“Ikiruta Byose Mukundane Urukundo Rwinshi”
“Iherezo rya byose riri bugufi . . . ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi.”—1 PETERO 4:7, 8.
YESU yari azi ko amasaha make ya nyuma yamaranye n’intumwa ze yari ay’agaciro kenshi. Yari azi neza ibyari kuzigeraho. Zari zifite umurimo ukomeye zagombaga gusohoza, ariko zari kwangwa kandi zigatotezwa, nk’uko na we byamugendekeye (Yohana 15:18-20). Muri iryo joro rya nyuma yari kumwe n’intumwa ze, yazibukije kenshi ko zagombaga ‘gukundana.’—Yohana 13:34, 35; 15:12, 13, 17.
2 Intumwa Petero wari uhari muri iryo joro yasobanukiwe neza icyo Yesu yashakaga kuvuga. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, mu rwandiko Petero yanditse mbere gato y’uko i Yerusalemu harimburwa, yatsindagirije akamaro k’urukundo. Yagiriye Abakristo inama agira ati “iherezo rya byose riri bugufi . . . ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi” (1 Petero 4:7, 8). Ayo magambo ya Petero afite ireme ku bantu bo muri iki gihe cy’‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si ya none (2 Timoteyo 3:1). Amagambo ngo “urukundo rwinshi” asobanura iki? Kuki ari iby’ingenzi ko tugaragariza abandi urwo rukundo? Kandi se ni gute twarugaragaza?
Amagambo ngo “urukundo rwinshi” asobanura iki?
3 Abantu benshi batekereza ko urukundo ari ibyiyumvo bipfa kwizana gutya gusa. Ariko Petero ntiyarimo avuga urukundo rubonetse rwose, ahubwo yavugaga ibihereranye n’urukundo ruhebuje. Ijambo “urukundo” riboneka muri 1 Petero 4:8 ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki a·gaʹpe. Iryo jambo ryumvikanisha urukundo ruzira ubwikunde rushingiye ku mahame. Hari igitabo kivuga ko agape ari urukundo umuntu ashobora gutegeka kubera ko mu buryo bw’ibanze ruba rudashingiye ku byiyumvo, ahubwo ruba rushingiye ku bintu umuntu yiyemeje bikamusunikira kugira icyo akora. Kubera ko twarazwe kamere ibogamira ku bwikunde, dukenera buri gihe kwibutswa kugaragarizanya urukundo, tukabikora dukurikije uko tubisabwa n’amahame y’Imana.—Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12.
4 Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko tugomba kugaragarizanya urukundo bitewe gusa n’uko twumva ko dusabwa kubikora. Urukundo a·gaʹpe ntirubuza umuntu kurangwa n’igishyuhirane n’ibyiyumvo. Petero yavuze ko tugomba ‘gukundana urukundo rwinshi [“rwagutse,” Int].’a Ariko rero, kugaragaza urwo rukundo bisaba imihati. Hari intiti yavuze ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “rwinshi” ryerekeza ku muntu uri mu isiganwa ukusanya imbaraga ze zose igihe agiye kugera ku murongo isiganwa rirangiriraho.
5 Ubwo rero, urukundo rwacu ntirugomba kudusunikira gukora gusa ibyo twumva ko bitworoheye cyangwa ngo turugaragarize abantu bamwe na bamwe twitoranyirije. Tugomba kugaragaza urukundo rwa Gikristo no mu gihe byaba bigoye kurugaragaza (2 Abakorinto 6:11-13). Birumvikana rero ko tugomba kwihingamo urwo rukundo kandi tukarushimangira, nk’uko umukinnyi aba agomba gukora imyitozo kandi agashyiraho imihati myinshi kugira ngo yongere ubuhanga bwe. Ni iby’ingenzi ko tugaragarizanya urwo rukundo. Kubera iki? Hari impamvu nibura eshatu.
Kuki tugomba gukundana?
