero rwiza cyane. Ngaho gerageza gusa n’ureba imbaga y’abagize ubwoko bwa Yehova bazamuka “umusozi w’Uwiteka” ku minsi mikuru ya buri mwaka (Zk 8:3)! Imihanda igaragara ku ishusho yo ku ipaji ya 17 yaboroherezaga izo ngendo zabo.
Urusengero Salomo yubatse rwari rutatse zahabu n’andi mabuye y’agaciro, ni imwe mu mazu ahenze yabayeho ku isi. Igishishikaje ni uko Yehova ubwe ari we wamuhaye igishushanyo mbonera yakurikije arwubaka. Nk’uko ubibona kuri iyo shusho, mu mpande z’urusengero hari ingo ngari hamwe n’amazu abatware bakoreragamo. Gufata akanya ko gukora ubushakashatsi ku byari bigize urusengero si imfabusa rwose.—1Abm 6:1–7:51; 1Ngo 28:11-19; Hb 9:23, 24.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umwami Hezekiya yazibye isoko ya Gihoni hanyuma ayobora amazi yayo mu kidendezi cyari mu ruhande rw’iburengerazuba.—2Ngo 32:4, 30.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]
Nyuma y’igihe, Yerusalemu yaje kwaguka igana iburengerazuba no mu majyaruguru. Abami b’Abayahudi ba nyuma ya Salomo bongereye inkuta n’amarembo. Ubushakashatsi bukorwa ku byataburuwe mu matongo bushobora kuzadufasha gusobanukirwa neza aho inkuta zimwe na zimwe zanyuraga n’uko zareshyaga. Yerusalemu yaje kurimburwa mu mwaka wa 607 M.I.C., hanyuma iza kumara imyaka 70 ari umusaka. Igihe Abayahudi bari bamaze imyaka igera kuri 80 basubiye mu gihugu cyabo, Nehemiya yatangije gahunda ndende yo gusana inkike za Yerusalemu.
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 21]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Yerusalemu/Urusengero rwa Salomo
AHO URUSENGERO RWARI RURI MU GIHE CYA SALOMO
Ibyari bigize urusengero
1. Ahera Cyane
2. Ahera
3. Ibaraza
4. Bowazi
5. Yakini
6. Icyotero cy’Umuringa
7. Igikarabiro Kiyagijwe
8. Ibitereko
9. Ibyumba by’Impande
10. Ibyumba byo Kuriramo
11. Urugo rw’Imbere
URUSENGERO
Umusozi wa Moriya
Ibyumba byo Kuriramo
Ibitereko
Ibyumba by’Impande
Ahera Bowazi
Cyane Ahera Porch Icyotero Urugo
Yakini cy’Umuringa rw’Imbere
Ibitereko Igikarabiro
Kiyagijwe
Ofeli
Urugo rwa Rubanda?
Irembo ry’Amazi?
URUREMBO RWA DAWIDI
Umusozi wa Siyoni
Ingoro ya Dawidi
Irembo ry’Isōko
Inkike ya Manase?
Umunara wa Hananēli
Umunara wa Hameya
Irembo ry’Intama
Irembo ry’Abakumirizi
Irembo rya Hamifukadi
Irembo ry’Amafarashi
IGIKOMBE CYA KIDIRONI
Inkike y’Inyuma?
Gihoni
Ahaje gucishwa umuyoboro w’amazi
IKIBAYA CYA TIROPEWONI
Irembo Rinyuzwamo Imyanda (Ryerekeye Iburasirazuba) (ry’Imyanda)
Enirogeli
Irembo ryo mu Gikombe
IGIKOMBE CYA MWENE HINOMU
Irembo ryo ku Mfuruka
Umunara w’Itanura
Inkike Ngari
Irembo rya Efurayimu
Urugo rwa Rubanda
Irembo ry’Umurwa wa Kera
Inkike ya Ruguru yo ha Mbere
IGICE CYA KABIRI CYA YERUSALEMU
Irembo ry’Amafi
[Ifoto]
Ofeli
Inzu y’umukobwa wa Farawo
Ingoro ya Salomo
Inzu yo mu mbaho z’i Lebanoni
Ibaraza ry’Inkingi
Ibaraza ry’Imanza
Umusozi wa Moriya
Urugo Runini
Urusengero
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
“Ururembo rwa Dawidi” rwari rwubatse ahagana imbere. Naho urusengero rwo rwari rwubatse aho hashashe (ahagana inyuma)
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Igishushanyo cyakozwe na orudinateri kigaragaza “Ururembo rwa Dawidi” rwo ha mbere n’urusengero Salomo yubatse