Kumvira Byarabarokoye
YESU KRISTO yatanze umuburo ku birebana n’irimbuka ry’ubwami bwa Kiyahudi bwari bushingiye ku rusengero rw’i Yerusalemu. Ntiyigeze avuga itariki byari kuberaho. Ariko yavuze ibintu byari kubimburira iryo rimbuka. Yasabye abigishwa be gukomeza kuba maso no guhunga bakava muri ako gace kari kugarijwe n’akaga.
Yesu yahanuye agira ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.” Yaranavuze ati “ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze Ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi.” Yesu yasabye abigishwa be kutazasubira mu rugo kuramira ibyo bari batunze. Bagombaga guhita bahunga niba barashakaga gukiza amagara yabo.—Luka 21:20, 21; Matayo 24:15, 16.
Kugira ngo Cestius Gallus ahoshe imyivumbagatanyo yari imaze igihe, yayoboye ingabo z’Abaroma zitera Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C. Ndetse yinjiye mu mujyi agota urusengero. Umujyi wahise wuzura imivurungano. Abakomeje kuba maso bashoboraga kubona ko bari bugarijwe n’akaga. Ariko se bari gushobora guhunga? Mu buryo butunguranye, Cestius Gallus n’ingabo ze barikubuye baragenda. Abayahudi bari barigometse barabakurikiye. Icyo gihe uburyo bwo guhunga bakava muri Yerusalemu n’i Yudaya bwari bubonetse!
Umwaka wakurikiyeho, ingabo z’Abaroma zarongeye ziratera noneho ziyobowe n’uwitwa Vespasien n’umuhungu we witwaga Titus. Intambara yahise irota mu gihugu cyose. Mu ntangiriro z’umwaka wa 70 I.C. Abaroma bagose Yerusalemu bayubakaho uruzitiro ruriho ibiti bisongoye. Nta muntu n’umwe wari kubona aho aca ahunga (Luka 19:43, 44). Udutsiko twari mu mujyi twasubiranyemo turicana. Mu basigaye, abatarishwe n’Abaroma bajyanwe mu bunyage. Uwo mujyi n’urusengero rwawo byahinduwe umusaka. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wabayeho mu kinyejana cya mbere witwa Josèphe yavuze ko Abayahudi basaga miriyoni baboneye akaga muri uwo mujyi bakahatikirira. Urwo rusengero ntirwongeye kubakwa ukundi.
Iyo Abakristo baza kuba bakiri muri Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C., baba barishwe cyangwa bakajyanwa mu bunyage hamwe n’abandi bose bari barawusigayemo. Ariko rero, abahanga mu by’amateka ba kera bavuze ko Abakristo bari barumviye umuburo w’Imana maze bagahunga bakava muri Yerusalemu n’i Yudaya hose bagahungira mu misozi yo mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Bamwe baragiye batura mu mujyi witwa Pella, wo mu ntara ya Pereya. Bari baravuye i Yudaya kandi ntibongeye gusubirayo. Kumvira umuburo wa Yesu byatumye barokoka.
Ese ufatana uburemere umuburo utanzwe n’umuntu wiringirwa?
Iyo abantu benshi bahawe imiburo ariko ntihagire ikiba batangira kujya bakerensa imiburo. Ariko rero, kumvira imiburo bishobora kukurokora.
Mu gihugu cy’u Bushinwa mu mwaka wa 1975 abantu babwiwe ko hari kuba umutingito. Abategetsi barahagurutse bagira icyo bakora. Abantu na bo bahise babumva vuba. Abantu babarirwa mu bihumbi bararokotse.
Muri Mata mu mwaka wa 1991, mu gihugu cya Filipine abaturage batuye mu mabanga y’Umusozi wa Pinatubo bavuze ko muri uwo musozi hacucumukagamo ibyotsi n’ivu. Nyuma y’amezi abiri Ikigo Gikurikiranira Hafi Ibihereranye n’Ibirunga n’Imitingito cyo muri Filipine cyamaze kibisuzuma, cyavuze ko bari bugarijwe n’akaga. Abaturage babarirwa mu bihumbi bahise bakurwa muri ako gace. Mu gitondo cyo ku wa 15 Kamena uwo musozi wajugunye mu kirere n’ingufu nyinshi amahindure menshi cyane asaga kilometero kibe 8, hanyuma aratemba agera mu giturage cyaho cyose. Kumvira umuburo byakijije abantu babarirwa mu bihumbi.
Bibiliya iduha umuburo ku birebana n’imperuka y’iyi si. Ubu turi mu minsi y’imperuka. Ese uko imperuka igenda yegereza ni ko dukomeza kuba maso? Ese haba hari icyo ukora kugira ngo ugume ahantu hatugarijwe n’akaga? Ese uburira abandi kubigenza batyo wumva ko byihutirwa cyane?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Kumvira imiburo byarokoye abantu benshi igihe Umusozi wa Pinatubo warukaga amahindure
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Abakristo bumviye umuburo wa Yesu bararokotse igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 70 I.C.