6 Mbere na mbere, tugomba gukundana kuko “urukundo ruva ku Mana” (1 Yohana 4:7). Yehova, we Soko y’uwo muco uhebuje, ni we wabanje kudukunda. Intumwa Yohana yaravuze ati “iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we” (1 Yohana 4:9). Umwana w’Imana ‘yaratumwe’ araza aba umuntu, asohoza umurimo we kandi apfira ku giti cy’umubabaro kugira ngo ‘tubeho.’ Ni gute twagombye kwitabira urwo rukundo ruhebuje Imana yatugaragarije? Yohana yagize ati “ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana” (1 Yohana 4:11). Zirikana ko Yohana yanditse agira ati ‘ubwo Imana yadukunze ityo,’ ni ukuvuga ko atari wowe gusa yakunze ahubwo yadukunze twese. Ibyo byumvikanisha ko niba Imana ikunda bagenzi bacu duhuje ukwizera, natwe tugomba kubakunda.
7 Icya kabiri, ni iby’ingenzi ko twarushaho kugaragarizanya urukundo muri iki gihe, kugira ngo dufashe abavandimwe bacu bafite ibyo bakeneye, kuko “iherezo rya byose riri bugufi” (1 Petero 4:7). Turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Imimerere irangwa muri iyi si, impanuka kamere no kurwanywa bituma tugerwaho n’ingorane. Mu gihe duhuye n’ibyo bigeragezo, tuba dukeneye cyane kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi hagati yacu. Kugaragarizanya urukundo rwinshi bizatuma twunga ubumwe kandi tube ‘magirirane.’—1 Abakorinto 12:25, 26.
8 Icya gatatu, tugomba gukundana kubera ko tutifuza kuba ‘twabererekera Satani’ (Abefeso 4:27). Satani yifashisha ukudatungana kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera, zaba intege nke zabo cyangwa amakosa yabo, kugira ngo aduce intege. Ese umuntu atubwiye ijambo atatekerejeho cyangwa akaduhemukira, byatuma tureka kwifatanya n’itorero (Imigani 12:18)? Ntibyatuma tureka kwifatanya na ryo niba dukundana urukundo rwinshi. Urwo rukundo rutuma twimakaza amahoro kandi tugakorera Imana ‘duhuje inama.’—Zefaniya 3:9.
Uko wagaragaza ko ukunda abandi
9 Kugaragaza urukundo bigomba gutangirira mu muryango. Yesu yavuze ko abigishwa be nyakuri bagomba kurangwa n’urukundo bakundana (Yohana 13:34, 35). Mu itorero si ho honyine urukundo rugomba kugaragarizwa, ahubwo rugomba no kugaragarizwa mu muryango, ni ukuvuga hagati y’umugabo n’umugore we no hagati y’ababyeyi n’abana. Kumva dufitiye urukundo abagize umuryango wacu ntibihagije; tugomba no kurugaragaza mu buryo bubatera inkunga.
10 Ni gute abashakanye bashobora kugaragarizanya urukundo? Umugabo ukunda umugore we by’ukuri arabimugaragariza haba mu byo avuga cyangwa mu byo akora, baba bari bonyine cyangwa bari hamwe n’abandi. Amugaragariza icyubahiro kandi akamwumva iyo agize igitekerezo atanga, akazirikana n’ibyiyumvo bye (1 Petero 3:7). Ashyira inyungu z’umugore we imbere y’ize kandi akora uko ashoboye kose akamwitaho mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo (Abefeso 5:25, 28). Umugore ukunda umugabo we by’ukuri ‘aramwubaha’ n’ubwo rimwe na rimwe yaba atuzuza ibyo yari amwitezeho (Abefeso 5:22, 33). Ashyigikira umugabo we kandi akamugandukira, yirinda kumusaba ibintu bidashyize mu gaciro ahubwo agafatanya na we gukomeza gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere.—Itangiriro 2:18; Matayo 6:33.
11 Babyeyi, ni gute mwagaragariza abana banyu urukundo? Kuba mwiteguye gukorana umwete kugira ngo mubahe ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri ni ikimenyetso kigaragaza ko mubakunda (1 Timoteyo 5:8). Ariko hari ibindi abana bakeneye birenze ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Bakeneye gutozwa mu buryo bw’umwuka kugira ngo bazabe abantu bakunda kandi bakorera Imana y’ukuri (Imigani 22:6). Ibyo bisobanura ko mugomba kugena igihe cyo kwiga Bibiliya mu rwego rw’umuryango, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro ya gikristo (Gutegeka 6:4-7). Gukomeza izo gahunda nta kudohoka bisaba kwigomwa ibintu byinshi, cyane cyane muri ibi bihe birushya. Imihati mushyiraho kugira ngo muhe abana banyu ibintu by’umwuka baba bakeneye ni ikimenyetso kigaragaza ko mubakunda, kuko muba mugaragaza ko mushaka ko bazagira imibereho myiza iteka ryose.—Yohana 17:3.
12 Ni iby’ingenzi kandi ko ababyeyi bagaragariza abana babo urukundo bita ku byo bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo. Abana bashobora guhungabana mu buryo bworoshye; imitima yabo yoroshye iba ikeneye kwizezwa ko mubakunda. Mujye mubabwira ko mubakunda kandi mubibagaragarize, kuko ibyo bibizeza ko bakunzwe bakagira n’agaciro. Mujye mubashimira mubikuye ku mutima, kuko bituma bamenya ko mubona imihati bashyiraho kandi ko muyishimira. Mujye mubahana mu rukundo, kubera ko igihano nk’icyo kibagaragariza ko mwifuza ko bazavamo abantu bakwiriye (Abefeso 6:4). Ubwo buryo bwiza cyane bwo kugaragaza urukundo butuma mu muryango harangwa ibyishimo n’ubumwe, bizawufasha guhangana n’imihangayiko yo muri iyi minsi y’imperuka.
13 Urukundo rutuma twirengagiza amakosa y’abandi. Wibuke ko igihe Petero yahaga abo yandikiye inama yo ‘gukundana urukundo rwinshi,’ yanababwiye impamvu ibyo ari iby’ingenzi cyane agira ati “kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Petero 4:8). ‘Gutwikira ibyaha’ ntibisobanura ko tugomba guhisha ibyaha bikomeye. Ibyaha nk’ibyo bimenyeshwa kandi bigasuzumwa n’abafite inshingano mu itorero (Abalewi 5:1; Imigani 29:24). Byaba ari ibintu bitarangwa n’urukundo kandi binyuranyije n’Ibyanditswe, turamutse turetse abanyabyaha bagakomeza kubabaza cyangwa kubonerana inzirakarengane.—1 Abakorinto 5:9-13.
14 Akenshi amakosa dukorerwa na bagenzi bacu duhuje ukwizera aba ari utuntu duto duto tutagize icyo tuvuze. Twese ducumura kenshi haba mu byo tuvuga cyangwa mu byo dukora, bigatuma dukomeretsanya (Yakobo 3:2). Ese ubwo twagombye kujya twihutira kwasasa amakosa y’abandi? Ibyo nta kindi bimaze uretse kuzana amakimbirane mu itorero (Abefeso 4:1-3). Niba dufite urukundo, ‘ntituzabeshyera’ cyangwa ngo dutarange mugenzi wacu duhuje ukwizera (Zaburi 50:20). Nk’uko gutera igipande no gusiga irangi bihisha ubusembwa bw’urukuta, ni na ko urukundo ruhishira ukudatungana kw’abandi.—Imigani 17:9.
15 Urukundo ruzadusunikira gufasha abafite ibyo bakeneye. Kubera ko imimerere yo muri iyi minsi y’imperuka igenda irushaho kuzamba, hari igihe bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora gukenera ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri (1 Yohana 3:17, 18). Ese haba hari umwe mu bagize itorero ryacu ufite ibibazo bikomeye by’ubukungu cyangwa wirukanywe ku kazi? Wenda icyo gihe dushobora kugira icyo tumuha cyo kumufasha uko imimerere turimo ibitwemerera kose (Imigani 3:27, 28; Yakobo 2:14-17). Ese haba hari umupfakazi ugeze mu za bukuru ukeneye ko inzu ye yasanwa? Wenda dushobora gufata ingamba z’icyo twakora kugira ngo tubimufashemo.—Yakobo 1:27.
16 Abari hafi yacu si bo bonyine tugomba kugaragariza urukundo. Rimwe na rimwe dushobora kumva za raporo zitubwira akaga abagaragu b’Imana bo mu bindi bihugu bahuye na ko, urugero nk’inkubi y’umuyaga, imitingito cyangwa imidugararo. Bashobora kuba bakeneye cyane kubona ibyokurya, imyambaro cyangwa ibindi. N’ubwo baba ari abo tudahuje ibara ry’uruhu cyangwa ubwoko, ibyo nta cyo bivuze. ‘Dukunda abavandimwe bacu’ bose (1 Petero 2:17, Bibiliya Ntagatifu). Bityo, kimwe n’amatorero yo mu kinyejana cya mbere, dushishikarira gushyigikira gahunda zishyirwaho zo guha ubufasha ababukeneye (Ibyakozwe 11:27-30; Abaroma 15:26). Iyo tugaragaje urukundo muri ubwo buryo bwose, tuba dushimangira umurunga utuma twunga ubumwe muri iyi minsi y’imperuka.—Abakolosayi 3:14.
17 Urukundo rudusunikira kubwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Reka dufate urugero rwa Yesu. Kuki yabwirizaga kandi akigisha? Ni uko yumvaga afitiye “impuhwe” abantu kubera imimerere yo mu buryo bw’umwuka ibabaje barimo (Mariko 6:34). Bari baratereranywe kandi barayobejwe n’abayobozi b’amadini y’ibinyoma bakagombye kuba barabigishije ukuri guturuka ku Mana, bakanatuma bagira ibyiringiro. Bityo rero, kubera urukundo rwimbitse n’impuhwe bivuye ku mutima Yesu yari afitiye abantu, yabahumurije ababwira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Luka 4:16-21, 43.
18 Muri iki gihe na bwo, abantu benshi baratereranywe kandi barayobywa mu buryo bw’umwuka, ku buryo nta byiringiro na mba bafite. Kimwe na Yesu, natwe nitumenya kandi tukita ku bintu by’umwuka abantu bataramenya Imana y’ukuri bakeneye, urukundo n’impuhwe bizadusunikira kubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 6:9, 10; 24:14). Kubera ko igihe gisigaye ari gito cyane, ubu ni bwo kubwiriza ubwo butumwa burokora ubuzima byihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose.—1 Timoteyo 4:16.
“Iherezo rya byose riri bugufi”
19 Wibuke ko mbere y’uko Petero atanga inama avuga ko tugomba gukundana, yabanje kuvuga ati “iherezo rya byose riri bugufi” (1 Petero 4:7). Vuba aha, iyi si mbi izasimburwa n’isi nshya y’Imana irangwa no gukiranuka (2 Petero 3:13). Bityo rero, iki si igihe cyo kudamarara. Yesu yaduhaye umuburo ugira uti “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura.”—Luka 21:34, 35.
20 Nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo dukomeze ‘kuba maso,’ tuzirikana aho igihe kigeze (Matayo 24:42). Nimucyo dukomeze kwirinda amoshya yose ya Satani ashobora kutuyobya. Ntituzigere na rimwe tureka ngo iyi si itarangwa n’urukundo itubuze kugaragariza abandi urukundo. Ikirenze byose, nimucyo turusheho kwegera Imana y’ukuri Yehova; vuba aha Ubwami bwe buyobowe na Mesiya bugiye kuzasohoza umugambi we uhebuje uhereranye n’iyi si.—Ibyahishuwe 21:4, 5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri 1 Petero 4:8 ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya buvuga ko tugomba gukundana urukundo “nyarwo,” “rudatezuka” cyangwa “rwimbitse.”
IBIBAZO BIJYANYE N’ICYIGISHO
• Igihe Yesu yari agiye gusubira mu ijuru, ni iyihe nama yahaye abigishwa be, kandi se ni iki kigaragaza ko Petero yasobanukiwe neza icyo yashakaga kuvuga (par. 1-2)?
• Amagambo ngo “urukundo rwinshi” asobanura iki (par. 3-5)?
• Kuki tugomba gukundana (par. 6-8)?
• Ni gute wagaragaza ko ukunda abandi (par. 9-18)?
• Kuki iki atari igihe cyo kudamarara, kandi se ni iki tugomba kwiyemeza gukora (par. 19-20)?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Umuryango wunze ubumwe uba ushobora guhangana n’imihangayiko yo muri iyi minsi y’imperuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Urukundo rudusunikira kugoboka abakeneye ubufasha
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Kubwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ni igikorwa kigaragaza urukundo